RadioItahuka

RadioItahuka

By RadioItahukaNewsPolitics
Download on the App Store

RadioItahuka episodes

  • URUBANZA RWA Lt Joel MUTABAZI RUKWIYE GUSIGA SOMO KI KU BANYARWANDA?
    URUBANZA RWA Lt JOEL MUTABAZI RUKWIYE GUSIGA SOMO KI KU BANYARWANDA?
    1)Irayvuzwe riratashye, Leta y'agatsiko yongeye kugaragaza ko gushakira ubutabera mu Rwanda arinko gushakira urushinge mu mwijima. benshi bizeraga ko mu rubanza rwa Lt Joel Mutabazi, u Rwanda ruzaboneraho gusukura isura yarwo yandujwe núbutabera butagendera ku kuri, ariko ngo akabaye icwende ntikoga, mu masaha ashize Urukiko rugumishijeho igihano cya Burundu cyari cyarahawe iyo nzirakarengane.
    2)ibi bikaba bije byiyongera ku bindi birego bikomeje kuza byisukiranya birega u Rwanda gukora ibikorwa byúbutasi byibasira abatavuga rumwe na Leta mu bihugu bitandukanye, nyuma ya Austaria, Canada, uganda, South africa, ubu noneho hakurikiyeho ububiligi nkuko tuza kubyumva hamwe nábatumirwa bacu.
     
    4) urusasu ruravuza ubuhuha ku muturage wese utinyuka kwambuka ajya uganda, hagati yínzara ibica bigacika n'urusasu abaturage barahitamo iki?
    muratumiwe mwese
    2 hr 26 min
  • ABAHINZI BARASHAKA KUJYANA LETA MU NKIOKO KUBERA IGIHOMBO GITURUTSE KU MBUTO
    1.Umushinga Compact with Afrika ugamije ishoramari hagati y‘ibihugu bya G20 na Afurika n‘ubwo watangiye impande zombi ziwushimangiza, ubu ibinyamakuru n‘inzobere mu by‘ubukungu baravuga ko ntacyo wagezeho.
    Impamvu :
    a. Hari izituruka ku bihugu by‘Afurika byatoranyijwe ngo bidafite ububashabuguzi (ibi bikaba bishimangirwa n‘ibibazo VW yahuye na byo m'u Rwanda), umutekano mucye, ruswa na risques zo guhomba zabuze uzishingira.
    b. Mu bihugu bya G20 ubwabyo usibye Ubudage nta kindi gishishikajwe n‘uyu mushinga.
    c. Uyu mushinga watangiye ari politique kurusha kuba ubukungu kuko inyuma hari hihishe gushaka gucalma abadage bari barakariye Merkel kubera ko yakiriye impunzi zirenga miliyoni 1,5 muri 2015.
    d. Ikindi gituma abashoramari b‘abadage baseta ibirenge ni ukubera bahurira muri Afrika n‘abashoramari bo mu bushinwa, mu bufransa n‘ubwongereza bo baba bafite inkunga za Leta.
    2. Leta y‘agatsiko ikwiye kujyanwa mu nkiko kubera igihombo iteza abahinzi( imbuto zapfuye. zitinda, cg ntiziboneke kandi abahinzi barabujijwe kwibikira imbuto). Undi mucuruzi wese uteje igihombo umukiliya we arabiryozwa. Leta y‘agatsiko nta budahangarwa ikwiye kugira.
    3. Inteko Nshingamategeko y‘ububiligi irasaba ibisobanuro ku dutsiko tw‘abicanyi ba Kagame dukorera ku butakabw‘Ububiligi.
    1 hr 59 min
  • KAGAME YAGABYE IGITERO I BURUNDI & IMINSI YA KAGAME NA FPR IRI MU MAREMBERA
    1.Inama ya EAC yari kuba muri uku kwezi yasubitswe.
    a.Paul Kagame aherutse kwivugira we ko inama igomba kuba mu kwezi wa 11.
    b.Kagame yashimangiye ko impamvu inama imaze igihe itaba, byose bishingiye kubyo mubona cyangwa mwumva mu karere.
    c.Kagame ati : ''Kuba abakuru b'ibihugu badahura ntabwo ari igitangaza , kuko kari igihe uyu muryango wigeze kumara imyaka 2 nta nama ya EAC ibaye.''
    d.Ese Kagame yaba yanze guha ubuyobozi bwa EAC igihugu cy'uburundi?
    2.Hari abantu bibaza niba EAC Community yaba iri mu nzira yo gusenyuka.
    a.Kagame ati :''Kuba inama zitaba ntabwo byagombye kuba ikibazo.''
    b.Kagame akomeje guteza umutekano mukeya mu karere.
    3.Inama yari guhuza u Rwanda na Uganda ku masezeraho ya Angola na Kigali ntabwo yabashije kuba.
    a.Ibinyoma bya Nduhungirehe ninde wabitaho umwanya ?
    b.Abantu badashobora kuboneka mu nama ya Kampala ni bande?
    c.Kagame yarivugiye ati :''Inama yaba itaba u Rwanda ntacyo bidutwaye.''
    4.Igisirikare cy'u Burundi "Intwaramiheto" cyemeje ko igitero cyagabwe m'u Burundi cyavuye m'u Rwanda.
    a.Igisirikare cy'u Burundi kiremeza ko habaye igitero mu Kibira ,mu ntara ya Cibitoke.
    b.Intwaramiheto zirashimangira ko abateye mu Kibira baje bavuye m'u Rwanda.
    5.Leta y'u Rwanda irashimangira ko hari Génocide irimo gukorerwa Abanyamulenge.
    a.Ikiganiro cyabaye kuri Télévision y'u Rwanda cyashimangiye ko Génocide irimo gukorerwa Abanyamulenge.
    b.Abanyamulenge batuye muri Amerika bakoreye imyigaragabyo hano muri Washington DC
    c.Michel Gahakanyi aravuga impamvu bakoze imyigaragabyo.
    3 hr 4 min
  • UMUSORO W‘UBUTAKA: KILIZIYA ITI NIMUDUSORESHA IBIKORWA RUSANGE, TURAZAMURA AMAFARANGA Y'ISHURI.
    1.Ingaruka z‘umusoro w‘ubutaka zahise zigaragagaza umusaruro uzakomeza guhenda kurushaho uko umusoro w‘ubutaka uzarushaho gusakara mu giturage, ni ukwamburwa ubutaka ku batabasha kubusorera cg badafite ubushobozi bwo kubukoresha uko Leta ibishaka, ni tranfert y‘ubutaka cg ibibanza byamburwa abadafite ubushobozi bigahabwa abifite, ndetse n‘amacumbi azahenda bikagira ingaruka ku bakodesha amazu. Indi ngaruka itunguranye itari yategekerejweho ni uko minerval mu mashuri gatolika ishobora kuzamurwa, ndetse bigasatira n‘ikiguzi cyo kwivuza, kuko mu itegeko rishya ahubatswe insengero, ibitaro n‘amashuri naho hagomba gusora.Kiliziya gatolika irihanangiriza Leta ko idashobora gusorera ubutaka bwubatseho ibikorwa remezo biri mu nynugu rusange, ko nta gihindutse ishobora nayo kuzamura minerval, bityo umusoro ukajya ku bitugu by‘abaturage.
    2.Ngo ikibazo cy‘abitotombera ingurane bahabwa ku mitungo yabo gishobora kuba kigiye gukemuka. Abavuga ibi baba bafite ingufu zihagije ku buryo bashobora kurenganura n‘abaturage bo muri Bannyahe bizwi ko ubarenganya ari FPR na Kagame kubera inyungu bafite muri iki kibazo? Ko abo muri bannyahe bari barahawe ukwezi ntarengwa kwa 11/ 2019 ngo babe bimutse n‘abahakodesha babe bagiye, Leta y‘agatsiko yaba yarisubiyeho?
    3. Muri Singapore y‘Afurika ngo hari abana bakigira munsi y‘ibiti muri iki kinyejana cya 21. Ibi bintu bishoboka bite mu gihugu cyivuga ibigwi kikanasesagura kurusha ibindi ?
    1 hr 55 min
  • RUSISIBIRANYA: IZINA RY'UMUNZANI WA RGB IPIMIRAHO UBUZIMA BW'ABANYARWANDA
    RUSISIBIRANYA: IZINA RY'UMUNZANI WA RGB IPIMIRAHO UBUZIMA BW'ABANYARWANDA
    Bakunzi ba radio Itahuka, banyarwanda namwe banyarwandakazi, nshuti z'abanyarwanda mwese mudukurikira, twongeye kubasuhuza kandi twizera ko aho muri hose Uwiteka akibakomeyeho. uyu munsi rero  mu kiganiro "Akari imurori " turaza kubaganiriza ku nsanganyamatsiko igaragaza uburyo umunzani RGB ipimiraho imibereho yábanyarwanda usa nk'uwa rusisibiranya kuko ibyo utangaza bihabanye cyane n'imibereho ya buri munsi abanyarwanda babayemo. igitangaje ariko kinateye agahinda nuko ibyo byose bishimwa n'abitwa intumwa za rubanda.  imibare nk'iyi iduhishurira iki kubuzima bwa politiki y'u Rwanda ? ibyo nibyo dusesengura hamwe n'umutumirwa wacu.
    muratumiwe mwese
    2 hr 38 min
  • UGANDA & RWANDA : GENERAL KAGAME NA FRANK MUGAMBAGE BAKOMEJE GUSAKUZA MURI MEDIA
    1.Urubanza rwa Col Tom Byabagamba na Gen Frank Rusagara rwasubitswe.
    a.Isomwa ry'irubanza rwa Col Tom Byabamba na Gen Frank Rusagara ryimuriwe taliki ya 29/11/2019.
    b.Nta mpamvu yatanzwe yatumye uru rubanza rusubikwa.
    2.Urubanza rwa LT Joël Mutabazi rumaze gusubikwa ishuro eshatu zose.
    a.Isomwa ry'urubanza rwa Lt Joël Mutabazi ryimuriwe taliki 22/11/2019.
    b.Uru rubanza rumaze gusubikwa ishuro zigera kuri 4.
    c.Urukiko ruvuga ko impamvu ikomeje gutuma barusubika ari ukubere ubunini bwa Dossier.
    3.Uganda & Rwanda :" Protest Note vs Note Verbale izi nyandiko zirashimangira ko ikibazo kigeze kuri wa murongo "Utukura".
    a.Uganda yamaganye igikorwa cyo kurasa abaturage bayo, bivugwa ko batazongera kwihanganira igikorwa icyo aricyo cyose cyahungabanya abagande.
    b.Ofwono Opondo yasohoye inyandiko "Protest" bivuga ko Uganda igeze aho itagishoboye kwihangana.
    c.Iri tangazo ryashyikirijwe Amb Frank Mugambage arihawe na Patrick Mugoya , Umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y'Ububanyi n'amahanga wa Uganda.
    d.Amb Frank Mugambage arashinja Ofwono Opondo gukwirakwiza inkuru kuri Social Media "Protest Note".
    e.Mugambage ati : '' Ofwono Opondo yishe amasezerano ya Kigali , ingingo ya 5.''
    f.Amb Frank Mugambage ati :''Kampala ntiyubahiriza amasezerano yemereye i Kigali, ko mbere y'inama ya Kampala, izabanza kurekura amagana y'abanyarwanda ifunze.''
    4.Victoire Ingabire Umuhoza yegukanye igikombe cy'itiriwe "Uburenganzira bwa Muntu muri Espagne (APDHE).
    a.Igikombe Madame Victoire Umuhoza yegukanye n'igikombe giteye gute?
    b.Imitwe ya Politike m'u Rwanda idafite ubuzima gatozi imariye iki abanyarwanda?
    c.Hon Frank Habineza arabaza RDB igihe azabonera amafaranga yemerewe amaze kwinjira muri Forum.
    2 hr 45 min

About RadioItahuka

From the publisher's feed

Ijwi ry'Ihuriro Nyarwanda