RadioItahuka

RadioItahuka

By RadioItahukaNewsPolitics
Download on the App Store

RadioItahuka episodes

  • ISRAEL YABWIYE LETA Y'AGATSIKO KO IFITE IKORANABUHANGA RICUNGA UMUTEKANO
    1.Michel Niyibizi arasobanura ikibazo cy’impunzi zarokotse ubwicanyi bwa FPR Inkotanyi muri Congo.
    a.Niyibizi arasanga kuba Col Fred Nyamurangwa yemera ko bamwe mu mpunzi bapfuye ari ikimenyetso gikomeye cy’uko FPR yica abanyarwanda.
    b.Niyibizi avuga ko atari ubwa mbere FPR yigambye ko imena amaraso.
    c.Niyibizi arasaba abantu kumva uburemere bw’ikibazo cy’impunzi muri Congo.
    2. Israel yahuguye abakozi b'abinjiira n'abasohoka m’u kurwanya ibikorwa by'iterabwoba.
    a.Leta y'agatsiko yashimiye Israel uburyo yaje kubahugura mu bikorwa by'umutekano.
    b.Brigadier general Yayiri Kurasi n'umuyobozi ushinzwe imibanire y'ingabo za Israel n'amahanga aravuga uburyo bitwara mu bushotaranyi bwa bimwe mu bihugu.
    c.Brigadier general Kurasi yavuze uburyo Isreal ikoresha ikoranabuhanga mu kwirinda.
    d..Paul Kagame yahakanye yivuye inyuma ko u Rwanda rudakoresha ikoranabuhanga rya Israel mu kuneka abanyarwanda batavuga rumwe na Leta y'agatsiko.
    e.Twabibutsa ko ikigo cya WhatsApp cyavuze ko cyinjiriwe ndetse kikaba cyarajyanye Companyi yo muri Isreal ikora "Pegasus" mu rukiko muri Leta ya carfornia.
    3.LAROUSSE yatanze ibisobanura kuri Ibuka France  ariko ntabwo byabashimishije.
    a.Nyuma yaho Ikigo cy'icapiro cya LAROUSSE gisohoreye dictionnaire igenewe abana, aho bavuze ko m’u Rwanda no m’u Burundi  habaye intambara y'amoko, Ibuka France ntabwo yanejejwe nibyo   LAROUSSE  yanditse.
    b.Me Gisagara Richard  arasa naho noneho yikomye abanyarwanda baba muri France nkaho aribo babwiye LAROUSSE kwandika ibyo yanditse.
    c.LAROUSSE yagaragaje ko ntacyo yatandukiriye kandi ntacyaha isanga yarakoze ko iyo dictionnaire igenewe abana bari hagati y'imyaka 7-11.
    2 hr 9 min
  • PAUL KAGAME ATI NTA NKUNGA Y'ABANYAMAHANGA DUKENEYE NGO TUGIRE ISUKU
    1.Paul Kagame  I Abu Dhabi Sustzinability Week Iterambere rirambye, yabeshye ko abanyarwanda badakeneye amafaranga ngo biteze imbere.
    a.Kagame asanga abantu badakeneye amafaranga y’abaterankunga ngo basukure aho baba.
    b.Paul Kagame ati:" Twasanze amashyamba yaratemwe m'u Rwanda bashaka inkwi."
    c.Kagame ati:″ Twaciye amasashe m’u Rwanda ariko yasimbuwe niki?"
    2.Comomiseri Fred Nyamurangwa aravuga uburyo impunzi zagaruwe m’u Rwanda ku ngufu na gahunda izitegereje.a.Nyamurangwa ati:″Tugomba kubanza kubigisha amateka ya mbere y'ubukoroni na nyuma y'ubukoroni.″
    b.Fred Nyamurangwa yemeye ko bavanguye abagore n'abagabo ariko ntabwo avuga impamvu batandukanyije iyo miryango
    c.Umugabo wese wavuye Congo ngo azafatwa kimwe nk'umwanzi w’u Rwanda
    d.Imiryango y'impunzi yazanywe ku ngufu m’u Rwanda ikomeje kuvuga ko itazi aho abo mu miryango yabo yajyanywe.
    3.Jean-Damascène Bizimana afite akazi katoroshye mu bikorwa by'iyozabwonko arimo gukorera impunzi i Nyarushishi.
    a.Impamvu Mukantabana Séraphine wayoboraga Komisiyo ishinzwe gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abavuye ku rugerero yirukanwe yamenyekanye.
    b.Ntabwo Mukantabana  Séraphine yari kubasha kwigisha aya mateka ya FPR Inkotanyi niyo mpamvu Fred Nyamuragwa ariwe wamusimbuye  tariki ya 30 Ukuboza 2019.
    c.Jean-Damascène Bizimana n'intagondwa ihimba amateka nkana , ntabwo wahindura amateka ukayavuga uko ubyishakiye.
    4.Martin Fayulu arashinja President Joseph Kabila ko ariwe uri inyuma ya Balkanisation igeze kuri 70%
    a.Martin Fayula asanga President Joseph Kabila yarakoze 55% mu nzira yo kwihutisha gushyira mu bikorwa bya  Balkanisation
    b.Martin Fayulu asanga President  Félix Tshisekedi amaze gushyira mu bikorwa 15%.
    2 hr 22 min
  • ISI IKWIYE GUHA AKATO MADE IN RWANDA KUBERA ITEGEKO RY'UMURIMO
    1.Kagame azemera umushinga wa Fédération y‘ibihugu byo muli EAC usaba ko haba harmonisation mu miyoborere kandi amategeko agenga buri gihugu akajya munsi y‘amategeko  agenga federation y‘ibihugu byishyize hamwe ?
    2. Ministre w‘intebe w‘ubuhinde aheruse gukora uruzinduko m'u Rwanda atanga amafranga 200.000$ yo kugura inka 200 zo gufashisha abaturage ba Rweru, ariko Leta yabahaye inka 47 gusa. Amafranga yagombaga kugura inka 153 zibura ngo azagurwa iby‘ibanze byo kuzorora. Niba ibintu by‘ibanze byo korora inka imwe yaguzwe 1000$ bitwara 3000$ nk‘uko Leta ibisobanura, inka zihabwa abaturage mu mushinga wa Girinka zaba zibakenesha, zibashonjesha aho kubakura m'ubukene !
    3.M'u Rwanda bavuguruye amategeko agenga umurimo, ariko bafunguye idirishya ryo gukoresha abana bafite imyaka 13-15, no gukoresha abantu nta masazerano y‘akazi bahawe.
    4.Leta iraduha amakuru avuga ko abahinzi bo muri Nasho, muri wa mushinga uterwa inkunga na Pastor Howard Buffet, abahinzi baho bafite ubwisanzure n‘imfashanyo bidasanzwe. Nyuma yo kubona imivuduko ibiri mu burezi hagaragaye n‘imivuduko ibiri mu buhinzi.
    2 hr 4 min
  • INZARA ITEWE NO GUFUNGA IMIPAKA: KAGAME YONGEYE KUGIRA ABANYARWANDA IBITAMBO BYE BYA POLITIKI.
    1.Leta irazamura imisoro byagira ingaruka ku biciro by‘ibiribwa cg ku giciro cy‘uburezi igasa n‘itaye umutwe. Nyamara Musenyeri Mbonyintege yaburiye Leta mu rurimi rwumvikana neza kuri iki kibazo.  Abana bavuka mu miryango yasenyewe ntawabakurikiranye ngo amenye uko byabagendekeye mu itangira ry‘amashuri n‘iyongerwa rya minerval.
    2.Leta ya Kagame yasenyeye abakene batuye muri nyakatsi ibajugunya hanze kuva muri 2010 kugeza muri 2020 hari abagicumbitse mu baturanyi  cg kwa benewabo.  Abo iherutse gusenyera mu mujyi wa Kigali byatangajwe ko ku bihumbi 6000 ibihumbi 4000 byagiye gucumbika mu baturanyi, ibyo Leta yita ngo ni „mu miryango“. Kagame aherutse kuvuga ko abazabona telefone bakabura ubushobozi kuzikoresha ngo bene wabo bazabafasha kuzigurira amanuités. Ibi bikaba ari mentalité ya  Leta ya Kagame yo kuvuga ngo jyenda ntuzabura ugucumbikira , ugufasha.
    3. David Himbara atangiye kutuvungurira ku biri mu gitabo cye kimaze gusohoka kinega bikomeye visiyo 2020 ya Kagame yakubise igihwereye. Atangiye atubwira ko u Rwanda ruri mu bihugu bya nyuma ku Isi mu kitwa Human Capital Index, igipimo cyerekana ubumenyi umuntu akura mu mashuri, imyaka amara  mu mashuri, ubuzima bwiza butazira umuze bw‘abaturage, n‘ukuntu baba barateguwe guhangana n‘isoko ry‘umurimo. Ikindi Himbara atubwira ni  uko  Leta ya kagame ubwayo yivamo nk‘inopfu, iyo itangaza ubwayo (New Times  04.01.2020) ko ikoranabuhanga mu mashuri mu Rwanda ryagonze urukuta kubera kubura amashyarazi asanzwe, kandi ngo amashanyarazi akomoka ku mirasire y‘izuba kaba ahenda cyane.
    2 hr 14 min

    1 hr 59 min
  • U RWANDA RWABWIYE UGANDA KO RUTUMVA ICYO MIN. SAM KUTESA YABASABYE KUBAHIRIZA
    1.Uganda yashyikirije Rene Rutagungira na bagenzibe 8 Ambasade y’u Rwanda i Kampala.
    a.Min Sam Kutesa yasobanuye ko Uganda yarekuye abanyarwanda 9 m’ugushyira mu bikorwa amasezerano ya Luanda muri Angola.
    b.Min Sam Kutesa yasabye u Rwanda gufatiraho urugero nyuma y'irekurwa ry'abanyarwanda 9 barekuwe.
    2.Gen Frank Mugambage yavuze ko ibikozwe ari intambwe itewe .
    a.Amb Mugambage yavuze ko abantu bose bafunzwe bagombye gufungurwa nta yandi mananiza.
    b.Amb Mugambage ati :″Gufunga no guhohotera abanyarwanda bigomba guhagarara nta yandi mananiza.″
    3.Min Vincent Biruta yagiranye ikiganiro n'abanyamakuru.
    a.Dr Vincent Biruta yamaganye ibyatangajwe na President w’u Burundi.
    b.Min Biruta avuga ko nta kimenyetso gishimangira ko u Rwanda rwateye igihugu cyu Burundi.
    c.Dr Biruta yashimye icyemezo cya Afurika y’Epfo cyo kubaza impunzi gukora politike.
    4.Dr Vincent Biruta yamaganye imvugo z'abanyapolitike n'abanyamadini bavuga ko u Rwanda rufite gahunda yo gutwara  igice cy'ubutaka bwa Congo.
    a.Min Vincent Biruta aravuga ko abavuga ibyo bose nta shingiro bifite kuko nta bimenyetso bihari.
    b.Dr Biruta asanga iyo mvugo ariyo kugirango abaturage babashe kubakunda ariko nta shingiro bifite.
    5.Umwaka w'amashuri utangiranye ubujura bukabije m’u Rwanda .
    a.Mineduc igiye guhagurukira amashuri yongereye amafaranga y’ishuri  mugihe nta bwumvikane  n’ababyeyi bwabayeho.
    b.Twasabaga ko mbere yo kongera ibyo biciro bajya babanza bagakoreshe inama ababyeyi.
    6.Abibumbiye mu ishyirahamwe ry'indaya baravuga ko bavutswa amahirwe yo kwivuza kubera ko batagira Mutuelle de santé
    a.Indaya zo muri Rubavu zivuga ko zivangurwa m’ukubona ibyangobwa bitryo bigatuma batabashaka kwishyura Mutuelle de santé
    2 hr 16 min

About RadioItahuka

From the publisher's feed

Ijwi ry'Ihuriro Nyarwanda