RadioItahuka

RadioItahuka

By RadioItahukaNewsPolitics
Download on the App Store

RadioItahuka episodes

  • KIZITO MIHIGO AZIBUKWA NK'UWAHOWE IMANA KUKO UBUTUMWA BWE BWARI URUKUNDO.
    KIZITO MIHIGO AZIBUKWA NK'UWAHOWE IMANA KUKO UBUTUMWA BWE BWARI URUKUNDO
    Banyarwanda banyarwandakazi, italiki ya 17 gashyantare 2020, izibukwa mu mateka nk'italiki igihugu cy'u Rwanda cyatakaje imwe mu ntwali zacyo yaranzwe kandi ikagerageza kwimakaza urukundo , mu gihugu cyiyobowe n'umwuka w'umwijima. Kizito Mihigo yahohotewe byeruye kugeza ubwo yambuwe ubuzima n'agatsiko k'abicanyi abanyarwanda bose barebera, ndetse bamwe mu bayobozi ntibatinya kugaragaza ko banejejwe n'ibyamubayeho. ariko icyo batazabasha gukura mu mitima y'abanyarwanda n'urukundo bakundaga Kizito kandi rutazigera ruzimangatana na Nyuma y'urupfu rwe. ahubwo bitegure ikibatsi cy'urukundo yabibye kigiye kuzagira umuyonga  umwuka wabo w'urugomo, amatiku n'ubwicanyi.
    muri iki kiganiro turaha ijambo mwe mwese mwamenye uyu mujyajuru. mutubwire icyo abasigiye ku mutima.
    Muhawe Ikaze, Radio Itahuka ni iyanyu.
    3 hr 6 min
  • ZA KAMINUZA ZATERAGA ISHEMA KAGAME NA KABONEKA KU BWINSHI NGO NTAKAMARO ZIFITE
    1.Igenamigambi rya Kagame m‘uburezi riramutamaje.
    a.) Muri 2017  mu byo Kagame yiratiraga Banque  y‘Isi ubutegetsi bwe bwagezeho hari Kaminuza nyinshi ngo zisohora abantu 90.000 buri mwaka. Kaboneka Francis, uwahoze ari umutoni wa Kagame nawe muri Canada  imbere y‘aba nyarwanda bo muri Diaspora, yagaragaje ubwinshi bwa Kaminuza 38 ngo ziri m‘u Rwanda, nk‘igitego gikomeye Leta ya FPR yahize, kuko ngo mbere y‘uko  ifata ubutegetsi mu gihugu hari kaminuza 2 gusa.
    b.) Mu nkuru tuvuze hejuru PM Ngirente aravuga ko mu myaka 15 iri imbere ngo ushobora kuzashaka umntu ugira meya  cg ministre ukambubura. Ku ruhande rumwe afite ukuri kuko abana b‘abakene bimwa ireme ry‘uburezi nkana aricyo kigambiriwe  duhora tubivuga kuli Radio Itahuka kandi na  byagaragariye no mu migambi ya Kabarebe Leta itigeze yamagana.
    2.Ministre Gashumba icyo yagombaga kuzira si cyo yazize. Kimwe n‘ibindi  bihugu by‘Afrika bikennye, u Rwanda rwananiwe kujya gukura abanyarwanda/ abanyeshuri bari mu kaga mu Bushinwa kubera icyorezo cya coronavirus. Maroc  na Algeria nibyo bihugu by‘Afrika byonyine byacyuye abantu babyo. 
    3.Ishami ry‘umuryango w‘Abibumye ryita k'uburenganzira bwa muntu riratabariza abana bo mu mihanda m'u Rwanda ngo bafungwa binyuranije n‘amategeko kandi bagahohoterwa. ONU igasaba ko hafatwa ingamba ibi bikorwa bigahagarara.  Ni mu gihe kandi  i Nyamasheke Minaloc ngo yatunguwe no kubona abagabo mu bigo byakira inzererezi ubundi bizwiho kwakira abana (igihe15.02 2020).
    4. Abahinga mu bishanga bya Leta baciwe imisoro/ ubukode by‘umurengera. Uturere  aho kubaca 4000frws/ha ateganywa n‘ amabwiriza ya Leta,  16  muri two twaciye duca abahinzi amafaranga 200.000frws/ha hamwe na hamwe, ahandi bagacibwa 160.000frws / ha.
    1 hr 55 min
  • IYI MISHYIKIRANO YA UGANDA N'U RWANDA IRAGANA HE?
    IYI MISHYIKIRANO HAGATI YA UGANDA N'U RWANDA IRAGANA HE?
    Abakomeje gukurikirana ibiganiro biba hagati y'U Rwanda na Uganda bari kwibaza niba atari uguta igihe bahereye ku birego u Rwanda rukomeje gushyira ku bugande, mu gihe urundi ruhande rwo rugaragaza ibyo rwagerageje gukora kugira ngo umubano ube mwiza, nyamara u Rwanda rwo rukabitera utwatsi.
    Iri yegura ryadutse mu ba minisitiri ba Dr Ngirente ryaba rigamije iki? Ese aho ntibyaba ari rya tekinika rikomeje, ngo amahanga agire ngo u Rwanda rufite icyo bita Accountability ku bayobozi?
    ibya Kizito Mihigo na Barafinda byo bigamije iki? aho ntibashaka kubongera muri abo bose bakorerwa iyicwarubozo kubwo gutinyuka kuvuga batahawe ijambo n'abari mu gatsiko?
    Ni karibu kuri mwese kuri radio itahuka.
    3 hr 17 min
  • U RWANDA RURANGWA N‘IMIYOBORERE IBONEKA GUSA MU BIHUGU BYAZAMBYE
    1. Himbara niwe ukunda kuvuga ati :"Rwanda remains a poor country." Ashaka kuvuga ko igihugu cyacu kikibarizwa mu bihugu byazahajwe n‘ubukene, akanabitangira ibimenyetso.  U Rwanda ntirukennye gusa ahubwo runarangwa n‘imiyoborere igaragara mu bihugu byzambye, bya bihugu bita ngo ni Républiques bananières.
    a. Ruswa yo mu Rwanda usanga isa n‘iyo mu bihugu byaboze, bimwe bitagira ubyiyobora. Usanga ku ruhande rumwe ruswa yaramunze igihugu ku buryo abaturage bageze aho bibwiriza bagatanga ruswa nta n‘uyibatse. Ruswa yarazngurutse  igera n‘aho abacikacumu bakwa ruswa kugirango bahabwe imfashanyo bemererwa n‘amategeko.  Mu gihugu hari amatarifu ya ruswa azwi na bose.  Ku rundi ruhande hari abakomeye bazwi ho kurya ruswa, ariko badashobora kuyihanirwa,
    b. Mu cyumweru kimwe gusa  Kagame atanze impano ya  500.000 $ (miliyoni  500 frws) ngo yo gufasha ikigega cy‘abagore muri Afurika, Ibinyamakuru bya  Leta  biratwereka ishuri  riva ku buryo ngo iyo imvura iguye abanyeshuri banyagirwa bakihindira mu gihande kimwe amasomo agahagarara, abanyeshuri bongeraho ko iryo shuli barirwariramo amavunja kubera umukungugu.  Si ibyo gusa indi nkuru iravuga ko abarimu mu Rwanda baheruka guhembwa  amafranga y‘ukuboza 2019.
    3 Umwaka ibiribwa byatumbagiye bikabije (2019) kubera ubuke bwabyo;  ni nawo u Rwanda ruvuga ko rwaje  ku mwanya wambere muli Afrika mu gushyira ingamba z‘ubuhinzi mu bikorwa.  Leta iratwereka ko  muli 2019 ibigori byavuye kuli 200frwa bijya kuli 500frws/kg,  mu mpuzandengo  mu gushyingo 2019  ibiciro by‘ ibihingwa byo mu gihugu byazamutseho 25,3% ( igihe 6-2-2020) . Ntibiteye isoni n‘agahinda  kutubwira ko umwaka ibiciro byatumbagiye kubera ubuke bw‘ibiribwa,
    2 hr

    2 hr 23 min
  • FPR IGIYE GUTERA INSHINGE BARAFINDA KUGIRANGO BASHIMANGIRE KO ARWAYE MU MUTWE !
    1.Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rugiye gusuzumisha Barafinda Fred niba ntakibazo cyo m’umutwe yaba afite
    a.RIB yafashe inahata ibibazo Barafinda Sekikubo Fred, yanzura ko ajyanwa gusuzumirwa mu bitaro by’indwara zo mu mutwe, Caraes Ndera.
    b.Barafinda Sekikubo Fred yigeze gutangaza ko bamujyanye i Ndera muri Careas bamwita umusazi.
    c.Barafinda yatawe muri yombi ejo kuwa kabiri, RIB itangaza ko Barafinda yari yanze kwitaba urwego rw'ubugenzacyaha.
    2.Ikibazo cya Ruswa ivuza ubuhuha m’urwego rw'ubutabera m’u Rwanda cyaba giterwa n’iki?
    a.Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga Dr. Faustin Nteziryayo hamwe n'Umushinjacyaha Mukuru Aimable Havugiyaremye bakomeje ubukangurambaga.
    b.Urwego rw'umuvunyi rusaga Ruswa yarafashe intera hose m’u Rwanda.
    3.Ubukene n'ubushomeri bukabije bikomeje kwiyongera m’u Rwanda.
    a.Uyu munsi i Musanze hari kuba igikorwa cyo gushaka abakozi "Abayede" bazafasha abubatsi kubaka Campus ya Dian Fossey Gorilla Fund .
    b.Iki gikorwa ni icyumunyamerikakazi The Ellen DeGeneres ugiye kubaka Campus i Musanze.
    4.Abaturage bategetswe gutera ubwatsi bw'inka aho bita muri Gatovu.
    a.Abaturage baravuga ko inka zabo zifite inzara mu gihe Gov Gatabazi yaba agurisha ubwo bwatsi.
    b.Gov Gatabazi arasaba abaturage gukoresha ikoranabuhanga ngo babashe kugaburira inka zabo.
    c.Abaturage bavanwe mu masambu yabo bababwira ko bari mu manegeka none barangara hirya no hino
    5.BNR iherutse gutangaza ko ifaranga ririmo guta agaciro cyane.
    a.Gov John Rwangomba aherutse kuvuga ko nta gikuba cyacitse kuko ifaranga rikomeje guta agaciro.
    b.Abaturage barinubira izamuka ry'ibiciro, Rwangomba akavuga ko ntacyo bitwaye.
    2 hr 47 min

About RadioItahuka

From the publisher's feed

Ijwi ry'Ihuriro Nyarwanda