RadioItahuka

RadioItahuka

By RadioItahukaNewsPolitics
Download on the App Store

RadioItahuka episodes

  • UYU MUNSI NA JP: MENYA ICYIHISHE INYUMA YO KWEGUZA BA MEYA
    Ikaze bakunzi ba Radio Itahuka ndetse n' abikiganiro "Uyu Munsi" na JP. Turi kuwa kane, 09.05.2019. Mukiganiro cyanyu Uyu munsi dore bimwe by' Ingenzi twabateguriye:
    Bimwe mu Ibimenyetso ko Kagame atakiri ku Intebe ya Dereva haba muri FPR cg muri Leta yitwa ko ayoboye.
     Ishyirwa mu myanya y' Abayobozi 
     Imbogamizi mu ihindurwa rya Gouverinoma.
    Kajeguhakwa yatewe Metero/ ndetse agakangishwa gufungwa we n' Umuryango we 
    Byabagamba mubujurire, naho Kabayiza ngo yaba yararekuwe adahari.
    Kabiri mu Kwezi M7 Yahuye na Mugenzi we JP Magufuli. Kagame yishe East Africa
    1 hr 42 min
  • TUVUGISHE UKURI: ECHEC YA FPR NA KAGAME MU KURWANYA UBUKENE IKWIYE KURYOZWA ABAMEYA
    1. Musanze,   Rubavu, Burera, Karongi, Gisagara, Muhanga, Rutsiro, abameya cg ababungirije bamaze beguye cg begujwe umusubizo, akenshi kubera kunanirwa gukemura ikibazo cy‘imbereho myiza y‘abaturage. Ishyaka rya FPR ritegeka u Rwanda ryonyine nta opposition kuva 1994, bisobanuye ko gahunda zaryo zonyine arizo zishyirwa mu bikorwa nta kidobya. Muri 2019 mu gihugu haragaragara ibibazo bikomeye by‘amavunja, ibiribwa bidahagije kandi bihenda, kugwingira, abana bata ishuri kubera ubukene, umwanda, abaturage bambaye ibyahi nk‘uko Guv Gatabazi abyita.
    2.Amashanyarazi ku baturage 100%,  iyi mibare irashoboka uko ibintu bihagaze ubu ? Utagera we ntagereranya ? Ikigo cya Leta cyavugaga ko mu mpera za 2018, abanyarwanda 70% bazaba bafite amashanyarazi.  Nyamara muri uwo mwaka ninaho icyegeranyo  ku mibereho y‘ingo cyerekanye ko abanyarwanda 55% ku munsi binjiza amafaranga adashobora gutuma bigondera ibintu by‘ibanze nk‘ibiribwa, amazi, isabune, umwenda.  Inkuru isohotse le 2/9/2019 iravuga ko Leta yagujije miliyoni 125 $ ngo zizatuma buri muturage(100%) agerwaho n‘amashanyarazi muli 2024.
    3. Kagame aherutse kugaragara yigisha  ikibonezamvugo cy‘ikinyarwanda abasore n‘inkumi baje mu ngando ze,  none ngo kugeza mu wa gatatu w‘amashuri abanza abana bagiye gutangira kwiga mu kinyarwanda. Kimwe mu byishe ireme ry‘uburezi ni ukwigisha mu rurimi abana batumva n‘abarimu ngo badashobora kurotamo. Guhora  Mineduc ihinduranya ingamba, na byo ngo biri mu bidindiza uburezi. Ikinyarwanda cyaba kigiye kongera guhabwa agaciro nyuma y‘aho bagitesheje agaciro mu mashuri, ndetse muri Kaminuza byavuzwe ko bazajya babuza abarimu n‘abanyeshuri kuvuga ikinyarwanda ngo bituma abanyeshuri batamenya icyongereza ?
    2 hr 2 min
  • MESSAGE YA JAMES KABAREBE I NYAKINAMA YAGARAGAJE KO ARI MU BIBAZO BIKOMEYE CYANE
    1.Abantu batari bakeya batwandikiye batubaza icyo dutekereza ku byatangajwe na James Kabare Aka "Sumbirigi" bigaragara ko ari mu bibazo bikomeye.
    a.Iyo witegereje neza usanga James Kabareba  afite ibibazo bikomeye muri iyi minsi.
    b.James Kabareba yabwiye Inkeragutabara ko Gen Kayumba ari umuhemu cyane.
    c.Ese Kabarebe wahuraguye amagambo menshi i Mukamira abwira Inkeragutabara ububi bwa Gen Kayumba yaba akeko ko izo Nkeragutabara zaba zishaka ku musanga?
    d.Kabarebe arashima uruhare rw'Inkeragutabara mu kubungabunga umutekano w'igihugu.
    2.Kagame akomeje guhindaguranya abayobozi mu nzego za Gisirikare.
    a.Major Gen Emmauel Bayingana : Umuyobozi w'ingabo zirwanira mu kirere.
    b.Brigde Gen Vincent Nyakarundi :Umuyobozi wa DMI.
    c.Col Andrew Nyamvumba : Umuyobozi mukuru w'ishami rishinzwe ubushakashatsi n'iterambere mu bya Gisirikare.
    3.Urukiko rw'ubujurire rwatangiye kumva urubanza rwa Col Tom Byabagamba na Gen Frank Rusagara.
    a.Col Tom Byabagamba ati :″ Iki ni ikibazo cy'ikirura n'umwana w'intama.″
    b.Col Tom Byabagamba yavuze uburyo Dany Munyuza yahamagaraga umugore we Marry Bayine kuza gusobanura icyo Tom aganira na Himbara.
    c.Col Tom Byabagamba yashimangiye ko Gen Kabarebe yamubwiye ko agiye gufungwa amusaba kutazatoroka igihugu.
    4.Tour du Rwanda mu kweguza abayozi ironge iratangiye .
    a.Kweguza abaybozi bigarukanye ubukana m’u Rwanda.
    5.Minisiteri y'ubuzima iratangaza ko hari abantu 285 baketsweho Ebola.
    a.Gukeka no kwemeza n'ibintu bitandukanye , ese Ebola yaba koko iri m’u Rwanda ?
    6..Ibitekerezo by'abatwandikiye.
    2 hr 8 min
  • AFRIKA Y‘EPFO : NI IKI KIHISHE INYUMA Y‘IMVURURU ZARANZWE NO GUSAHURA NO GUTWIKA
    AFRIKA Y‘EPFO : NI IKI KIHISHE INYUMA Y‘IMVURURU
    ZARANZWE NO GUSAHURA NO GUTWIKA AMADUKA  ?
    1. Muli Afrika y‘epfo haruvugwa kugumuka kw‘abanyagihugu bamwe bigabije amaduka yiganjemo ay‘abanyamahanga, n‘ubundi bucuruzi bagasahura, bagatwika. Biravugwa ko byafashe intera ndende kuburyo polisi byayirenze  ngo isigara hamwe na hamwe irebera abangiza iby‘abandi. Amategeko y‘umukwabu yashizweho, abantu ntibemerewe kuva mu mazu yabo, autoroutes zafunzwe. Umwe mu banyarwanda batuye muli icyo gihugu aradusesengurira imvo n‘imvano y‘izo mvururu zaranzwe no gusahura  no gutwika amaduka.
    2. Nyuma y‘iraswa rya  Louis Baziga wari uhagarariye diaposra muli Mozambike Ikinyamakuru Zambeze cyo muli icyo gihugu cyashyize hanze imikorere y‘inzego z‘ipereza z‘ u Rwanda muli Mozambike. Nyakwigendera nawe yari mu bamaneko benshi bahishuwe n‘icyo kinyamakuru. Ntamuhanga Cassien yadushyiriye iyo nkuru mu kinyarwanda.
    3.  Ikinyoma mu bafite n‘abashobora gutunga amashanyarazi. Amashanyarazi ku baruge 100% iyi mibare irashoboka ? Utagera we ntagereranya ? Ikigo cya Leta cyavugaga ko mu mpera za 2018, abanyarwanda 70% bazaba bafite amashanyarazi.  Nyamara muli uwo mwaka ninaho icyegeranyo  ku mibereho y‘ingo cyerekanye ko abanyarwanda 55% ku munsi binjiza amafranga adashobora gutuma bigondera ibintu by‘ibanze nk‘ibiribwa, amazi, isabune, umwenda.  Inkuru isohotse le 2.9.2019 iravuga ko Leta yagujije
    1 hr 57 min
  • AGATSIKO KAYOBOYE U RDA M'UKWIKEKA NO KWISHINJA URUPFU RWA LOUIS BAZIGA
    1.Agastiko kayoboye u Rwanda gakomeje kuyobya uburari ku iyicwa rya Louis Baziga, kuko hari kuboneka amakuru menshi cyane ku byerekeranye n’iyicwa ry-uyu mugabo wari umuyobozi wa diaspora muri Mozambique.
    a..Ni iki cyaba kihishe inyuma y’urupfu rwa Louis Baziga wari umuyobozi wa diaspora muri Mozambique?
    b.Agatsiko kaba gatewe impungenge n’urupfu rwa Louis Baziga ? Kuki gakomeje gushaka kuca urubanza rukiri mu iperereza ?
    2.Pudence Rubingisa umuyobozi mushya w’umujyi wa Kigari azanye imigambi mibisha yogushaka kurangiza ikibazo cy’abaturage bo muri Bannyahe, (Kangondo I, Kangondo II na Kibiraro I mu Kagari ka Nyarutarama mu Murenge wa Remera) abimura ku ngufu nta ngurane bahawe k’ubutaka bwabo.
    a.Ababaturage bagerageje gutakambira umugi wa Kigari ku kibazo cy’ubutaka bwabo ariko biranga biba, nyuma byabaye ngombwa ko bitabaza ubucamanza.
    b.Ubucamanza bwabateye utwatsi bwanga kuburanisha mu mizi, uru rubanza aba baturage barimo bahuguzwa ubutaka bwabo n’ubuyobozi bwa Gasabo, basha ka kubimura m’uburyo butemewe n’amategeko, abaturage basabye ubujurire bw’icyo cyemezo.
    c. Nyuma y’aho twamenye ko uwo rwiyemezamirimo ushaka kubaka muri ubwo butaka ari umuvandimwe wa Mnistre w’ubucamanza Johnson Businge, akaba n’umushumba wa Kagame.
    3. Uyu munsi ni umunsi isi yose yibuka abantu bashimutwa bakaburirwa irengero,iri shimutwa rero rikaba ryaraye icyorezo m’u Rwanda kuva aho agatsiko kegereye k’ubutegetsi.
    a. Utavuga rumwe n’agatsiko uwo arashimutwa akazimira burundu, kandi ubwo agatsiko kakaba kavuga ko umutekano ari wose.
    b.Abo bantu bashimutwa niba agatsiko nta kaboko kaba kabifitemo, kasobanura gute ukuntu bashimutwa bakaburirwa irengero?
    2 hr 6 min
  • UYU MUNSI NA JP: KAGAME ATEWE IMPUNGENGE INA CHOGM
    Nongeye kubasuhuza mbaha ikaze mukiganiro cyanyu " Uyu Munsi"mutegurirwa kandi mukagezwaho nanjye Jean Paul buri wa kane.
    Uyu munsi turi kumwe na Amb Mukankusi Charlotte, aho atanga ubutumwa kur Diaspora Nyarwanda, yashimuswe n' Intore. Ibi ni nyuma y' Urupfu rw' umuyobozi w' INtore muri Mozambique, Bwana Baziga.
    Igiterane cy' Iyobokamana cyangwa Mafia yighishe mu iyobokaMana!
    Umudepite unenga M7 yagaragaje ko M7 ateza imbere Demokarasi n' Ubwisanzure mubitekerezo nubwo byaba byaba ari ibitekerezo biboze.
    Ibi hamwe nibindi, muri iki kiganiro
    2 hr 31 min

About RadioItahuka

From the publisher's feed

Ijwi ry'Ihuriro Nyarwanda