RadioItahuka

RadioItahuka

By RadioItahukaNewsPolitics
Download on the App Store

RadioItahuka episodes

  • NTA TERAMBERE U RWANDA RUZAGERAHO MU GIHE FPR IKOMEJE KUROGA URUBYIRUKO
    1.Urubyiruko rw’ u Rwanda rukomeje kugaburirwa uburozi n’ agatsiko ka FPR.
    a.Aho bivugira ko ireme ry’ uburezi riri hasi abana barangiza kwiga batazi gusoma no kwandika aho gushakira ikibazo umuti baritwaza abarezi n’ ababyeyi ariko twibukiranye ko abarimu badahembwa neza, ubucucike bw’ abanyeshuri, igwingira ry’ abana, ubukene bw’ababyeyi, amakimbirane mu miryango; reka tubirekere umuyobozi w’ agatsiko niwe ugiye kuzajya yigisha ikinyarwanda.
    b.Aho gutozwa gukora ibyiza byubaka ejo hazaza h’ igihugu urubyiruko rurigishwa imbunda, babereka ko gukora amabi aribyo bizatuma baba intwali; bigishwa amateka atarabayeho, ngaho urwanda rwabayeho kubwa fpr, ngaho kera hororwa imbeba zivuye mu bubirigi, (souris mbirigi), ingando za bamporiki zo koza ubwonko urubyiruko kugirangobatita kubibazo byugarije urwanda.
    c.Urubyiruko rukomeje guterwa ubwoko rubwirwa ko rutagomba gushyira ecouteur mu matwi ko baba barimo kumva ibihuha.
    2.Ikibazo cy’ ubuhinzi kimaze kuba agatereranzamba.
    a.Ese Minisitiri NGIRENTE we hari ikintu yashobora kugikoraho? Ni urusyo rushyushye bamwikoreje!
    b.Itekinika mu buhinzi riraracyakomejeuhagarariyeRAB arihandagaza akavuga ko bibeshye mu guha imbuto abaturage 624 , nonese ibyo bagiye kubashumbusha ni iki kerekana ko bwo batazabapfunyikira ikibiribiri.
    3.Leta y’ u Rwanda ibeshya imibare kugirango yerekane ishusho itariyo y’ imibereho y’ Abanyarwanda.
    a.ushyira abaturage mu byiciro batitaye ku bushobozi bwabo, ndetse n’ ubunini bw’ umuryango.
    b.Abaturage bahabwa imfashanyo zidahuye n’ ibyo bakeneye, umutarage uhabwa inka nta bushobozi afite bwo kuyitunga.
    c.Abayobozi bita ku mihigo kuruta kwita ku mibereho y’ baturage.
    2 hr 48 min
  • FT :ARASHIMANGIRA KO LETA Y'AGATSIKO ITEKINIKA IMIBARE "STATISTIQUES ECONOMIQUES
    1.Leta y'agatsiko irashinjwa gutekinika mibare "Statistiques économiques".
    a.Ikinyamakuru Financial Times cyashyize hanze inkuru igaragaza ko Leta y'agatsiko itekinika imibare irebana n'ubukungu.
    b.Leta y'agatsiko yagaragaje ko ubukene bwagabanyutse m’u Rwanda.
    "Le Rwanda a manipulé ses statistiques économiques.″ Selon le Financial Times.
    2.Paul Kagame yahagaritse igikorwa cyari cyateguwe cyo gushyira ahagaragara icyo bita Imihigo.
    a.Kagame yasabye ko hongerwamo imwe mu mihigo ikurikira
    b.Ibikorwa byibanda ku mibereho myiza y'abaturage.
    c.Imiturire, abaturage batishoboye, Amacumbi , ubwiherero , abaturage babana n'amatungo, isuku idahagije, imiyoborere itandukanye.
    3.BNR yarasahuwe hasigara ibiceri, amafaranga mashya yacubije abajenosideri.
    a. Ikiganiro cya John Rwangombwa kirashimangira uburyo kagame yari afite umugambi wo kwigarurira Ubutegetsi.
    b.John Rwangombwa aravuga ko ubuyobozi bwagiyeho mu 2000 aribwo bwashyizeho icyerekezo cy’u Rwanda.
    c.Ese President Bizimungu nta cyerekezo yari afite?
    d.Harya Kagame iyo avuga  Home Grown Solutions ajya yibaza aho yakuye ubutunzi afite magingo aya?
    4.Radio Itahuka yashimiwe n'abantu batari bakeya cyane cyane abatuye i Rusizi nyuma yaho tugaragarije akarengane kakorewe NSABIMANA Dominique.
    a.Ikigo cy'igihugu n'amahoro kirisegura kuri Bwana NSABIMANA Dominique waciwe amafaranga yiswe ayo kutamenya gusoma kuko ntaho ateganijwe mu itegeko.
    b.Radio Itahuka yabashije kumenya ko hari abandi mu Rwanda bacibwa imisoro idasobanutse , turasaba abantu bose kutwandikira batumenyesha ubwo bwoko bwo gusora.
    5.Itanganzo rya Diane Gashumba ryashyize abanyarwanda benshi mu rujijo
    a.Leta y'agatsiko irashimangira ko nta Ebola
    6.Ibitekerezo by’abatwandikiye.
    2 hr 45 min
  • KAGAME ACIYE MURI JEUNE AFRIQUE YEMEYE KO RICHARD SEZIBERA ARWAYE CYANE
    1.Amasezeraho ya Kagame na Union African yo kuza Abimukira mu Rwanda ngo yaba ari hafi gushyirwa mu bikorwa.
    a.Ese kagame ni "humanitarian" umuntu ukunda ikiremwamuntu cyangwa n'umucuruzi w'abantu n'ibintu
    b.Iki gikorwa cyo kwakira abimukiri bari muri Libya ngo ni Umushinga uri hagati Kagame , Africa Union ndetse EU "Umuryango w'ibihugu by'iburayi"
    c.Kagame n'umucuruzi ntabwo ari umugiraneza, ntayindi mpanvu ashaka aba bimukura usibye kubabyaza umusaruro w'amafaranga
    2.Ikibazo ku mupaka u Rwanda na Congo kimaze gufata indi ntera irita Ebola.
    a.Ese koko amakuru abanyarwanda bahabwa kuri Ebola yaba ariyo koko?
    b.Umupaka uhuza u Rwanda na Congo umaze iminsi 3 ufunze
    3.Minisitiri Richard Sezibera yaba agiye gusimburwa ku mwana wa minisitiri w'ububamyi n'amahanga
    a.Hari amakuru avuga ko Kagame yaba yiteguye guhindura Dr Richard Sezibera kubera impanvu nyishi zitandukanye afite muri Ministeri y'ububamyi n'amahanga
    b.Radio Itahuka yabashije kumenya ko Christine umutoni yaba yaratekerejweho mu baba basimbura Dr Richard Sezibera
    c.Ikinyamakuru Jeune Afrique & The Chronicles byose byagarutse kuba Dr Sezibera umaze igihe atagaragara muri Scene Politike
    d.Dr Richard Sezibera aheruka kugaragara mu ruhame i London taliki ya 11/07 mu nama mpuzamahanga
    e.Ese Kuba Jeune Afrique yashimangiye uburwayi bwa Dr Sezibera ntabwo ari ikimenyetso ko Kagame atakimukeneye?
    4.Ikiganiro cya Prossy Bonabaana umugore wa Rwema Gendarme yaganiriye na Sunday Vision yateje impungenge abo mu gatsiko i kigali
    a.Bonabaana yatangarije the Sunday Vision ko umugabo we Rwema Gendarme yashimuswe n'abasirikare bu Rwanda
    b.Rwema Gendarme yakoreye leta yu Rwanda arayicika, ajya muri Congo arabakorera ariko yibeshya ko ibyo ubwiye Congo birara bigeze i Kigali
    2 hr 48 min
  • JEAN CLAUDE HABIMANA : UKO ABANYARWANDA BAZAKIZWA
    Agakiza ni ubuntu ariko Ijambo ry’Imana ridukangurira kudaherwa ubuntu bw’Imana kubupfusha ubusa.
    *
    -YESAYA 62:1-12
    -2 ABAKORINTO 6:1-2
    *
    ABAYOBOZI iyo bahagaze mu nshingano zabo uko Imana ibishaka, bahesha umugisha igihugu. Ariko iyo bitabaye ibyo haza umuvumo.
    *GUTEGEKA KWA KABIRI 28:1-68
    NEHEMIA 6:1-14
    NEHEMIA 13:1-14*
    Imana igira impuhwe n’imbabazi ariko hari igihe biba ngombwa ko ihanira abantu ibicumuro bayicumuyeho.
    *YEREMIA 15:1-21
    MATAYO 7: 7-29*
    1 hr 58 min
  • LETA Y'AGATSIKO YAHINDUTSE COMEDY& KAGAME ATI MADE IN RWANDA IKORA UMUGATI GUSA
    1.Leta y'agatsiko "System" yubakiye ku kinyoma ntakiza yazanira abaturage.
    a.Kutavugisha ukuri niwo muco Agatsiko kayoboye u Rwanda kubakiyeho.
    b.Kwivuguruza byabaye akarande muri System iyoboye igihugu.
    2.Ebola mu bitaro bya Butaro mu gihe Agatsiko kabeshya ko nta Ebola ishobora gukandagira m’u Rwanda.
    a.Radio Itahuka yabashije kumenya amakuru mutasanga ahandi ashimangira ko Ebola yageze mu Rwanda.
    b.Ejo twababwiye inkuru yuko mu bitaro bya Butaro mu Ruhengeri hagaragaye  umurwayi wa Ebora ariko bakabigira ibanga rikomeye.
    c.Radio Itahuka yabashije kumenya amakuru avugwa muri ibyo bitaro bya Butaro.
    3.Kubera iki uyu murwayi yajyanywe mu bitaro bya Butaro aho kujyanwa ahateguriwe kwakira abagaragayeho Ebola ?
    a.Butaro ubu nibyo bitaro biri ku ibere kugeza ubu kuko
    b.Niho bohereje abaganga b' abahanga bari barangije amashuri.
    c.Bakaba bafitanye MoU na rya shuri rya UGHE.
    d.Ishuri rya Medicine Kagame aherutse gufungura mu kwezi kwa mbere 2019.
    4.Paul Kagame yibajije impamvu Abanyarwanda badashobora gukora imodoka.
    a.Ntabwo ari ubwa mbere Kagame abwira abanyamahanga ko m’u Rwanda bafite ibintu byinshi bihakorerwa "Made in Rwanda.
    b.Kagame yavuze ko m’u Rwanda bakora "Computer, noneho basigaye bavuga ko bakora Mobile by "Mara Company " Volkswagen "VW" Volkswagen"
    c.Kagame ati :″Ndabizi ko m’u Rwanda hari umugambi wa Made in Rwanda ati ariko kuki tudakora ibindi ?″
    5.Kagame ati :″ Tugomba kwigisha no kuvuga ikinyarwanda neza.″
    a.Abantu batangajwe no kumva impanuro ya Kagame.″
    b.b.Banki y'Isi yatanze umwenda wa Millions zisaga 200 z'amadolari y’ America agiye kujya mw'ireme ry'uburezi.″
    2 hr 20 min
  • UYU MUNSI NA JP: MASOZERA ETIENNE-UMWUKA WA REVOLISIYO URATUTUMBA MU URWAGASABO
    Banyarwanda namwe bakunzi ba Radio Itahuka, nongeye kubasuhuza mbaha ikaze mu kiganiro UYU MUNSI. Mukaba muri kumwe nanjye Jean Paul kuri uyu wa 8/8/19.
    Mu kiganiro cyacu 'UYU MUNSI' cya none turaganira na Prezida w' Ishyaka Amahoro, Bwana Masozera Etienne. Bimwe mu byo turi buganire harimo:
    - Abatutsi nta cyizere bafitiye Kagame?
    - Kubera iki Kagame adakwiriye gutanga isomo ry' umuco wa Kinyarwanda?
    -Kagame yitabiriye ishyirwa mu bikorwa ry' amasezerano hagati ya Leta n' abarwanya ubutegetsi ba Mozambique bigeze kwitwa Abaterabwoba, mu gihe P5 yagizwe igikangisho na Leta ya FPR. birashoboka ko FPR izaganira n' abayirwanya?  
    - Ebola ihurizo rikomeye m'u Rwanda. Kagame ntashaka icyanyomoza ikinyoma cye cy'uko ubuzima ari ntamakemwa m'u Rwanda, mugihe yitegura inama ikomeye!
    - Kuki Kigali yonyine ariyo yeguriwe Kagame?
    Ibi nibindi muri iki kiganiro.
    2 hr 48 min
  • EBOLA I GOMA:UBUKUNGU,UBUKERARUGENDO, COMMONWEALTH CG UBUZIMA,NI IKI KIHUTIRWA
    1. Icyorezo cya Ebola kiri i Goma ku marembo y‘u Rwanda. Leta iragira inama abaturage kutajya ahantu hari Ebola, ariko ntifunga imipaka ngo bibe itegeko. Abantu ibihumbi 55 bambukiranya umupaka buri munsi bajya i Goma u Rwanda rugenzura rute ko amabwiriza y‘isuku bayubahiriza iyo bageze i Goma ? Muri uru ruvunganzoka rw‘abantu bambuka bajya gucuruza no gushaka amaramuko  i Goma hagize abahandurira Ebola bakayizana m‘u Rwanda, Minisanté yazavuga ko yafashe ingamba zihagije ?  U Rwanda rwaba rwaranze gufunga umupaka ku mpamvu  za politiki , ubukungu  cg kubera inama ya Commonwealth igomba kubera m‘u Rwanda ? Ingamba zafashwe na Leta  zaba zihumuriza abafite ingingimira zo kujya m‘u Rwanda ? Abaminsitres bashinzwe ubuzima muri RDC n‘u Rwanda bahuriye m‘u Rwanda biga ikibazo cya Ebola mu muhezo. Nta ngamba nshya zavuye muri iyo nama.
    2.“Ejo heza“ ikigega kije kiyongera ku bindi abanyarwanda bahatiwe gushyiramo amafaranga bakabura irengero ryayo. Abanyarwanda baratabaza  ngo ikigega Ejo heza cyahinduye isura, kukijyamo  ngo ntibikiri ubushake byabaye agahato, abantu barimo gutegekwa amafranga bagomba kuzigama mo. Ibibazo biri mukiri kiriya kigega ntibyahindutse.
    3. Amasezerano y‘amahoro Mozambike. Kagame yitabiriye umuhango wo gusinya amasezerano hagati ya guverinoma ya Mozambique n‘abatavugarumwe na yo bo muri RENAMO.  Kagame yahavugiye amagambo ashimagiza aya masezerano azaniye ikizere abaturage. Ni mu gihe we ariko  atanasubiza amabarwa asaba imishyikirano abatavuga rumwe na we bamwandikira.
    2 hr
  • ABASHORAMARI BO MURI "CHINA" BATEWE IMPUNGENGE N'AMADENI U RWANDA RUFATA
    1.Ireme ry'uburezi m’u Rwanda ni Comedy , ubundi se ko badafite ubwo bumenyi bageze muri uwo mwuga bate?
    a.Abarezi batize kwigisha baributswa ko igihe bahawe kirimo kurangira.
    b.Dr Munyakazi Isaac, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri y'inshuke yavuze ko muri 2020 ari umwaka ntarengwa ku bantu badafite impamyaburezi mu kwigisha.
    2.Ubukene bukomeje kwiyongera m’u Rwanda mu gihe Leta y'agatsiko iririmba ko u Rwanda rwinjiye Mu isoko Rusange.
    a.U Rwanda rwacuruza iki muri Afurika ? Mu gihe rudafite ibyo rucuruza m’u Rwanda muri rusange?
    b.U Rwanda ruvuga ko rufite amahirwe m’ubucuruzi muri Afurika kuko ngo ruri hagati y'ibihugu byose.
    c.U Rwanda ruzajyana iki mu bindi bihugu?
    d.U Rwanda ruzajya rujyana Telphone mu bihugu by'afurika ?
    3.Abashoramari bakomoka muri Chine batewe impungenge n'amadeni y’u Rwanda.
    a.Nyuma yaho The Atlantic news yandikiye iyi nkuru ivuga k’u Rwanda byateye impaka ku mbuga nkoranya mbaga.
    b.Umunyamakuru Stephen Paduano yibasiwe cyane kubera iyi nkuru.
    c.PM Edouard Ngirente mu nama yateraniye i Kigali mu ishyirahamwe rya banki nkuru zo muri Afurika , yabeshye abitabiriye iyi nama ariko ntabwo byamuhiriye.
    d.51.6% Debt vs 29% GDP, Minisiteri y'Imari " MINECOFIN" yatangarije ababepite umwaka ushize ko amadeni y’u Rwanda amaze kwiyongera cyane.
    4.Kagame asubiye muri Zambia gushaka yo iki?
    a.Ibinyamakuru bya Zambiya byatangaje ko Kagame agarutse muri icyo gihugu gutangiza icyicaro cya SDGS i Lusaka.
    b.Kagame ngo azashyikiriza Edgar Lungu ububasha bwo kuyobora icyicaro cya SDGC muri Afurika y'amajyepfo
    b.Edgar Lungu to launch the Sustainable Development Goals (SDG/C) Sub-Regional Centre for Southern Africa in Lusaka.
    2 hr

About RadioItahuka

From the publisher's feed

Ijwi ry'Ihuriro Nyarwanda