1.Abayobozi batandukanye na bamwe mu kwikundisha kuli Kagame batangiye gutanga ibitekerezo byo
kugoboka abanyarwanda benshi bategetswe kuguma mu ngo bakaba bagiye kwicwa n‘inzara kuberako
bari batunzwe no guca inshuro. Abenshi bakeka ko ari akabazo gato kakemurwa no gufashisha
umuturanyi umugati, 2 kg z‘ibirayi, 2 kg z‘akawunga, isabune cg akadobo k‘amakara.
a. Leta ntiyigeze iduha imibare ngo tumenye abanyarwanda bagizweho ingaruka zo gutegekwa kuguma
mu ngo cg batakaje akazi kuberako umukoresha cg umukiliya wabo yafunze imiryango kubera corona
virus. Umuntu yakwibutsa ko imibare iheruka gutangwa na Leta y‘u Rwanda muli 2017 yagaragaza ko
abanyarwanda 2.748.000 bangana na 91% by‘abakozi bose bari muli secteur informel, bikaba bikekwa
ko ari bano bivugwa ko baryaga ari uko bavuye guca inshuro. Turi muli 2020, Leta nta mibare igezweho
itugaragariza. Iravuga mu cyuka gusa.
b. Leta ntitugaragariza ubufasha abo bantu bagomba guhabwa ubwo ari bwo, n‘amamiliyari ashobora
kuzakenerwa bitewe n‘ibyumweru cg amezi abantu bazamara badasohoka mu nzu zabo.
c. Leta ntigaragaza aho bije yo gukemura iki kibazo izava. Hari benshi basabye ko miliyari 194 frws
zashyizwe mu gaciro fund ku gahato n‘abaturage bose bo mu Rwanda n‘abo muli diaspora akwiye
kuboka abanyarwanda vuba na bwangu kuko si aya Kagame si aya FPR agomba gusubizwa
abanyarwanda bayatangishijwe ku ngufu.
2. Hirya no hino mu gihugu abaturage bararenga ku mategeko ababuza gusohoka mungo. U Rwanda
rwashyizeho amabwiririza ategeka abantu kuguma mu ngo, bigana ayashyizweho mu bihugu byateye
imbere kandi kuli terrain realités zidahuye. Ndetse no mu Rwanda ubwaho amabwiriza ahabwa
abanyamugi yari akwiye gutandukana n‘ahabwa abantu bo mucyaro.