RadioItahuka

RadioItahuka

By RadioItahukaNewsPolitics
Download on the App Store

RadioItahuka episodes

  • UMUJYI WA KIGALI WEGURIWE KAGAME KU MUGARAGARO AHABWA UBUSHOBOZI BWOSE!!
    1.Umujyi wa Kigali watoye itegeko riha Kagame ububasha bwo gushyiraho abayobozi yishakiye muri Kigali City.
    a.Iki ni ikimenyetso gishimangira impamvu Chantal Rwakazina yavanyweho huti huti.
    b.Komite nyobozi muri Kigali City zambuwe ubuzima gatozi bushyirwa mu biganza bya Kagame .
    c.Kagame ahawe ububasha bwo kuyobora umujyi wa Kigali.
    d.Uturere twari 30 m’u Rwanda none  tutubaye 27 kuko  Kigali city yeguriwe Paul Kagame aribyo "Nyarugenge, Kicukiro na Gasabo"
    2.Uganda yabwiye abacuruzi gushaka ahandi bacuruza bakibagirwa u Rwanda, U Rwanda ni agasoko gatoya.
    a.Amelia Kyambadde Minisitiri w'ubucuruzi n'inganda yongeye gusaba abacuruzi bo muri Uganda gushaka ahandi bajyana ibicuruzwa byabo byajya mu Rwanda.
    b .Amelia Kyambadde yabivugiye mu nama yahuje NPA "National Planning Authority  na UNDP "United Nations Development Programme  yabereye i Kampala muri Serena Hotel.
    c.Amelia Kyambadde yababwiye ati :″N’ibyo mufitiye impuwe u Rwanda, ariko niba mukora ubucuruzi mugomba kwibagirwa U Rwanda., ati reka tureba ahandi twakorera ubucuruzi, Congo, ndetse no mu bindi bihugu duturanye, naho ibindi muvuga ni amaranga mutima, ubucuruzi cyangwa ishoramari ni amafaranga.″
    3.Raila Odinga, Umwe mu bayobozi ba AU m’uwego rw'iterambere muri Afurika yongeye gusaba umuryango wa EAC kwihutisha umushinga wa Gali ya Moshi.
    a.Odinga yasabye ibihugu bya EAC ko byakora uko bishoboye kugirango Gali ya Moshi ibashe kubakwa muri EAC
    b.Raila Odinga yirengagije ibibazo biri hagati y’u Rwanda na Uganda .
    4.Umunyamakuru akaba n'umwanditsi Pierre Péan yitabye Imana afite imyaka 81.
    a.Ese abanyarwanda bazibuka Pierre Péan bate?
    b.Ese Pierre Péan yaba  yarabeshyeye bamwe mu bwoko bw'abanyarwanda ko bagira umuco w'ikinyoma?
    1 hr 29 min
  • UYU MUNSI NA JP:MURWAGASABO INKURU YABAYE IMPAMO,SEZIBERA YABA YAHAWE UTUZI
    Bakunzi b' Ikiganiro kiyoborwa nanjye JP, ikiganiro cyanyu buri wa kane cyiswe " UYU MUNSI" mu Rwagasabo cyangwa se Uyu Munsi.
    Bwa mbere rero mbahaye ikaze mukiganiro 'Uyu munsi'. Ikiganiro kigamije kubaha amakuru y' Ihirima rya RPF aheruka. 
    Uyu munsi turagaruka, ku makuru twabakurikiraniye y' ubuzima bwa Ministres Dr. Sezibera Richard, aho amakuru duhabwa na bamwe mubanyamuryango wa RPF yemeza ko Sezibera arembye cyane ndetse bikavugwa ko yaherewe amarozi bakunze kwitwa utuzi twa Munyuza, kandi akatunywera mumahanga ngo habeho kuyobya uburari.
    Si sezibera gusa na Patrick Karuretwa, umujyanama wihariye wa Rwabujindiri ari mu Kaga nyuma y' aho yagiye gusura muramu we Dr. Emmanuel Ndahiro, kandi Kagame yarasabye ko ahabwa akato.
    Kuki abantu nka Rwigara, Mbonyintege, Makuza Bernard bibasiwe ku ingengabitekerezo ya Jenoside?
    Umwanditsi n' Umunyamakuru Pierre Pean yapfuye afite imyaka 81
    Ibi hamwe n' Ibindi byinshi mutamenye ni muri iki kiganiro UYU MUNSI muzajya mutegurirwa kandi mukakigezwaho nanjye Jean Paul
    2 hr 26 min
  • LT. J.MUTABAZI:NTABWO NDI UMUGINGA WO KWEMERA IBYAHA NTAKOZE AHUBWO NAKWEMERA NGAPFA !
    1.Urubanza rwa Lt Joel Mutabazi rwarangiye, aho dutegereje umwanzuro taliki ya 4/10/2019
    a.Lt. Mutabazi yihariye igihe kirekire yisobanura kubyo ashinjwa n'abo afunganye nabo ndetse harimo nabo bafitanye amasono.
    b.Lt. Mutabazi ati :″Ntabwo nzemera ibyaha ntakoze, narwanyije Leta ya Habyarimana, jya k’urugamba ntabwo nzatinya kuvuga ukuri kabone niyo nakuzira.″
    c.Lt. Mutabazi ati :″ Innocent Kalisa na Rukundo baranshinja kuko babisabwe n'ubushinjacyaha.″
    2.Urukiko rwa Gisirikare rwakuwe mu itegeko ryagengaga ubucamanza m’u Rwanda.
    a.Urukiko rwa Gisirikare rukurwa rute mu mategeko agenga imiburanishirize y'imanza m’u Rwanda.
    b.Urukiko rw'ubucamanza rwa Gisirikare rugengwa na minisiteri y'ingabo.
    3.Leta y’u Rwanda irimo kwishyuza abantu bahawe inguzayo y'amafaranga yo kwiga kuva 1980.
    a.Abantu batishyura ngo ni ba bihemu.
    b.Iyo utishyuye uba wibye Leta yakugurije.
    c.Abakoresha ntabwo bamenyekanisha urutonde rw'abahawe inguzanyo.
    d.BRD irateganya gutanga ibihano ku bantu batigaragaza.
    e.Miliyari 80 zahawe abanyeshuri agomba kugaruzwa vuba na bwangu.
     
    4. PM Edouard Ngirente yanze kwitaba Sena y’u Rwanda yohereza Fanfan Rwanyindo.
    a.Agatsiko kayoboye u Rwanda karacyafitiye umwenda abantu bahoze bakora muri za Komini na Prefecture.
    b.Ikibazo cy'akazi m’u Rwanda kimaze kuba imbogamizi, Ikizamini kigiye kuvanwaho burundu.
    2 hr 35 min
  • FPR ISHATSE AMATORA YAYAKURAHO BURUNDU & LT JOEL MUTABAZI ABAYE IGITAMBO
    1.Amatora m’u Rwanda amaze iki mu gihe abatorwa baba bashyizwe k’urutonde na Paul Kagame ?
    a.Icyitwa amatora nibashaka bakibagirwe bajye batora amabara nkuko byakorwaga k’ubutegesti bwa Habyarimana.
    b.Frank Habineza ntabwo azi icyamujyanye mu Nteko Nshingamategeko.
    c.Diane Rwigara, Gilbert Mwenedata n'abandi babaziza iki?
    d.Dr Kanyarukiga umwarimu muri Kaminuza yatanze Kandidature ye.
    2.Abasenateri ni 26 ariko uburyo bashyirwaho bigaragaza ko nta Demokarasi iri m’u Rwanda.
    a.12 batorwa na jyanama z'uturere na komite nyobozi z'imirenge.
    b.8 bashyirwaho na Paul Kagame.
    c.4 bashyirwaho n'ihuriro ry'imitwe ya Politike.
    d.2 bava muri Kaminuza ya Leta ndetse n'zigenga.
    3.Kalisa Innocent arashinja Lt Joel Mutabazi ndetse nawe akishinja.
    a.Lt.Joel Mutabazi akomeje kwiregura m'urubanza rw'ubujurire ariko ahakana ibyaha byose.
    b.Kalisa Innocent arishinja icyaha cyo gushaka kugirira nabi Paul Kagame.
    c.Kalisa Innocent ari muri gahunda ya Kigali.
    d.Manirakiza Pascal aranyomoza Kalisa Innocent.
    4.Uganda Airlines izatangira ingendo zayo mu kwezi kwa munani.
    a.Uganda Airlines mu ngendo zayo yavuze izakora mu karere , ntabwo Kigali yigeze izamo,  bikaba byafashwe nkaho ari impamvu ya Politike hagati y’u Rwanda na Uganda.
    b.Uganda Airlines izatangira ingenzo mu karere ihereye i Nairobi, Dar-es Salaam na Mogadishu.
    c. Londres, Bangkok, Guangzhou, Dubaï, Tel Aviv et New Delhi.
    d.Uganda Airlines itangaza ko izongera ingendo zayo i Johannesburg, Kigali, Addis Ababa, Juba, Zanzibar, Bujumbura, Accra and Kinshasa.
    2 hr 24 min
  • UMUSHINGA WA MINISTRE GASHUMBA WO KWIRUKANA KILIZIYA GATULIKA MU BY‘ UBUVUZI
    1. Nyuma y‘aho Kiliziya Gatolika itsembeye Leta ko idashobora gukurikiza gahunda zo kuboneza urubyaro zinyuranye n‘imyemerere yayo, ministre Gashumba yavuze amagambo menshi  agaragaza ko kiliziya irimo gusabota gahunda za Leta mu kuringaniza imbyaro. Yarakajwe cyane n‘uko kiliziya yashyizeho  inzego zayo bwite z‘ubuzima zikurikirana kuboneza imbyaro  adafiteho ububasha nka Ministre w‘Ubuzima. Iki cyatumye asaba ko Leta yabarira Kiliziya imitungo y‘amavuriro n‘ibigo nderabuzima byayo byose ikayishyura maze ikava mu bikorwa by‘ubuzima ( Umuryango 19.7.2019)
    2. Ubwicanyi bubera m‘u Rwanda, kuburirwa irengero, kuniga itangazamakuru, kubuza abantu ubwisanzure mu bitekerezo, kudanangira urubuga rwa politiki bituma u Rwanda rushyirwa mu bihugu bya ruharwa mu guhohotera uburenganzira bwa muntu.  Mu bipimo bya RSF  turusanga inyuma ya Afganistan n ‘ibihugu birimo intambara  nka Sudan y‘Amajyepfo na Republika ya Centrafrika, ibihugu rwoherejemo abasirikare bo kubahiriza umutekano.  U Rwanda rushobora kuva muri kariya gatebo k‘ibihu byazahaye rugitegekwa na Kagame ?
    3. Ubukene na chômage ngo ni impamvu nyamukuru zituma habaho icuruzwa ry‘abantu m‘u Rwanda.Uturere two ku mipaka ngo nitwo tubonekamo icuruzwa ry‘abantu cyane, kandi ngo abacuruzwa cyane ni abakobwa n‘abagore (Kigalitoday, 20.07.2018). Umuti Leta itanga si ukurwanya  ubukene na chômage, ahubwo ni uguhanahana amakuru yafasha guta muri yombi abanyabyaha !
    4. Iburasirazuba ngo abikorera baratinya gushora imari, ndetse no kuvanga imari n‘abantu runaka bikadindiza imishinga (igihe.com 20.7.2010). Gutinya gushora imari cg kwanga kwivanaho ifaranga bikorwa n‘abikorera bihishe iki ? Kwanga kuvanga imari yawe na kanaka byo byaba biterwa n‘iki?
    2 hr 5 min
  • DIANE RWIGARA ARABAZA KAGAME ICYO YISE UBUTABERA BUVANGURA ABANYARWANDA I RUBAVU
    1. Nyuma yaho Diane Rwigara atangarije ikibazo cy'abantu bicwa m’uburyo butunguranye, imirambo ikomeje gutoragurwa hirya no hino m’u Rwanda.
    a.Diane Shima Rwigara yagaragaje ko abantu bicwa ntihagire gikurikirana.
    b.Jean Paul Mwiseneza bitaga Nyamata ngo yazize ibitekerezo bye.
    c.Umuyobozi wa Gereza ati :“Mwiseneza yagombaga kwimenya, akamenya ibyo avuga naho abivugira.”
    d.Jean Paul Mwiseneza yarizize kuko yavuze ibyaberaga muri gereza ya Mageragere.
    e.Ese umuyobozi wa Gereza ya Mageragere bwana Kayumba azabazwa ibyo yavuze kuri Jean Paul Mwiseneza.
    2.Umunyamakuru wa TV1, Constantin Tuyishimire Yaburiwe irengero m’u Rwanda.
    a. Constantin Tuyishimire wakoreraga Radio na TV1 mu karere ka Gicumbi.
    b.Iyo umuntu atinya gutangaza umazina ye kandi atabariza uwo bashakanye biba bivuga byinshi.
    3.Ikigo Never Again kivuga ko ikibazo cy'icuruzwa ry'abantu m’u Rwanda gikomeje gukomera.
    a.Urubyiruko rukomeje gucuruzwa hirya no hino.
    4.Intasi ya Ambasade "Giramata"yafashwe na Immigration agerageza kugaruka muri Zimbabwe.
    a.Giramata arashaka iki muri Zimbabwe ?
    5.Ibitekerezo by'abatwandikiye
    2 hr 43 min

About RadioItahuka

From the publisher's feed

Ijwi ry'Ihuriro Nyarwanda