RadioItahuka

RadioItahuka

By RadioItahukaNewsPolitics
Download on the App Store

RadioItahuka episodes

  • DIANE RWIGARA YANDITSE ANDI MATEKA MU RWANDA, LETA IMUTWERERA RNC
    Banyarwanda Banyarwanda kazi, nongeye kubasuhuza mbaha ikaze mu kiganiro cyo kuri uyu wa kanne kuwa 071819. Muri kumwe nanjye Jean Paul muri iki kiganiro.
    Uyu munsi truraburira abategetsi b' u Rwanda. Kagame yahisemo inzira y' ubusamo yo kwikiza umwe umwe. Ubu noneho amarozi ageze munda y' Ingoma.
    Diane rwigara yanditse andi mateka mu Rwanda.Nyuma yigihe kinini afunguwe Diane yongeye gutera ibuye ku karere. Leta yatangiye kumutwerera RNC.
    Aba Ambassaderi barahinduwe nkamatasi mukabati, Isesengura
    2 hr 37 min
  • UMUNYASENEGALI UDAKURIKIRA ARASHIMAGIZA KAGAME N‘IMISHINGA YE YAGUYE MU MAZI
    1. Nyuma yaho Andrew Mwenda ashwaniye na Kagame bikajya no ku karubanda, Kagame yishumbushije umunyasenegali umuvuga imyato kakahava.  Hari imishinga na gahunda nyinshi bya Kagame byaguye mu mazi mu buryo buzwi na bose : Rwandair,  vision 2020, One laptop per Child, cg imikorere ya EAC.  Umunyasenegali aje avuga ibigwi iyo mishinga ipfuye tukayishyiraho agasaraba, bigaragara ko yabeshywe,  adakurikira ibibera m‘u Rwanda cg se yaguzwe nka Mwenda.  Umunyasenegali atangira avuga ko urubyiruko rw‘Afurikaka rukunze Kagame kubera ibyo akora. Ni mu gihe ariko urubyiruko rwo m‘u Rwanda rwo  rurimo guhatana ruhunga igihugu, rugatanga n‘impamvu zerekana ko igihugu kiyobowe nabi, nta cyizere cy‘ejo hazaza.
    2.   Rwandair yabaye urwabayanga Leta y‘agatsiko irohamo amafranga. Akari imurori kavuzwe n‘umuntu wo mu mbere. Amadeni yo kugura izo ndege zihomba bififte ingaruka zihe ku mibereho y‘abanyarwanda.  Bizishyurwa na nde, ryari ? Intore zishimagiza Kagame zo igihombo cya Rwandair kizazigiraho ingaruka?
    2 hr 31 min
  • KAGAME YAKOZE RECYCLING MURI Z'AMBASADE 15 & UMURYANGO WA COL TAWIMBI URATABAZA
    1.Paul Kagame yakoze recycling muri z'ambasade zigera kuri 15.
    a.Ese abambasaderi bashya hari icyo bagiye kuzana gitandukanye nicyo abari bahari bakoraga.
    b.Ese iyo ubaye Ambasaderi wa Kagame uba ufite akahe kazi?
     
    2.Abo mu muryango wa Col Tawimbi Richard baramutabariza kubera ubuzima bwe bumerewe nabi.
    a.Col Tawimbi ntabwo arabwirwa icyo azira cyangwa yaba yarafungiwe.
    3.Umuryango wa EAC ufite ikibazo gikomeye ukomeje guterwa n’agatsiko kayoboye Leta y’u Rwanda.
    a.Gufunga Umupaka hagati ya Leta ya Uganda na Leta y'agatsiko bikomeje guteza igihombo m’bucuruzi bw'ibihugu byombi.
    b.Uganda revenue authority iratangaza ko ibyo Uganda yohereza m’u Rwanda byagabanyutseho 23%
    4.Uganda igiye gutangira uruganda rwo gukora Imodoka muri EAC rufite agaciro kangana na Miliyoni 263 z'amadolari y'Amerika.
    a.Miliyoni 40 z'amadolari y'America nizo zatangiriyeho kubaka ikiciro cya mbere cy’uyu mushinga w'imodoka.
    b.Kagame VW Assembling "US$20 Million Factory" ipfuye idateye umutaru.
    c.Uyu mushinga wa Uganda ukubye ishuro 14 umushinga wa Kagame m’u Rwanda.
    5.Lt Joel Mutabazi yatangiye kuburana m’urukiko rw'ubujurire.
    a.Lt Joel Mutabazi batangiye bamurega ko yashinze umutwe w'abagizi ba nabi byaje guhindurwa umutwe w'iterabwoba.
    b.Lt Joel Mutabazi ubwo yagezwaga imbere ya Kangaroo court yaje ashimuswe muri Uganda.
    c.Lt Joel Mutabazi yageragejwe kwicwa birananirana bahitamo kumwiba muri Uganda.
    2 hr 31 min
  • JEAN CLAUDE HABIMANA : IMANA IGIYE GUKIZA ABANYARWANDA IKIGERAGEZO RUSANGE TUMARANYE IMYAKA N’IMYAN
    IMANA IGIYE GUKIZA ABANYARWANDA IKIGERAGEZO RUSANGE TUMARANYE IMYAKA N’IMYANIKO.
    EZEKIEL 7: 1-27
    “ AMAHEREZO AGEZE KU MPANDE ENYE Z’IGIHUGU..”
    1 ABAMI 16: 29-33
    “AHABU ABA UMWAMI WA ISIRAHELI, AKORA IBYANGWA N’AMASO Y’UWITEKA...”
    1 ABAMI 18; 21; 22:29-39
    “UMWAMI AHABU APFA AMARASO YE AKARIGATWA N’IMBWA NK’UKO IMANA YARI YARABIVUZE...”
    Ibimenyetso bigaragaza iherezo ry’ingoma ya Kagame/FPR birihuta kugaragara mu uburyo bw’Umwuka cg ihishurirwa ndetse no mu uburyo bw’umubiri amaso mazima arabibona.
    1) Kwica, gufunga no gutoteza abatavugarumwe n’ubutegetsi ku gipimo gikabije kuba hejuru.
    2) Impunzi z’abanyarwanda ziyongera umunsi ku uwundi guhunga igihugu kubera politiki mbi y’ikandamiza.
    3) Amasengesho ya nyirarureshwa abategetsi basengana n’abanyamahanga ( Rick Warren ) mu rwego rwo guhigurira SHITANI imihigo nyuma yo gutamba ibitambo by’amaraso y’abanyarwanda.
    4) FPR muri gahunda zo gusenya amadini y’ivugabutumwa ya gikristo ( Evangelical Churches) mu Rwanda.
    Kugeze ubwo ayo madini yiyambaza FPR mu gukemura ibibazo yateje muriyo.
    Urugero: ADEPR ( Association Des Eglises de Pentécôte au Rwanda).
    5) KAGAME N’INGABO ZE: GUSUBIRA MURI CONGO KU UMUGARAGARO
    ikimenyetso giheruka ibindi mubyemeza kurangira kw’ingoma y’igitugu mu uburyo budasubirwaho.
    1 ABAMI 22:29-39
    1 hr 47 min
  • INAMA YO MURI ANGOLA YABA HARI ICYO ISIZE ICYEMUYE HAGATI YA KAGAME NA M7?
    1.Inama ya ICGRL i Luanda muri Angola yaba hari icyo yagezeho?
    a.Perezida João Lourenço wa Angola yavuze ko mu biteranyije iyi nama harimo n'ikibazo cy'umubano w'u Rwanda na Uganda.
    b.Itangazo ry'imyanzuro yayo rivuga ko Angola na Kongo biba umuhuza muri iki kibazo.
    c.Ikibazo cy'umutekano hagati y'ibihugu 3, umubano w’u Rwanda na Uganda .
    d.Perezida João Lourenço wa Angola ati :″ Ntabwo nizeye ko twakemura ibibazo byose biri muri aka karere k'ibiyaga bigari.″
    e.João Lourenço wa Angola aravuga  ko yizeye ko mu minsi iri imbere iki kibazo cyabonerwa igisubizo.
    2.President Museveni arajya muri Tanzaniya ejo kuwa gatandatu taliki ya 13/07/2019.
    a.Nkuko byatangajwe n'umuyobozi ushinzwe iby'itumanaho mu biro by'umukuru w'igihugu, ejo kuwa gatandatu President Museveni azajya muri Tz m’ uruzinduko rw'umunsi umwe
    b.Mu cyumweru gishize President Kenyatta wa Kenya yagiriye uruzinduko muri Tanzaniya mu mugi wa Chato, ariho na President Museveni azababa ari ejo.
    c.Abakuru b'ibihugu 2 bazaganira ku kibazo kirebana no gukomeza guteza imbere umubano mwiza w'ibihugu byabo.
    3.Ese Perezida João Lourenço wa Angola na Kagame baba babashije kwinjiza President Museveni m’ umugambi wabo?
    a.President Emmanuel Macron yavuze ko ashyigikiye gahunda ya President Kagame na João Lourenço.
    b.Kabila arimo gukoresha amakosa President Tshisekedi k’uburyo Kabila azisubiza ubutegetsi.
    c.M23 ironge iravutse, amakuru Radio Itahuka irimo kubona ni uko imyiteguro igeze kure.
    d.Kabila aho bukera arasubirana ubutegetsi, abaturage ba Congo bararakaye cyane.
    2 hr 46 min
  • RUSWA YARAZENGURUTSE IGERA NO KU BACIKACUMU BAYAKWA KUGIRANGO BAHABWE IMFAS
    1. Mu nama aherutsemo yiswe iyo kurwanya ruswa muri Nigeria, kagame yabeshye amahanga ko nta ruswa irangwa mu gihugu cye, nyamara abayobozi bakruru mu nzego za Leta siko babibona. Kuri Prof Shyaka iburasirazuba ruswa n‘akarengane ngo birakabije. Transparency Interantional iratangaza ko n‘ibintu by‘ibanze nko kubaga ihene cg intama bitangirwa ruswa. Bwiza.com yo iratangaza ikintu kidasanzwe muri ruswa. Ngo abacikacumu kugirango babone imfashanyo bemererwa n‘amategeko bagomba gutanga ruswa. Igihugu cyaramunzwe na ruswa Kagame azabeshye abahinde.
    2. Umusoro w‘amazi bamaze kuwukuba  kabiri none uw‘inzoga ngo bari mu nzira yo kuwugabanya bakawuvana kuli 70% bakawushyira kuli 30%  Harimo ikibazo cya politiki.
    3. Mutuelle de santé abayifite ibavuza indwara zihe, izo itabavuza ni izihe ?Abivuriza kuri mutuelle de santé basobanuriwe iki kibazo gihora kigaruka cy‘abantu barwara indwara bakababwira ko mutuelle idahagije ?  Ibibazo by‘ibanze byagombye gukemurwa na mutuelle byo irabikemura?
    1 hr 47 min
  • "BUGESERA AIRPORT & GALI YA MOSHI" BITUMYE KAGAME AGIYE GUSUBIRA MURI CONGO
    1.Nyuma y'umunsi umwe Gen Bosco Ntaganda ahamijwe ibyaha 18, agatsiko kayoboye u Rwanda kahisemo guceceka.
    a.Hari abambari ba Kigali bashatse kuyobya uburari ko Gen Bosco Ntaganda ntaho ahuriye n’igihugu cy’u Rwanda.
    b.Makenga asiga atuye m’u Rwanda i Kibagabaga, hamwe na Gendarume bose bakaba barimo gutegurwa kujya muri za Operations.
    c.Abayobozi b'ingabo za Congo baherutse m’u Rwanda k’umunsi wo kwibohoza, aho bahuye n'ingabo zahoze muri M23.
    d.Batallons 2, bari bayobowe na Baudouin na Zimurinda binjira muri Congo kuri Bonne année baherekeje RDF.
    e.Bosco Ntanganda yabaye igitambo kuko hagomba kugira umuntu ufatwa, bituma Community International ituza gatoya.
    f.Paul Kagame na Kabarebe nibo bateranyije Makenga na Gen Bosco Ntanganda.
    2.Mutiganda yashyizeho Komite igizwe n'abanyamulenge ngo babashe gukusanya abantu bajya mu ntambara iwabo.
    a.Ubu ni Karibata ubiyobora, akomeje gushyira  abantu ku gitutu  bakomoka i muri Congo cyane cyane Abanyamulenge.
    b.Intambara yo muri Minebwe igamije guhirika President Nkurunziza.
    c.President Tshisekedi yaguye mu mutego wa Kagame.
    3. U Rwanda nta source rufite, umugambi wo gusubira muri Congo ngo ni ugushaka amafaranga azubaka Aiport ya Bugesera na Gali yamoshi.
    4.Karanvir Singh, "Umuhinde" Akorera muri "Kigali IT" afitemo office yo gukora tracking company Akorera Nyarutarama.
    a.Uyu muhinde yageze m’u Rwanda azanwe na Kale Kayihura bakorana muri Uganda
    b.Uyu niwe wirirwa yigisha Magigiri mu Rwanda na  Special Forces.
     
    5.Ibikorwa by'iyicarubozo birabandangije muri Gereza ya Nyarugende Mageragere nkuko Radio Itahuka yari yabitangaje mu cyumweru gishize.
    a.Umuyobozi mushya wa gereza ya Nyarugenge Kayumba Innocent agiye kumara abahafungiye.
    2 hr 2 min

About RadioItahuka

From the publisher's feed

Ijwi ry'Ihuriro Nyarwanda