RadioItahuka

RadioItahuka

By RadioItahukaNewsPolitics
Download on the App Store

RadioItahuka episodes

  • BYENDAGUSETSA : MU RDA NTA KIBAZO CY‘IBIRIBWA
    1. Leta y‘agatsiko  ikomeje kwemeza ishikamye  ko mu Rwanda abaturage bafite ibiribwa bihagije mu gihe abana bari munsi y‘imyaka itanu  38% bagwingiye. Leta y‘agatsiko irakemeza ikibazo ari abaturage batazi gutegura indyo yuzuye.  Leta  irafatirwa mu cyuho kuko si abana gusa bafite ikibazo cy‘inzara n‘abakuze baratangaza abanyamakuru ko barya rimwe ku munsi. Ibiciro by‘ibiribwa biri ku masoko ubigerenyije n‘amfranga abaturage 55% binjiza ku munsi , uhita ubona ko batabasha kwigondera ibiribwa.  Umubyeyi ati :“ kugirango mbashe kugura ibiribwa bifite intungamubiri nibura nke, bisaba amafranga 5000 ku munshi, cg se 150.000 ku kwezi.  Ni abanyarwanda bangahe bayabona kugirango barye indyo yuzuye ?
    2. Urubyiruko ibihumbi byinshi kubera kubura akazi rwabeshyeshyejwe amahugurwa baruriganya amafranga menshi muli KCC . Ibi byabaye scandal ikomeye.  Abarangije kwiga kaminuza  bageze ku bihumbi 94 babuze akazi kugirango babashe kwishyuura  inguzanyo za buruse bahawe na Leta. Impunzi zigera kuli 30.000 Kagame ashaka kuvana muli Libiya azizana mu Rwanda  ngo akaziha n‘ibyangombwa byo gukora.  Zizakora iki ? Zizakora he? Kagame ngo azanaziha  umudendezo anazicungire  umutekano. Ibyo ashaka gukorera izo mpunziinyinshi zituruaka mubihugu by‘Afrika bikize cyane kurusha u Rwanda, yabanje akabikorera abanyarwanda ? Amahanga azemera kohereza impunzi mu gihugu cyexporta impunzi nyinshi  ? Impunzi zo zizemera guhungira ubwayi mu kigunda ko kuzanwa mu Rwanda ngo  bizaba ari ubushake ?
    3. Na mutuelle irimo ibibazo uruhuri. Leta irafata amamiliyari menshi mu kigega  RAMAcyivuza abakozi ikajya kuyazibisha icyuho cya mutuelle ivuza abaturage. Ibibazo bifitanye isano n‘ubukene bwugarije abanyarwanda, kuki Leta idatinyuka kuzamura mutuelle ifite agaciro k‘amadolari 3 ku mwaka
    2 hr 28 min
  • UBUKENE BURANUMA MU RWANDA & KAGAME ARASUBIRA GUSAHURA MURI CONGO
    1.Umwuka w'intambara ukomeje gututumba muri Kivu aho Président Felix Antoine Tshisekedi Tshilombo yimuriye ikicaro cya FARDC muri Kivu y'Amajyaruguru.
    a.Ese Pres Felix Antoine Tshisekedi yaba asanga ari inzira yo gutsinda intambara?
    b.Intambara zayogoje Congo ubundi ziyoborwa na Gen Sumbiligi Ese Kagame yaba ageze igihe cyo kumushyira muri Gereza.
    c.Radio Itahuka yaganiriye na bamwe mu basirikare ba M23 batuye hano muri America batubwira uburyo Kagame na Kabarebe baza ku isonga mu batera ibibazo muri Congo.
    d.Turarebera hamwe imvo n'imvano ya M23.
    e.Enough Project ishimangira ko hari ubujura bw'amabuye y'agaciro muri Congo.
    2.General Ilunga Mpeko Edmond, commander of the 34th Military Region, araburira  abenegihugu muri Kivu y'amajyaruguru bishora mu bikorwa bya gisirikare.
    a.General Ilunga Mpeko Edmond, aributsa icyo Itegekoshinga rya Congo rivuga mu gucunga umutekano ndetse n'imbibi za Congo.
    b.General Ilunga Mpeko Edmond araburira ndetse akibutsa abazagambanira igihugu bashora urubyiruko mu mitwe y'itwaje intwaro cyangwa bakabaha imyitozo ya Gisirikare.
    3.Inzara ivugwa m’u Rwanda ntabwo ari iya none ahubwo ni gahunda ya Leta ikomeje gushyirwa mu bikorwa.
    a.Global Hunger index muri 2012 yashimangiye ko m’u Rwanda hari inzara ikomeye.
    b.Abana bagwingiye bari munsi y'imyaka 5 bari kuri 18% mu mwaka wi 2012 mu kwezi kwa 10, byagiye bikomeza kuzamuka k’uburyo ubu birenze 40%.
    c.Uwahoze ari Minisitiri w'ubuhinzi n'ubworozi Dr Agnes Kalibata yabyinaga abanyarwanda k’umubyimba  aho batakaga inzara agira ati:″ Mushonje muhishiwe.″
    d.Dufite ingero nyinshi zigaragaza ko nta nzara yaje m’u Rwanda itazanywe na FPR, kuva 2012 kugeza magingo aya abanyarwanda barataka inzara umunsi k’umunsi.
    16 min
  • MOZAMBIQUE:LOUIS BAZIGA YAZIZE IKI & SYLVESTRE ILUNGA YASHYIZEHO LETA MURI CONGO
    1.Président Felix Antoine Tshisekedi Tshilombo na Sylvestre Ilunga Ilunkamba bashyizeho gouvernement 65.
    a.Leta ya Pres Tshisekedi na Sylvestre Ilunga yakiriwe ite n'abaturage ba Congo?
    2.President Felix Antoine Tshisekedi Tshilombo yakoze Mutation muri bamwe bu basirikare bakuru ba FARDC.
    a. Felix Antoine Tshisekedi yahindaguye bamwe mu bayobozi mu ngabo za FARDC.
    3.Umwuka w'intambara ukomeje gututumba muri Kivu aho Président Felix Antoine Tshisekedi Tshilombo yimuriye ikicaro cya FARDC muri Kivu y'amajyaruguru.
    a.Ese Pres Felix Antoine Tshisekedi yaba asanga ari nzira yo gutsinda intambara?
    b.Intambara zayogoje Congo ubundi ziyoborwa na Gen Sumbiligi Ese Kagame yaba ageze igihe cyo kumushyira muri Gereza ?
    c.Radio Itahuka yaganiriye na bamwe mu basirikare ba M23 batuye hano muri America batubwira uburyo Kagame na Kabarebe baza kwisonga mu kubatera ibibazo muri Congo.
    4.Louis Baziga wari umuyobozi wa Diaspora muri Mozambique yarasiwe muri I Maputo ahasiga ubuzima.
    a.Ese ninde waba wivuganye umuyobozi wa Diaspora muri Mozambique?
    b.Impunzi z'abanyarwanda zirashyira mu majwi Ambasaderi Nikobisanzwe Claude wigamba kwica kurusha Kagame.
    c.Ese kuki Diaspora usanga zigaragaramo abantu bafite Dossier z'imanza cyangwa abakatiwe n'inkiko aribo bakoreshwa amahano na Leta y’u Rwanda.
    5.Ibikorwa by'iterabwoba n'ubwicanyi bya Kagame n'agatsiko bimaze gukwira isi yose.
    A.Leta z'ibihugu bitandukanye zimaze kumenya imigambi mibisha ya Kagame.
    b.Australia yiyongereye k’urutonde rw'ibihugu bivuga ko Leta y'agatsiko ikomeje kohereza ba maneko babo mu guhungabanya umutekano w'impunzi.
    2 hr 10 min
  • ABAYOBOZI BARASHISHIKARIZWA KUVANGURA ABAFITE UMWANDA K'UMUBIRI
    1 Guverineri gatabazi arahamagarira inzego za Leta kwima service igice kimwe cy‘abaturage badafite isuku k‘umuburi. Igitekerezo cye kirasa n‘icyakiriwe neza kuko ntabwo agatsiko kigeze kabyamagana,Iki gitekerezo kiramutse gishyizwe mu bikorwa vivuga ko hari abaturage batajya kwa muganga cg mu biro bya Leta kubera uko basa k'umubiri. Umuntu akaba yakwibaza ibibazo bikurikira:
    a.Ko Itegekonshinga ribuza ivangura  kuki iri vangura rikorewe abitwa ko badafite isuku k‘umubiri?
    b.isuku bayipimisha iki?
    c. M‘u Rwanda hari itegeko  ryanditse ryemerera umuyobozi kutakira umuturage waba udafite isuku k‘umubiri?
    d.Umuturage wakwimwa service bikamugiraho ingaruka wenda agapfa kuko banze kumuvura, uwavutse ntiyandikwe, uwapfuye ntakurwe mu bitabo, ushyingirwa akimwa impapuro, uwandikisha ubutaka agasubizwayo atabikoze, ni nde uzabyirengera ikibazo nikijyanwa mu nkiko?
    e.Ikibazo cy‘isuku hamwe n‘ubukene Leta itabashije gutsimbura gikwiye gukemuzwa umunwa w‘imbunda, guhana abakene, kubanena, kubaha akato, kwanga kubakira mu biro bya Leta?
    f.Abaturage bakennye batabasha kwigondera isabune , amazi, umwambaro, ntibashobora gutinya kujya kwa muganga no mu nzego z‘ubutegetsi kugirango batandagazwa, bagatukirwa mu ruhame kubera uko basa? Bizakemura iki ?
    g.Uruhare rwa Leta ni uruhe muri ubu bukene bwugarije abanyarwanda benshi bigatuma babasha kwigondera ibintu by‘ibanze nk‘isabune, amazi, umwambaro, isahane n‘isafuriya ?
    2.Benshi bakomeje kugaragaza impamvu zinyuranye zidindiza ireme ry‘uburezi. Inyinshi muri zo zerekana ko Leta ubwayo ariyo yaryishe.
    1 hr 54 min
  • ABAYOBOZI BARASHISHIKARIZWA KUVANGURA ABAFITE UMWANDA K'UMUBIRI
    1 Guverineri gatabazi arahamagarira inzego za Leta kwima service igice kimwe cy‘abaturage badafite isuku k‘umuburi. Igitekerezo cye kirasa n‘icyakiriwe neza kuko ntabwo agatsiko kigeze kabyamagana,Iki gitekerezo kiramutse gishyizwe mu bikorwa vivuga ko hari abaturage batajya kwa muganga cg mu biro bya Leta kubera uko basa k'umubiri. Umuntu akaba yakwibaza ibibazo bikurikira:
    a.Ko Itegekonshinga ribuza ivangura  kuki iri vangura rikorewe abitwa ko badafite isuku k‘umubiri?
    b.isuku bayipimisha iki?
    c. M‘u Rwanda hari itegeko  ryanditse ryemerera umuyobozi kutakira umuturage waba udafite isuku k‘umubiri?
    d.Umuturage wakwimwa service bikamugiraho ingaruka wenda agapfa kuko banze kumuvura, uwavutse ntiyandikwe, uwapfuye ntakurwe mu bitabo, ushyingirwa akimwa impapuro, uwandikisha ubutaka agasubizwayo atabikoze, ni nde uzabyirengera ikibazo nikijyanwa mu nkiko?
    e.Ikibazo cy‘isuku hamwe n‘ubukene Leta itabashije gutsimbura gikwiye gukemuzwa umunwa w‘imbunda, guhana abakene, kubanena, kubaha akato, kwanga kubakira mu biro bya Leta?
    f.Abaturage bakennye batabasha kwigondera isabune , amazi, umwambaro, ntibashobora gutinya kujya kwa muganga no mu nzego z‘ubutegetsi kugirango batandagazwa, bagatukirwa mu ruhame kubera uko basa? Bizakemura iki ?
    g.Uruhare rwa Leta ni uruhe muri ubu bukene bwugarije abanyarwanda benshi bigatuma babasha kwigondera ibintu by‘ibanze nk‘isabune, amazi, umwambaro, isahane n‘isafuriya ?
    2.Benshi bakomeje kugaragaza impamvu zinyuranye zidindiza ireme ry‘uburezi. Inyinshi muri zo zerekana ko Leta ubwayo ariyo yaryishe.
    1 hr 55 min
  • KAGAME YIBESHYE KURI M7 & MoU YARI UBURYO BWO GUFUNGUZA MAGIGIRI MURI UGANDA
    1.MoU "Ibitekerezo Hagati ya President Museveni na Paul Kagame bipfuye bitarenze umutaru.
    a.Leta y’u Rwanda yavuze ko umupaka udashobora gufungurwa mu gihe Uganda itabanje kurekura "Magigiri" zifungiye muri Uganda.
    b.Inama ya SADC yabere i Maputo  mu kwezi kwa 08 /1999
    2.Rene Rutangungira n'abandi barikumwe bari mu rukiko aho bakurikiranywe n'ubutabera.
    a.Kagame yakomeje gutabariza Rutagungira bishimangira ibyo yakoraga muri Uganda
    b.Hari bamwe bakurikiranywe mu nkiko muri Uganda.
    3.Impamvu yatumye ibiganiro bijyanwa muri Angola yamenyekanye.
    a.Kagame abanye nabi n'abandi bakuru b’ibihugu muri EAC Community.
    b.Kagame ntabwo abanye neza na Nkurunziza, Museveni, Kikwete, tutibagiwe na Joseph Kabila.
    4. Lusaka agreement, Afurika y’Epfo.
    a.Ninde warashe isasu rya mbere 07/08/1999 ?
    b.Propaganda muri Media yarakoreshejwe cyane.
    5.Ihagarikwa ry'ibinyamakuru bicuruza inkuru z'ibihugu.
    a.The news Times ntabwo ari ubwa mbere ikoresha mu gucura ibihuha ndetse no kwenyegeza umuriro.
    6.Kagame yagiye i Kampala kuganira na Museveni .
    a.Kagame yagiramye ibiganiro na Museveni ishuro zigera kuri 2 i kampala bashaka uburyo bahagarika imirwano y’abashyamiranyije.
    7.Ubwicanyi burakomeje m’u Rwanda.
    8.Ikinyamakuru cyo Senegal bita "metrodakar.net" cyanyomoje propaganda ya Kigali ivuga ko Kigali Arena yatwaye 6 milliards FCFA
    9.Ibitekerezo by’abatwandikiye.
    2 hr 48 min
  • UYU MUNSI NA JP:NYUMA YO GUSINYA , KAGAME YAJE GUSANGA YAPFUNYIKIWE IKIBIRIBIRI
    Nongeye kubasuhuza bakunzi ba Radio Itahuka, mbaha ikaze muri iki kiganiro Uyu Munsi na JP. Turi kuwa 08/22/2019.
    Nyuma yo gusinya amasezerano agamije kurangiza ubushyamirane hagati ya Uganda n' u Rwanda, Kagame yaje gusanga yapfunyikiwe ikibiribiri. Cyane ko yasanze azafatirwa mu cyuho muminsi ya vuba.
    Igisupusupu cyagizwe ikigirwamana muRwanda. Byaba ari uko nta kindi kikinezeza abantu m'u Rwanda?
    Abatwandikiye . ubucuruzi bwa RPF.
    Ibi nibindi muri iki kiganiro
    2 hr

About RadioItahuka

From the publisher's feed

Ijwi ry'Ihuriro Nyarwanda