RadioItahuka

RadioItahuka

By RadioItahukaNewsPolitics
Download on the App Store

RadioItahuka episodes

  • KANGAROO COURT MU RWANDA IKOMEJE GUHUZAGURIKA MUCYO YISE URUBANZA RWA RNC NA P5
    1.Urubanza ruregwamo RNC na P5 rukomeje kugaragaza imikorere ya Kangaroo court.
    a.Radio Itahuka nyuma yaho igaragarije ubuswa n'itekinika ririmo gukorwa mu cyo bise urubanza rwa P5, uyu munsi urukiko rwa Gisirikare rwagerageje gukosora ibyo twavugaga.
    b.Nubwo urukiko rwa Gisirikare ruvuga ko rufite ububasha haracyari andi makosa agaraara muri uri rubanza baregamo RNC na P5.
    2.Kangaroo court ifite izindi manza zitandukanye nizo twamenyeshejwe.
    a.Pivate Muhire Diedonne na bagenzi be tutarabasha kumenya nabo bafite urundi rubanza barimo kuregwamo
    b.Ese hari uwari uzi ko hari urundi rubanza rubangikanye " Parallel" ruregwamo abasirikare ba P5?
    3.Special Forces  zo mu bihugu 4, Rwanda, Uganda , Burundi na Tanzaniya bigiye kujya muri Congo ku mugaragaro.
    a.Pres Félix Tshisekedi akomeje kwivuguruza, yahakanye ko nta ngabo mpuzamahanga ziri muri Congo.
    b.Abaturage bo muri Kivu y'amajyaruguru n'amajyepfo bakomeje gushimangira ko hari ingabo z’u Rwanda "Special Forces".
    c.Operations zimaze igihe zikorwa k’ubutaka bwa Congo zirakorwa n’u Rwanda.
    d.Ese kwinjiza Ingabo z’u Burundi, Uganda na Tanzaniya k’ubutaka bwa Congo byaba ari gahunda ntakuka?
    e.Biravugwa ko niba ntagihindutse Operations zizatangira le 15/11/2019 kugeza 15/05/2020.
    4.Kabila na Félix Tshisekedi bafite agenda abaturage ba Congo badashobora kumenya.
    a.Ejo habaye Inama m’u Rwanda ireba ikibazo cy'abanyamulenge.
    b.Kagame arashaka ko Abanyamulenge barwanya ubutegetsi bwa Félix Tshisekedi.
    c.Kabila yifuza ko Congo ibamo akavuyo "désorganisation".
    d.Intambara mu karere ikomeje gututumba kandi nta kabuza igomba kuba.
    2 hr 18 min
  • ITERAMBERE RIGERWAHO ARI UKO ABAYOBOZI BAFITE IKEREKEZO CY’UBUKUNGU GIHAMYE GITEZA IMBERE ABATURAGE
    1.Prezida Kagame  yitabiriye  inama ya World Policy Conference iri kubera muri Maroke, ifite intego igira iti:" Isi ifunguye,ifite ubukungu n’ubutabera." Nyamara m'u Rwanda ayoboye siko biri biracika.
    2.Abakozi bakorera Leta ntibahembwa, ariko Leta y'agatsiko ikishyura abanyamahanga iza kwerekana m'u Rwanda (ibi twabyita kwitera uburashi ngo ugaragare mu bandi neza kandi urwaye igisebe cy'umufunzo udashaka kwerekana.)
    3.Ibitagenda byose mu gihugu Leta ibigereka ku babyeyi kandi ariyo yakagombye kubibazwa n abaturage bayitoreye.
    2 hr 29 min
  • ITERAMBERE RIGERWAHO ARI UKO ABAYOBOZI BAFITE IKEREKEZO CY' UBUKUNGU GIHAMYE GITEZA IMBERE ABATURAGE
    1.Prezida Kagame  yitabiriye  inama ya World Policy Conference iri kubera muri Maroke, ifite intego igira iti:" Isi ifunguye,ifite ubukungu n’ubutabera." Nyamara m'u Rwanda ayoboye siko biri biracika.
    2.Abakozi bakorera Leta ntibahembwa, ariko Leta y'agatsiko ikishyura abanyamahanga iza kwerekana m'u Rwanda (ibi twabyita kwitera uburashi ngo ugaragare mu bandi neza kandi urwaye igisebe cy'umufunzo udashaka kwerekana.)
    3.Ibitagenda byose mu gihugu Leta ibigereka ku babyeyi kandi ariyo yakagombye kubibazwa n abaturage bayitoreye.
    2 hr 2 min
  • KWIKURA MU KIMWARO : ITEGEKO RY‘UBUTAKA NARYO RIJYANWE MU RUKIKO.
    1.Itegeko ry’ubutaka n’imisoro yabwo.
    a. Umunyamategeko Edouard Murangwa ararega Leta agatsiko kayoboye u Rwanda .
    b.Ingingo z’amategeko agenga ubutaka zihabanye cyane  n’Itegekonshinga ry’u Rwanda.
    c.Edouard Murangwa  ugomba kuba yarakurikiye kenshi ibiganiro bya Radio Rtahuka  ku itegeko ry‘ubutaka n‘umusoro w‘ubutaka 
    d. Agatsiko kayoboye u Rwanda  kishyize umugozi mu ijosi gshyiraho itegeko ry‘ubutaka rikomeretsa itegeko nshinga kandi ribangamiye abanyarwanda bose. e.Twagashyize  hanze none karimo gushaka kwivana mu kimwaro gashaka abantu barinenga  bakanariregera ku girango kabone uko karisesa.
    2.Prix Nobel de la paix  yahawe  Dr Abiy Ahmed, ministre w‘intebe wa Ethiopia.
    a. Pastor  Rutayisire   we yifuzaga ko yahabwa Kagame
    b.Ese Kagame ni ayahe mahoro yaba yaragejeje ku banyarwanda?
    c.Kagame ashobora kubona igihembo nk’iki  nyuma y’amahano yakoreye  kandi agikorerea abanyarwanda ?
    d.Ntitwibagirwe n’amahano yazanye mu karere kose ko mu biyaga binini.
    3.  Madame Victoire Ingabire, Presidente wa FDU aranenga bilan ya FPR imaze imyaka 25 ku butegetsi  kubera  imibereho y‘abanyarwanda  mibi cyane.
    a.Abanyarwanda baracyatuye muri Nyakatsi
    b. Amavunja sinakubwira.
    c. Bwaki mu bana no mu bakuru.
    d. Igwingira ry’abana mu gihugu hose  n’ibindi n’ibindi….
    4. Leta y‘agatsiko iratagaguza amafranga y‘igihugu agurira ibyamamare ngo bize gusura u Rwanda. Inyungu zirimo ntizisobanurwa.
    2 hr 31 min
  • IBIPIMO BY‘UBURENGANZIRA BWA MUNTU KU MPUNZI ZAVUYE MULI LIBYA BITAMAJE U RWANDA
    1.Iby' impunzi 66 zavuye muri Libiya  zikajyanwa m’u Rwanda: Abagize komisiyo y‘uburenganzira bwa muntu baremeza ko amazi meza kandi ahagije, ibiryo bihagije, uburiri  intebe n‘ameza, gutelefonana n‘umuryango wawe, kugira ibikorwa remezo by‘isuku harimo dushe n‘ubwiherero bituma izo mpunzi zigira imibereho iri kuli standards z‘ibipimo mpuzamahanga bityo uburenganzira bwa muntu bwazo bukaba bwubahirijwe.
    Twiyibutse ikibazo cy‘amazi  meza m'u Rwanda ari hacye cyane kandi ahenda. Twiyibutse amashuri atagira amazi, intebe, imisarane n‘ibikoni. Twiyibutse ibitaro bitagira ibitanda abarwayi bakaryama bacurikiranye ku gitanda kimwe.  Twiyibutse amananiza ashyirwa ku banyarwanda kugirango abo hanze badatelefonana n‘abo mu gihugu. Niba kugira amazi meza, imisarane, uburiri, ibiryo bihagije no gutelefona abawe ari igipimo cy‘uko uburenganzira bwa muntu bwubahirijwe,  bisobanuye k‘u buryo budasubirwaho ko  imibereho y‘abanyarwanda itubahiriza uburenganzira bwa muntu.  Bityo Leta y‘agatsiko ikaba yivuyemo nk‘inopfu !
    2. Ngo u Rwanda ruri mu bihugu bitanu  bya mbere ku isi aho internet ihendutse. Tubyemere dutyo. Ukurikije icyegeranyo cya NISR ku mibereho y‘ingo cyo mu kuboza 2018, abanyarwanda bafite ububasha buguzi buto cyane. Internet iramutse ihenze se yazigonderwa na nde niba abenshi batabasha kurya kabili ku munsi, miliyoni 4 zitabasha kwigondera mitiweri y‘amadolari 3 mu mwaka, niba abantu batabasha
    1 hr 47 min
  • VICTOIRE INGABIRE MURI R.I.B MUGIHE RUD-URUNANA YAMAGANIYE KURE LETA Y'AGATSIKO
    1.Madame Victoire Ingabire Présidente wa FDU Inkingi yitabye urwego rw'ubugenzacyaha RIB.
    a.Madame Ingabire yiriwe ahatwa ibibazo ku bagabye ibitero mu cyumweru gishize i Musanze.
     
    2.RUDI Urunana yamaganiye kure ikinamico ry’agatsiko kayoboye u Rwanda.
    a.Bonaventure Hakizimana ushinzwe ububanyi n'amahanga muri RUDU Urunana ati :″Twebwe twahisemo inzira y'ibiganiro.″
    3.Président Félix Tshisekedi yatashye k’umugaragaro ikigo cy'ubushakashatsi ku buhinzi "agriculture" kitiriwe président Olusegun Obasanjo.
    a.Abakuru b'ibihugu bari batumiwe kuzitabira uyu muhango harimo President Nkurunziza, Paul Kagame , Uhuru Kenyatta ,Joseph Kabila Kabange , Olusegun Obasanjo.
    b.Abantu baribaza impamvu yatumye abakuru b'ibihugu batitabira uyu muhango mu gihe bari bategerejwe, ariko ntihagire uhagaragara.
    c.Président Félix Tshisekedi ejo yabwiye abaturage ba Bukavu ko azemera agapfa azira gushakira amahoro akarere k'uburasirazuba bwa Congo.
    2 hr 38 min
  • ESE NI BANDE BATEYE M'U RWANDA & POLICE NA RDF KO BATANZE AMAKURU ATANDUKANYE?
    1.Leta y'agatsiko irimo kwishinja no kuyobya uburari kubyiswe Ibitero byabaye mu minsi ishize muri Musanze i Kinigi.
    a.Police iravuga ko abantu 19 mu bagabye ibitero m’u Rwanda bamaze kwicwa.
    b.Umuvugizi wa Police Jean Bosco Kabera, niwe wahaye umurongo n'amabwiriza abanyamakuru bagomba kugenderaho mu kwandika inkuru zabo.
    c.Ese koko cyaba ari igitero cya FDLR cyangwa RUDI?
    d.Abantu batera bate bitwajwe intwaro gakondo?
    e.Police yatangiye ivuga ko nta makuru bari bafite y'abateye muri Musanze.
    2.Pastor Gregg Schoof yafunzwe agiye gutanga ikiganiro n'itangazamakuru.
    a.Pastor Gregg Schoof washinze Radio Amazing Grace "Ubuntu butangaje" yatawe muri yombi amaze gusohora itangazo.
    b.Radiyo Amazing Grace cyangwa ubuntu butangaje yahagaritswe mu kwezi kwa 4 umwaka ushize.
    c.RURA yari yahanishije Radiyo Amazing Grace gufunga by’agateganyo iminsi 30 idatambutsa ibiganiro, ndetse no kwishyura amande ya miliyoni 2 y’amafaranga y’u Rwanda ndetse igasaba imbabazi Abanyarwanda.
    d.Pastor Niyibikora Nicolas niwe nyirabayazana kubera ikiganiro yakoze kuri  "Radio Amazing Grace".
    3.Kubakisha Rukararakara biragarutse muri Kigali City "Singapore".
    a.Harya Vision 2020 yavugaga iki? Igishushanyo mbonera cyavuga ko Kigali igomba kuba yubatswe n'ibikoresho bigezweho.
    b.Rukarakara iragarutse kubera ko abanyarwanda badashobora kwigondera ibindi bikoresho.
    c.Rukarakara ngo iruta bloc ciment ndetse n'ibyuma, ibaze ubwo bushakashatsi.
    d.Ubutaha bazatubwira ko icyondo cyubaka neza kuruta Ciment.
    4.Umunsi wa mwarimu m’u Rwanda urashekeje.
    a.Abarimu barasaba ko Leta yabashyiriraho ibiciro byabo.
    b.Abarimu barifuza ko Leta yabaha amacumbi yabo.
    c.Ese burya m’u Rwanda hari isoko ry'abasirikare n'abapolisi?
    1 hr 52 min

About RadioItahuka

From the publisher's feed

Ijwi ry'Ihuriro Nyarwanda