RadioItahuka

RadioItahuka

By RadioItahukaNewsPolitics
Download on the App Store

RadioItahuka episodes

  • Dr KAMBANDA ARADUSOBANURIRA UBWOKO BW'AMATEGEKO U RWANDA RUGENDERAHO & KAGAME AFITE IKIBAZO CY'AMAFA
    🔴 Prof Charles Kambanda arasubiza ikibazo abantu bibaza mu gusezererea abakozi "Abarimu" bakoreraga zimwe muri University.
    🔵Hamaze iminsi hagaragara amatangazo ahagarika kukazi abakozi  "Abarimu" ba za University za Private mu Rwanda.
     
    🔵Hamaze iminsi hagaragara amatangazo ahagarika kukazi abakozi  "Abarimu" ba za University za Private mu Rwanda.
     
    🔵Amategeko yo mu Rwanda avuga iki ku bantu basezererwa nta nteguza mu kazi kabo?
    🔵Ubwoko bw'amategeko igihugu cyu Rwanda kigenderaho ni ubuhe?
    🔵 Ese Itegekoshinga rihurira he n'amategeko agenga akazi?
    🔴 Cp John Bosco Kabare ati :″ Turimo gufata abantu tukabafunga ndetse tukabigisha.
     🔵Police ikomeje gufata abantu ikabafungira muri Stade.
     🔵Guca amafaranga abantu nibyo byahawe agaciro cyane.
    3 hr 20 min
  • TZ &RWANDA:UMUPAKA URAFUNZE &SORAYA ATI TURIMO KUBAHIRIZA AMABWIRIZA YA COVID-19
    🔴 Ubwishongozi bw'abanyarwanda butumye aba Tanzaniya bafunga umupaka wabo.
    ➡U Rwanda rwafashe ingamba zikumira abashoferi baturuka muri Tanzaniya baza mu Rwanda.
    ➡U Rwanda rwifuzaga ko bajya bapakurura imisigo bakayiha abandi bari kuruhande rwo mu Rwanda.
    ➡Soraya Hakuziyaremye ati :″Twafashe ingamba zituma abashoferi bavuye mu bindi bihugu batarenga imipaka yacu.″
    🔴 Abakora mu mahoteri mu Rwanda bakomeje gutaka kudahembwa.
    ➡Nyuma yaho tubabwiye Hotel One&Only Gorilla's Nest iri i Musanze.
    ➡Radio Itahuka twabonye andi makuru avuga ko abakozi benshi b'amahoteri bamaze amazi 3 yose badahembwa.
    ➡Hotel Marriott i Kigali ya "Kagame" ariko ifite umushumba witwa Hatari Sekoko amaze igihe kirekire atishyura abakozi biyo hotel.
    ➡Hatari Sekoko akaba afatanyije nundi mushumba witwa Billy Cheung Yiu  mugucunga uyu mutungo wa Paul Kagame.
    ➡Twabibutsa ko iyi Marriott iri muri za zindi zitwara amafaranga menshi cyane, aho Leta ihora ishyiramo amafaranga menshi kuko idashobora kwishyura imyenda yayo.
    🔴Bizimana Jean Damascène azabaze Leta ye uko byagendekeye  Jacques Bihozagara wareze Marie-Roger Biloa.
    ➡Bizimana yabeshye kuri Radio VOA ko ikibazo cy'ubwicanyi bwa Kibeho utakibaza ingabo za APR or FPR.
    ➡Imyanzuro y'urukiko rwo mu Bubiligi bwatesheje agaciro ibirego bya Jacques Bihozagara mu kirego yatanze i Bruxelles.
    2 hr 54 min
  • BIZIMANA ATI ABAHUTU BARIBUKWA BURI MWAKA LE 13/04 &; JAMES KABAREBE ARARENGANA.
    🔴 Jean D. Bizimana yabwiye Radio VOA ko Kizito Mihigo ariwe wakwivugiye icyamuteye kwiyahura.
    🔴 Bizimana asanga Kizito Mihigo nta muryango w'abacitse ku icumu rya Genocide ahagarariye.
    🔴Bizimana ati:"Gen Kabarebe ararengana nta ngengabitekerezo yigisha ahubwo arayirwanya."
    🔴Hagati ya CNLG,Ibuka hamwe n'inteko y'abadepite ninde ubeshya? None bari gufata DNA z'abana barokotse gute mu gihe imiryango yabo yashize burundu?
    🔴Bizimana ati:"Ubwicanyi bwabaye i Kibeho ntaho buhuriye nibyo abantu  babivugaho, ibyabaye ni domage collateral."
    🔴Bizimana ati:"Abahutu baribukwa buri mwaka le 13/04."
    🔴Kagame yivugiye ko atabonye umwanya uhagije wo kwica abantu bari muri Zone turquoise.
    🔴Kagame yivugiye ubwo yari ku Kibuye ko ya kwambuka akajya kwica "Abakafiri".
    2 hr 35 min
  • [🔴 EN DIRECT] ZA MPUNZI KABAREBE YANGA URUNUKA NIZIKENESHWA NA COVID-19 U RWANDA RUZABYUNGUKIRAMO
    1. Ikibazo cy‘urwango Kabarebe n‘abandi kawe banga impunzi ni igihe cyo kukibzaho. Nizi keneshwa na covid-19 bizagira ingaruka ku bukungu bw‘u Rwanda.  Kabarebe na bagenzi be b‘abahenzanguni batekereza   nka wa muntu wasabiye umuturanyi we gukurwamo ijisho rimwe, maze nawe ubwe agakurwao abili kuko icyo yagombaga gusabira umuturanyiwe yangaga urunuka yagombaga gukubirwa kabiri. Banki y‘Isi iratangaza ko abimukira baturuka mu bihugu byo mu nzira y‘amajyambere muri 2019 bohereje mu bihugu baturukamo miliyari 555$, ayo mafaranga akaba azagabanukaho miliyari 111 muri 2020 kubera covid-19
    2. Amashuri na za kaminuza byigenga m‘u Rwanda byatangiye guhagarika abakozi by‘agateganyo, nyuma y‘aho Leta itangarije ko  kubera COVID-19 amashuri atazafungura mbere ya nzeri  2020. Guhagarika abakozi ni ibintu byari byitezwe  kuko  amashuri yigenga ahemba abakozi amafranga avuye muri minerval z‘abanyeshuri, ntahandi akura. Abarimu n‘abandi bakozi bahagaritswe ku kazi mu mashuri na Kaminuza 33 zigenga si urugero rufatika rw‘abagombye kugobokwa na ya mamiliyoni 109$ u Rwanda rwahawe na FMI mu kugoboka abazagirwaho ingaruka na COVID-19?
    3. Amafranga  u Rwanda rrwahawe yo kugoboka abahuye n‘ingaruka za COVID-19 arihe ? Azafasha  nde ? Ryari ? Hirya no hino abakozi bahagaritse akazi kubera  COVID-19 baratabaza, baraka ubufasha bw‘ibiribwa.  Abahinzi n‘aborozi babuze isoko ry‘ubworozi cg ubuhinzi bwabo ariko  nta Leta tubona ngo ibafashe, kandi bo bakeneye gufashwa byihutirwa, kugirango babone ibyo kugaburira amatungo yabo. Kagame arashaka kwifashiriza amahoteri ye. Urutonde rw‘abakoresha barimo guhomba ruragenda rwiyongera. Abatwara abantu,  abafifte amashuri yigenga  baje kwiyongera ku bafite imirimo y‘ubuhini n‘ubworozi.
    1 hr 48 min
  • BIKOMEJE KUBA AMAYOBERA MURI GUVERINOMA YA KIGALI. Prof NSHUTI AZANYE MATWARA KI ?
    Tubasuhuzanyije ubwuzu banyarwanda, banyarwandakazi, baturanyi b'u Rwanda, namwe mwese mukunda Radio Itahuka.
    Mbere na mbere tunejejwe no kubagezaho inkuru nziza yuko twatangiye kubashyirira mu kinyarwanda ibikubiye mu gitabo Mutagatifu Kizito Mihigo yasize yanditse, tukaba twasohoye uyu munsi audio z'ibice bitatu bya mbere, mukaba muri bubikurikire mu gusoza kino kiganiro. 
    Uyu mugoroba kandi  nkuko mubimenyereye turi buterere akajisho ku bibera mu gihugu cyacu dukunda. Muri iki gihe isi ihanganye n'icyorezo cy'indwara ya COVID-19, abaturage bakomeje kuhagorerwa ari benshi, inzara iravuza ubuhuha, ubukungu bugeze aharindimuka, icyizere cy'ejo hazaza kiri kuyoyoka umunsi ku wundi, hagati aho ariko hanagaragara akajagari mu buyobozi, mu byemezo bigenda bifatwa uhereye mu nzego zo hejuru mu gihugu. Mu gihe cy'amezi abiri gusa abaminisitiri 4 bamaze guhambirizwa shisi itabona, hakaba hamaze gusimbuzwa umwe. Ese ibi biragaragariza iki abanyarwanda? Turaza kubyunguranaho ibitekerezo.
    Ingamba zikomeje gufatirwa abanyarwanda  muri ibi bihe bya Covid-19 zirarushaho kubashyira mu kaga k'ubukene. Ese hagati yo kwicwa n'inzara cyangwa kwicwa na Covid-19 bahitemo iki? Mwalimu nkuko bisanzwe akomeje gutangwaho igitambo, ibi nabyo turaza kubirebaho.
    Hagati aho hari abafite impungenge ko ihungabana ry'ubukungu kubera iki cyorezo cya Covid-19 rishobora kuzatuma akajagari k'abantu bitwaje intwaro gakaza umurego mu karere k'ibiyaga bigari,mu gucuranwa cyane cyane umutungo wa Congo. Ese koko abantu bari bakwiye kugira impungenge?
    Muratumiwe mwese kuri radio yanyu.
    3 hr 30 min
  • IMISORO N‘IMISANZU BY‘ICYAMA MU BIHE NA NYUMA YA COVID-19 BIKWIYE GUKOMEZA CG GUSESWA ?
    1.Twagaragaje kenshi ko imisoro n‘imisanzu bya FPR ari kimwe mu bisonga abanyarwanda bikabahoza m'ubukene. Mu bindi bihugu Leta ziragoboka abatakaje imirimo yari ibatunze cg bahembwa igice cy‘umushahara kubera COVID-19.  Bagahabwa ibiribwa, amazi, umuriro, bakarihirwa  amacumbi, babaha transport y‘ubuntu. M'u Rwanda Leta irabaha ubusa nabwo ikabwifotorezaho kandi nabwo si bose babona ubwo busabusa. Niba bicugwa ko kwisi hose no mu Rwanda  covid-19 yagize ingaruka zikomeye ku baturage bose, ayo binjizaga akabura cg akagabanuka.  FPR izabasha ite gusobanura ko ikomeza gukata imisanzu itandukanye ku mishara y‘abakozi, kwaka imisanzu abaturage b‘ingeri zose uvuye ku muhinzi kugeza ku bacuruzi bakeneshejwe na covid-19
    2. Imishahara ihanitse  cyane Kagame yahaye abayobozi bo mu nzego zo hejuru yaba ijyanye n‘ibihe bya Coronavirusi ?  Iyo mishahara n‘ubundi yari ituwe  iteza ikibazo gikomeye cy‘ubusumbane bukabije mu bakozi ba Leta,  aho umushahara wa Prezida ukuba uwa mmwarimu inshuri zirenga 240, naho uwa ministre w‘intebe ugakuba uwa mwarimu inshuro zirenga 100.  Iyi mishahara yashyizweho mu bihe Leta yari ifite aho ikura imisoro, imfashanyo z‘amahanga, no gusahura muli Kongo.  U Rwanda ruri mu bihe bizagorana kwinjiza imisoro kubera ibigo byinshi birahomba ibindi kubura umutwe bizagorana,  rufite amadeni menshi aruremereye. Karahagaze kimwe no mu bindi bihugu by‘isi.  Rwandair yahaye Leta urugero igabanya  imishahara y‘abayobozi
    3.Amafaranga u Rwanda rwahawe yo kugoboka abahuye n‘ingaruka za covid-19 arihe ? Azafasha  nde ? Ryari ? Hirya no hino abakozi bahagaritse akazi kubera covid-19 baratabaza, baraka ubufasha bw‘ibiribwa.  Abahinzi n‘aborozi babuze isoko ry‘ubworozi cg ubuhinzi bwabo ariko  nta Leta tubona ngo ibafashe.
    2 hr 46 min
  • KAGAME YASHIMANGIYE KO EAC YAFASHE INGAMBA ZO KURWANYA COVID-19 MU GIHE YANANIWE GUKORESHA INAMA Y'A
    1.Paul Kagame uyuboye umuryango wa EAC Community yabwiye Perezida Cyril Ramaphosa, ko umuryango ayoboye witwaye neza muri ibi bihe bya Covid-19 ariko ko hakiri imbogamizi
    a.Kagame yasangije abitabiriye iyi nama ingamba zafashwe n’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) mu guhangana na Coronavirus.
    b.Uwabaza Kagame impanvu inama ihuza abaminisitiri abasha guterana ariko ihuza abakuru b'ibihugu ikaba yarananiranye?
    c.Ku wa 25 Werurwe 2020, ba Minisitiri b’Ubuzima n’ab’Ubucuruzi bahuye mu buryo bw’ikoranabuhanga baganira ku ngamba z’ingenzi zo kwirinda ikwirakwira ry’iyi virusi mu Karere kacu.’’
    d.Dr Vincet Biruta yavuze ko impanvu inama itabaye ari ukubera ko igihugu cya Sudan y'amajyepfo kitabashije kuboneka
    e.kagame mu kiganiro n'abanyamakuru yavuze ko impanvu inama itabaye ari uko ibihugu 3 bitabashije kuboneka.
    2.OMS irashinja Igihugu cy'uburundi na Tanzaniya kutubahiriza amabwiriza yo kurwanya Covid-19
    a.Inkuru yanditswe na Mail & Guardian ifite umutwe ugira uti "Crisis, what crisis? How not to handle a pandemic" yakoze urutonde rw'ibihugu 9 byo muri Africa badashyira mu bikorwa amabwiriza ya OMS
    b.Igihugu cyu Burundi na Tanzaniya barategura amatora muri uyu mwaka.
    3.President wa Malawi Peter Mutharika yemeye guhemba abaturage ba Malawi bakeneye ubufasha mugihe cya Covid-19
    a.Mu cyumweru gishize twababwiye ko urukiko muri Malawei rwatesheje agaciro icyemezo cya President Peter Mutharika  cyo gushyira igihugu mu bihe by'amajye , urukiko ruvuga ko bangeraho iminsi 7
    b.Ejo Peter Mutharika yemeye guhemba abantu bose batishoboye amafranga 43 Euro mukwezi kose
    4.Vital Kamerhe azagezwa mu rukiko taliki ya 11/05/2020 aho aregwa kunyereza amafaranga agera kuri miliyoni 50
    a.Vital Kamerhe arareganwa na Samih Jammal
    2 hr 36 min
  • GEN NYAMVUMBA YABA ARENGANA CYANGWA KAGAME NIWE WENYINE USHINZWE GUTANGA AMASOKO
    1.Radio Itahuka ikomeje kubona amakuru atandukanye ku iyirukanwa rya Gen Patrick Nyamvumba.
    a.Kagame arashinja Gen Nyamvumba kunyereza amafaranga cyangwa gutanga isoko ryo kubaka ibitaro atamugishije inama?
    2.Ese abavuzi gakondo mu Rwanda babasha gukora umuti wa Covid-19 badafite ibyo bagenderaho?
    a.Kuki bamwe baba bafungwa cyangwa bakamaganwa mu gihe abandi bahabwa amahirwe yo kuvuga aho bageze bashakisha umuti?
    b.Kagame ati:"ntabwo nizera ubupfumu cyangwa kuraguza, ati ndizera Science muri iki kibazo cya Covid-19."
    3.PAM yatanze umuburo ku nzara izibasira Afurika y’Iburasirazuba kubera Coronavirus.
    a.Mu gihe u Rwanda ruvuga ko nta kibazo cy'ibiribwa rufite cyangwa ruzagira, umuryango wa UN "PAM" urarushyira mu bihugu bizahura n'inzara mu minsi ya vuba.
    4.Impunzi zaturutse muri Libya zatahuweho guhimba ko zahohotewe kugira ngo kuzimurira ahandi byihutishwe.
    a.Impunzi zamaze gutahura ko mu Rwanda atari ahantu ho kuba.
    b.Ingero wazibaza abanyekongo bamaze imyaka irenga 20 batujwe mu nkambi mu Rwanda.
    2 hr 48 min

About RadioItahuka

From the publisher's feed

Ijwi ry'Ihuriro Nyarwanda