RadioItahuka

RadioItahuka

By RadioItahukaNewsPolitics
Download on the App Store

RadioItahuka episodes

  • RWANDA: UBURENGANZIRA BW'IKIREMWAMUNTU MU MANEGEKA
    1.Uburenganzira bw'ikiremwamuntu mu Rwanda mu marembera.
    Ikiboko cyaragarutse mu Rwanda, inkoni irarisha, abantu barahondagurwa amanywa n'ijoro.
    Ba daso baba barahawe uburenganzira bwo guhondagura abagore,no bakabavunagura?
    Sebashotsi Jean Paul umunyamabanga nshingwabikorwa w'umurenge wa Cyuve wagaragaye ahondagura Nyirangaruye Uwineza Clarisse arabihakana.
    2.Ubushwanyi n'amahanga nabwo bukomeje guteza ibibazo bikomeye mu karere.
    Inteko Nshingamategeko muri Tanzaniya iribaza ku myitwarire y'igihugu cy'u Rwanda.
    Vincent Biruta yasobanuye impamvu U Burundi na Tanzaniya batitabirirye inama ya EAC.
    Ikibazo cy'abashoferi b'amakamyo gikomeje kuba ingorabahizi aho amakamyo igihmbi y'ibicuruzwa bijya mu Rwanda yaheze mri Tanzaniya.
    3.Ubusahuzi no gupfusha ubusa ibyagombye gufasha abaturage muri ibi bihe bikomeye bya COVID-19 ndetse n'abasenyewe n'ibiza by'imyuzure.
    Muri Nyabihu Hyira ngo abaturage basenyewe n'imyuzure y'imvura barahabwa udupfukamunwa, aho guhabwa ibiribwa.
    Nta mazi, nta byo kurya aho bacumbikiwe mu bigo by'amashuri ndetse n'abandi bakaba bakiri mu manegeka aho ubuzima bwabo buri mu kaga.
    2 hr 55 min
  • Episode 1: An introduction to your Hosts!
    Cedric is a data scientist and Portia is a lawyer. This episode is an introduction to who we are and how this podcast came to be, as well as our lives as successful Rwandan young professionals in the diaspora. We stumble into a brief discussion on legal issues pertaining to intellectual property and its effect on access to essential medicines Africa but ultimately bring things back to how this podcast is dedicated to all Rwanda’s sons and daughters, whose value to Rwanda’s future feels a little Dis-connected.
    Hosts: Cedric Ntwali & Portia K
    Art: Sean Natarajan, @seanics_art
    Intro Music: « Groovy Hiphop » from Bensound.com
    Shimmy music: « Summer » from Bensound.com
    Outro Music: « All That » from Bensound.com
    Transition Sound Effect: « Tribal Hand Drum 2» from Epidemicsound.com
    40 min
  • [🔴 EN DIRECT] COVID-19 : HAGATI Y'IBIRIBWA N'IMISARANI IBIHUMBI 7089 NIKI KIHUT
    1.Paul Kagame yanze kugaburira abanyarwanda none agiye kububakira ubwiherero 7089.
    a.Nyuma yaho twakomeje kugaragaza ko Kagame atagaragara muri ibi bihe bya Covid-19 Leta yasohoye umushinga wo kubaka ubwiherero.
    b.Miliyari eshatu na miliyoni 539 z’amafaranga y’u Rwanda zizakoreshwa m'ukubakira ubwiherero ingo zitabufite zigera kuri 7089.
    c.Iyi nyandiko yerekana ko buri bwiherero buzubakwa n’ibihumbi 500.
    2.Kagame aracyategura inama ya CHOGM2020.
    a.Min w'ibikorwa remezo Amb Claver Gatete yavuze impamvu ibikorwa byo kwitegura CHOGM bikomeje.
    b.Ese ubundi uyo u Rwanda rutaza guhabwa kwakira iyi nama aho Kagame yari gukora ibi bikorwa byose turimo kumva bivugwa?
    3.Inteko y'abadepite yemereye Kagame gufata ideni rya miliyari 90 z'amafaranga y'u Rwanda.
    a.Dr Uzziel Ndagijimana ati:ʺ Aya mafaranga tuzayishyura mu myaka 30.ʺ
    b.Dr Ndagijimana ati :ʺ Aya mafaranga agiye kwihutitsha gutanga amashanyarazi mu Rwanda.ʺ
    c.Kagame asanga amashanyarazi akenewe mu Rwanda ari aturuka ku mirasire y'izuba.
    4.Tito Rutaremara afite ikibazo gikomeye mu kubeshya no guhimba ibinyoma.
    a.Tito Rutaremara yavuze ku ‘bajura’ bahungiye muri politiki, bashyize imbere kwibasira FPR na Perezida Kagame.
    b.Rutaremara ati:ʺ Barimo ibice 2, abasize bibye ndetse n'abandi bashaka kugaruka gukora Genocide.ʺ
    c.Dr Etienne Mutabazi aratubwira icyo atekereza kuri izi mvugo za Rutaremara n'abo mu gatsiko.
    2 hr 51 min
  • [🔴 EN DIRECT] INAMA YA KAGAME N'ABASIRIKARE BAKURU BA RDF YARI IYO KUBASHYIRA KURI "STAND BY" GUHOR
    1.Inama Kagame yagiranye n'abasirikare bakuru i Gako " RDF Command Council Gako, 9 May 2020" yari igamije iki?
    🔵  Kagame yabwiye abasirikare iyirukanwa rya Gen Patrick Nyamvumba ababwira ko mu Rwanda umuntu wese ukoze amakosa agomba gukurikiranwa.
    2.Perezida Kagame yayoboye inama ya EAC yiga ku ngamba zo guhashya coronavirus.
      🔵  Kagame yakoreshieje ate inama kandi atujuje umubare w'abayobozi ba EAC.
    3.Abacuruzi barimo gutaka kwishyuzwa na RRA "Rwanda Revenue Authority" imisoro
    a.Paul Kagame ntarukundo akunda abanyarwanda , nyuma yo kubima ibyo kurya atangiye no kubishyuza ibirarane kandi abantu batarakoraga.
    b.Rwanda Revenue Authority nayo irimo kwishyuza abacuruzi batangiye gucuruza
    4.Ibura ry'amafaranga "amadeviseʺ mu Rwanda rikomeje guteza ikibazo muri économie ya Kagame.
    a.Min Uzziel Ndagijimana ati :ʺNta muntu wari ukwiye kugira impungenge zo kubura Amadevise kuko tukibona amafaranga y'inguzanyo cyangwa amadeni.ʺ
    b.Radio Itahuka imaze iminsi ibabwira ibura ry'amafaranga muri banki nkuru y'igihugu.
    5.Isomwa ry’urubanza rwa Dieudonne wa ISHEMA TV, ryahinduye isura noneho araregwa kugumura abaturage.
    a.Rwanda: Umunyamakuru Cyuma Dieudonné yakatiwe gufungwa iminsi 30.
    6. Théophile Ntirutwa ubarizwa mu ishyaka DALFA Umurinzi rya Victoire Ingabire waraye arokotse ubwicanyi yafunzwe hamwe n'umugore we.
    a.Théoneste Bapfakurera ari we nyiri amazu Ntirutwa yakodeshagamo yishwe n’abagabye igitero bamwitiranyije na Théophile Ntirutwa.
    3 hr 11 min
  • [🔴 EN DIRECT] THEOPHILE NTIRUTWA WAHOZE ARI UMUYOBOZI WA FDU MURI KIGALI YARUSIMBUTSE
    1.Paul Kagame yashyizeho abanyamabanga bihariye muri Minisiteri y'ububamyi n'amahanga.
    a.Minisiteri y'ububanyi n'amahanga niyo iza kwisonga mu kugira abanyamabanga beshi cyane.
    b.Ese izi postion zose koko zirakenewe ? kubera iki zije ubungubu? Ese ubundi byakorwaga gute?
    c.Akavuyo Louise Mushikiwabo yavuze gatangiye kujya ahagaragara.
    2.Iburanishwa ry'abasirikare bafashe ku ngufu abagore muri Bannyahe"Kangondo"
    a.Abasirikare b'ingazo zu Rwanda bafashe abagore ku ngufu muri Kangondo bahakanye ibirego byose baregwa.
    b.Abaregwa ni 7 bose bararegwa kurema umutwe w'abagizi ba nabi.
    3.Abacuruzi barimo gutaka kwishyuzwa na RRA "Rwanda Revenue Authority" imisoro.
    a.Paul Kagame nta rukundo akunda abanyarwanda , nyuma yo kubima ibyo kurya atangiye no kubishyuza ibirarane kandi abantu batarakoraga.
    b.Rwanda Revenue Authority nayo irimo kwishyuza abacuruzi batangiye gucuruza.
    c.Abakodesha amazu yo gucururizamo baratabaza abahisi n'abagenzi kubera ko kubishyuza bihabanye cyane.
    2 hr 34 min
  • KUNNYA ISONI : BAGIYE GUTANGIZA IKINDI KIGEGA KIMEZE NK‘AGACIRO FUND KATERERANYE ABANYARWANDA
    1. Ministre w‘Imari Ndajijimana Uzziel aratangaza ko Leta y‘u Rwanda igiye gutangiza ikigega cyo guhangana n‘ingaruka za covid-19, akaba ari ikigega Leta izashyiramo miliyari 100, ayandi akazava mu misanzu y‘abantu. Ariko. Leta ikazababimburira ishyiramo miliyari 1 frws. Ikibazo gikomeye akaba ari ukumenya umuntu uzongera kwibeshya agashyira urupfusha rwe mu kigega kimeze nka Agaciro Fund cyirunzemo amamiliyari yakuwe mu mifuka y‘abaturage hakoreshejwe iterabwoba, ariko Leta yasabwa gukora muri icyo kigega ngo itabare abatakaje imirimo, bicirwa n‘inzara mu ngo zabo kubera Gumamurugo, ikigega kikabatererana. 
    2. Leta y‘agatsiko yashyizwe ku gitutu kiyisaba gutanga udupfukamunwa ku baturage bagera kuri 38,2% baboneka mu byegeranyo yikoreye ubwayo, none irimo guhuzagurika ifata ingamba zidakemura ikibazo. Twa dupfukamunwa twabaye itegeko tutaratangira no kudodwa ngo twabaye duke ku isoko kubera impamvu nazo zifitanye isano na COVID-19. Kutuvaniraho umusoro wa TVA ntabwo bisobanura ko abari m'ubukene bukabije bazabasha tukwigondera. Ikibazo ntaho cyagiye. 
    3. Ikibazo cyo kubahiriza principes z‘ibanze za democratie n‘ubwisanzure bw‘abaturage n‘ubwitangazamakuru mu bihe bya COVID-19 kiragenda kirushaho gufata indi ntera. Ibi tubigarutseho kubera ko mu Rwanda abanyamakuru bigenga bakoraga ku kibazo cya COVID-19, n‘ibindi bibazo by‘akarengane babifungiwe, abandi banyuzaga inkuru zabo kuri youtube bagashyirirwaho amategeko ababuza gukomeza gutanga ibitekerezo byabo, ibi byose kandi bibangamiye gutanga ibitekerezo bigakorwa hitwajwe COVID-19. Ku isi benshi barimo kwamagana urwitwazo rwa COVID-19 rwa Leta zimwe na zimwe, kugirango zinige itanganzamakuru ryigenga,
    2 hr 17 min
  • IBIZA, GUSHWANA N'ABATURANYI, UBUKENE, AHO IBI SIYO MPANDA YA NYUMA KU RWANDA?
    Twongeye kubasuhuza Banyarwanda banyarwandakazi, na mwe mwese baturage bo hirya no hino ku Isi mudukurikira.
    Nkuko mubimenyereye, buri wa gatanu turebera hamwe uko ibintu byifashe iwacu mu rwa Gasabo ndetse no mu baturanyi. Nyuma ya COVID-19 yaje yikoreye urusobe rw'ibibazo. Ku isonga harimo guteza ubukene n'inzara abanyarwanda batari bacye, abandi benshi bagatakaza utuzi twabo, ari nako abacuruzi bakomeza kurira ayo kwarika. Nkaho ibyo bitari bihagije, hiyongereho n'ibiza by'imvura yahitanye abarenga 70 mu majyaruguru y'igihugu. Hagati aho Leta nkuko bisanzwe irinumira. Si ibyo gusa kandi kuko hejuru yabyo hiyongereyeho ko noneho na Tanzania ariyo yari amizero y'imihahire ku banyarwanda benshi nyuma yaho Leta yabo ishwaniye n'abandi baturanyi, nayo noneho yafashe umwanzuro wo kuba ihagaritse urujya n'uruza rw''amakamyo yavaga mu Rwanda ajya guhahirayo. Mu rwego rwo kwinubira uburyo abashoferi b'abanyatanzania bafashwe nabi mu minsi ishize, babuzwa kwinjira mu Rwanda bakabazitirira ku mupaka wa Rusumo. Hamwe n'abatumirwa bacu rero turi burebere hamwe amasomo ibi byose bikwiye kutwigisha:
    1) ese intandaro yíbibazo byo mu Rwanda ntiyaba ari imitekerereze itareba kure ngo ishingire kubyo abaturage bakeneye ahubwo igashingira ku kwibonekeza no kwirarira? Turaza kubirebera hamwe mu ndorerwamo ya politiki z'ibihugu bibiri byo mu karere.
    2) Ese kwima amatwi ababagira inama harimo n'ábakozi b'Imana si kimwe mu bigiye kuzanira umuvumo igihugu?
    3) Ni gute abanyarwanda baharanira uburenganzira bwabo ngo birinde gusubira mu mateka y'icuraburindi?
    Ibyo byose turabiva imuzi hamwe na mwe mwese muri iki kiganiro.
    Muhawe ikaze
    3 hr 50 min
  • U RWANDA RWABAYE KIRIZO MURI AFURIKA MU KUGOBOKA ABATURAGE MU BIHE BYA COVID?
    1.Abaturage b‘ibihugu by‘Afurika, aho abakora umurimo wo kwishugurikira (informel) barenga 90% by‘abakora bose, bagowe cyane na ″GumaMurugo″ yababujije kugira icyo binjiza kandi bagomba kwitunga kuko Leta zabo ntacyo zibafasha mu bihe bisanzwe. Aha imiryango iharanira iterambere isobanura ko mu bihugu bikennye baratabariza abaturage bashobora kwicwa n‘inzara kubera gahunda ya ″GumaMurugo″. Indi miryango inavuga ko inzara, ubucucike mu nzu, umwanda, kubura ibintu by‘isabune n‘amazi ku baturage bakennye bishobora kubangamira imigambi yo kurwannya covid-19. Hari Leta zimwe nazimwe, harimo n‘izibarirwa nz zikennye, zagiye zorohereza ubuzima bw‘abaturage bazo.
    U Rwanda: rwabeshye ko rwashyizeho gahunda yo gutanga ibiribwa ku buntu ku ngo 20.000. gahunda yo kwifotoza yahagaze igitaraganya kubera ibinyoma birimo  n‘banyamakuru batangazaga imigendekere yayo barafungwa.
    2. Covid-19 yaba igiye gutuma  ibihugu  by‘Afrika byibuka akamaro ko kwihaza mu biribwa ?Ibihugu byinshi by‘Afurika bitunzwe no gutumiza hanze ibiribwa (40 millions de tonnes de  céréales muri 2018), ariko kubera imipaka yafunzwe, transport  zigahagarara, wongeyeho ko nabyo bitabasha kohereza hanze hanze ibyo bsanzwe bigurisha kugirango bigure ibiribwa, cyane ko nka peteroli yataye agaciro, uruzuba rutwika umusaruro,  ibiribwa bishobora kubura mu bihugu bya afurika. OECD ivuga ko  muri mars-mai 2020 muri Afurika abakeneye kugobokwa mu biribwa bavuye kuri miliyoni 4,8 bagera kuli 11,4,  bivuze ko biyongereyeho 6,6 millions mu mezi abiri gusa ya covid-19 ( Le point.fr, 4/4/2020).   Kagame wadindije ubuhinzi nkana, abaturanyi barimo kumuha urw‘amenyo. Azibuka ibitereko yasheshe ?
    2 hr 7 min

About RadioItahuka

From the publisher's feed

Ijwi ry'Ihuriro Nyarwanda