RadioItahuka

RadioItahuka

By RadioItahukaNewsPolitics
Download on the App Store

RadioItahuka episodes

  • IBINYABIZIGA BIKORESHA AMASHANYARAZI: UBUSUBIRACYAHA BWA KAGAME MU GUKORA IMISHINGA MACURI
    1.Kagame nta masomo yakuye mu mushinga we "Mudasobwa kuri buri mwana" yakoze macuri aho yohereje mu mashuri atagira amashanyarazi, amashuri adakinze, ava, atagira intebe, abana biga bicaye ku mabuye cg batanyeganyega kubera ubucucike, nta n‘abarimu bahari bo kwigisha ikorana buhanga.
    None ubu atuzaniye undi mushinga wizwe nabi kurusha uwo tumaze kuvuga hejuru, ngo arashaka guca ibinyabiziga bikoresha essence na diesel akabisimbuza ibikoresha amashanyarazi. Mu gihugu nta hantu yateganyije abazagura ibyo binyabiziga bashobora gusharja/ gucharjinga igihe batiri ibashiriyeho kuko batiri  zigenda ibirometero bike. Iyi akaba ari imwe mu mpamvu zikomeye cyane zatumye mu bihugu byinshi  ibinyabiziga bikoresha amashanyarazi abaturage babyitabira gake cyane.  Nta kigega Leta yashyizeho cyangwa izindi ngamba zo gushishikariza abanyarwanda kwitabira ibyo binyabiziga nk‘uko bikorwa mu bindi bihugu. Nta bukangurambaga bwakozwe kugirango abanyarwanda bamenye neza inyungu n‘igihombo by‘ibyo binyabiziga bikoresha amanyarazi maze babashye gushyira  ibintu ku munzani. Aha naho abanyarwanda barasababwa gukora ibintu ku itegeko, nta mahitamo bahawe nk‘uko bisanzwe.
    2. Pasiteri Rutayisire ngo abarwaye imvunja urugendo rujya mu ‘ijuru rushobora kuzabagora. Aragaya abapasiteri baka icyacumi abantu barwaye imvunja. Pasiteri Rutayisire uherutse kwakira Kagame Prix Nobel. Nagire ubutwari adusobanurire ukuntu umuprezida utegetse igihugu imyaka 25 abantu bakaba barwaye imvunja kugeza mu ntoki, bakarenga bakabaka n‘imisanzu ya FPR, ahantu ahera amusabira "Prix Nobel"??? Rulindo ngo abagabo bafite umwanda barambikwa amakanzu y‘abagore bakamesera imyenda yabo mu ruhame.
    21 min
  • URUPFU RWA KALISA MUPENDE & IKIMENYETSO CY'UBUJURA NO GUSAHURA UMUTUNGO W'U RWANDA
    1.Kalisa Mupende wahoze ayobora BRD ndetse wabaye umuyobozi mu biro bya Paul Kagame yaguye muri Gereza ya Kanombe.
    a.Kalisa Mupende yarezwe kunyereza amafaranga no gutanga amasoko muri 2009.
    b.kalisa Mupende yahoze ari Director General  mubiro bya Paul Kagame.
    2.Urukiko rwa Gisirikare n'igikoresho cya Paul Kagame.
    a.Capt. Ngabo Kayijuka  umushinjacyaha w'urukiko rwa Gisirikare muri 2009 yaririmbaga ko afite ibimenyitso ku byaha bya Kalisa Mupende.
    b.Iyo wumva imanza zibera m’urukiko rwa Gisirikare wibaza niba koko ari urukiko cyangwa ari Gacaca.
    c.Kalisa Mupende yarenzwe iki? Yaburanye ate? Hagamijwe iki?
    3.Kalisa Mupende ko yakomeje gufungwa kandi yararangije igihano byatewe niki?
    a.Hari amakuru menshi avugwa kuri Mupende ese ukuri ni ukuhe?
    4.Nduhungirehe agomba kumenya ko atariwe ugena cyangwa ngo ahitemo icyo yita abatavuga rumwe na kigali.
    a.Dr Sezibera ati :″ FDLR ntabwo ari aba Genocidaire bose.″
    b.None Nduhungirehe ko aterura akita impunzi zo muri Congo aba Genocidaire ?
    c.Sezibera nagire agaruke abwire Nduhungirehe ibyo yatangaje muri 2008.
    5.Ibitekerezo by’abatwandikiye
    3 hr 12 min
  • UYU MUNSI NA JP:KAGAME AHITANYE MUDACUMURA ASHIMUTA N'ABANDI NYUMA Y'INAMA YA FPR
    Ikaze mukiganiro Uyu munsi na JP, turi kuwa 09/19/2019. Nyuma gato y' aho Kagame aciye amarenga, iminsi itatu nyuma y' aho nibwo Kigali yavuze ko yahitanye Mudacumura ndetse igashimuta n' abandi benshi.
    Kagame niwe Butabera m'u Rwanda.
    Nyuma ya Kajeguhakwa, MImir nawe ari mumazi abira, Imitungo ye iratezwa cyamunara.
    Amasezerano y' Ubugande na kigali ntabushake k'uruhande rwa Kigali.
    Dossier Gato ifashe indi ntera, Madame Kagame na Copine wa Gato baba bafitanye amasano!! Iperereza.
    Ni muri  iki kiganiro mutegurirwa na Jean Paul
    2 hr 18 min
  • BARAHOMBYA LETA AMAMILIYARI BAKEMERA ICYAHA BAKIFATA MU MIFUKA BAKIGENDERA !!!
    1. Ibigo bya Leta biza kwitaba PAC mu rwego rwo kwisobanura kuri raporo y‘umugenzuzi mukuru w‘imari Leta 2017/18 bifite icyo bihuriyeho. Ruswa mu gutanga amasoko, kunyereza umutungo wa Leta, imicungire y‘umutungo wa Leta muri rusange. Ikindi gihuza ibyo bigo, ni uko guhombya Leta amamiliyari nta ngaruka bigira ku banyabyaha. Aho kujyanwa mu nkiko ngo bishyuzwe amamiliyari  banyereje, formule ni imwe : bemera icyaha, bagasezeranya ko bagiye kwikosora, bagafata amashakoshi yabo bakingendera. Umwihariko uboneka ku bigo bya Leta bitegekwa n‘abanyamahanga bahembwa amafaranga ateye muzunga, nyamara muri ibyo bigo hakagaragara mo amakosa atari ayo muri iki kinyejana.
    2. Kwirukana abayobozi bo mu turere ubaziza ko abaturage babo bakigaragaraho amvunja, bambaye ibyahi nk‘uko Guv Gataabazi abyita, batabasha kugura mutuelle cg bakirarana n‘amatungo,  ukareka bariya bayobozi bo mubigo bya Leta bikomeye banyereje amamiliyari, birerekana akarengane mu miyoborere y‘u Rwanda.
    3. Ugereranije amadeni u Rwanda rwaka n‘amamiliyari anyerezwa mu buryo buhoraho kandi ntibigire ingaruka, ubona ko hari system yo kuyobereza izo nguzanyo mu  mifuka ya bamwe.
    1 hr 55 min
  • LEAH KAREGEYA ATI N'INTSINZI KUBA AFURIKA Y'EPFO YARASOHOYE MANDATS D'ARRET
    1.Leah Karegeya aratubwira uko yakiriye inkuru ya Mandat d'arrêt International ebyiri igihugu cya Afurika y’Epfo cyasohoreye kuri bane  bakurikiranyweho kwica Col Patrick Karegeya.
    a.Appollo Ismael Kiririsi, Alex Sugira, Samuel Niyoyita na Nshizrungu Vianney urukiko rwasanze hari ibimenyetso bihagije.
    2.Turagaruka ku manza z'abasirikare bakuru Col Tom Byabagamba na Gen Frank Rusagara
    a.Abantu baribaza isomo bihaye bagenzi babo bitwa ko ari abasirikare bakuru.
    3.Gen Kale Kayuhura wafatiwe ibihano na America arivugira ko yakoreye urwego rwa FBI mu kurwanya ibikorwa by'ubwicanyi nta bwo bigeze bagira ikibazo cy'imikorere ye.
    4.Radio Itahuka yabajije Jean-Bosco Ngarama yatubwiye uko yakiriye iriya nkuru yasohotse mu kinyamakuru Igihe.com, ibikorwa bya Torture "IYICARUBOZO" bikorerwa abanyarwnada muri Uganda.
    a.Jean Bosco Ngarama asanga iriya nkuru yasohotse mu Igihe, ari ibikorwa agatsiko kayoboye u Rwanda gakorera  abanyarwanda bari mu gihugu.
    2 hr 47 min
  • S.KUTESA ATI NTA MU NYARWANDA DUFUNGA TUMURENGANYIJE TUGIYE GUSUZUMA IBYO MUVUGA
    1.Inama ya Biro Politike ya FPR Inkotanyi yateraniye i Rusororo  kuwa Gatandatu.
    a.Ubukungu bwa Kagame burazamuka mu gihe abanyarwanda bakomeje gukena cyane.
    b.Kagame ati :″Umugore agomba guhabwa agaciro, nta mugore ugomba guhohoterwa.″
    2.Kagame yemera ko ubukungu buri mu maboko y'abantu  bakeye mu Rwanda.
    a.Ntabwo ari ubwambere Kagame avuga ko ubukungu bwihariwe n'agatsiko mu Rwanda.
    b.Nyuma y'imyaka 25 FPR Inkotanyi iyoboye u Rwanda nibwo Kagame amenyeko ubukungu buri mu maboko y'abantu bakeya cyane.
    3.Inama yahuje Uganda n’u Rwanda yagaragayemo "Agashya" guheza igihugu cya Congo na Angola.
    a.Iyi nama yateraniye i Kigali yabereye mu muhezo w'ibihugu 2 gusa mu gihe yari guhuza ibihugu 4.
    b.Nyuma y'amasaha 2 igihugu cya Congo na Angola byahejwe muri ibyo biganiro.
    c.U Rwanda rwahaye Uganda urutonde rw'abanyarwanda bafunze.
    4.Ese u Rwanda rurahagarika ibinyamakuru byarwo bya Propaganda bikomeje kwibasira Pres.Museveni ?
    a.Rushyashya , Virunga Post, Taiffa, Igihe.
    b.Radio n'ibinyamakuru byo m’u Rwanda bikomeje kwandika no gusakaza amakuru avuga ko abanyarwanda bakorerwa iyicarubozo.
    c.Kagame natabona imfungwa ze zirenga 200 murabona hazakurikiraho iki?
     
    5.kagame ati :″Hari abantu nagiriye imbabazi bari hano hanze, kandi buriya buntu njya mbona busakuza , buriya urabwihorere , tugomba kubana nabo ntakundi , bazajye kugwa ahandi bariya ntabwo bangwaho.″
    a.Umugore kagame avuga ugomba guhabwa agaciro ninde?
    b.Abagore bahohoterwa ni abahe kagame yavugaga?
    6.Ibitekerezo by’abatwandikiye.
    2 hr 44 min
  • NI NDE UHOHOTERA ABAGORE KURUSHA PREZIDA KAGAME?
    NI NDE UHOHOTERA ABAGORE KURUSHA PREZIDA KAGAME?
    1.Umunyarwandakazi Mushikiwabo utegeka OIF araca umugani izuba riva ngo ahatari umwaga uruhu rw‘urukwavu rwisasira batanu, ashaka kuvuga ko u Rwanda ntacyarubuza kwakira impunzi zo muli Libiya ngo kuko nta mwaga uba mu Rwanda. Mu gihugu abafite intege nke za gisilikare bikubira byose : ubucuruzi, ubutaka, inganda, akazi, ubwisanzure, etc…Mushikiwabo akihanukira ngo nta mwaga uhari ?
    2. Abayobozi mu turere ntibasezeye ahubwo barirukanwe( Kagame). Mu nama ya Biro politiki ya FPR yateraniye i Rusororo ku cyicaro cy‘ishyaka ku wa 14.9.2019, Kagame yatangaje ko ubukungu mu Rwanda bwazamutse ho 12% muli gihembwe cya kabili 2019. Ni mugihe ariko abayobozi bamwe birukanwe Nyamagabe batangaje ko mu rwego rw‘imibereho y‘abaturage ibipimo by‘ubukene bigenda birushaho kuba bibi. Kwa Kagame ubukungu buriyongera n‘ubukene
    1 hr 55 min
  • NI NDE UHOHOTERA ABAGORE KURUSHA PREZIDA KAGAME
    1.Umunyarwandakazi Mushikiwabo utegeka OIF araca umugani izuba riva ngo ahatari umwaga uruhu rw‘urukwavu rwisasira batanu, ashaka kuvuga ko u Rwanda ntacyarubuza kwakira impunzi zo muli Libiya ngo kuko nta mwaga uba mu Rwanda. Mu gihugu abafite intege nke za gisilikare bikubira byose : ubucuruzi, ubutaka, inganda, akazi, ubwisanzure, etc…Mushikiwabo akihanukira ngo nta mwaga uhari ?
    2. Abayobozi mu turere ntibasezeye ahubwo barirukanwe( Kagame). Mu nama ya Biro politiki ya FPR yateraniye i Rusororo ku cyicaro cy‘ishyaka ku wa 14.9.2019, Kagame yatangaje ko ubukungu mu Rwanda bwazamutse ho 12% muli gihembwe cya kabili 2019. Ni mugihe ariko abayobozi bamwe birukanwe Nyamagabe batangaje ko mu rwego rw‘imibereho y‘abaturage ibipimo by‘ubukene bigenda birushaho kuba bibi. Kwa Kagame ubukungu buriyongera n‘ubukene
    3. Ibigo bya Leta bikomeye birashinjwa gucunga nabi ibya Rubanda. Bigaragaramo amakosa ateye ubwoba. Nyamara ibyo bigo bitegekwa n‘abazungu ba Kagame bahembwa amafaranga ateye muzunga. Abanyarwanda gukora amakosa nk‘ariya bo byari kubananira ? Kagame yarangiza ati :"dukorereshe Made in Rwanda, twiheshe agaciro !!!"
    2 hr 3 min

About RadioItahuka

From the publisher's feed

Ijwi ry'Ihuriro Nyarwanda