RadioItahuka

RadioItahuka

By RadioItahukaNewsPolitics
Download on the App Store

RadioItahuka episodes

  • IFOTO NGARI Y’UMWAKA WA 2019, AMASOMO Y’INGENZI DUKWIYE KUWIGIRAHO
    IFOTO NGARI Y’UMWAKA WA 2019, AMASOMO Y’INGENZI DUKWIYE KUWIGIRAHO
    Bakunzi ba Radio Itahuka, kuri uyu mugoroba turafatanyiriza hamwe n’abatumirwa bacu , kurebera hamwe I photo ngari y’umwaka wa 2019 dushoje, n’amasomo y’ingenzi dukwiye kuwukuramo kugira ngo duharanire bisumbyeho kuzana impinduka zizagirira buri munyarwanda wese akamaro, kuva muri mutarama kugera mu ukuboza, habayeho ibikorwa byinshi, ariko ikibabaje kurushaho nuko igipimo cy’urugomo n’ubwicanyi cyarushijeho kuzamuka, ari nako rubanda rwa giseseka rukomoje gusunikirwa mu bukene na politiki za Leta zisa nk’izishishikajwe no kurengera abari ku butegetsi gusa. Imishinga yagiye ishorwamo akayabo, usanga yaragiye yirengagiza bikomeye akababaro abaturage babayemo, nkaho hubatswe Arena , nyamara amafaranga yo kwimura abaturage batuye mu manegeka no mu bishanga akabura, bagahambirizwa rwa ntambi muri ibi bihe by’imvura ikomeye, mu gihe kandi na none ingendo za perezida wa repubulika zonyine zitwara hafi 15% by’ingengo y’imari y’igihugu.. Ibi hamwe n’ibindi byinshi turabisesengura mu kanya hamwe n’abatumirwa bacu.
    2 hr 32 min
  • KAGAME AKOMEJE KUBA IKIBAZO MU KARERE & HAKENEWE IMPINDUKA ZIHUTA M'UKUGARURA AMAHORO
    1.President Nkurunziza hari ikintu gikomeye yashimangiye ko atari abasirikare b’u Rwanda bateye i Burundi ahubwo ari igihugu cy’u Rwanda cyateye igihugu cy'u Burundi.
    a.Abakunzi ba Radio Itahuka cyane cyane abakomoka i Burundi bakomeje kutwandikira bashimangira ibyatangajwe na President Nkurunziza.
    b.Twinjiye mu mwaka wa 2020 u Rwanda rukomeje gushotora ibihugu by'abaturanyi cyane cyane ibihugu by’u Burundi, na Uganda.
    c.Uwahoze ari Minisitiri w'intebe Adolphe Muzito  aherutse gusaba ko igihugu cya Congo cyatera u Rwanda.
     
    2.Urukiko rw'ubujurire bwakatiye Col Tom Byabagama na Gen Frank Rusagara igifungo cy'imyaka 15.
    a.Ese byatewe ni uko  igifungo cy'aba basirikare bakuru cyagabanyijweho imyaka 5 kugera kuri 7.
    b.Urukiko rwaba rufite impamvu bashingiyeho m’ukugabanya imyaka y'igifungo kuruta kubagira abere?
    c.Amategeko yo m’u Rwanda avuga ko umuntu ufunzwe 1/3 ashobora gufungurwa mu gihe urukiko rusanze yaritwaye neza.
    d.Umunyamategeko wunganira aba basirikare bakuru aravuga ko bagiye kwitabaza urukiko rukuru rwa EAC.
    3.Rubanda rugufi muri Kigali ruravuga ko bose baba mu manegeka kuko usanga ubutegetsi buvuga ko batuye mu buryo butemewe n'amategeko.
    a.Ese ni uwuhe mu nyarwanda utuye mu buryo bwemewe n'amategeko ya Leta y'agatsiko ?
    b.Abaturage baciriritse bose barataka kandi batabaza abahisi n'abagenzi.
    c.Abaturage nabo bamaze kubibona ko nta jambo bagira mu bibakorerwa.
    3 hr 30 min
  • BABA BAGIYE GUHATIRWA KUGURA TELEFONI ZA KAGAME ZIGURA 120 $ BARABUZE NA MUTUELLE IGURA 3 $ ?
    1. Ikipe y‘ikiganiro cy‘ubukene n‘imibereho mibi y‘abaturage irifuriza abanyarwanda bose n‘abakunzi ba Radio Itahuka iminsi mikuru myiza ya Noheri n‘umwaka mushya muhire wa 2020. Iyi minsi mikuru ibaye ariko mu marira n‘imiborogo biturutse k’ugusenyera abaturage hirya no hino mu mugi wa Kigali. Iminsi mikuru ije ihuriranye kandi n‘ibiciro by‘ibiribwa byatumbagiye bigatuma abanyarwanda benshi batabasha kwigondera akaboga ka Noheri na bunani. Nimugihe kandi hasigaye iminsi 5 ngo  dukandagire muri 2020,
    a. Abanyeshuri baracyicara ku mabuye ntibagira ubwiherero.
    b. Leta ntihembera abakozi ku gihe.
    c. Chômage iravuza ubuhuha yagombye kuba yaragabanutse cyane ndetse itakibaho ukurikije imirimo 160.000 babeshya ko ihangwa buri mwaka.
    d. Abaturage baracyagaragaza ububashabuguzi buri hasi cyane k’uburyo batabasha kwigondera ibintu by‘ibanze, bigaragaza ko hari ibyiciro by‘abaturage bigenda birushaho gukena, abandi bacye cyane bakarushaho gukira,
    2.Kagame mu kuyobya uburari no kwibagiza inkuru zo gusenyera abaturage, atanze telefoni za smartphones 1500 k’ubuntu ngo m'urwego rwo kugeza ku banyarwanda bose 100% telefone zishobora gukoresha interneti kugirango babashe kubona service za Leta. kugeza ubu abafite smartphone ngo no miliyoni1,7 kuri 12. Icyiciro cy‘abaturage bakennye cyane nicyo kigiye kotswa igitutu ngo kigure izo smartphine zikorerwa m’u Rwanda.
    3. Aho kwiga ikibazo cy‘umusoro w‘ubutaka, ibiciro by‘ibiribwa n‘ibyiciro by‘ubudehe bihangayikishije abanyarwanda ari na byo byari ku murongo w‘ibigomba gusuzumwa kubera uburemere bwabyo, inama y‘umushyikirano yize ibyo gusenyera abaturage. Ibibazo bivuzwe hejurubarabitinye? Bizakemurwa na nde ? Ryari ? Aho igihe nticyaba kigeze ngo abanyarwanda bahindure umuvuno bashake uko bakwikemurira ibibazo ?
    2 hr 31 min
  • ADOLPHE MUZITO ATI CONGO IGOMBA GUTERA U RWANDA IKARUFATA KUGIRANGO TUGIRE AMAHORO
    1.Leta y'agatsiko ikomeje ikinyoma cyo kubeshya ko ubukungu bw’u Rwanda bukomeje kuzamuka. .
    a.U Rwanda ngo ruri mu bihugu 5 bifite ubukungu buzamuka cyane ku Isi
    b.Dr.Uzziel Ndagijimana ni Minisitiri w’imari n’igenamigambi arabeshya ko ubukungu bw'u Rwanda ruza imbere cyane mu myaka 18 ishize.
    c.Abaturage bo baremeza ko Leta ibeshya cyane kuko imibereho yabo ntaho ihuriye n’ibitanganzwa.
    d.Leta iravuga ko igipimo cyo kubaho cyazamutse ubu kigeze kuri myaka 67.
    e.Leta iravuga ko yagabanyije igipimo cy'ubukene aho cyavuye kuri 60% ubu kikaba kigeze kuri 38.2%.
    f.Ikigo cy'ibarurishamibare kiravuga ko abantu batagera 1% aribo bavuye mu bukene.
    g.Dr David Himbara arasobanura uburyo ubukungu bw’u Rwanda buhagaze.
    h.Dr Himbara ati :″ Ubukungu bwazamutse mu biki? Ese ni muri Exporting cyangwa importing.″
    2.Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yatangaje ko icyiciro cy’ubudehe kitazongera kugenderwaho mu gutanga bourse zo kwiga mu mashuri makuru na Kaminuza m’u Rwanda.
    a.Abantu bose bavukijwe amahirwe yo kwiga babaye abande?
    b.Rubanda rugufiya ikomeje gukinirwaho ikinamico rya Leta ya Kagame.
    c.Harya ibyemezo by'inama y'abaminisitiri ya Kagame bivuguruzwa n'ibyemezo by'inama y'umushyikirano?
    3.Uwahoze ari Premier Ministre wa Congo , Adolphe Muzito aravuga ko Congo igomba gutera u Rwanda ndetse ikarufata ikarwomeka kuri Congo.
    a.Adolphe Muzito ati :″u Rwanda nta butaka bufite ndetse nta rukundo rugira.″
    b.Congo igomba kubaka igisirikare gikomeye , kigomba gutera u Rwanda tukarufata.
    c.Abanyarwanda bashobora kuza kuba muri Congo ariko bakubaha uburenganzira bwacu muri Congo.
    d.Adolphe Muzito ati :″Congo igomba gutera u Rwanda ikarufata kugirango akarere kabashe kugira amahoro.″
    1 hr 50 min
  • PAUL KAGAME ARIBESHYA KO AFITE UMUTEKANO MUGIHE NAWE ADATEKANYE NAGATO
    1.Paul Kagame ati:″u Rwanda ruhagaze neza cyane kuko rufite umutekano.″
    a.Ese iyo mwitegereje Paul Kagame ubwe  mubona afite umutekano?
    b.Kagame ati :″Umunyarwanda afite umutekano ahubwo ikibazo ntabwo duha abawushinzwe ibyo bakeneye byose.″
    c.Kagame ati:″ Impamvu ituma umutekano uhari biterwa n'amateka y'abanyarwanda banyuzemo.″
    d.Kagame niwe wa mbere uhungabanya umutekano mu karere, urugero n'ugufata abahoze ari impunzi akabasaba kwica benewabo basigaye mu mashyamba.
    2.Umuryango w'abibubye "ONU" wongereye Mandat y'ingabo zawo muri Congo za " MONUSCO" kugera muri 2020.
    a.Akanama k'amahoro muri ONU "Conseil de sécurité " kongereye igihe cy'umwaka ingabo za UN muri Congo .
    b.Bigenze gute ngo ONU itange igihe gitoya kandi amahoro ataragaruka muri kariya karere?
    c.Ikibazo kiri muri Congo abantu bose bazi ko giterwa n'amabuye y'agaciro ndetse n'ubundi butunzi bwayo, none twavuga ko izo mpamvu zigiye kuba zirangiye mu gihe cy'amazi 12?
    3.Paul Kagame ubwo aheruka i Doha muri Qatar "Doha Forum" yabajijwe ku kibazo cy'amabuye y'agaciro ndetse n‘ingaruka kirimo gutera mu karere.
    a. u Rwanda koko rufite 50% ya Coltan, Rare Earths n'andi mabuye y'agaciro?
    b.Kagame ati :″Ndufuza ko ayo mabuye yajya akorerwa m‘u Rwanda , akajya kwisoko yamaze gutunganwa.″
    c.Umutekano waza mu karere gute mu gihe abahanga basanga intambara y'amabuye y'agaciro itaratangira k’umugaragaro?
    d.Kagame ngo ni "Darling for the West" Kagame ari m‘urukundo n'ibihugu by'iburaya.
    2 hr 14 min

About RadioItahuka

From the publisher's feed

Ijwi ry'Ihuriro Nyarwanda