RadioItahuka

RadioItahuka

By RadioItahukaNewsPolitics
Download on the App Store

RadioItahuka episodes

  • KUNIGA UBWISANZURE MU BITEKEREZO N‘IMYEMERERE BIJYANYWE MU NKIKO NI NDE UZAHATA IBABA?
    1. RIB yataye muri yombi umuyobozi w‘ishuri ry‘abadventisti i Gitwe ngo ahatira abana kuyoboka idini ry'abadventisti. RIB ngo abanyeshuri/ abana bafite ubwisanzure mu mitekerereze, kugaragaza ibitekerezobyabo, no kwihitiramo idini. Itegeko nshinga ryaba rivuga ko ubwisanzure bugomba kugarukira mukwihitiramo idini gusa.
    2.Abaturage mu gihugu baratabaza kubera ibiciro by‘ibiribwa byatumbagiye (turabasomera uko ibiciro bihagaze ubu), bitewe ahanini no gukumira ibiribwa byavaga Uganda biturutse ku mupaka wafunzwe. Aho kugirango Leta ibikuremo isomo izajye mu Biganiro i Kampala igamije gukemura iki kibazo, Minagri irasubiriye mu gutekinika ibeshya ko 82% by‘abaturage bihagije mu biribwa!
    a. Ibyiciro by‘ubudehe byereka ko icyiciro cya mbere n‘icya kabiri bilimo 46% ( 16%+30%) by‘abaturage bafite ibibazo by‘ibiribwa. Iki bakakibagirwa bati 82% bihagije mu biribwa !
    b.Icyegeranyo ku mibereho y‘ingo kitwereka abantu 54% (16% bari mu bukene bukabije + 38% bari mu  bukene) bose hamwe bakaba binjiza amafranga ari hasi ya 440frws ku munsi. Aba baturage 54% ntibashobora kwigondera ibiciro by‘ibiribwa biri ku isoko. Barangiza bati 82% bihagije mu biribwa !
    c. Leta iradutangariza ko abana 38% bari munsi y‘imyaka 5 bagwingiye ibi bikaba bifitanye isano no kubura ibiribwa bihagije. Baraginza bati 82% bihagije mu biribwa.
    1 hr 59 min
  • GEN PAUL KAGAME ARATEGURA INTAMBARA ARIKO IZAMUBERA IHEREZO RYO GUHIRIMA KWE
    1.Umutekano mukeya mu karere k'ibiyaga bigari, Kagame akomeje kohereza ingabo nyinshi muri Congo.
    a.Radio Itahuka yabashije kumenya ko kuwa gatatu ushyira kuwa kuwa kane abasirikare ba RDF "Special Forces" bambutse ku bwinshi berekeza muri Congo.
    b.Abahoze muri FDLR bashyizwe mu nkeragutabara barangije amahugurwa muri iki cyumweru gishize.
    c.Hafi yabose bamaze gushyirwa muri Bataillon na za sections, bose bari kuri standby "Biteguye kujyenda vuba".
    d.Abaturage ba Mudende, Bigogwe na Nyabihu bakomeje kutubwira ibyo babona nibyo bumva.
    e.Hari burigade iri ahitwa mu Mpuzamahanga ni Centre iri hafi y'umurenge wa Bugeshi, abasirikare bahari ibyo babwira abaturage biteye impungenge.
    2.U Rwanda ruribaza ibiganiro bizaruhuza na Uganda mu gushyira mu bikorwa MoU ya Luanda aho bizaruganisha.
    a.Ese kuki u Rwanda rwamaze kwiheba ko amasezerano ya Luanda ntacyo azageraho.
    b.Hahindutse iki kuva Kagame na Museveni bahuriye i Luanda muri Angola ?
    c.Kagame ashyize imbere intambara kuruta ibiganiro byakemura ibibazo byugarije akarere.
    d.Nduhungirehe ati : ''Erega ikibazo ntabwo ari umupaka , ikibazo kirakomeye kuruta uko abantu bakibona.''
    3.General Kagame agaruye Minisiteri y'umutekano m’u Rwanda nyuma y'imyaka 2 ayikuyeho.
    a.Ese Police na RIB byaba bidakora akazi kabyo nk’uko bikwiye?
    b.Minisiteri y'umutekano yahoze iyobowe na Sheikh Musa Fazil Harerimana mbere yuko ikurwaho muri 2016 mu kwezi kwa cumi.
    c.Gen Nyamvumba agiye gukemura iki mu rwego rw'umutekano mukeya urimo kurangwa mu gihugu.
    d.Min Johnston Businge aherutse gusaba abatera u Rwanda cyangwa abashaka gutera u Rwanda kubireka.
    4. Dr Vincent Biruta abaye minisitiri w'Ububanyi n’amahanga aho asimbuye Dr Richard Sezibera.
    a.Ni iki Dr Vincent Biruta azakora kuruta abamubanjirije?
    b.Abazi neza Vincent Biruta baribaza niba uyu murimo azawushobora.
    c.Minisiteri y'ubushwanyi n'amahanga m’u Rwanda isaba ko umuntu uyiyobora agomba kuba umwiyahuzi.
    d.Abenshi baribuka amagambo ya Dr Richard Sezibera aho yateze iminsi RN
    2 hr 47 min
  • KWIHANGANA NO KWIHANGANIRANA MU BIHE BIGOYE NK’UMUCO MWIZA UKWIRIYE ABASANGIRANG
    KWIHANGANA NO KWIHANGANIRANA MU BIHE BIGOYE NK’UMUCO MWIZA UKWIRIYE ABASANGIRANGENDO.
    *Galatians 5:22
    Imbuto z’Umwuka Wera harimo: URUKUNDO, IBYISHIMO, AMAHORO, KWIHANGANA, KUGIRA NEZA NO GUKIRANUKA.
    *James 5:7-11
    KWIHANGANA NO KWIRINDA GUCIRANA IMANZA MU MITIMA KUKO UMUCAMANZA W’UKURI ARI IMANA.
    *1 Samuel 30
    URUGERO RW’UMWAMI DAWIDI NK’UMUYOBOZI W’INTANGARUGERO
    *Ezekiel 36:36
    UWITEKA AZASANA IMITIMA Y’ABANYARWANDA YAKOMEREKEJWE NA POLITIKI MBI ZARANZE AMATEKA Y’U RWANDA.
    1 hr 34 min
  • GUSHINYAGURA:NGO MURI 2019 IGIPIMO CY‘UMUTEKANO MU RWANDA CYIZA KU ISONGA NA 94,2%
    1. Kimwe no muri 2017, muri uyu mwaka wa 2019 m'u Rwanda abantu baricwa ku maherere,
    haratoragurwa imirambo hirya no hino mu gihugu, baraburirwa irengero ibyo ariko ntibibuza RGB
    ya Kagame kubeshya amahanga n‘abanyarwanda ko igimpimo cy‘umutekano aricyo cyiri hejuru
    y‘ibindi bipimo. Mu gihe kandi batangaza ko umutekaono uri ku gipimgo gihebuje cya 94,3%, Prof.
    Shyaka Ministre w‘Ubutegetsi bw‘Igihugu ariyama abayobozi mu nzego z‘ibanze bategekesha
    inkoni n‘imigeri. Shyaka ngo uwakosheje ashyikirizwa ubucamanza ntakubitwa n‘inzego z‘ibanze.
    Ibi yabibwiye polisi irasa abaturage bambaye amapingu, abacuruza magendu, abo ibeshyera ngo
    barayirwanya cg bashakaga gutoroka gereza ? Yakwibukije polisi ko no kurasa ahatari mu cyico
    bishoboka !
    2. Ikigega cyo kuzigamira izabukuru "Ejo heza“ gicungwa na RSSB kirakora ubukangurambaga
    n‘ingufu nyinshi bigaragaza ko gifite ingorane zo kubona abakizanira amafranga ngo ibatuburire.
    Kandi ntibyoroshye nyuma yo kubaka amazu yatwaye amamiliyari akabura uyagura, Rwandair
    ikaba irimo kugurishwa, Cimerwa ihomba Leta irimo gushakisha abo yahangika imigabane yayo.
    Leta y‘agatsiko irashaka kwaka abantu amafranga ngo ibacururize ibungukire kandi ibyo ikoze
    byose bihomba.
    3. Muri Musanze abaturage ngo barembejwe n‘inzoka n‘impiswi kubera kunywa amazi mabi. Leta
    ya Kagame yaba ifite politiki ifatika yatuma abanyarwanda bose babasha kunywa amazi meza?
    2 hr 2 min
  • INTASI HAGATI MURI TWE
    INTASI HAGATI MURI TWE
    Bakunzi ba radio Itahuka, nkuko mwabyumvishe mu minsi yashize, radio canada yasohoye ikiganiro gikubiyemo ubushakashatsi yakoze kubikorwa by''ubutasi bikorwa na Leta y'u Rwanda ku butaka bwa canada. hazamo ubuhamye bw'umwe mubari baratumwe kuneka aho ashyira hanze amabanga ya Kigali. ibi bikaba bije bikurikira ubundi bushakashatsi bwari bwaratangajwe na radio yo muri Australia nayo ishyira hanze amabanga y'intasi za Leta ya Kigali. umuntu yakwibaza ngo ibi byose Leta ya kigali ibikorera iki? biyizanira nyungu ki? bifite ngaruka ki ku gihugu muri rusange no kubanyarwanda byúmwihariko mu gihe cya vuba n''ikiri imbere, ibyo byose turabiva imuzi muri iki kiganiro "' Akari imurori"" mutegurirwa kandi mukakigezwaho na Axel Kalinijabo.
    2 hr 15 min
  • 🔥JOHNSTON BUSINGYE ATI TWARI DUKWIYE KUBARASA & KAGAME ATI NAKWICA NAJYE !!
    1.Ibaze nawe: Igihano cy’urupfu iyo kidakurwaho kiba gihabwa abatunda ibiyobyabwenge-Busingye.
    a.Minisitiri Busingye yabibwiye abagororwa 100 bayobora abandi muri Gereza ya Nyarugenge iherereye i Mageragere mu Karere ka Nyarugenge, ubwo yabasuraga kuri uyu wa 31 Ukwakira 2019.
    b.RGB yatangaje ko urwego rurebana n'umutekano arirwo rwego rwa mbere ruhagaze neza mu rwanda ku manota 99.40%.
    c.Abantu baraswa na Police, bicwa n'inkeragutabara ndetse n'abaraswa na RDF baba bafite umutekano m’u Rwanda?
    2.Leta y'agatsiko ikomeje kuvunira ibiti mu matwi yanga kuvugisha abanyamakuru bayibaza niba yemera cyangwa ihakana ko yaba yaraguze The software yo kuneka "Pegasus".
    a.Ubu ntagushidikanya ko Leta y'agatsiko itewe impungenge n'ibikorwa bya Opposition nyarwanda.
    b.Ikimenyetso ntakuka ni ibitero byagabwe ku banyarwanda bari muri Oppositon.
    c.Kuba agatsiko karatinye kugira icyo kavuga ni uko kafatiwe mu cyuho kandi gifite ingaruka zirebana na Politike.
    d.Ikirego WhatsApp yatanze m’urukiko gihangayikishije Leta ya kigali.
    3.Madame Victoire Ingabire arashimangira ko nta mutekano uri mu Rwanda.
    a.Abantu baricwa umunsi k’umunsi, imirambo iratoragurwa hirya no hino mu gihugu
    b.Amahoro n'umutekano Leta y'agatsiko iririmba bigaragara he?
    4.Ikibazo cy'umutekano mu karere k'ibiyaga bigari gikomeje kuba ihurizo rikomeye.
    a.Icyerekezo cy’ibiganiro bishobora gutuma RDF isubira muri Congo guhashya imitwe yitwaje intwaro.
    b.Radio Itahuka ikomeje kubona amakuru avuga ko umubare w'abasirikare b’u Rwanda ukomeje kwiyongera muri Congo.
    2 hr 55 min
  • UYUMUNSI NA JP:KIGALI YABA IFITE UBUBASHA BWO GUKURIKIRA WHATSAPP?
    Banyarwanda Banyarwandakazi, Kandi Nshuti namwe bakunzi ba Radio Itahuka ndetse by; Umwihariko abakunzi b' Ikiganiro uRwanda Uyumunsi na JP, nongeye kubaha ikaze mu ikiganiro cyanyu kuri uyu wa 10312019.
    Ese koko uRwanda rufite ububasha bwo gukurikirana Whatsapp? 
    Vision 2020 Kuba umukene mu Rwanda bizajya bifungirwa. Ku bitaro cg se ku akarere.
    Kigali yarebeshejwe indege none irashaka kwiyahura muri Kongo.
    Ibi ni bicye mubyo tuza kuganira muri iki kiganiro cyanyu
    Muri kumwe na Jean Paul
    2 hr 4 min
  • 🔥WHATSAPP YAREZE IKOMPANYI YO MURI ISRAELI "NSO GROUP" U RWANDA RWANZE KUGIRA ICYO RUVUGA
    Kagame muri Unity Club ati :" Mumbwire ni iki twakoze nabi muri iyi myaka 25 ishize?"
    Ubundi ati:"Opposition ibereyeho kunenga ibitagenda ( wrong) ati yihaye kunenga ibimeze neza yagira ibibazo“. Ibi bigaragaza ko Kagame afite imyemerere ye yihariye bwite asangiye n‘abandi banyagitugu ba ruharwa babayeho muri iyi si. Bityo kugirango abatavuga rumwe nawe bazagire ahantu bahurira bumvikane bizagorana.
    a.Kagame mu myemerere ye yerekana ko agendera kuri ya principe igihugu kimwe, abaturage bashyize hamwe, ishyaka rimwe, prezida umwe“. Umuntu akaba yanakongeraho ibitekerezo bimwe. Bityo akaba nta cyanzu gihari umuntu yanyuramo anenga ibitagenda, kuko we anemeza kontacyo kunenga gihari.
    b. Duhora tubaza Kagame tuti ni gute bishoboka ko nyuma y‘imyaka 25 y‘ubutegetsi bwa FPR amavunja, inzara, bwaki, kugwingira, ubuheri, abana bicara ku mabuye mu ishuri, abatabasha kugura amazi ?We ati ntacyo kunenga gihari.
    c. Tumubona kenshi mu mwiherero anenga abayobozi yabatitije bamwe ngo yabanyura iruhande bakenda no kwinyarira. Akazi ko kunenga ubutegetsi bwe yagahariye opposotion, gutegeka ukaninenga hari ahandi yabibonye?
    d. No mu bihugu byakataje m'ubukungu no mu burenganzira bwa muntu, bitabamo ruswa, abaturage bishimye, haba oppoisition. Kagame ati mu Rwanda opposition si ngombwa kuko ntacyo kunenga gihari.
    e. Kagame muri Unity Club ati:" Ntawe ukwiye guhitiramo abandi uburyo bagomba kubaho."Turamwibutsa ko haba mu buhinzi, mu bukungu, mu myemerere ya politiki, Kagame ahitiramo abanyarwanda uko bagomba kubaho. Nahere kubo muri Bannyahe ahitiramo aho bagomba kwimukira n‘uburyo bagomba kubaho.
    2. Imodoka ikoresha amashanyarazi si ikintu gishya muri Afrika, harimo n‘ibihugu bizikorera ariko imodoka 3 za e-golf zaje kumurikwa m'u Rwanda zaciye igikuba.
    2 hr 35 min

About RadioItahuka

From the publisher's feed

Ijwi ry'Ihuriro Nyarwanda