RadioItahuka

RadioItahuka

By RadioItahukaNewsPolitics
Download on the App Store

RadioItahuka episodes

  • BANYARWANDA MUREKE GUSHYIRA UBURENGANZIRA BWANYU MU KATO.
    Banyarwanda banyarwandakazi, bakunzi ba Radio Itahuka, turabasuhuje aho muri hose hirya no hino ku Isi, tubifuriza kurindwa n'Imana muri ibi bihe bikomeye Isi iri gucamo, ariko cyane cyane abanyarwanda by'umwihariko. Kuri uyu mugoroba turi buganire ku myaka 20 Perezida Kagame amaze ku butegetsi umunsi ku wundi. iya 17 mata 2000 nibwo Perezida Kagame yasimburaga President Pasteur Bizimungu. ni iki abanyarwanda bakwiye gusigarana nyuma y'iyi myaka 20 Perezida Kagame amaze ayobora?
    Uyu mugoroba kandi turi buganire ku mbogamizi zituma abanyarwanda badashira amanga ngo baharanire uburenganzira bwabo buhonyorwa buri munsi, bukira bugacya, ejo bikaba uko, ejo bundi uko. Ese ko bucya bukira, mukomeza gutaka, amaherezo azaba ayahe? Imana yaremye ikiremwamuntu m'uburyo bumwe, iha buri wese ubwenge bwo guhitamo ikibi n'icyiza, ariko amateka y'abanyarwanda yagaragaje ko bakomeza buri gihe kujenjekera ikibi, kigashyira kibyaye imbuto zibarimbura bose. Uyu munsi abashoramari m'u Rwanda barataka igihombo, kandi nyamara ntitwahwemye kubereka ko Leta irimo ibashuka ibategeka gushora imari ahadashobotse. abaturage barataka inzara, kandi nyamara ntitwahwemye kubereka ko badakwiye kwemera politiki mbi y'ubuhinzi Leta ibajyanamo. Abanyamakuru barafungwa ubutitsa, kandi nyamara ntidusiba kubasaba kuvuga rumwe bakamagana akarengane bakomeza gukorerwa. Abanyapolitiki barakorera Leta bikarangira ibakuyeho ibambitse igisebo, kandi nyamara tudasiba kubereka ko bayobye. Abanyarwanda b'impunzi mu majyepfo y 'Afurika baratabaza ngo batewe n'intore, kandi nyamara tudahwema kubasaba gushyigikira gahunda y'impinduramatwara,bakavunira ibiti mu matwi. Banyarwanda ibi bizakomeza kugeza ryari?
    Muratumiwe mwese muze tubice ku mayange.
    3 hr 4 min
  • AMASOMO DUSIGIWE NA CORONAVIRUS : KAGAME YAKOZE AMAKOSA AKABIJE NAZINGE AKARAGO
    1.Kagame arakomoza ku masomo icyorezo cya COVID-19 kizasiga, ugashaka icyavuze ukakibura. Iki kibazo azamuye ni ikibazo kiremereye, reka twe tumwibarize. We nk‘umukuru w‘ishyaka rimwe rukumbi ritegeka u Rwanda kuva muli 1994, akaba na prezida ufite ububasha ibyemezo byose, amasomo iki cyorezo kimusigiye ni ayahe ? Ibyo yakoze nabi ni ibihe ? Ntashaka gutobora ngo abivuge reka tumubwire bimwe muri byo.
    B.Isomo rya 2. Guhitamo imishinga yihutirwa kurusha indi. Corona virus isanze Kagame ari mu mishinga yo guha abakene smartphones zikorerwa mu ruganda afitemo inyungu. U Rwanda rurabura ibintu byinshi by‘ibanze harimo ibiribwa, amazi, amasabune, ibitanda mu bitaro, mutuelle. Umuntu yatekerezako Kagame yahaye umwanya mwinshi imishinga itihutirwa nka drones, ikigendajuru, ibibuga byo gukiniramo, KCC, gutera inkuna amakime y‘i Burayi, ingendo zitabarika kandi zitari ngombwa zihungabanya isanduku ya Leta kandi ibituma ahaguruka mu gihugu ashobora no kubikorera kuri vidéo conférénce. Isomo avanye muri ibi natobore aritubwire.
    C. Isomo rya 3. Ishyaka riri ku butegetsi ntirigomba kujya m'ubucururuzi. Ryangije ubukungu bw‘igihugu , ryikubira byose, rikenesha abanyarwanda none amafranga yitwa ko ari ayo gukumira ingaruka za Covid -
    2 hr 22 min
  • INGABO ZA KAGAME MURI CONGO & IMF, G20 ZIKOMEJE GUFASHA KAGAME & PRES TRUMP YAHAGARITSE INKU
    1.Inama ya EAC ntabwo yabashije kuba kubera ko igihugu cya Sudani y'amajyepfo kitabashije kuboneka.
    a.Inama y'Abakuru b'ibihugu bo m'umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba yari kuba kuri uyu wa gatatu hifashishijwe ikoranabuhanga yasubitswe ku busabe bwa Sudani y'Amajyepfo.
    b.Ese murabona bizashoboka ko Kagame ashobora kuzatumiza iyi nama ya EAC muri iki gihe cya Covid-19?
    c.Kagame yananiwe gutumiza inama umwaka wose wa 2019 ku mpamvu z'uko uyu muryango urimo umwuka mubi kandi ahanini uterwa na Paul Kagame.
    d.Hari bamwe kuri Social Media bavuze ko Kagame yaba yasabye Sudani y'amajyepfo kuburizamo inama kuko Pres Nkurunziza yari kuyitabira.
    2.Urwego rw'ubukerarugendo "RDB" ruratabaza kubera igihombo gikomeye rufite.
    a.Urwego rw'ubukerarugendo  ruragaragaza igihombo cya miliyari hafi 35 kubera icyorezo cya COVID-19.
    b.Arsenal na Paris Saint-Germain F.C nabyo biri mu bitwara amafaranga menshi ajya muri Visit Rwanda.
    c.Visit Rwanda izahura n'igihombo gikomye cyane.
    d.Urwego rw'ubukerarugendo ruravuga ko rudashobora kongera kubasha gukora niba Leta idashyizemo amafaranga.
     
    3.Pres Trump yahagaritse  amafaranga America yageneraga OMS mu gihe cy'amazi 2 ari imbere.
    a.Pres Trump yari amaze igihe ashinja OMS na Dr Tedros kuba atarakoze akazi ke kugirango OMS ibashe kuburira Isi mu gihe Covid-19 yatangiriraga mu gihugu cy'ubushinwa.
    b.Ese Pres Trump yaba afite ukuri kuba OMS itarigeze ifata ingamba zo gukumira Covid-19 kugirango icyorezo kidakwirakwira isi yose ?
    c.Dr Tedros asanga kuba America ihagarika inkunga yayo ari urugero rubi ku bindi bihugu cyane cyane mu gihe Isi ihanganye na COVID-19.
    3 hr 19 min
  • KAGAME ARIZEZA ABASHORAMARI KO UBUKUNGU BWE BUTAZAZAHARA KANDI ATI :" NZASHYIRA AMAFARANGA MURI RWA
    1.Paul Kagame arizeza abashoramari b'abanyamahanga ko ubukungu bwu Rwanda butazazahara nyuma ya COVID-19.
    a.Uyu munsi Paul Kagame yagiranye inama y'abashoramari bo muri Africa " Invest in Africa "
    b.Kagame yabwiye aba ba rwiyemezamirimo uko ahanganye n'ikibazo cya COVID-19.
    c.Kagame yijeje aba bashoramari ko ubukungu bw'u Rwanda butazazahara nyuma ya COVID-19.
    2.Inama y'abakuru b'ibihugu bya EAC izaterana ejo yiga ku cyorezo cya COVID-19..
    a.Iyi nama ya EAC igomba kwiga uko izahangana n'ikibazo cy'ubukungu nyuma ya COVID-19.
    b.Leta y'u Rwanda iherutse kurega igihugu cy'u Burundi ko cyafuze imipaka yacyo.
    c.Christophe Bazivamo ati:" EAC igomba gushyira imbaraga muri Secteur y'ubuhinzi muri iki kigihe cya COVID-19."
    3.Kagame yagaragaje impungenge z'uko Rwandair izakomeza guhomba kurushaho.
    a.Kagame yavuze ko hagomba gufatwa ingamba zo gushaka ubushobozi bwo kongera amafaranga muri Rwandair izahura n'ungaruka za Covid-19.
    4.Inzara ikomeje guca ibintu m'u Rwanda cyane muri iki gihe cya COVID-19.
    a.Abantu bakomeje gufungwa bazira kujya gushaka ibibatunga.
    b.Abanyarwanda baribaza uko bizajyenda mu gihe Leta izongera igihe cyo kuguma mu rugo.
    2 hr 32 min
  • FPR INKOTANYI ITI ABANYAPOLITIKE BISHWE BAZITE IBITEKEREZO BYABO BYIZA NI "INTWALI"
    1.Uyu munsi m'u Rwanda bibutse Abanyapolitike bishwe muri Genocide 1994.
    a.Abatanze ibiganiro bose bagiye bashimangira bavuga ko abanya Politike bazize Ibitekerezo byabo.
    b.Ese hari ikosa ry'uko abantu bakwishyira hamwe baziranye bagashinga ishyaka?
    c.FPR Inkotanyi yavutse ite? Ishingira ku yahe mahame cyangwa ayahe matwara?
    d.Abatanze ikiganiro baneza amashyaka ya mbere ya 1994 bavuga ko yari ashingiye k'ubwoko, icyenewabo ndetse n'ibindi.
    2.Ubuhamya bwa Desire warokotse Genocide yakorewe abatutsi muri Gikongoro i Murambi.
     
    3.Urwego rw'abanyamakuru RMC rwafashe ingamba zo guhagarika abakoresha Channel za Youtube badafite amakarita aranga abanyamakuru.
    a.RIB yatangaje ko yataye muri yombi abanyamakuru bakusanyije abaturage mu buryo butemewe n'amategeko.
    b. Abo ni Théoneste Nsengimama,Yvan Mugisha, John Gahamanyi, Saul Butera, Valentin Muhirwa, David Byiringiro.
    c.Ese Leta yiteguye gufunga Youtube mu Rwaanda?
    4.U Rwanda rwaje mu bihugu 25 IMF yavuze ko bikenye kandi bigomba gufashwa cyane cyane muri ibi bihe bya COVID-19.
    a.Ubukungu bw'u Rwanda buzava mu nguzanyo cyangwa amafaranga y'imfashanyo bakomeje kubona ?
    b.IMF yashyize u Rwanda k'urutonde rw'ibihugu 25 bikennye cyane ku Isi bikeneye inkunga yayo muri iki gihe.
    3 hr 26 min
  • PRES.EMMANUEL MACRON NA KAGAME NINDE WOTSA UNDI IGITUGU MU KUMENYA URUHARE BURI GIHUGU CYAGIZE MURI
    1.Leta yu Rwanda yamaze gutera ikizere itsinda ryashyizweho na Pres Emmanuel Macron.
    a.Icyizere ku itsinda ricukumbura uruhare rw’u Bufaransa muri genocide cyajemo igihu.
    b.Ese kuba abari hafite y'agatsiko batangiye kwamagana raporo yambere yahawe Pres. Emmanuel Macron ntabwo mubona ko nibizavamo Kagame n'agatsiko bazabyamagana ?
    c.Umuryango w'abanyarwanda mu Bufaranga baraza ku isonga mu kwamagana ibyavuye muri iyi raporo yambere.
    d.Twabibutsa ko u Rwanda rwagiye rushyiraho za komisiyo zo gucukumbura uruhare rw'ubufaransa inshuro nyinshi.
    e.Umuyobozi wa Komisiyo Vincent Duclert yatangaje icyo bakoze muri ikigihe ndetse nibyo bateganya gukomeza gukora.
    2.Ibuka France irateganya kurega Radio France Inter kubera amagambo yakoreshejwe na Constance.
    a.Ingabire Ange Eric yavuze ko biteguye gukora ibishoboka byose ngo France Inter ikurikiranwe.
    b.Genocide yakorewe Abatutsi yaba idahabwa agaciro nkana cyangwa ni uko harimo uruvangitirane ?
    c.Ese twavuga ko ari abanyamakuru bapfobya genocide nkana cyangwa biterwa nuko amakuru kuri Genocide batayaha agaciro ?
    4.Iyirukanwa rya Olivier Nduhungirehe muri Leta y'agatsiko ryashimishije abantu batari bakeya.
    a.Itangazo rya PM Edouard Ngirente ryasohotse ejo ryirukana Olivier Nduhungirehe kubera imikorere yakomeje kumuranga  yo gushyira imbere imyumvire ye aho gushingira kuri politike za Leta mu kazi yari ashinzwe.
    b.Abantu batandukanye bagaragaje ibyishimo nyuma yo kumva no gusoma iryo tanganzo.
    c.Imikorere ya Nduhungiriki ntabwo yari ibangamiye Leta y'agatsiko na gato.
    3 hr 33 min

About RadioItahuka

From the publisher's feed

Ijwi ry'Ihuriro Nyarwanda