RadioItahuka

RadioItahuka

By RadioItahukaNewsPolitics
Download on the App Store

RadioItahuka episodes

  • LETA Y'AGATSIKO IRABOROGA KUBERA IGIHOMBO ITEWE NA COVID-19 AHO GUSHYIRA IMBERE ABATURAGE B'U RWANDA
    1.Ambasade y'abaholandi iyo idatangaza Coronavirus mu Rwanda , Leta y'agatsiko yari gukomeza guceceka.
    a.Kubera iki byafashe iminsi 2 yose kugirango Leta y'agatsiko ibashe kugira icyo ivuga?
    b.Imibare ya COVID-19 itangazwa mu Rwanda ntabwo ari ukuri.
    c.Ambasade y'abahorandi niyo yambere yatangaje COVID-19 hari kuwa kane, icyo gihe Ambasade yavugaga ko hari Case 7.
    d.Itangazo rya Minisiteri y'ubuzima ryasohotse uyu munsi taliki ya 16/03 riravuga ko umubare w'abantu barwaye COVID-19 umaze kugera kuri 7.
    e.Minisitiri w'Ubuzima Dr Ngamije Daniel yavuze uko bamenye umurwayi wa mbere wa COVID-19.
    2.Dr Irène Ndayambaje umuyobozi wa REB yatangaje ko hari abantu barimo kwiba ababyeyi bababwira ko bagomba kwishyura amafaranga ya transport yo gucyura abanyashuri.
    a.Dr Ndayimbaje aravuga ko abatekamutwe bashaka kungukira mu bikorwa byo gucyura abanyashuri babasubiza mu ngo iwabo.
    b.Abatekamutwe bavuye he? REB iravuga abatekamutwe kandi ariyo iyoboye gahunda yo gucyura abanyeshuri.
    3.Igihombo cy’inama u Rwanda rwasubitse kubera Coronavirus gishobora kurenga miliyari 4.7 Frw.
    a.Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda, yatangaje ko u Rwanda ruzahura n'igihombo gishobora kurenga miliyoni $5 z’amadolari, ni ukuvuga nibura miliyari 4.7 Frw.
    b.Nelly Mukazayire uyobora Rwanda Convention Bureau aravuga igihombo bagiye kujyamo kubera Inama zahagaritswe.
    c.Ubukerarugendo n'inama byaberaga m'u Rwanda byose byarasubitswe kubera COVID-19.
    d.Ibiciro by'ibiribwa bikomeje kuzamuka ku isoko hirya no hino m'u Rwanda.
    4.Leta ibereyemo abaturage umwenda wa miliyari 33 Frw z’ingurane.
    a.Abaturage baberewemo imyenda na Leta baribaza aho bazakura amafaranga yo kugura amazi meza.
    b.Ubukenye n'inzara mu baturage b'u Rwanda, mugihe COVID-19 ikomeje kuyogoza Isi yose.
    5.Abantu bafite abavandimwe muri Gereza m'u Rwanda bafite impungenge z'abantu babo bashobora kwicwa n'inzara.
    a.Urwego rw'imfungwa n'abagororwa rwafashe icyemezo cyo guhagarika kugemura no gusura imfungwa mu minsi 21.
    2 hr 41 min
  • UMUBARE W'ABARWAYI BA COVID-19 MU RWANDA UKOMEJE KWIYONGERA & PAUL KAGAME YABA YAHINDUYE UMUVUNO
    1.Humvikanye amajwi ku mbuga nkoranyambaga ahakana ko umuhindi Leta yerekanye ko arwaye Corona atari we, ndetse umuhindi ibyangombwa bye byerekanwe ko ariwe muntu wambere urwaye Corona virus mu Rwanda ngo ibizamini bye byavuye muli Labotoire national byerekana ko ari muzima. Leta y‘agatsiko yaba ishaka gusubira inyuma igahakana ibyo yatangaje na Prezida yemeje ko Corona virus yageze mu Rwanda ? Umukino waba ari uwuhe ? Amaze gushyira inyungu ku munzani, Kagame yaba yasanze harimo igihombo gikomeye gutangaza ko igihugu cye kilimo Corona virus ? Leta y‘agatsiko yaba yarakoze amahano yerekana indangamuntu yumurwayi none ikaba irimo gupfundikiranya ibinyoma kugirango yivane mu kimwaro igaragaza ko nyiri ndangamuntu yerekanwe muri social medias atariwe urwaye ? Umuhinde wabeshyewe ko arwaye Coronavirus ngo yaba agiye kurega ibitaro.
    2. Leta y‘agatsiko irashyize yemeye ko Corona virus izagira ingaruka k'u bukungu. Ngo irashaka gukorera ubuvugizi abafitiye imyenda amabanki bashobora guhomba kubera Corona virus. Nta mibare ifatika mu mafranga igaragaza igihombo muri buri scteur no mugihugu hose. Leta ntiyibaza niba ibitanda bihagije, ibyumba byihariye by‘abarwayi bagaragaye ho corona virus, ibikenerwa mu gukaraba cg gupfuka umunwa bihagije, ibyo gukora tests no kwita ku barwayi, etc... Corona Virus ije mu gihe hirya no hino mu gihugu ibitaro bihomba amamiliyoni menshi kubera abaturage bakennye bivuza bakabacika batishyuye. Ibi bishobora kwambika ubusa kagame igihugu cye kiramutse kibuze ibintu by‘ibanze byo kurwanya Corona virus ( ibitanda, ibyumba by‘abarwayi, n‘ibindi bikoresho by‘ibanze).
    3. Urwenya: abanyarwanda hirya no hino ku Isi ngo barizihiza isabukuru y‘iminsi 30 Kagame amaze adasohoka mu Rwanda kubera gutinya Corona virus . Abantu bafite amatsiko yo kumenya niba kubaho atazerera hari uburwayi bizamutera. Abamotsi be bagira agahenge ari uko yazerereye.
    2 hr 1 min
  • KAGAME AZIHANUKIRA AVUGE KO CORONA VIRUS YATUMYE UBUKUNGU BW‘U RWANDA BUZAMUKA
    KAGAME AZIHANUKIRA AVUGE KO CORONA VIRUS
    YATUMYE UBUKUNGU BW‘U RWANDA BUZAMUKA ???
    1. Corona virus irimo gutuma ubukungu bw‘isi buhungabana. Ibihugu birimo demokrasi no mu mucyo biragenda bigaragariza abaturage babyo igihombo bizaterwa n‘umugera wa coronavirus wugarije isi. U Rwanda rurwaye indwara yo kubeshya bilan, no gutekinika imibare ruzigera rutubwira igihombo kirwugarije ? Umugera wa Coronavirus urateza ibihombo bikomeye indege zitwara abantu, imizigo n‘ubukererugendo. Ibyo bintu u Rwanda rukaba aribyo rucungiraho. Ese ubundi agaciro ka Rwandair n‘ikibuga k‘indege cya bugesera (byamye ari tabou) ntikarindimutse niba ibijyanye n‘indege n‘ubukerarugendo hose byarataye agaciro ku isoko mpuzamahanga ? Ese uwateganyaga kugura imigabane muli Rwandair n‘ikibuga cya Bugesera aracyabiguze, nanabigura azatanga ayo yagombaga gutanga mbere y‘umwaduko wa Corona virus? Ubukerarugendo mu Rwanda buzahomba ibingana iki ? Inama zateganywaga kubera I Kigali vuba aha ziracyabaye ? Ubukungu buzahazaharira ku kihe kigero ? Aho ejo Kagame watinyutse kubeshya ko gufunga umupaka wa Gatuna byatumye ubukungu bw‘u Rwanda buzamuka, ntazihanukira akatubwira ko na Corona virus yatumye ubukungu bw‘u Rwanda buzamuka !!!! Ibi bibazo ntitwagombye kubyibaza iyo tugira Leta ikorera mu mucyo, niyo yagombye kubisobanura ariko idatekinika.
    2. Ushubije amaso inyuma, imyaka 25 ishize FPR itegeka hari byinshi bitahindutse, ibindi biba bibi kurushaho. Uwari mu Rwanda mu myaka 25 ishize aribuka abantu baburira irengero, abantu bicwa, bafungirwa ubusa kubera gutungwa urutoki. Muli iki gihe ibintu biracyari uko byahoze. Abantu baricwa, baratambikanwa ku maherere, baraburirwa irengerero, barakorerwa iyicarubozo. Abantu baracyimwa uburenganzira bwo kuvuga icyo batekereza, abanyamakuru n‘abitwa ko banenga leta baratitezwa bikomeye. Nyuma y‘imyaka 25 y‘ubutegetsi bwa FPR abayitegeka bajya mu myiherero bagasuka amarira y‘ingona kubera amavunja yayogoje abanyagihugu.
    2 hr 26 min
  • KAGAME NA BUFFETT MURI BUSINESS & CORONAVIRUS , DENIS MUKWEGE ARIFUZA URUKIIKO RWA CONGO
    1.Paul Kagame ari kumwe n'umuherwe Howard G. Buffett batangije umushinga wo kuhira ibihingwa.
    a.Kagame ati:"Ndashimira Howard Buffet twafatanyije gushora amafaranga muri uyu mushinga wo kuhira."
    b.Fondation G. Howard Buffett na Kagame avuga ko bashyizemo investiment zabo.
    c.Millions 54 nizo bavuga zashowe muri uyu mushinga.
    2.Dr Kayumba amaze amezi arenga abiri ataragera imbere y'ubutabera.
    a.Urwego rw’Imfungwa n’abagororwa, RCS, rwamaganye amakuru yavugaga ko Dr Kayumba Christopher, yitabye Imana.
    b.Ese bisaba iminsi ingahe kugirango umuntu uregwa ubusinzi agezwe imbere y'ubutabera?
    3.Docteur Denis Mukwege yahawe Diplôme y'icyubahiro "docteur honoris causa"
    a.Dr Denis Mukwege akomeje gusaba ko habaho urukiko mpanabyaha rwa Congo.
    b.Dr Denis Mukwege ati:"Amahoro arambye muri Congo azaboneka ari uko habonetse ubutabera."
    2 hr 16 min
  • KIZITO MIHIGO NIWE WAKOREWE GENOCIDE & ESE HARI IYINDI GIHAMYA ABANTU BAKENEYE?
    1.Ikiganiro cyabereye muri Senat y'abafaransa gikomeje kuvugisha "Intore na FFR " amangambure.
    a.Amb Jean Marie Vianney Ndagijimana aratubwira birambuye uko iki kiganiro cyagenze ndetse n'imyanzuro yafashwe na Senat.
    b.Haba hari abantu bitandukanyije namwe bakanga kwitabira iyi nama nkuko byari biteganyijwe?
    2.Dr Kayumba amaze amezi arenga abiri ataragera imbere y'ubutabera.
    a.Urwego rw’Imfungwa n’abagororwa, RCS, rwamaganye amakuru yavugaga ko Dr Kayumba  Christopher, yitabye Imana.
    b.Bisaba iminsi ingahe kugirango umuntu uregwa ubusinzi agezwe imbere y'ubutabera?
    3.Umuryango Global campaign for Rwandan Human Rights wasohoye andi majwi ya Kizito Mihigo uherutse kwica na Leta ya Kagame.
    a.Ese ubu hari intore za FPR zigishidikanya ko Kagame ariwe wishe Kizito Mihigo?
    4.Umwuka mubi muri Diaspora wazanywe n'urupfu rwa Kizito.
    2 hr 43 min
  • PAUL KAGAME ASHOBOYE KURASA CORONAVIRUS YABA YARABIKOZE KUBERA CHOGM 2020
    1.Gufata abana bajyenda mu muhanda bakajyanwa gufugwa mugihe Leta irega abana kuba batiga , bakaba badafite isuku.
    a.Abana basaga 162 bo muri Rubavu basubijwe mu miryango yabo mu gihe bari bamaze igihe barafashwe n'inzego z'umutekano baregwa kuba inzererezi.
    b.Aba bana ngo basaga nabi bituma bafatwa bajyanwa gufungwa.
    c.Ababyeyi basinyanye amasezerano n’ubuyobozi.
    2.Ese Coronavirus yaba igiye gutambambira inama ya "CHOGM" iteganyijwe kubera i Kigali mu kwezi kwa 6 ?
    a.Umujyi wa Kigali wahagaritse ibitaramo byari biteganyijwe muri iyi weekend ishize ndetse n'ibindi biteganyijwe.
    b.Uyu munsi i London mu bwongereza bizihije umunsi wagenewe uyu muryango wa Commonwealth Day.
    c.I Kigali mu Rwanda Min Vincent Biruta ari kumwe na Jo Lomas High Commissioner to Rwanda bakaba bizihije uyu munsi.
    d.Ibitaramo byahagaritswe byaje kuba ariko nta muntu numwe uhari , bikaba ngo byaciye kuri Youtube .
    e.New Times yasibye inkuru yari yanditse kuri Coronavirus mu Rwanda.
    3.Ibinyamakuru bya Kigali biranenga imyitwarire y'igihugu cya Uganda.
    a.Pres Museveni nyiyagaragaye mu nama ihuza Uganda-Europe Business Summit.
    b.Abashoramari benshi basubijwe iwabo nyuma yuko banga kubahiriza ibyasabwaga mu gihe cy'isuzumwa rya Coronavirus.
    c.Iyi nama yatakaje abantu batari bakeya bari kuyitabira ariko batabashije kuza kubera icyorezo cya Coronavirus baturuka muri Italy, Germany, France na Spain.
    4.I Buffalo muri New York habereye Misa n'ikiganiro cyo kwishimira legacy ya Kizito Mihigo.
    a. Turavugana na Rubens Mukunzi uri mu bateguye iki gikorwa.
    b.Ibitambo bya Misa birakomeje hirya no hino ku Isi, twabibutsa ko muri weekend
    c.i Dayton muri Ohio, ,le 14/03/2020 saa 11am,
    d.I Montreal muri Canada, le 14/03/2020 saa
    e.Queensland muri Australia le 14/03/2020 saa 1pm.
    f. Sydney  muri Australia le 14/03/2020 saa 1:30pm.
    1 hr 57 min

About RadioItahuka

From the publisher's feed

Ijwi ry'Ihuriro Nyarwanda