RadioItahuka

RadioItahuka

By RadioItahukaNewsPolitics
Download on the App Store

RadioItahuka episodes

  • BAZUMVA RYARI? OLIVIER NDUHUNGIREHE NAWE YERETSWE UMURYANGO.
    Banyarwanda banyarwandakazi twongeye kubasuhuza hano kuri Radio Itahuka, kandi twifatanya namwe mwese muri ibi bihe bikomeye twibuka ku nshuro ya 26 Génocide yakorewe abatutsi, tukanibuka n'izindi nzirakarengane zose zambuwe ubuzima zizira impamvu nyinshi zitandukanye, harimo ubwoko, ibitekerezo cyangwa se urugomo. By'umwihariko turibuka Nyakwigendera Kizito Mihigo wafashaga abanyarwanda kwibuka bya nyabyo cyane cyane muri ibi bihe. 
    Kuri uyu mugoroba rero, turi bwongere twibaze ngo bazumva ryari? Abo nta bandi tuvuga ni abayobozi bakorera guverinoma ya Kigali, tutahwemye kuburira inshuro zitabarika, bakatwima amatwi, bikarangira bavuyeho nabi. Nyuma ya Evode Uwizeyimana, uyu munsi yakurikiwe na Olivier Nduhungirehe wari uzwi cyane na Minisitiri w'imbuga nkoranyambaga, aho atahwemaga kwibasira abatavuga rumwe na Leta mu mvugo kenshi zivanzemo n'ikinyabupfura gicye. Mu ibaruwa imwirukana haravugwamo ko uyu mugabo yakunze kwirengagiza politiki za Leta akagendera ku myumvire ye gusa. Iyo myitwarire bavuga yaba se harimo n'ibyo amaze iminsi akora mu biganiro n'igihugu cya Uganda? Turaza kubiganiraho.
    Turagaruka kandi ku bindi byaha byongeye kuregwa Col Tom Byabagamba, aho bamurega kugerageza gutanga ruswa no gushaka gutoroka gereza. Ni iki cyaba kihishe inyuma y'ibi birego? Ese kuba inama ya Chogm itakibaye byaba aribyo byabyukije umujinya ku wafunze uno mugabo?
    Dr Tedros Adhanom uyobora OMS ngo yaba aterwa ubwoba ko ashobora kwicwa, uyu mugabo arazira iki? Ese koko haba harabayeho uburangare mu gushakira umuti icyorezo cya COVID-19?  Hagati aho kandi u Rwanda rukomeje kubona inkunga yo kurufasha muri bino bihe aho EU yarugeneye miliyari 53  y'ingoboka.
    Muratumiwe mwese.
    2 hr 51 min
  • KAGAME YINJIYE MU NTAMBARA YO GUSHYIGIKIRA Dr. TEDROS ADHANOM UMUYOBOZI WA OMS
    1.Abanyarwanda bakomeje kwibuka Genocide ku nshuro ya 26.
    a.Abayobozi batandukanye bakomeje gutanga ibiganiro muri iki gihe twibuka Genocide yakorewe abatutsi.
    b.Urwego rw'igihgu RIB na Police nabyo bikomeje ubukangurambaga bwo kuvuga ko butazihanganira abapfobya.
    c.Bizimana Jean Damascène, yabwiye abantu ko  tutibuka Yezu, turibuka Jenoside yakorewe Abatutsi- CNLG.
    d.Ese amabwiriza ya Social Media , WhatsApp, Tweet, Facebook n'ahandi yaba nayo ari mu Nshingano za CNLG.
    e.Ijambo rya António Guterres ku munsi wo kwibuka Genocide yakorewe abatutsi ndetse n'abahutu bishwe kubera iyo Genocide.
    f.Modeste Mbabazi ati : ''Ntazindi mpaka zigomba kuvugwa , byaremejwe n'amahanga arabizi.''
    2.Paul Kagame yinjiye mu ntambara yo gushyigikira umuyobozi wa OMS Dr Tedros Adhanom.
    a.Pres Donald Trump n'abandi bayobozi bo mu ishyaka rya Republican Party bamaganye amanyanga yakozwe na OMS ndetse na Dr Dr Tedros Adhanom , byatumye Paul Kagame nawe yinjira mu kibazo ashimangira ko ashyigikiye Dr Dr Tedros Adhanom 100%.
    b.Paul Kagame yaba yumva icyo Amerika yavuze kuri Covid-19 ?
    c.Kuba Kagame ariwe watoresheje Dr Tedros Adhanom ku mwanya wa OMS ntabwo bimukuraho kuba atavugwa mu makosa uyu muryango wa OMS urimo kuregwa na Amerika.
    3.Umunyamabanga Mukuru wa EAC yanenzwe kutifatanya n’abandi kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.
    a.Umunyamabanga Mukuru wa EAC, Amb. Liberat Mfumukeko, bikaba ari inshuro ya gatatu uyu mugabo ukomoka mu Burundi atifatanya n’abandi mu kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.
    3 hr 53 min
  • KAGAME YAVUZE KO MU RWANDA HABAYE "AMAHANO" AHO KUBA GENOCIDE YAKOREWE ABATUTSI
    1.Ijambo rya Paul Kagame ryatumye abantu benshi bibaza impamvu adakoresha inyito ya "Genocide yakorewe Abatutsi".
    a.Imyaka ibaye 26 Genocide ibaye m'u Rwanda, kuri iyi nshuro ijambo rya Paul Kagame umuntu aribaza uwo rigenewe akamubura.
    b.Hari imyaka yagiye itambuka aho kagame yakoreshaga amagambo arimo ubukana , avuga ko atabashije kubona umwanya uhagije ngo nawe yice abakoze Genocide" I Murambi 2007".
    c.Kagame hamwe n'abandi bavuga ko Genocide yatangiye muri 1959 .
    2.Abakuru b'ibihugu bitandukanye ndetse n'abayobozi bo hirya no hino ku Isi bifatanyije n'abanyarwanda kwibuka Genocide yakorewe Abatutsi.
    a.Ubutumwa butandukanye bwagiye bwandikwa kuri Social Media uyu munsi bwavugaga kwibuka26 Genocide yakorewe.
    b.Ese Kuba Kagame atabivuga hari icyo bigabanya k'uburemere bw'icyo cyaha cya Genocide?
    c.Kagame nta kintu na kimwe yemera cyabaye mbere yuko agaruka m'u Rwanda usibye Genocide 1959-1994.
    3.Itsinda President Emmanuel Macron yashyizeho ngo ricukumbure uruhare rw'Ubufaransa ryatanze raporo yaryo.
    a.Pres Emmanuel Macron  yashyizeho itsinda ryo gucukumbura uruhare rw'abafaransa muri Genocide yakorewe abatutsi.
    b.Raporo yabo ya mbere bayihaye Pres Macron  ntacyo yagaragaje kubyo u Rwanda rurega igihugu cy'ubufaransa,
    c.Raporo Final izasohoka mu kwezi kwa 4 muri 2021.
    d.Raporo Mucyo yashinje igihugu cy'ubufransa mu mwaka 2008 n'abantu 33 bari abayobozi bakuru b'ubufaransa .
    4.Anjan Sundaram yakojeje isoni Leta y'u Rwanda avuga ko batavugisha ukuri kuri COVID-19.
    a.Anjan Sundaram yagize ati:''Inshuti yajye bayisanzemo Covid-19, ati twaravuganye icyumweru kimwe mbere yuko yitaba Imana.''
    b.Sundram akomeza avuga ko inshuti ye yari ifite ikibazo cyo guhumeka ariko yari afite ikizere cyuko azabasha gukira.
    3 hr 47 min
  • IMYAKA 26 IRASHIZE KAGAME YISHE PRES.JUVENAL HABYARIMANA NA PRES. CYPRIEN NTARYAMIRA
    1.Imyaka 26 irashize FPR Inkotanyi na Paul Kagame bivuganye President Juvénal Habyarimana na Cyprien Ntaryamira.
    a.Urupfu rwa Président Habyarimana na Ntaryamira rwakurikiwe na Génocide yakorewe "Abatutsi.
    b.Imyaka ibaye 26 ntabushake bwa Politike, ubutabera bwo kugaragaza abagize uruhare mu iyicwa rya President Habyarimana na Ntaryamira.
    c.Kagame yivugiye ko yari k'urugamba atari ashinzwe kurinda President Juvenal Habyarimana.
    d.Col Patrick Karegeya yabwiye Radio France Internationale ko azi neza aho missile zahanuye ndege zaturutse.
    e.Leta ya Kagame yagiye ishyiraho za Comission zitandukanye zo gukomeza kuyobya abanyarwanda k'uruhare rwa Kagame ku ihanurwa ry'indege.
    f.Uwahoze ari Minisitiri w'itangazamakuru Laurent Nkogori niwe wigeza kuvuga ko abantu bose bazabazwa ndetse n'ababaye muri FPR.
    g.Paul Kagame ati :''Iyo baza kungisha inama ntabwo fpr iba yarashoje intambara.''
    2.Dr. Uzziel Ndagijimana aravuga ko atazi neza ingano y'amafaranga azakusanywa avuye mu mushahara w'abayobozi bakuru batazahembwa uku kwezi.
    a.Uzziel Ndagijimana aragereranya ingano y'amafaranga asaga miliyari 2 n'igice mu mafaranga y'u Rwanda.
    b.Biratangaje kumva ko Minisitiri atazi neza umubare kandi ariwe ushinzwe ingengo y'imari.
    c.Uzziel Ndagijimana azi neza umubare ariko ntabwo yawutangaza kuko niwe uhemba abo bakozi buri kwezi.
    3.Kagame niba akunda abanyarwanda nafatire amafaranga y'abasirikare bakuru bose muri RDF.
    a.Nyuma y'itangazo rya PM Edward Ngirente rivuga ko abayobozi bakuru batazahembwa umushahara wabo abantu batandukanye barasaba ko n'ingabo z'igihugu zakwigoma umushahara wazo.
    b.Abadepite n'abasenateri nabo ntimubibagirwe!
    2 hr 57 min
  • IMFASHANYO Y‘IBIRIBWA YA KAGAME ABATURAGE BAMWE BARAYANGA
    1. a. Imfashanyo‚ibiribwa ihabwa abaturage kubera ingaruka za coronavirus abaturage bayiciye amazi, ihinduka urwenya k'uburyo abaturage bayishyira hasi bakayiseka, bakayivuma mu maso y‘abasirikare kubera ubuke bwayo, bakayifotora bagakwirakwiza amafoto. Abandi banze kuyakira m'urwego rwo kwanga kwiyanduza ibiganza. Byagenze bite rero kugirango cya gihugu, Andrew Mwenda i San Fransisco yavugaga ko ntaho kigihuriye n‘ibihugu byo mu nzira y‘amajyambere, cya gihugu cyahatanaga gishaka kwinjizwa mu rugaga rw‘ibihugu bikungaye( OECD), cya gihugu kivuga ko cyohereje icyogajuru mu isanzure, kikaba cyarasinyanye n‘Uburusiya amasezerano yo kubaka centrale nucléaire, igihugu kivuga ko gifite miliyari 320 frws za cadeau, zo kongerera abanyarwanda bazazigamira izabukuru, cya gihugu kicyemeza ko kihagije mu biribwa, cya gihugu gihiga ibindi mu bukungu bwihuta na Doing Business, cya gihugu cyavugaga ko kiri hafi gusezerera inkunga ziva mu mahanga, byagenze bite ngo icyo gihugu kibe kiri ku mavi, kiyogojwe n‘inzara mu kanya gato? Bya bitangaza bya Kagame birihe?
    b.Igihugu cya Gabon igihugu présiident adahora mu ndege asesagura nka Kagame, kitajya kishyira hejuru ngo kigaragare mu mishinga y‘agahebuzo cyashyizeho imfashanyo itubutse cyane yo gufasha abaturage bacyo guhangana n‘ingaruka za covid-19. Abaturage b‘u Rwanda bakwiye kumenya uko abaturage bo mu bindi bihugu bategetswe, babayeho bityo nabo bagaharanira kuyoborwa ukundi. Ibya Singapor y‘Afrika byo bakamenya ko bashutswe. Gabon iratanga amazi n‘amashanyarazi ,ku baturage b‘intege nke, kugenda muri bus za Leta byose ni  ubuntu, abatabasha kwishyura ubukode kubera gutakaza akazi ntibazishyuzwa.
    2.Urugaga rw‘abikorera PSF rwatoboye ruvuga ko ingaruka za coronavirus ku bukungu bw‘u Rwanda ziremereye.
    2 hr 54 min
  • IMFASHANYO Y‘IBIRIBWA YA KAGAME ABATURAGE BAMWE BARAYANGA BAKANAYIVUMA MU MASO Y‘ABASIRIKARE.
    1. a. Imfashanyo‚ibiribwa ihabwa abaturage kubera ingaruka za coronavirus abaturage bayiciye amazi, ihinduka urwenya k'uburyo abaturage bayishyira hasi bakayiseka, bakayivuma mu maso y‘abasirikare kubera ubuke bwayo, bakayifotora bagakwirakwiza amafoto. Abandi banze kuyakira m'urwego rwo kwanga kwiyanduza ibiganza. Byagenze bite rero kugirango cya gihugu, Andrew Mwenda i San Fransisco yavugaga ko ntaho kigihuriye n‘ibihugu byo mu nzira y‘amajyambere, cya gihugu cyahatanaga gishaka kwinjizwa mu rugaga rw‘ibihugu bikungaye( OECD), cya gihugu kivuga ko cyohereje icyogajuru mu isanzure, kikaba cyarasinyanye n‘Uburusiya amasezerano yo kubaka centrale nucléaire, igihugu kivuga ko gifite miliyari 320 frws za cadeau, zo kongerera abanyarwanda bazazigamira izabukuru, cya gihugu kicyemeza ko kihagije mu biribwa, cya gihugu gihiga ibindi mu bukungu bwihuta na Doing Business, cya gihugu cyavugaga ko kiri hafi gusezerera inkunga ziva mu mahanga, byagenze bite ngo icyo gihugu kibe kiri ku mavi, kiyogojwe n‘inzara mu kanya gato? Bya bitangaza bya Kagame birihe?
    b.Igihugu cya Gabon igihugu présiident adahora mu ndege asesagura nka Kagame, kitajya kishyira hejuru ngo kigaragare mu mishinga y‘agahebuzo cyashyizeho imfashanyo itubutse cyane yo gufasha abaturage bacyo guhangana n‘ingaruka za covid-19. Abaturage b‘u Rwanda bakwiye kumenya uko abaturage bo mu bindi bihugu bategetswe, babayeho bityo nabo bagaharanira kuyoborwa ukundi. Ibya Singapor y‘Afrika byo bakamenya ko bashutswe. Gabon iratanga amazi n‘amashanyarazi ,ku baturage b‘intege nke, kugenda muri bus za Leta byose ni  ubuntu, abatabasha kwishyura ubukode kubera gutakaza akazi ntibazishyuzwa.
    2.Urugaga rw‘abikorera PSF rwatoboye ruvuga ko ingaruka za coronavirus ku bukungu bw‘u Rwanda ziremereye.
    2 hr 55 min
  • BARAKURAHO AGACIRO FUND BAGASHYIRAHO COVID-19 SOLIDARITY FUND? BARASHUKA NDE?
    Banyarwanda , banyarwandakazi, twongeye kubasuhuza, tunabaragiza Imana Rurema aho muri hose hirya no hino ku isi, cyane cyane muri ibi bihe bikomeye isi irimo, kubera indwara ya Coronavirus. kuri uyu mugoroba turi bwongere turebere hamwe niba ingamba Leta y'u Rwanda ifata muri iyi minsi hari aho ziganisha abanyarwanda. uyu munsi nibwo Leta yahagaritse gusaba abantu kongera gutanga amafaranga mu ikigega agaciro fund, ariko hakaba havutse ikindi kitwa Covid-19 solidarity fund. niba Agaciro abanyarwanda bizigamiyemo ari benshi katari kubagoboka muri ibi bihe, icyo kindi cyo si ikije kubahuhura noneho?
    turi bugaruke ku nkunga IMF yahaye u Rwanda mu rwego rwo kurugoboka, ariko se koko iyo ngoboka izagera mu ngo z'abanyarwanda bageze ahi umwana arira nyina ntiyumve?
    turi bugaruke na none  ku ihohoterwa ryakorewe abagore  bikozwe na RDF. kuki Leta y'u Rwanda na ba bagore buzuye mu nteko ishinga amategeko bigeze iki gihe batarabyamagana?
    muratumiwe mwese kuri radio yanyu
    2 hr 54 min

About RadioItahuka

From the publisher's feed

Ijwi ry'Ihuriro Nyarwanda