RadioItahuka

RadioItahuka

By RadioItahukaNewsPolitics
Download on the App Store

RadioItahuka episodes

  • ESE AHO UMUTI WA LUANDA KU KIBAZO CY'U RWANDA NA UGANDA SI NK'UWA MAGENDU?
    ESE AHO UMUTI WA LUANDA KU KIBAZO CY'U RWANDA NA UGANDA SI NK'UWA MAGENDU?
    Nyuma yaho Perezida Kagame yongeye guhurira mu biganiro na Perezida Museveni i Luanda muri Angola, bahujwe na Perezida wa Angola ari kumwe n'uwa Repubulika iharanira demokarasi ya Congo, benshi bakomeje kwibaza niba umuti wa Luanda uzaba nk'uwa magendu. bamwe mubo twaganiriye baribaza uburyo umuti waboneka kukibazo kitabonwa kimwe.
    mu gihe mu Rwanda bavuga ko ikibazo ari ihohoterwa rikorerwa abanyarwanda i bugande, abagande bo baravuga ko ari uguhandura amavunja biturutse kubyo bita ibikorwa by'ubutasi n'urugomo bikorwa níntasi z'u Rwanda. umuti wa angola uzasubiza ikihe muri ibyo?
    abandi nabo baribaza uburyo ibindi bihugu by'abaturanyi bitigeza byitabira ubu buhuza, ese byaba aruko bibona ko ari uguta igihe? ese byaba ari uko byakumiriwe n'abafitanye ibibazo? umuryango wa Afurika y'iburasirazuba waba umaze iki mu gihe ikibazo nk'iki kijya kwigirwa inyuma yawo? ese inama ya chogm yaba ariyo iri gutuma aba bagabo basa nk'abihuta mu biganiro ubusanzwe byagendaga biguru ntege? ibi byose turabica ku mayange hamwe n'abatumirwa bacu.
    mwese muratumiwe
    2 hr 11 min
  • IBIMENYETSO BY‘UBUKENE BITAGOMBYE KUBA BIKIGARAGARA MU RWANDA MURI 2020.
    1.Uturere dutanu ngo turimo ubukene bukabije kurusha utundi turimo gufata ingamba zo kuva m‘u bukene. Ariko system uko iteye ubwayo iheza abaturage m‘ubukene. Turareba ibimenyetso by‘ubukene bitagombye kuba bikigararaga muri  2020, turebe n‘impamvu ubukene bugabanuka mu mpapuro gusa.
    a.Mu gihe imibare ya Leta, kandi  nayo itekinitse, igaragaza ubukene bwa 38% bwiyongeraho ubukene bukabije bwa 16% bikaba 54%, mu turere tumwe haragara ubukene bwa 52% bwiyongeraho ubukene bukabije bwa 21% bikaba 73%. Impamvu  abahagarariye utwo turere batanga ngo ni uko 85% by‘abaturage batwo ari abahinzi, kandi akaba nta mishinga ihagera ngo itange akazi ku baturage.
     b.Amamiliyari yagombaga  kurwanya ubukene yazimiriye he, niba ubukene butaragabanutse( 2014-2017)? Hari ukunyereza ibigenewe rubanda,  ruswa ituma abakwiye gufashwa ataribo bafashwa, gusoresha cg gukata imisanzu ku mfashanyo  bigasa no guha umuntu n‘akaboko k‘iburyo ukamwambura n‘akababoko k‘ibumoso.  
    c. Ibimenyetso by‘ubukene bitagombye kuba bigaragara muri 2020, umwaka wa Vision:  Leta yatinye kuzamura mutuelle ya 3$  ku mwaka kuko n‘aya hari abautrage barenze 30% batayabona. Amashanyarazi kuli bose byazitiwe n‘ubukene bukabije mu baturage batabasha kwigondera amashanyarazi aturuka ku mirasire y‘izuba. N‘amazi ku mavomero rusange hari benshi batabasha kuyingondera bakajya kuvoma inzuzi n‘ibishanga.
    2.  I Gitarama umupasiteri wo mu ba Methodiste arasabwa gushyira gahunda za Leta mu mihigo y‘itorero. Ngo ntagomba kwita kuri roho gusa agomba no kwita ku mibereho y‘abaturage. Akwiye kubogamira k'ubutegetsi bw‘igitugu cg ku  bafite intege nke bakandamizwa?
    2 hr
  • KAGAME ATI NTABWO NZAFUNGURA UMUPAKA KUKO IMPAMVU ZATUMYE UFUNGWA ZIRACYAHARI
    1.Paul Kagame yagaragaje amaganya menshi mu gihe yibagiwe ko yari kumeza asangira n'abahagarariye ibihugu byabo m’ u Rwanda.a.Ijambo rya Paul Kagame yabwiye abahagarariye ibihugu byabo m’u Rwanda ryashimangiye ko Kagame abanye nabi n'ibihugu byo mu karere.
    b.Paul Kagame yumva agomba gukomeza gutobanga akarere kose cyane cyane umuryango wa EAC.
    c.Amaganya ya Kagame ashimangira ko abandi bakuru by'ibihugu bamaze kumuvumbura
    2.Ikibazo cy’u Rwanda na Uganda ntaho gihuriye n’imipaka
    a.Pres Museveni yabwiye abayobozi bakuru ba NRM ko gufunga umupaka ari NoSense mu gihe twifuza ko abanyafurika twashyira hamwe tukaba bamwe.
    b.Kagame afite ubwoba bw’uko afunguye umupaka abanyarwanda baruvamo hafi yabose.
    3.Umujyi wa Kigali wavuze ko ugiye kwisubiza ibibanza bimaze igihe banyirabyo bataratangira kubyubaka.
    a.Kigali City yatanze igihe cy'iminsi 30 cyo gutangira kubaka ibibanza biri muri kigali City bitaba ibyo umujyi ukabitwara.
    b.Ubundi Leta itanga iminsi 90 kugirango nyiri ikibaza abe yatangira kucyubaka.
    c.Mironko François nawe ari mu bantu bafite ibibanza Leta igiye gutwara.
    d.Leta yategetse abashoramari gushyira hamwe bakubaka amazu manini ndetse maremare.
    e.Abashoramari benshi baravuga ko ubwabo hagati yabo batavugana , bataziranye k’uburyo gufatanya umushinga wo kubaka bigoranye cyane.
    4.Amb Claver Gatete yavuze ko inama ya CHOGM izasanga umujyi wa kigali ndetse n'ahandi hasa neza cyane.
    a.Abantu baturiye imihanda bategetswe kubaka ibipangu no kuvugurura ibyari bisanzwe
    b.Amb Claver Gatete at :″ Umujyi ugomba kuba ukurura abaza gusura u Rwanda cyangwa abaza kuhatura.″
    2 hr 53 min
  • U RWANDA RWAMAGANYE IBYATANGAJWE NA HRW & UMUNSI WA DEMOKARASI UVUZE IKI KU RWANDA?
    1.U Rwanda rwamaganye raporo ya Human Rights Watch .
    a.Johnston Busingye, yavuze ko ibyatangajwe na Human Rights Watch bigamije kwanduza isura y’u Rwanda.
    b.Johnston Busingye ati :″Ikigaragara ni uko uburyo Human Rights Watch ibonamo ibintu bifite impamvu za politiki bihishe.″
    c.Busingye yavuze ko ibibazo Human Rights Watch ivuga byakemutse mu myaka umunani ishize, ariko yo ihitamo gukomeza kubirega Leta y’u Rwanda.
    2.Ambasaderi Dr. Jeanne d'Arc Mujawamariya nawe yateye mu kirenge cya Paul Kagame na Kabarebe abuza abaturage kujya muri Uganda.
    a.Mujawamariya yabwiye abaturage bo mu ntara y'amajyaruguru ko bahagarika kujya mur iUganda kuko itabakunda .
    b.Dr. Jeanne d'Arc Mujawamariya ati :″ ibyo mujya gushaka muri Uganda mugiye kubibona hano mu Rwanda.″
    3.Abantu baribaza impamvu Nsabimana Callixte yisobanuye ku byaha aregwa kandi byose yarabyemeye.
    a.Sankara aremera ibyaha byose ariko mu kwisobanura ukavuga ko atariwe wayoboraga ishyaka.
    b.Callixte yasabye imbabazi ashima uburyo bamufunzemo.
    c.Abantu bakomeje kwiyongera muri uyu rubanza bashaka indishyi mu byo umutwe wa FLN waba warangirije.
    4.Leta y'agatsiko ni iki yahaye abanyarwnda muri iyi myaka 25?
    a.Amazi akomeje kuba ikibazo ku banyarwanda.
    b.Leta ikomeje kubeshya abanyarwanda ko bazabona amazi meza muri 2024.
    c.Amazi meza azava kuri Metero Cube, 184, 120 agere ku bihumbi 303,120.
    2 hr 28 min
  • HUMAN RIGHT WATCH IRASHINJA URWANDA IBIKORWA BY'IYICARUBOZO RIKORERWA URUBYIRUKO
    1.Human Rights Watch irashinja Leta y'agatsiko kayobowe na Paul Kagame guhohotera urubyiruko "Abana" bajyanwa gufungira kwa Kabuga.
    a.Badukubita ibibando mu mutwe no munsi y'ibirenge, batubwiye ko bazakomeza kuduhohotera mu gihe tukigaragara mu mihanda ya kigali.
    b.Human Rights Watchi ivuga ko yaganiriye n'abatangabuhamya 30 bafungiwe i Gikondo Transit Center, bafite imyaka iri hagati ya 11 na 17 hagati y'ukwezi kwa mbere kugera mu kwa cumi 2019.
    c.Human Rights Watch ivuga ko aba bana bafungwa kuva ku minsi 7 kugera ku mezi 6.
    d.Human Rights Watch ivuga ko aba bana bakubitwa cyane, babayeho mu buzima bubi, umwanda niwo ugaragara aho bafungirwa.
    2.U Rwanda rugiye gutanga akazi k’ubwarimu ku bafite impamyabumenyi zitajyanye n’amasomo y’inderabarezi, icyemezo cyishimiwe n’abafite ubumenyi bunyuranye bazitirwaga no kuba batarize kwigisha, ariko bagasaba ko habaho kubibahuguraho.
    a.Abarangije kaminuza n’amashuri yisumbuye mu masomo atari ay’inderabarezi bavuga ko kuba Minisiteri y’Uburezi yemeye ko bashobora gupiganira akazi ko kwigisha mu mashuri abanza n’ayisumbuye bizatuma nabo batanga ubumenyi bahawe ndetse bigabanye n’ubushomeri.
    b.Umwe mu banyamulenge bakurikiye ikiganiro cya Prof Kambanda yabwiye ko ireme ry'uburezi ryishwe no kutagira igenamigambi ihamye m’uburezi bwo m’u Rwanda.
    3.Gen Nyamvumba  hamwe na Dan Munyuza batangije igikorwa cyo gukoresha urubyiruko mu bikorwa byise iby'umutekano.
    a.Gen Nyamvumba arahamagarira urubyiruko gukunda igihugu kugeza aho umuntu yemera kugipfira.
    b.Gen Nyamvumba ati :″ Tugire indangagaciro z'umuco nyarwnada nko kurwanya Ingengabitekerezo ya Genocide no gukunda igihugu no kukirwanira.″
    c.Urubyiruko rusaga 1500 nirwo rwari rwitabiriye iri huriro.
    2 hr 11 min
  • FPR, RIB NA DIASPORA BARIFATA BATE NYUMA Y‘IJAMBO RUTWITSI RYA GEN. KABAREBE
    1. Ijambo rya Gen. Kabarebe rirashyira inzego zimwe na zimwe za Leta muri position yo kwisobanura.
    a.FPR Gen. Kabarebe abereye umurwanashyaka w‘imena na Leta abereye umuyobozi abanyarwanda babateze ho ibisobanuro ngo bamenye niba guhamagarira urubyiruko rw‘ubwoko bumwe kwanga urwo mu bundi bwoko biri mu murongo wa politiki ya FPR na Leta. Kwicecekera byasonura ko  FPR na Gouvernement bemeranya na we.  Aha  akaba ari icyerecyezo gishya cya politiki  ya FPR cyakwibazwaho.
    b. RIB, rwa rwego rw‘ubushinjacyaha ruhora ruvuga ko ruhana umuntu wese wigisha urwango, rutagize icyo rukora  kuri cas Kababarebe  bikiyongera ku bya Tom Ndahiro  nawe uvuna umuheha akiyongeza undi, byashimangira ko  RIB iguhana bitewe n‘ubwoko wibasiye ubwo ari bwo.
    c. Diaspora igizwe n‘amoko yose, bamwe muri bo Gen. Kabarebe abahekenyera amenyo, akagaragaza ko atifuza ko bakwiga ngo batere imbere. Nyamara abo bana b‘impunzi Kabarebe atifuriza ikiza Leta ya FPR ibacungiraho muri gahunga nyinshi z‘amajyambere: kurirhira abaturage mutuelle, gutanga amafaranga mu gaciro Fund, One dollar campain, kugura amazu ya RSSB yabuze abakiliya, gushora imari m‘u Rwanda, nibo baba buzuye  mu cyumba cy‘Inama baje gushagara Kagame ahabereye Rwanda Days.
    2. Leta y‘agatsiko  irasyhize yemera bidasubirwaho ko ireme ry‘uburezi ryazambye riri mu byatumye Banki y‘Isi  ishyira u Rwanda ku mwanya wa 142 ku bihugu 157 kubyerekeye ubushobozi bw‘umuntu ( Human Capital Index 2018). Byapfiriye he ?
    3. Umushahara w‘umukozi m‘u Rwanda nyirawo yaba awigengaho ? FARG, umusanzu wa FPR, Agaciro Fund, gusyhigikira amatora, kugugrira abaturage telephone zigezweho etc… ibyo byose umukozi agomba kubitangira imisanzu ku gahato.  Bizarangizwa na nde ? Ryari ?
    2 hr 9 min

About RadioItahuka

From the publisher's feed

Ijwi ry'Ihuriro Nyarwanda