RadioItahuka

RadioItahuka

By RadioItahukaNewsPolitics
Download on the App Store

RadioItahuka episodes

  • WHATSAPP YAREZE IKOMPANYI YO MURI ISRAELI "NSO GROUP" U RWANDA RWANZE KUGIRA ICYO RUVUGA
    Kagame muri Unity Club ati :" Mumbwire ni iki twakoze nabi muri iyi myaka 25 ishize?"
    Ubundi ati:"Opposition ibereyeho kunenga ibitagenda ( wrong) ati yihaye kunenga ibimeze neza yagira ibibazo“. Ibi bigaragaza ko Kagame afite imyemerere ye yihariye bwite asangiye n‘abandi banyagitugu ba ruharwa babayeho muri iyi si. Bityo kugirango abatavuga rumwe nawe bazagire ahantu bahurira bumvikane bizagorana.
    a.Kagame mu myemerere ye yerekana ko agendera kuri ya principe igihugu kimwe, abaturage bashyize hamwe, ishyaka rimwe, prezida umwe“. Umuntu akaba yanakongeraho ibitekerezo bimwe. Bityo akaba nta cyanzu gihari umuntu yanyuramo anenga ibitagenda, kuko we anemeza kontacyo kunenga gihari.
    b. Duhora tubaza Kagame tuti ni gute bishoboka ko nyuma y‘imyaka 25 y‘ubutegetsi bwa FPR amavunja, inzara, bwaki, kugwingira, ubuheri, abana bicara ku mabuye mu ishuri, abatabasha kugura amazi ?We ati ntacyo kunenga gihari.
    c. Tumubona kenshi mu mwiherero anenga abayobozi yabatitije bamwe ngo yabanyura iruhande bakenda no kwinyarira. Akazi ko kunenga ubutegetsi bwe yagahariye opposotion, gutegeka ukaninenga hari ahandi yabibonye?
    d. No mu bihugu byakataje m'ubukungu no mu burenganzira bwa muntu, bitabamo ruswa, abaturage bishimye, haba oppoisition. Kagame ati mu Rwanda opposition si ngombwa kuko ntacyo kunenga gihari.
    e. Kagame muri Unity Club ati:" Ntawe ukwiye guhitiramo abandi uburyo bagomba kubaho."Turamwibutsa ko haba mu buhinzi, mu bukungu, mu myemerere ya politiki, Kagame ahitiramo abanyarwanda uko bagomba kubaho. Nahere kubo muri Bannyahe ahitiramo aho bagomba kwimukira n‘uburyo bagomba kubaho.
    2. Imodoka ikoresha amashanyarazi si ikintu gishya muri Afrika, harimo n‘ibihugu bizikorera ariko imodoka 3 za e-golf zaje kumurikwa m'u Rwanda zaciye igikuba.
    2 hr 32 min
  • QUATAR: KAGAME YERETSE ABANYAMAHANGA UBURYO KIGALI ARI SMART CITY KANDI ITEKANYE
    1.Abadepite barasaba ko hakurikizwa amategeko mu gukurikira abacunga nabi imari ya Leta .
    a.Abadepite ntibumva impamvu inkunga igenewe abakene bamara umwaka batarayihabwa.
    b.Jean Chrisostome, yagize ati :“Ntabwo koko byumvikana, uburyo amafaranga Perezida wa Repubulika agenera abageze mu myaka runaka abafasha kubaho usanga umuntu yayatindanye igihe kigera mu mwaka.”
    c.Ibigo bitandukanye birimo RAB, RSSB, WASAC n’ibindi byagiye bigira amakosa atandukanye arimo gukoresha nabi umutungo wa Leta, gutanga amasoko arenga ingengo y’imari yateganyijwe n’ibindi.
    d.Harya iyo tuvuga ko iyi Leta yuzuyemo amasiha rusahuzi tuba tubeshya?
     
    2.Paul kagame yagiye muri Quatar  mu nama yiga ku mijyi ikeye kandi itunganye " Qatar Information Technology Conference".
    a.Harya abanyarwanda bafite imijyi ikeye cyangwa bafite ubukene ?
    b.Smart City, umujyi ukeye kandi utunganye ni uwuhe mu Rwanda?
    c.Abanyarwanda barirukanwa mu mujyi ngo ni uko batambanye inkweto, isuku ndetse n'ibindi.
    d.Abanyamahanga baragerageza ikoranabuhanga ku banyarwanda, VW, Drones, Vaccination.
     
    3.Abanyarwanda baba mu Bufaransa bagiye kujyana Charles Onana mu butabera kubera gupfobya Jenoside.
    a.Umuryango w’Abanyarwanda baba mu Bufaransa (Communauté Rwandaise de France:CRF) watangaje ko uri gutegura ikirego cyo kujyana umunya-Cameroun, Charles Onana mu rukiko.
    b.CRF irashinja Charles Onana guhakana no gupfobya Genocide.
    c.Onana yaciye mu kiganiro ‘Tout un Monde’ kinyura kuri televiziyo yitwa LCI y’ikigo TF1, aho yaganiraga n’umunyamakuru Vincent Hervouët ku gitabo yanditse kuri ‘Operation Turquoise’.
    d.Operation Turquoise yatangiye le 22/06/1994 Kagame yafashe Kigali le 04/07/1994.
    e.Charles Onana arazira kuvuga ibyo FPR Inkotanyi zitifuza ko bimenyekana.
    2 hr 4 min
  • UGANDA & RWANDA : AGENDA YA KAGAME MURI CONGO IRANGIYE IMUPFUBANYE
    1.Urukiko rwa gisirikare rwategetse ko abantu 25 baregwa kuba ingabo za P5 baba bafunzwe iminsi 30.
    a.Umucamanza Charles Madudu yavuze ko baramutse barekuwe batoroka ubutabera
    b. Major Habib Mudathiru yashimiye ko batakorewe ibikorwa by'iyicarubozo.
    c.Ese Major Habib Mudathiru yaba ashaka gushimangira ko m'u Rwanda bakora ibikorwa by'iyicarubozo?
    d.Ese aho Major Habib Mudathiru ntiyaba ashaka kwemera rya tsinda rindi bavuze ririmo abantu 5?
    2.Ibikorwa byo kurasa inzirakarengane mu Rwanda birakomeje aho muri Nyagatare abagera kuri 6 barashwe bazira kuva muri Uganda.
    a.Nyagatare: Abagore babiri barashwe barapfa, ngo bari bavanye “magendu muri Uganda”.
    b.Amakuru Radio Itahuka ifitiye gihamya ni uko abarashwe bose hamwe ari 6.
    c.Ese umuntu urasa umuturage avuye gushaka icyo kurya yakwihanganira ushaka impinduka za Politike ?
    3.Uganda & Rwanda : Abanyarwanda 9 bagarutse m'u Rwanda kuri uyu wagatanu, bamwe bavuga ko bari bamaze amazi 5 baba muri Uganda
    a.Ikibazo cy'abanyarwanda bavuga ko bafatirwa muri Uganda gikomeje kuvugwaho amakuru atandukanye.
    b.Abo RBA yagaragaje kuri uyu wa Gatanu bavuze ko bari bamaze amazi 5 baba muri Uganda.
    c.Umuntu yakwibaza uburyo bageze muri Uganda, mu gihe umupaka ufunze kuva mu kwezi kwa 2.
    d.Iyicarubozo mu magambo "Torture" kubwirwa nabi ko u Rwanda ntacyo rufite cyangwa ruzageraho.
    e.Ese ninde ushyira aba bantu kuri TV na Radio Iyo bagarutse mu Rwanda?
    4.Umubano wu Rwanda na Uganda ukomeje kuba mubi cyane
    a.U Rwanda rukomeje kuvuga ko CMI ikorana na RNC
    b.Ibinyamakuru bya Kigali birashima abadepite ba Uganda bashyize Pressure kuri Uganda.
    c.Kagame ati nta muntu ushobora gutera u Rwanda ngo atsinde iyo ntambara.
    5.Rusizi: Abakekwaho gutera ‘grenades’ i Kamembe beretswe abaturage
    a.Abantu batandukanye baribaza imikorere ya Police na RDF mu gikorwa cyo kwereka abaturage abashinjwa gutera Grenade
    b.Iriya Grenade ikimara guturika Radio Itahuka yabonye amakuru avuga ko aho Grenade yaturikiye hari hari abapolice benshi cyane.
    2 hr 16 min
  • JEAN CLAUDE HABIMANA : IJAMBO RY’IHUMURE KU BANYARWANDA BARWANYA AKARENGANE
    IJAMBO RY’IHUMURE KU BANYARWANDA BARWANYA AKARENGANE. Turangwe n’impano y’URUKUNDO. 1 KORINTO 13:6 ...Ntirwishimira gukiranirwa kw’abandi, ahubwo rwishimira ukuri. INTUMWA Petero yatanze umuburo ugira uti “mwirinde ibisindisha mube maso, kuko umurezi wanyu Satani azerera nk’intare yivuga ashaka uwo aconshomera” (1 Petero 5:8). Intumwa Pawulo yavuze iby’abadayimoni agira ati “sinshaka ko musangira n’abadayimoni. Ntibishoboka ko munywera ku gikombe cy’Umwami wacu kandi ngo munywere ku gikombe cy’abadayimoni. Ntimushobora gusangira ibyo ku meza y’Umwami wacu n’ibyo ku meza y’abadayimoni.”—1 Abakorinto 10:20, 21 Tugire UBUMWE YOHANA 15:1-27 12. Ngiri itegeko ryanjye: MUKUNDANE nk’uko nabakunze. Yohana 16:1-33 33.Ibyo mbibabwiriye kugira ngo mugire amahoro muri jye. Mu isi mugira umubabaro, ariko nimuhumure nanesheje isi.”
    2 hr 33 min
  • MU RWAGASABO NGO GUSHYINGURA BISIGAYE BIHENZE KURUSHA GUKORA UBUKWE
    1. Mu Rwanda ibintu byinshi by‘ibanze umuturage akenera (amazi, ibiribwa, minerval, mutuelle,
    amashanyarazi, imyambaro) birahenda ugereranyije n‘ububashabuguzi bw‘abaturage, ariko
    agahebuzo ni ugushyingurwa bihanitse cyane kugeza aho igihe.com cya Leta cyiyandikira ubwacyo
    ko bisigaye bihenze kurusha gukoresha ubukwe ( igihe.com 1.4.2012). Ikibazo cyo guhamba
    bikabije guhenda kimaze imyaka ariko kugeza uyu munsi cyabuze ugicyemura ahubwo kigenda
    kirushaho gukara. Ninde ufite inyungu muri business yo guhamba k'uburyo arusha ingufu abashaka
    kugikemura ?
    2. Himbara aranenga ikinyoma cya Leta ya Kagame ibeshya ko ngo ingengo y‘imari yayo 2019/20.
    yerekana ko igihugu kirimo kugenda kigera ku ntego yo kwihaza muri bije.
    3. Details ku cyo Kagame yabeshye ko ari uruganda ruteranya imodoka rwa VW ziragenda.
    zirushaho kujya hanze. Noneho byamaze kugararara ko VW mu Rwanda yasonewe imisoro, kandi
    atari uruganda ari sosiyete ikosesha imodoka irim mu rwego rw‘amataxi, amamodoka yayo yamara
    imyaka 2 ikayagurisha nk‘ayakoze kuko abanyarwanda nta bubashabuguzi bwo kwigindera
    imodoka nshya bafite. Ikindi ngo VW yo mu Rwanda ko ntiyemerewe no gucuruza imodoka hanze
    y‘u Rwanda (export). Ngibyo ibya rwa ruganda rwa VW m'u Rwanda rwaciye igikuba mu
    binyamakuru.
    2 hr 2 min
  • 🔥ESE INAMA Y'ABASIRIKARE BAKURU YABERAGA I GOMA YAGEZE KUKI?
    1.Inama y'abasirikare bakuru yabereye i Goma yarangiye ejo kuwa gatanu ushize.
    a.Ese iyo nama yaba yarageze kubyo yifuzaga?
    b.Le général Kasonga yatangarije Radio Okapi ko bageze ku myanzuro ishimishije.
    c.Kurwanya imitwe yitwaje intwaro yambukiranya imipaka.
    d.Twabibutsa ko ibihugu byari muri iyi nama ari : Congo, Rwanda, Burundi, Uganda na Tanzaniya.
    2.Ese ni ibiki koko aba basirikare bumvikanye imbere y'ingabo mpuzamahanga zirimo MONUSCO na AFRICOM?
    a.Ikinyamakuru SoftPower cyo muri Uganda kivuga ko gifite amakuru yizewe avuga ko Uganda "UPDF" itashyize umukono kuri MoU.
    b.Amakuru aturuka i Goma aravuga ko FARDC yaba iri mu gihirahiro nyuma yaho UPDF yanze gushyira umukono kuri MoU.
    c.Gen Peter Elwelu yari muri iyi nama aza gusohokamo, ajya gutelefona, aho agarukiye afata icyemezo ko Uganda idashyira umukono kuri MoU.
    d.Biravugwa ko yaba yarahamagaye Gen David Muhoozi umuyobozi mu kuru w’gisirikare.
    e.Amakuru avuga ko ibi bitashimishije u RWanda rwari rwizeye ko rugiye gutangira ibikorwa by'intambara muri Congo ruri kumwe na Uganda.
    1 hr 55 min
  • PAUL KAGAME ARAVUGA KO ABASHAKA KUMUTERA BADASHOBORA GUTSINDA IYO NTAMBARA !
    1.U Rwanda nyuma y'imyaka 25 ruri mu maboko ya FPR Inkotanyi ntabwo baramenya ko ari "Abanyarwanda".
    a.Amateka atubwira ko u Rwanda rwabayeho kuva kera cyane.
    b.1 July 1962 U Rwanda rwabonye ubwigenge, kuki abayoboye u Rwanda bakirwana no kumva ko ari abanyarwanda?
    c.Imvugo y'abayobozi bari k’ubutegetsi ishobora gushimangira ko aribwo bakimenya ko ari abanyarwanda.
    d.Gen Bayingana asanga Inkotanyi zaraje muri Visit Rwanda.
    e.Inzego z'umutekano zigizwe na bande?
    2.Gukunda abanyarwanda tugomba kuyobora n'imwe mu ngambo ya  Unity Club Intwararumuri.
    a.Guhamya ubunyarwanda mu mitekerereze.
    b.Gukunda u Rwanda no guharanira ubumwe bw'abarutuye.
    c.Ijambo rya Kagame muri Unity Club rirashimangira ko afite ikibazo kimukomereye.
     
    3.Umubano wu Rwanda na Uganda ukomeje kuba mubi cyane.
    a.U Rwanda rukomeje kuvuga ko CMI ikorana na RNC.
    b.Ibinyamakuru bya Kigali birashima abadepite ba Uganda bashyize Pressure kuri Uganda.
    c.Kagame ati : « Nta muntu ushobora gutera u Rwanda ngo atsinde iyo ntambara.»
    2 hr 13 min
  • POLITIKI NSHYA Y'IBIHUGU BY'IBIHANGANGE KURI AFRICA IZADUSIGIRA IKI MU KARERE ?
    POLITIKI NSHYA Y'IBIHUGU BY'IBIHANGANGE KURI AFRICA IZADUSIGIRA IKI MU KARERE
    Dusanzwe twese tuzi ko amahoro mu karere k'ibiyaga bigari amaze imyaka isaga 30 agerwa ku mashyi, ku mpamvu nyinshi zitandukanye, ariko iri ku isonga ikaba intambara z'urudaca zimaze guhitana abantu bo mu karere baruta ubwinshi abaturage b'igihugu nka Suisse, kandi izo ntambara na nubu zikaba zikomeje. muri iki gihe bimaze kugaragara ko ibihugu nka China, Russia, Japan ubusanzwe bititaga cyane ku mugabane wa Africa mu birebana n'ishoramari na politiki, ubu noneho byahinduye umuvuno, ku buryo ibihugu byasaga nk'ibyari byarashinze ibirindiro muri Africa, nka France na America, bitangiye kugaragaza impungenge zabyo kukuba bishobora kuzisanga inyuma mu igabana ry'umugati witwa Africa, ese aho ibi ntibizajegeza africa isanzwe n'ubundi itashingaga? bizagira ingaruka ki mu kubahiriza amahame ya Demokarasi, uburenganzira bwa muntu n'ubwisanzure? ibi byose turabisesengura mu kanya hamwe n'umutumirwa wacu
    Mwese muratumiwe
    2 hr 15 min
  • UMWENDA WA MILIYARI 10 $ WO KUBAKA CENTRALE NUCLEAIRE UZABONEKA ?
    1. Ministre w‘ubuhinzi Gerardine Mukeshimama muri mutarama 2019 yadutangarizaga ko
    abanyarwanda 1,7% aribo bafite ikibazo cyo kubona ibiribwa bibagoye (igihe.com 24.1.2019). Muri
    werurwe 2019 yongera kudutangariza ko nta mpamvu yo gutumiza ibiribwa hanze kuko nta cyuho
    cy‘ibiribwa cyiri m'u Rwanda“(imvaho nshya 19.3.2019). Ko Leta y‘agatsiko yemeza ko ikibazo
    cy‘ibiribwa cyacyemutse burundu, ni gute kuri 18-10-2019 ibirengaho igatangaza ko u Rwanda
    rufite intego ko muri 2030 abanyarwanda bose bazaba bihagije mu biribwa ??? Politiki y‘ubuhinzi,
    ubucuruzi n‘imisoro bya FPR byatuma ibiciro by‘ibiribwa bigabanuka abantu bose bakabasha
    kubyigondera ?
    2. Abayobozi b‘ibihugu bya Afrika na Kagame arimo bitabiriye inama y‘ Uburusiya na Afrika.
    Prezida Poutine ngo arashaka kwisubiza umwanya mwiza Uburusiya bwahoranye kugihe
    cy‘abasovieti. Amareshyamugeni ye ni Intwaro, technology ya nucléaire n‘ubutwererane butarimo
    gusaba kubahiriza uburenganzira bwa muntu nk‘uko ibihugu by‘Iburayi na Amerika bibikora. Mu
    gihe ibinyamakuru byinshi birimo gutangaza ko u Rwanda rwasinnyanye amasezerano n‘
    Uburusiya yo kubaka central nucléaire mu Rwanda, haribazwa aho u Rwanda rumaze kugira
    imyenda irugeze mu ijosi ruzakura ideni rya miliyari zirenga 10 z‘amadolari yo kuriha iyo central
    nucléaire.
    3. Ikibazo cy‘abana bato b‘inzererezi basabiriza mu muhanda bataye ishuri cg batigeze
    barikandagira mo kiravugwa mu Bigogwe muri Nyabihu ariko si ho honyine. Iki kibazo kirasa
    n‘icyaburiwe igisubizo kuko ntibashaka kuvuga impamvu nyazo zigitera ngo zishakirwe umuti.
    1 hr 58 min
  • UMWENDA WA MILIYARI 10 $ WO KUBAKA CENTRALE NUCLEAIRE UZABONEKA ?
    1. Ministre w‘ubuhinzi Gerardine Mukeshimama muri mutarama 2019 yadutangarizaga ko
    abanyarwanda 1,7% aribo bafite ikibazo cyo kubona ibiribwa bibagoye (igihe.com 24.1.2019). Muri
    werurwe 2019 yongera kudutangariza ko nta mpamvu yo gutumiza ibiribwa hanze kuko nta cyuho
    cy‘ibiribwa cyiri m'u Rwanda“(imvaho nshya 19.3.2019). Ko Leta y‘agatsiko yemeza ko ikibazo
    cy‘ibiribwa cyacyemutse burundu, ni gute kuri 18-10-2019 ibirengaho igatangaza ko u Rwanda
    rufite intego ko muri 2030 abanyarwanda bose bazaba bihagije mu biribwa ??? Politiki y‘ubuhinzi,
    ubucuruzi n‘imisoro bya FPR byatuma ibiciro by‘ibiribwa bigabanuka abantu bose bakabasha
    kubyigondera ?
    2. Abayobozi b‘ibihugu bya Afrika na Kagame arimo bitabiriye inama y‘ Uburusiya na Afrika.
    Prezida Poutine ngo arashaka kwisubiza umwanya mwiza Uburusiya bwahoranye kugihe
    cy‘abasovieti. Amareshyamugeni ye ni Intwaro, technology ya nucléaire n‘ubutwererane butarimo
    gusaba kubahiriza uburenganzira bwa muntu nk‘uko ibihugu by‘Iburayi na Amerika bibikora. Mu
    gihe ibinyamakuru byinshi birimo gutangaza ko u Rwanda rwasinnyanye amasezerano n‘
    Uburusiya yo kubaka central nucléaire mu Rwanda, haribazwa aho u Rwanda rumaze kugira
    imyenda irugeze mu ijosi ruzakura ideni rya miliyari zirenga 10 z‘amadolari yo kuriha iyo central
    nucléaire.
    3. Ikibazo cy‘abana bato b‘inzererezi basabiriza mu muhanda bataye ishuri cg batigeze
    barikandagira mo kiravugwa mu Bigogwe muri Nyabihu ariko si ho honyine. Iki kibazo kirasa
    n‘icyaburiwe igisubizo kuko ntibashaka kuvuga impamvu nyazo zigitera ngo zishakirwe umuti.
    1 hr 50 min

About RadioItahuka

From the publisher's feed

Ijwi ry'Ihuriro Nyarwanda