RadioItahuka

RadioItahuka

By RadioItahukaNewsPolitics
Download on the App Store

RadioItahuka episodes

  • FUNDRAISING Y‘AMARAHA NKA SMARTPHONE IBANZIRIZA ITE IYO KURYA , KUVUZWA NO KWAMBARA ?
    1.Kagame arakora igikonkwani mu banyarwanda b‘imbere mu gihugu n‘abo muri Diaspora ngo bagurire abaturage batishoboye telefone zigezweho za smartphones. Ibi birakorwa mu gihe abaturage benshi batabasha kwigondera mutuelle igura 3$ k'umwaka, mu gihugu cyatubeshyaga ko muri 2020 umuturage azaba yinjiza 1200$ ku mwaka.Leta ya Kagame imaze gutegeka ko abakozi bose bagomba gukatwa 0,5% ku mushahara m'urwego rwo kunganira ikigega cya mutuelle.
    2 Ministre Soraya Hakuziyaremye arizeza abadepite bo mu Rwanda ko uruganda rwa nucléaire rushobora kubakwa nta kibazo ( accident) ruzatera, mu gihe  abarusiya bashaka kurufasha kubaka uruganda iwabo habaye impanuka ya nucléaire ahitwa  Tchernobyl. N‘abayapani bakataje muri technologie bakaba baherutse kugira accident nucléaire ya Fukushima. Ikindi Soraya abeshyaho abadepite ni uko avuga ko impanuka ya nucléaire  yatwara mliyoni 10 z‘amadolari mu gihe abahanga bavuga ko nko mu Bufaransa habaye accident nucléaire byabatwara  nibura miliyari 400 z‘amareuros,  iya fukushima mu buyapani bavuga ko ishobora kuzatwara arenga miliyari 170 z‘amaeuro.
    3 Abaministre mu Rwanda barirukanwa  ku mirimo  kubera itekinika. Bisobanuye iki ku cyizere abaturage bakwiye kugirira icyizere ibyo Leta ibatangariza ? Haba hari itekinika ryemewe na Kagame n‘irindi atemera  ko tuzi izindi nzego nyinshi za Leta zitekinika biteye isoni  ntihagire ubihanirwa ?
    2 hr 2 min
  • LETA Y'AGATSIKO NYUMA YO KWICA KIZITO MIHIGO IKOMEJE CAMPAIGN YO KUMURWANYA NO KUMUSEBYA MU RUHAME
    1.Radio Itahuka irizihiza imyaka 8 imaze ishinzwe.
    a.Turabashimira kuba mu maze iyi myaka yose mu kurikira ibiganiro bya Radio Itahuka.
    b.Turasabwa gukora cyane muri iyi minsi, mu mezi ari imbere mu bikorwa by'ubukangurambaga aho buri muntu wese asabwe gukurikira no gushakira umuti ibisubizo by'ibibazo byugarije abanyarwanda.
    2.Leta y'agatsiko ikomeje Propaganda yo kwangiriza isura ya Kizito Mihigo wishwe nayo.
    a.Nyuma ya Marie Michelle Umuhoza noneho Me Antoinnette Mukamusoni yazanywe gushimangira ibyo RIB yatekenitse mu itangazamakuru.
    b.Nyuma yaho Radio Itahuka na Me Joseph Cikuru Mwana Mayi bagaragarije itekinika rya FPR n'agatsiko, aho Me Cikuru aberetse ko ari abaswa bitabaje Me Mukamusoni.
    c. Me Antoinnette Mukamusoni yavuze ko yahuye na Kizito ku cyumweru saa 9 za mugitondo, umunsi kizito Mihigo yiyahuriyeho.
    3.Radio Itahuka yaganiriye n'abanyamategeko batandukanye, bose bagiye bagaragaza ko nta cyaha kizito yigeze akora, ariko Antoinette arashimangira ko Kizito yakoze ibyaha.
    a.Me Antoinnette Mukamusoni arashinja Kizito ko yishe amategeko kandi atabyemerewe.
    b.Me Antoinnette Mukamusoni ati : ″ Nabonaga Kizito atagomba gufungwa ahubwo akwiye kwegerwa agafashwa.″
    4.Paul Muvunyi aratabaza Kagame ko hari igifi kinini kigiye kumumira bunguri.
    a.Paul Muvunyi asaba Umukuru w’Igihugu kumukiza icyo yise ’urufi rwa rutura’ rwenda kumumira.
    b.Paul Muvunyi aritabaza Kagame mu kumukiza igifi yamuterereje kwitwa "cya Horizon Group Ltd, cy’Igisirikare cy’u Rwanda RDF".
    2 hr 54 min
  • KAGAME NTAKOZWA IPEREREZA RYIGENGA KU RUPFU RWA K.MIHIGO. UMUGABO AFITE ICYO AHISHA!
    1. Imiryango myinshi mpuzamahanga kandi ikomeye irasaba iperereza ryigenga k‘urupfu rwa Kizito Mihigo. Kagame akaba atabikozwa kandi nawe ubwe yagombye kurigiramo  inyungu kugirango rimugire umwere niba atariwe wahitanye Kizito. Umugabo afite icyo ahisha.
    2.  Ni uruhurirane rudasanzwe kugirango umwicanyi wahawe akazina ka Pilato abe ari nawe uhitana  Kizito Mihigo abanyarwanda bafata  nk‘ Intumwa y‘Imana.
    3. Misa yo gusabira Kizito Mihigo izabera mu Bubiligi  ku wa gatandatu le 22/02/2020  sa yine n‘igice (10h30)  za mugitondo. Abanyarwanda bakwiye guhagurukana n‘iyonka kugirango berekane aho bahangaze muri uru rupfu rwa Kizito.
    2 hr 33 min
  • KAGAME NTAKOZWA IPEREREZA RYIGENGA KU RUPFU RWA K.MIHIGO. UMUGABO AFITE ICYO
    1. Imiryango myinshi mpuzamahanga kandi ikomeye irasaba iperereza ryigenga k‘urupfu rwa Kizito Mihigo. Kagame akaba atabikozwa kandi nawe ubwe yagombye kurigiramo  inyungu kugirango rimugire umwere niba atariwe wahitanye Kizito. Umugabo afite icyo ahisha.
    2.  Ni uruhurirane rudasanzwe kugirango umwicanyi wahawe akazina ka Pilato abe ari nawe uhitana  Kizito Mihigo abanyarwanda bafata  nk‘ Intumwa y‘Imana.
    3. Misa yo gusabira Kizito Mihigo izabera mu Bubiligi  ku wa gatandatu le 22/02/2020  sa yine n‘igice (10h30)  za mugitondo. Abanyarwanda bakwiye guhagurukana n‘iyonka kugirango berekane aho bahangaze muri uru rupfu rwa Kizito.
    2 hr 33 min
  • PAUL KAGAME N'AGATSIKO BAGOMBA KUZABAZWA URUPFU RW'INTWALI YACU KIZITO MIHIGO
    1.Kizito Mihigo akomeje kuba mu mitima y'abanyarwanda tutirengagije abanyamahanga.
    2.Ubuhamya bwa Minani Jean Bosco burashimangira ko Papa wa Kizito yari umuntu mwiza.
    a.Papa wa Kizito Mihigo yararirimbaga abantu bakamukunda cyane.
    b.Jean Claude Bizimana aribaza impamvu Kagame yishe Kizito Mihigo.
    c.Kagame yishe Abanyamulenge mu nkambi , Abacongomani baraceceka.
    d.Abana banjye barababaye kubera urupfu rwa Kizito.
    3.Kayumba Hamisi nawe yadusabye ko mu byo dukora byose tutagomba kwibagirwa Kizito Mihigo.
    a.Kayumba arifuza ko ikiriyo cya Kizito Mihigo cyagombye gukomeza kugeza dusubiye mu Rwanda.
    b.Ese abanyarwanda baba bumva ibihe turimo ko ari ibihe bisaba ubwitange n'ubutwari ?
    4. Dieudonne  Niyoshema umunyamakuru w'Ishema TV wavuzwe ko yaburiwe irengero arahari.
    a.Niyoshema yabwiye Radio Ijwi ry'America ko ari m’urugo ari amahoro.
    5.Radio Itahuka turakora Correction mu kiganiro cyacu cyaraye gitambutse aho twavuze kuri Emmanuel Mugiraneza.
    a.Nkuko dukomeje kwakira amakuru ajyanye n'icyo abantu batekereza k’urupfu rwa kizito Mihigo ejo twakoze ikiganiro n'umwe mubari bitabiriye uriya muhango.
    b.Yadutangarije ko Emmanuel ari Umukozi wa , National Intelligence and Security Services "Maneko"
    c.Yadutangarije ko amuzi neza ko bakoranye arimo atibuka irindi zina, nyuma nibwo twaje kumenya ko yitwa Mugiraneza Emmanuel.
    3 hr 6 min
  • KUBERA IKI NISS YIVANZE MU MIHANGO YOSE YO GUHEREKEZA KIZITO?
    Banyarwanda Banyarwandakazi, turacyari hano kuri Radio Itahuka, muri gahunda yo gufasha abanyarwanda kunamira uwo benshi basabira ubu gushyirwa mu rwego rw'abatagatifu, nyakwigendera Kizito Mihigo, kubera ibikorwa by'indashyikirwa byuzuye urukundo rutarobanura, imbabazi n'ubwiyunge atahwemye gushishikariza abanyarwanda mu buzima bwe abanzi b'amahoro bahagaritse akiri muto kandi tukimukeneye. muze muri benshi, maze muze kwiyunvira uburyo Inzego z'iperereza z'u Rwanda zivanze mu muhango wo guherekeza nyakwigendera, nkuko turi bubihabwemo ubuhamya n'abari bahibereye. ibi bikaba bigaragaza ko Kizito , Inuma y'amahoro ubu noneho Leta y'abicanyi imutinya kurusha uko yamutinyaga akiriho. ibyo ariko ntibyakanze abanyarwanda kuko bagiye kumuherekeza ari uruvunganzoka, mu gihe mu bayobozi habuze n'umwe uhakandagiza ikirenge, se babibujijwe nande?
    2 hr 49 min

    2 hr 50 min

About RadioItahuka

From the publisher's feed

Ijwi ry'Ihuriro Nyarwanda