RadioItahuka

RadioItahuka

By RadioItahukaNewsPolitics
Download on the App Store

RadioItahuka episodes

  • RWANDA DAY MU BUDAGE : NIBA KAGAME ATADUTEGA AMATWI KUKI TWE TWAJYA KUYAMUTEGA ?
    1. Tumaze imyaka myinshi dusaba Perezida Kagame kubahiriza uburenganzira bwa muntu, ariko kugeza magingo aya abantu barakicwa, baracyaburirwa iregengero, baracyakorerwa iyica rubozo, abakire n‘abakene baramburwa imitungo  yabo, abatavuga rumwe na FPR barahigwa bukware haba mu gihugu no hanze yacyo.  Abakene baranenwa, baratotezwa, barakubitirwa mu ruhame, barasoreshwa imisoro. Ngo nta murozi wabuze umukarabya ariko se kuki umukarabya yaba wowe ? Kuki wajya gushengerera umuntu wamaze abantu, ufite ibiganza byuzuye amaraso, umuntu ukenesheje abanyarwanda kubera ingendo ze z‘urudaca ?
    2.  Iyicwa  rwa Syldio Dusabumuremyi wa FDU ryavuzwe cyane mu binyamakuru ndetse no mu miryango iharanira uburenganzira bwa muntu bituma n‘imfu zari zaribagiranye sigarukwaho. Ibi Kagame akaba atabyungukiramo. P5 nayo yasohoye itangazo ryo kwamagana imfu zikomeje kugaragara m‘u Rwanda.
    1 hr 38 min
  • PAUL KAGAME MURI DEAL ZO GUCURUZA ABIMUKIRA N'IMPUNZI AFATANYIJE NA EU & ISRAEL
    1.Impunzi cyangwa abimukira bari bafungiye muri Libya batangiye kugezwa m’u Rwanda.
    a.Nyuma yaho abantu batandukanye bamaganye ko u Rwanda rwakwakira impunzi zivuye muri Libya iza mbere zahageze.
    b.Bernald Ntaganda yasohoye Itanganzo yamagana iki gikorwa.
    c.Deal yo kuzana abimukira bo muri israel ntabwo nayo irarangira.
    d.Izi mpunzi zitangiye zifatwa neza , zifite ababoyi, ibiryo byiza, aho kuryama heza, byose harya n'ineza ya Paul Kagame?
    2.Nyabihu: Umupolisi yakubise umucuruzi inshyi aranamurasa aramwica, baturage babireba.
    a.Tuzajya tubarasa ku manywa y'ihangu "Paul Kagame i Nyabihu″
    b.Ijambo ryo kurasa abaturage Paul Kagame yavugiye mu karere ka Nyabihu  le5/06/2014
    c.Urasa umuntu kubera ko afite Caguwa?
    3.Ubumwe n'ubwiyunge buvugwa m’u Rwanda bupimirwa kuri Bande?
    a.Umunsi mpuzamahanga w'amahoro m’u  Rwanda waranzwe no kurasa umuturage kubera "Caguwa"
    b.Ntabwo waririmba amahoro, usaba abantu gusaba imbabazi
    c.Mu Rwanda hari ibice 2, Abamalayika n'amadayimoni
    d.Bishop Rucyahana na Mukabalisa Donatilla bose bararirimba ubutwari bwa Paul Kagame
    4.Ibitekerezo by'abatwandikiye
    3 hr
  • PAUL KAGAME MURI DEAL ZO GUCURUZA ABIMUKIRA N'IMPUNZI AFATANYIJE NA EU & ISRAEL
    1.Impunzi cyangwa abimukira bari bafungiye muri Libya batangiye kugezwa m’u Rwanda.
    a.Nyuma yaho abantu batandukanye bamaganye ko u Rwanda rwakwakira impunzi zivuye muri Libya iza mbere zahageze.
    b.Bernald Ntaganda yasohoye Itanganzo yamagana iki gikorwa.
    c.Deal yo kuzana abimukira bo muri israel ntabwo nayo irarangira.
    d.Izi mpunzi zitangiye zifatwa neza , zifite ababoyi, ibiryo byiza, aho kuryama heza, byose harya n'ineza ya Paul Kagame?
    2.Nyabihu: Umupolisi yakubise umucuruzi inshyi aranamurasa aramwica, baturage babireba.
    a.Tuzajya tubarasa ku manywa y'ihangu "Paul Kagame i Nyabihu″
    b.Ijambo ryo kurasa abaturage Paul Kagame yavugiye mu karere ka Nyabihu  le5/06/2014
    c.Urasa umuntu kubera ko afite Caguwa?
    3.Ubumwe n'ubwiyunge buvugwa m’u Rwanda bupimirwa kuri Bande?
    a.Umunsi mpuzamahanga w'amahoro m’u  Rwanda waranzwe no kurasa umuturage kubera "Caguwa"
    b.Ntabwo waririmba amahoro, usaba abantu gusaba imbabazi
    c.Mu Rwanda hari ibice 2, Abamalayika n'amadayimoni
    d.Bishop Rucyahana na Mukabalisa Donatilla bose bararirimba ubutwari bwa Paul Kagame
    4.Ibitekerezo by'abatwandikiye
    2 hr 53 min
  • UYU MUNSI NA JP: ISANO Y' URUPFU RWA MUPENDE N' INTAMBARA ZA KAGAME NA NYIRAMONGI
    Nongeye Kubaha ikaze abakunzi ba Radiyo Itahuka n' abakunzi b'ikiganiro "UYU MUNSI" mutegurirwa ndetse mukagezwaho na JP.
    1. Bimwe byaravuzwe k'urupfu rwa Kalisa Mupende, ariko hari n'ibindi byinshi bitavuzwe, nk' isano urupfu rwe rufitanye n'  intambara zikomeje kuvugwa hagati ya Rwabujindiri na Nyiramongi, bishingiye kuri Power.
    2. Nyiramongi kandi biravugwa cyane ko akomeje guteza umwiryane mubo ashyira mu byiciro nk' Abagande n' abatari Abagande. 
    3. Kigali yabuze ibinyoma igereka kuri Gato none aheze mu buroko bw' ibanga.
    4. Gusaba ko abagabo bambikwa amakazu ese bizatuma bakira umwanda?
    5. Urupfu rubabaje rwa Coordinator wa FDU m'u Rwanda, ikimenyetso cy' ubugwari bwa FPR ndetse no kunanirwa kwayo. 
    6. Agaciro, kwigira, ibinyoma bya Kagame. Muri PAC hasigayemo abanyamahanga gusa.Nta munyafurika urangwamo.
    Ibi n' abatwandikiye muri iki kiganiro.
    2 hr 33 min
  • UBUVUZI KURI BOSE,ABATURAGE BISHIMYE:KAGAME ARAVUGA IBIHABANYE N‘IBIBONEKA KURI TERRAIN
    1.Kagame muri Amerika yavuze ngo abashidikanya ko abanyarwanda batishimye bazajye ku babaza. Ntawe uyobewe ko  m‘u Rwanda nta democrasi ihari, abaturage bategekwa ibyo bagomba gusubiza  abanyamakuru cg abakora ubushakashatsi. Abasohoye rapport y‘uko u Rwanda ruza mu bihugu 5 bya nyuma mu bihugu 156  mu byishimye, babanje kubaza abanyarwanda bakoreshe uburyo bwabo bwizewe. Mu cyumweru Kagame ari kwemeza ko abaturage be bishimye ni naho tubona mu gihugu hirya no hino batoragura imirambo, byo bimaze no kuba akamenyero. Abatavuga rumwe nawe baricwa umunsi ku wundi.
    2.  Aho ari muri Amerika, Kagame yavuze ko yagejeje ubuvuzi kuri bose. Umunsi yabivuzeho ni naho RSSB yatangaje ko abafite mutuelle ubu ari 68% mu gihugu hose. Imibare nk‘iyi akaba ari nayo duherutse kubona i Nyamagabe. Kagame yaba yibuka ko abadafite mutuelle 32% batabona service z‘ubuvuzi kandi ko nabo ari abanyarwanda? N‘iki kimutera kuvuga ko abanyarwanda 100% bagerwaho n‘ubuvuzi ?  Abaturage batabasha kwigurira mutuelle kubera ubukene barakubitirwa mu ruhame.
    3. Ikibazo cy‘ireme ry‘uburezi kigarutse ku meza.  REB ngo yatangiye ubugenzuzi izakorera ibigo by‘amashuri 900  igenzura ibidindiza ireme ry‘uburezi,  ariko ibyo ibonye ku munsi wa mbere ni aagahomamunwa. Ngo REB yaguye mu kantu ibone ubumenyi buke buhabwa abanyeshuri bo muri Gicumbi.  Umubare uteye ubwoba  ni abana ibihumbi hafi 333.333 bataye ishuri  m‘u Rwanda , kuko muri Gicumbi honyine ngo hari ibihumbi 20  bingana na 6% y‘abataye ishuri mu gihugu hose.  Ikidashidikanywaho ni uko hari icyiciro cy‘abaturage gihabwa ubumenyi buke cyane  nkana.
    2 hr 5 min
  • KALISA MUPENDE YASHYINGUWE & UMURYANGO WE WASHIMIYE KAGAME KAGAME WAMUREZE !!
    1.Kalisa Mupende yashyinguwe uyu munsi ariko hagaragaye byinshi bishimangira ko Leta ariyo imwivuganye.
    a.Ise wa Kalisa Mupende yashimiye Kagame wa murereye umuhungu.
    b.Umugore wa Kalisa nawe yafashe ijambo avuga amagambo mukeya cyane.
    2.Abantu bibajije impamvu Ibitangazamakuru bitahagaragaye.
    a.Ikimenyetso cy’uko Leta ariyo iri inyuma y'urupfu rwa Mupende wakibonera mw'itangazamakuru m’u Rwanda.
    b.Tito Rutaremara na Protais Musoni nibo bantu twavuga bo muri FPR Inkotanyi bari bahari.
    3.Ishyaka rya FDU Inkingi rikomeje gukorwa mu jisho na Leta mpotozi ya Paul Kagame.
    a.Uyu munsi Madame Victoire Ingabire yatangaje ko ntakizere bagifiteye inzego zishinzwe ubutabere m’u Rwanda .
    b.I Nyanza habereye urubanza ruregwamo abarwanashyaka ba FDU Inkingi.
    4.Rwanda Day ihindutse iy’ abanyafrica bose ntabwo ikiri iya abanyarwanda
    a.Ubukangurambaga burakomeje muri Europe bwo kwitabira Rwanda Day izabera m’Ubudage.
    b.Umugabo uturuka muri Benin yakoze ikiganiro cyo guhamagarira bagenzi be kwitabira Rwanda Day.
    c.Umukunzi wa Radio Itahuka utuye muri Belgique aratabaza cyane.
    d.Nabasabaga kudukorera ubuvugizi abakozi ba ambassade y’u Rwanda hano batumereye nabi bahamagara umunyarwanda wese utuye hano bamubaza niba azajya muri Rwanda day !!! Birakabije ni harcèlement ndabarahiye.
    3 hr 11 min
  • IBINYABIZIGA BIKORESHA AMASHANYARAZI: UBUSUBIRACYAHA BWA KAGAME MU GUKORA IMISHINGA MACURI
    1.Kagame nta masomo yakuye mu mushinga we "Mudasobwa kuri buri mwana" yakoze macuri aho yohereje mu mashuri atagira amashanyarazi,  amashuri adakinze, ava, atagira intebe, abana biga bicaye ku mabuye cg batanyeganyega kubera ubucucike, nta n‘abarimu bahari bo kwigisha ikorana buhanga.
    None ubu atuzaniye undi mushinga wizwe nabi kurusha uwo tumaze kuvuga hejuru, ngo arashaka guca ibinyabiziga bikoresha essence na diesel akabisimbuza ibikoresha amashanyarazi. Mu gihugu nta hantu  yateganyije abazagura ibyo binyabiziga bashobora gusharja/ gucharjinga igihe batiri ibashiriyeho kuko batiri  zigenda ibirometero bike. Iyi akaba ari imwe mu mpamvu zikomeye cyane zatumye mu bihugu byinshi  ibinyabiziga bikoresha amashanyarazi abaturage babyitabira gake cyane.  Nta kigega cya Leta yashyizeho cyangwa izindi ngamba zo gushishikariza abanyarwanda kwitabira ibyo binyabiziga nk‘uko bikorwa mu bindi bihugu. Nta bukangurambaga bwakozwe kugirango abanyarwanda bamenye neza inyungu n‘igihombo by‘ibyo
    binyabiziga bikoresha amashanyarazi maze babashe gushyira  ibintu ku munzani. Aha naho abanyarwanda barasababwa gukora ibintu ku itegeko, nta mahitamo bahawe nk‘uko bisanzwe.
    2 Pasiteri Rutayisire ngo abarwaye imvunja urugendo rujya mw‘ijuru rushobora kuzabagora. Aragaya abapsiteri baka icyacumi abantu barwaye imvunja. Pasiteri Rutayisire uhertse kwakira Kagame Prix Nobel. Nagire ubutwari adusobanurire ukuntu umuprezida utegetse igihugu imyaka 25 abantu bakaba barwaye imvunja kugeza mu ntoki, bakarenga bakabaka n‘imisanzu ya FPR, ahantu ahera amusabira „ Prix Nobel“??? Rulindo ngo abagabo bafite umwanda barambikwa amakanzu y‘abagore bakamesera imyenda yabo mu ruhame.
    1 hr 53 min

About RadioItahuka

From the publisher's feed

Ijwi ry'Ihuriro Nyarwanda