RadioItahuka

RadioItahuka

By RadioItahukaNewsPolitics
Download on the App Store

RadioItahuka episodes

  • UMUTEKANO MU KARERE: DRC ITI "NZASHIRA INGURUGUNZU NKIRI INGAGI"
    UMUTEKANO MU KARERE: DRC ITI" NZASHIRA INGURUGUNZU NKIRI INGAGI"
    Imyaka irikubise igiye kuba 30 akarere k'ibiyaga bigari karangwamo intambara z'urudaca, n'ubwicanyi ndengakamere, ibihumbi amagana by'abaturage birahatikirira karahava,ubusanzwe  amahanga adasiba kuririmba uburenganzira bwa muntu araruca ararumira. Abitwa abayobozi mu karere ,aho kuzanira amahoro rubanda barayamarira k'u muheto, ari nako konti za banki zabo zihabyibuhira, none abaturage bageze aho umwana arira nyina ntiyumve. Umunyarwanda yaravuze ngo ujya gukira indwara arayirata? Ese ibi bibazo byabaye nka cya gisebe cy'umufunzo cyajemo kanseri bituruka he? Kuki bitabonerwa umuti? DRC yibasiwe cyane n'izi ntambara ko isa nka wawundi wagize ati : "Nzashira ngurugunzu nkiri ingagi."  Ko yahisemo kwakira intambara zose ziva mu baturanyi no gusahurwa idakomye aho izageraho yihagarareho nk'igihugu kigenga? None uwashishoza buriya ntiyasanga impamvu y'ibi byose ingana ururo? 
    muri macye ni ibyo tuganiraho mu kanya, kandi muratumiwe mwese.
    1 hr 59 min
  • UBWIKANYIZE BW’AGATSIKO KAYOBOYE U RWANDA NTIBWATUMA UMUTURAGE AGERA KU ITERAMBE
    1. Aparthed m’uburezi  yimakajwe na FPR, ikibazo gikomeje kuba  ingutu, aho MINEDUC yabaye akarima katagira nyirako k’uburyo uje wese yikorera ibyo ashaka, nyamara bakirengagiza ko uburezi ariyo nkingi ya Mwamba y’ejo hazaza.
    a.Ibyemezo bihubukiwe akenshi biri mu bidindiza uburezi m’u Rwanda, aho usanga bifatwa bitasuzumwe ngo barebe niba byarateguwe n’uburyo bizashyirwa mu bikorwa.
    b.Ni gute mu gihugu kimwe usanga hari amashuri abana baba bari mu biruhuko, n’ayandi mashuri abana baba biga ?
    c. Kwigisha mu kinyarwanda mu kiciro cya mbere cy’amashuri abanza, amashuri yigenga ntabikozwa, ndeste yanabiherewe uburenganzira.
    d.None amashuri ya Leta yo azabyitwaramo ate ? Ngaho aho abana ba rubanda rwa giseseka bahurira n’ ibibazo kuko abo mu gatsiko batiga muri ayo mashuri.
    2.Kagame yariherereye aha Arsenal miliyoni 39$ y‘abaturage , none arongeye ahaye PSG miliyoni ngo ziri hagati ya 8 na 10$, m’uburyo binyuranyije n‘amategeko.
    a. Gukora amakosa bibaho, ariko kudafata ingamba zo kutazongera kuyakora byo ni uburwayi bukomeye cyane, ejo hashize yari Arsenal none uyu munsi ni PSG.
    b. Ntitujya tumenya uburyo ayo mafaranga y’ubucuruzi bwa Kagame aba yasohotse mu gihugu, kuko Inteko Nshingamategeko ntacyo ibivugaho.
    c.Aha rero tukaba twibaza inyungu z’ubwo bucuruzi k’umuturage w’umunyarwanda kuko tubona ko nta gihinduka ku mibereho mibi babayemo.
    1 hr 47 min
  • ABACAMANZA N’ABACIRWA IMANZA BARABYIFATAMO BATE MU GIHE BIKOREZWA URUSYO ?
    1.Mu ndahiro y’abagize urwego rw’ubutabera Kagame aravuga ko abakora mu rwego rw’ubutabera bagomba kugira imyitwarire  iboneye no kutabogama.
    a.None amategeko ko ari Kagame uyashyiraho hagakorwa icyo ategetse abaturage bayagirira ikizere gute?
    b.Bwa butabera bwe ngo butagaragara nibwo se yaba ari kubwiriza abarahiye mu rwego rw’ubutabera uyu munsi?
    c. Kagame arasaba abagize urwego rw’ubutabera kuba indakemwa no kutabogama, ariko iyo witegereje ursanga ruswa yarabumunze, dore ko abenshi bariho bafatitwa mu cyuho.
    d.Aba bafatwa twabagereranya n’insina ngufi kuko akenshi baba batumwe n’ababakuriye cyangwa igihe cyo kubigizayo kigeze.
    e.Kagame yivugiye ko azajya agereka urusyo ku bantu.
    2.Mu nama mpuzamahanga ku bihugu by’akarere k’ibiyaga bigari CIRGL Président w’u Burundi Pièrre Nkurunziza yavuze ko aheruste guterwa n’u Rwanda mu gitero cyabereye i Mabayi mu ntara ya Cibitoke.
    a.Président w’u  Burundi arasaba amahanga n’’inama mpuzamahanga y’akarere k’ibiyaga bigari hamwe n’indi miryango kubahiriza no gushyira mu bikorwa amasezerano ajyanye n’umutekano.
    b.Yakomeje agira ati : « abatera u Burundi bava m’u Rwanda cyangwa muri Congo ariko imyitozo ya gisirikare n’ibindi bikoresho byose babihabwa n’u Rwanda. »
    c.Igitero cyangije byinshi ni icyagabwe mu ijoro ryo kuwa 16 rishyira uwa 17 z’ukwezi kwa cumi na kumwe.
    2 hr 14 min
  • ABACAMANZA N’ABACIRWA IMANZA BARABYIFATAMO BATE MU GIHE BIKOREZWA URUSYO ?
    1.Mu ndahiro y’abagize urwego rw’ubutabera Kagame aravuga ko abakora mu rwego rw’ubutabera bagomba kugira imyitwarire  iboneye no kutabogama.
    a.None amategeko ko ari Kagame uyashyiraho hagakorwa icyo ategetse abaturage bayagirira ikizere gute?
    b.Bwa butabera bwe ngo butagaragara nibwo se yaba ari kubwiriza abarahiye mu rwego rw’ubutabera uyu munsi?
    c. Kagame arasaba abagize urwego rw’ubutabera kuba indakemwa no kutabogama, ariko iyo witegereje ursanga ruswa yarabumunze, dore ko abenshi bariho bafatitwa mu cyuho.
    d.Aba bafatwa twabagereranya n’insina ngufi kuko akenshi baba batumwe n’ababakuriye cyangwa igihe cyo kubigizayo kigeze.
    e.Kagame yivugiye ko azajya agereka urusyo ku bantu.
    2.Mu nama mpuzamahanga ku bihugu by’akarere k’ibiyaga bigari CIRGL Président w’u Burundi Pièrre Nkurunziza yavuze ko aheruste guterwa n’u Rwanda mu gitero cyabereye i Mabayi mu ntara ya Cibitoke.
    a.Président w’u  Burundi arasaba amahanga n’’inama mpuzamahanga y’akarere k’ibiyaga bigari hamwe n’indi miryango kubahiriza no gushyira mu bikorwa amasezerano ajyanye n’umutekano.
    b.Yakomeje agira ati : « abatera u Burundi bava m’u Rwanda cyangwa muri Congo ariko imyitozo ya gisirikare n’ibindi bikoresho byose babihabwa n’u Rwanda. »
    c.Igitero cyangije byinshi ni icyagabwe mu ijoro ryo kuwa 16 rishyira uwa 17 z’ukwezi kwa cumi na kumwe.
    2 hr 2 min
  • IBIRIBWA : IBICIRO KU MASOKO BIRANYOMOZA LETA, UMUSHAHARA FATIZO UZASANGA ABANTU BARASHIZE.
    1. Ibiciro by‘ibiribwa by‘ibanze ntibihwema gutumbagira, Leta aho gushaka impamvu, ihugiye mu kubeshya ko nta cyibazo cy‘ibiribwa kiri m'u Rwanda. Leta iriha urw‘amenyo kuko ibiciro bihanitse ku masoko birayinyomoza bidasubirwaho. Ibiciro bitumbagira iyo bihuriranye n‘uko Leta yanze kuzamura umushahara fatizo ujyana n‘ibiciro biri ku masoko,byerekana ko abanyarwanda barushaho gukeneshwa no guhaha ibiribwa. Ingero zirerekana ko  kuva mu 1968 kugeza mu 1978, umunyarwanda ukorera make kurusha abandi ugerereranije yakoraga 0,45 by‘umunsi kugirango agure 1kg y‘ibishyimbo, muri 2019 agomba gukora umunsi wose kugirango abashe kugura 1kg y‘ibishyimbo. Kuva muri 1975 kugeza 1978 umuhinzi yagombaga gukora munsi y‘umunsi n‘igice (1,5) kugirango abashe kugura 1 kg y‘inyama z‘inka z‘imvange, ubu agomba gukora iminsi 2 n‘ibice 8 (2,8). Ibi bikerekanana ko abanyarwanda nta bubashabuguzi bigatuma basonza, Leta ya FPR ntishaka kubikosora yimanye umushahara fatizo.
    2. Kutigira ku makosa ahubwoukayasubiramo. Kagame yariherereye aha Arsenal miliyoni 39$ y‘abaturage , none arongeye ahaye PSG miliyoni ngo ziri hagati ya 8 na 10$, m'uburyo bunyuranyije n‘amategeko na none. Ingaruka deal na Arsenal yagize ku isura yayo n‘isura ye ubwe n‘isura y‘ubutegetsibwe haba m’u Rwanda no mu mahanga ntibyagombye gutuma yongera gukora amakosa nk‘aya.
    3.Urukiko Nyafurika ku burenganzira bwa muntu rufite icyicaro Arusha/Tanzaniya rwategetse Guverinoma y‘u Rwanda gusubiza passeports abaturage barwo bahungiye muri Afrika y‘Epfo bazambuwe mu buryo bunyuranyije n‘amategeko batabimenyeshejwe. Hagiye gukurikiraho iki ?
    4. RIB ngo irarwanya ruswa kandi  nayo ubwayo yamunzwe na ruswa !
    2 hr 2 min
  • IMPINDUKA MU NZEGO NKURU Z'UBUCAMANZA MU RWANDA ZIHATSE IKI?
    Bakunzi ba Radio Itahuka twongeye kubasuhuza tubabwira turi " Muragahorana Imana".
    Kuri uyu mugoroba turi buganire n'impuguke mu mategeko aho zitubwira uko zibona impinduka zabaye mu nzego zo hejuru z'ubutabera m'u Rwanda. Abacyuye igihe basize musaruro ki? Ababasimbuye twabitegaho iki ? Kuki izi mpinduka zije muri kino gihe? Ibyo byose hamwe n'ibindi byinshi turabica ku mayange mu kanya kari imbere.
    ku ngingo ya kabiri turarebera hamwe umwanzuro ukakaye w'urukiko nyafurika k'u burenganzira bwa muntu (AFCHPR) rwafatiye Leta y'u Rwanda ruyisaba gusubiza passeport bamwe mu banyarwanda baba muri Afurika yepfo bari barazambuwe, muri bo hakaba harimo abayobozi bakuru bo mu Ihuriro Nyarwanda. 
    Muratumiwe mwese rero ni mu kanya 8:30 pm washington time.
    2 hr 17 min
  • IMPURUZA YA PAPA FRANCIS IZAMARIRA IKI DRC? KUKI ANDI MADINI ACECETSE?
    IMPURUZA YA PAPA FRANCIS  IZAMARIRA IKI DRC? KUKI ANDI MADINI ACECETSE?
    Bakunzi ba radio Itahuka, uyu mugoroba turi bugaruke na none ku bibazo by'intambara n'umutekano mucye urangwa mu karere, cyane cyane muri iyi minsi? dusobanukirwe neza abari muri aka kaduruvayo k'urudaca k'intambara n'ubwicanyi bikomeje kuyogoza akarere twibaza ibi bikurikira:
    1) Ni bande bari muri izi ntambara? ni izihe nyungu bakurikiyemo? bashyigikiwe na bande?
    2) Ese koko Leta ya DRC yaba yaratekereje neza mu gufata umwanzuro wo gukemura ibibazo hakoreshejwe ingufu za gisirikare?
    3) Uruhare rw'amadini rwaba uruhe mu gutanga umusanzu wo gukemura amakimbirane? Ese impuruza ya Papa Francis hari icyo izageraho?
    4) umuryango mpuzamahanga uhagaze he kuri iki kibazo, duhereye cyane cyane mu miryango y'ibihugu byo mu karere?
    Muze dusangire ibitekerezo kuri iki kibazo kitureba twese.
    Ni aho mu Kanya
    1 hr 47 min
  • RWANDA & CONGO : Dr. DENIS MUKWEGE ABYUKIJE DOSSIER YA MAPPING REPORT
    1.Inama yiga kuri Mapping Report yateraniye i Paris mu Bufaransa.
    a.Iyi nama yatumijwe na Dr Denis Mukwege uherutse kwegukana igihembo cy'abaharaniye amahoro " 2018 Nobel Peace Prize"
    b.Imiryango itabogamiye kuri Leta muri France ikaba ifatanyije na Dr Denis Mukwege mu kurebera hamwe inzira yakoreshwa kugirango ibyaha byabereye muri Congo bibe byakurikiranwa.
    c.Joseph Mushyandi ushinzwe ibirebana n'amategeko muri FDU Inkingi aratubwira uko byagenze muri iyi Conference yateraniye i Paris mu bufaransa.
    2.Intambara muri Congo irakomeje mu gihe impunzi z'abanyarwanda zikomeje kugabwaho ibitero.
    a.Radio Itahuka ikomeje kubona abantu bavuga ibitero byagabwe ku nkambi y'impunzi i kirehe.
    b.Michel Niyibizi aravuga ko bigoye kumenya amakuru kuko igihugu cya Congo kitifuza ko bijya ahagaragara.
    c.FARDC iravuga ko irimo kugaba ibitero ku bantu bitwaje intwaro muri Congo cyane cyane i Kalehe niho imirwano imaze iminsi ibera.
    2 hr 2 min

About RadioItahuka

From the publisher's feed

Ijwi ry'Ihuriro Nyarwanda