RadioItahuka

RadioItahuka

By RadioItahukaNewsPolitics
Download on the App Store

RadioItahuka episodes

  • ABARI N'ABATEGARUGORI MU MPINDURAMATWARA YO KUBOHORA ABANYARWANDA
    Turabasuhuje bakunzi ba Radio Itahuka Ijwi ry’ihuriro nyarwanda aho turi ku wa  mbere  taliki ya 1  Nyakanga 2019. Tukaba tubahaye ikaze rero muri iki kiganiro aho  twibanda k’uruhare rw’abari n’abategarugori, mu mpinduramatwara yo kubohora abanyarwanda ku ngoma y’igitugu.
    Tukaba rero tugiye kurebera hamwe mu ngingo nkuru  ku ikoreshwa ry’abari n’abategarugori m’ubutasi n’ubugambanyi hagamijwe kugirira nabi buri wese ufiite igitekerezo kinyuranye n’icy’ibyihebe biyoboye u Rwanda.
    Byakunze kugaragara kenshi ko iyo  ibihugu biri mu ntambara haba harimo uturwi tw’abashinzwe ubutasi  abo nakwita mu rurimi rw’igifaransa (des espions), muri utwo turwi tw'ubutasi  n'ubugambanyi ugasanga ndetse hakoreshwamo abari n’abategarugori. Ibi rero bikaba ari ibintu byakunze kubaho cyane mu ntambara zikaze zabaye ku Isi.  
    Ni muri urwo rwego rero turi burebere hamwe  impamvu u Rwanda rukomeje gukoresha  izo ntasi z’abari n’abategarugori (des espionnes) kandi batubwira ko nta ntambara barimo, ni ubuhe buzima zibayemo ? Ku kihe kiguzi ? Ni iyihe kazoza yazo ?
    Byose turabirebera hamwe muri iki kiganiro mutegurirwa kandi mukakigezwaho nanjye
    Chantal Nyange.
    1 hr 44 min
  • 🔥 IHURIRO NYARWANDA RNC NI CAUSE IKOMEYE & UN REPORT YAKOJEJE U RWANDA ISONI
    1.Raporo Final y'impuguke za UN muri Congo yanzuye ko RNC atari umutwe w'Iterabwoba nkuko Leta y-u Rwanda ibiririmba.
    a.Impunguke za UN zari zatangaje muri Raporo yazo mu kwezi kwa 12/2018 ko RNC yaba ifite ibirindiro muri Congo.
    b.Raporo Final y'impuguke za UN muri Congo ntiyongeye kugira icyo ivuga kuri RNC ahubwo yavuze ku yindi mitwe ifatanya na Leta y’u Rwanda.
    c.Ikinyoma cy’agatsiko kayoboye u Rwanda muri Propaganda kacuruzaga kikaba kigapfanye kitarenze umutaru.
    d.Akanama k'amahoro kateranye kuwa gatatu gasuzuma iyi raporo gafatira ibihano imwe mu mitwe yitwaje intwaro.
    2.Abaturage ba Minembwe bakomeje gutabaza umunsi ku munsi ariko Leta ya Congo na FARDC bakomeje kugambanira abenegihugu.
    a.Ese kuki FARDC idatabara abaturage barimo gutabaza?
    b.Mai Mai za barafinda zikomeje kurimbura inzirakarengane.
    c.(NDC-R), (CNRD)  na (ADF) irwanya Uganda , (M23), Sultani Makenga tutibagiwe Guidon wa "Nduma défense du Congo-Rénové (NDC-R)"
    3.Albert Rudatsimburwa yahindutse " Military analysis and Politics analysis " Ingoma ya Kagame igeze aharindimuka.
    a.Rudatsimburwa niwe ugezweho kuko ari ingoma yuzuye umwuka gusa.
    b.Budome, Bamporiki , Barafinda nibo bavuzi b'ingoma za Kagame.
    4.Umunyarwanda arasabwa iki magingo aya?
    a.Kagame yashoye intambara mu banyarwanda kandi amaherezo iyo ntambara izarangirira muri Village Urugwiro.
    2 hr 26 min
  • GUTOTEZA RNC SI IBY‘UBU, KAGAME YABITANGIYE IKIVUKA ABENSHI BATARANAYIMENYA
    GUTOTEZA RNC SI IBY‘UBU, KAGAME YABITANGIYE IKIVUKA ABENSHI BATARANAYIMENYA
    1.Imanza zikorerwa abitwa ko  bigeze kuba abayoboke ba RNC zirashimangira ibyo Maina Kiai, rapporteur w‘umuryango w‘abibumbye ku byerekeye Uburenganzira bwa muntu yanenze u Rwanda  muri 2014,  aho yavuze ko m‘u Rwanda nta burenganzira bwo kwishyira hamwe. Abasore bararegwa gutunga amakarita ya RNC, gutanga imisanzu, kwamamaza amatwara ya RNC no kuyishakira abanyamuryango. Ibyaha  bitakiba ahandi mu mwaka 2019, usibye m‘u Rwanda honyine.  Igitangaje ibi barabibarega mu mwaka wa 2012, icyo gihe RNC niho yari ikivuka, yari itaranamenyekana mu bihugu byinshi byo ku isi. Ibi bikaba byerekana ko Kagame yatangiye gutoteza RNC aribwo ikivuka.  Nyamara gutoteza ishyaka bikabije bishobora guhindukamo kurikorera ubukangurambaga!
    2. Ngo abavuga ko u Rwanda rwashoye amafaranga mu mishinga itunguka ibihe bizabababwira (igihe.com 27.6.2019). Kagame yahaswe ibibazo  na France 24  ku mishinga itunguka yashoyemo akayabo maze atanga ibisobanuro  biciriritse kandi binyuranye n‘iby‘abakozi be. RDB yariye iminwa mu nteko bayibajie inyungu zifatika zaturutse  kuri miliyoni 39$ yajugunye muri Arsenal. Kagame yabeshye ko imyenda y‘u Rwanda  ari 42% ya GDP nyamara Bank y‘Isi yaratangaje ko muri 2018 amadeni y‘u Rwanda yari amaze kugera kuli 53,1% by‘Umusaruro mbumbe. Kagame ntiyashubije ikibazo cya miliyoni 50$ ajugunya muri Rwandair buri mwaka kubera ko ikora  ihomba.  Kagame yabeshye ko u Rwanda rwihagije mu biribwa ndetse rukanohereza umusaruro hanze, nyamara ministre Soraya aherutse gutanganza ko m‘u Rwanda  umusaruro udahagije haba ku bwinshi,  haba no ku bwiza( quality).
    2 hr 1 min
  • GUTOTEZA RNC SI IBY‘UBU, KAGAME YABITANGIYE IKIVUKA ABENSHI BATARANAYIMENYA
    1.Imanza zikorerwa abitwa ko  bigeze kuba abayoboke ba RNC zirashimangira ibyo Maina Kiai, rapporteur w‘umuryango w‘abibumbye ku byerekeye Uburenganzira bwa muntu yanenze u Rwanda  muri 2014,  aho yavuze ko m‘u Rwanda nta burenganzira bwo kwishyira hamwe. Abasore bararegwa gutunga amakarita ya RNC, gutanga imisanzu, kwamamaza amatwara ya RNC no kuyishakira abanyamuryango. Ibyaha  bitakiba ahandi mu mwaka 2019, usibye m‘u Rwanda honyine.  Igitangaje ibi barabibarega mu mwaka wa 2012, icyo gihe RNC niho yari ikivuka, yari itaranamenyekana mu bihugu byinshi byo ku isi. Ibi bikaba byerekana ko Kagame yatangiye gutoteza RNC aribwo ikivuka.  Nyamara gutoteza ishyaka bikabije bishobora guhindukamo kurikorera ubukangurambaga!
    2. Ngo abavuga ko u Rwanda rwashoye amafaranga mu mishinga itunguka ibihe bizabababwira (igihe.com 27.6.2019). Kagame yahaswe ibibazo  na France 24  ku mishinga itunguka yashoyemo akayabo maze atanga ibisobanuro  biciriritse kandi binyuranye n‘iby‘abakozi be. RDB yariye iminwa mu nteko bayibajie inyungu zifatika zaturutse  kuri miliyoni 39$ yajugunye muri Arsenal. Kagame yabeshye ko imyenda y‘u Rwanda  ari 42% ya GDP nyamara Bank y‘Isi yaratangaje ko muri 2018 amadeni y‘u Rwanda yari amaze kugera kuli 53,1% by‘Umusaruro mbumbe. Kagame ntiyashubije ikibazo cya miliyoni 50$ ajugunya muri Rwandair buri mwaka kubera ko ikora  ihomba.  Kagame yabeshye ko u Rwanda rwihagije mu biribwa ndetse rukanohereza umusaruro hanze, nyamara ministre Soraya aherutse gutanganza ko m‘u Rwanda  umusaruro udahagije haba ku bwinshi,  haba no ku bwiza( quality).
    2 hr 6 min
  • AGATSIKO KAYOBOYE U RWANDA KONGEYE GUFATIRWA MU CYUHO MURI EAST AFR. NGOGA ASHOBORA KWEGUZWA.
    Nongeye kubasuhuza kandi mbaha ikaze bakunzi ba Radio Itahuka ndetse namwe mwese mudukurikiye. Turi kuwa   gatatu taliki ya 06/26/2019. Ninjye Jean Paul ubahaye ikaze.
    Uyu munsi hari byinshi mbanyuriramo ariko turibanda ku ingingo zikurikira:
    1. U Rwanda rwafatiwe mu cyuho muri EAC k'uburyo Martin Ngoga ashobora kuvanwa k' ubuyobozi.
    2. Ubujiji bwa Kagame bwongeye kugaragarira muri Interview ya France 24. 
    3. Convention Center na Rwandair (WB) byaciye amarenga. Igishyushanyo mbonera cy' ubukungu bw' ejo hazaza.
    4. Abanyarwanda twiyemeje kuba ibicuruzwa bya Rwabujindiri??
    5. FPR mu migambi yo gukwirakwiza amarozi ku isi hose. Ubu amenshi akambitse m' Ubufaransa,
    6. Raporo y' impuguke za Loni yongeye gusohoka. Ibikubiyemo muminsi ya vuba.
    Muze tuganire
    2 hr 11 min
  • UMUSHORAMARI CK CHARLES YABAYE UMUTEKAMUTWE KURUTA PAUL KAGAME N'AGACIRO FUND?
    1.Umushoramari, akaba na Rwiyemezamirimo CK Charles yaba koko yatekeye abanyawanda umutwe?
    a. CK Charles n' Ikigo Wealth Fitness International araregwa kwiba abanyarwanda amafaranga yabo.
    b.Nabonye amakuru atwemerera amadolari twitabiriye inama hano muri Convention. Kuko ari inzu y’igihugu, nzi ko nta buryarya bwakorerwamo hano, mfata ibihumbi byanjye 10 Frw ntega moto, inyururukiriza k’umuryango.”
    c.Ese Charles n'umutekamutwe cyangwa n'umushoramari?
    d.Ikibazo cy'ubushomeri m’u Rwanda gikomeje kwigaragaza.
    2.Harya CK Charles yakodesheje KCC batazi inama igihe kuberamo?
    a.Umuyobozi wa RBI ati : ″ Niba bavuze KCC ntabwo bivuze ko gahunda zisobanutse.″
    b.MobileMoney nimwe mu nzira ikoreshwa mu bujura m’u Rwanda.
    c.Hari abayobozi benshi b’u Rwanda barya Ruswa bakoresheje Mobile Money.
    2.Kagame wiba abanyarwanda umunsi k’umunsi , ko atavuga aho yashyize amafaranga yavanye mu Agaciro Development Fund ?
    a.Harya ngo abanyarwanda bazana amafaranga ntacyo babajije?
    b.None uyu munsi abanyarwanda babayeho neza cyane.
    c.Harya Rushema wirirwaga atoteza abacuruzi ubungubu ari hehe?
    3Undi muturage yarasiwe muri panya roads ava Uganda gushakisha ubuzima.
    a.Rugema Kayumba aratubwira uko byagenze.
    4.Kagame ahanganye n'itangazamakuru nyuma yaho asebeye kuri France24.
    a.Abamotsi ba Kagame bibasiye RFI y'abafaransa.
    b.BBC yanze kwihanganira amagambo ya Kagame.
    2 hr 13 min
  • 🔥🔥🔥 KAGAME NA FPR INKOTANYI BAGEZE AHO BAGOMBA KURWANWA NA BURI MU NYARWANDA
    1.Diane Gashumba ati :Ttwaragerageje ariko twararambiwe.″
    a.Kuboneza urubyaro m’u Rwanda bikomeje kuba ikibazo gikomeye.
    b.Diane Gashumba ati:″Mu gihe cyuburumbuke niho abantu batera akabariro.″
    c.Isi yaruzuye ntaho abantu bafite ho gutuzwa.
    d.Ese gahunda ya FPR Inkotanyi aho ntabwo yaba ari ukwica abo ishoboye kugirango Rubanda itababangamira?
    2.Kuki agatsiko kayoboye u Rwanda  kabeshya impunzi z'abanyekongo ko bazataha muri Kongo mu minsi ya vuba?
    a.Agatsiko kayoboye u Rwanda kadukanye amayeri yo kubwira abakongomani ko bazataha iwabo amahoro naboneka.
    b.Harya kuva 1996 Kagame ashoza intambara muri Kongo ayo mahoro azaboneka ryari?
    3.Kagame ati :″Mugomba guhagarika your no Sense iyo muvuga uburenganzira bwa muntu.″
    a.Kagame ati: ″Twaharaniye uburenganzira bwamuntu.″
    b.Abanyarwanda bahunga iki m’u Rwanda?
    c.Ese abantu bahagurutse bajya k’urugamba ari kagame bagiye gushakira uburenganzira?
    4.Kabarebe yavuze uko Leta ya Habyarimana yatumizaga mu Bubiligi imbeba zo kuvura abana bwaki.
    a.Barafinda  Kabarebe arabeshya urubyiruko rw'abanyarwanda.
    b.Kabarebe arashimangira ko abanyarwanda bakandamijwe.
    c.Ese abanyarwanda bafite ibyo kurya? Ese bafite ibyo kwambara?
    2 hr 46 min
  • HABIMANA & LEAH KAREGEYA : GUHIGA UMUHIGO NTUWUHIGURE BIRUTWA NO KUTAWUHIGA
    Jean Claude Habimana New Number: GUHIGA UMUHIGO NTUWUHIGURE BIRUTWA NO KUTAWUHIGA:
    Imana iragaya imyifato n’imyitwarire y’abanyarwandakazi n’abanyarwanda mu nzira y’iyobokamana, imibanire n’imiyoborere y’igihugu muri rusange.
    ZABURI 50: 1-23
    ZABURI 14: 1-7
    Bamwe muri twe ndetse benshi iyo tugeze mu bigeragezo bikomeye dutakambira IMANA tuyisaba ko yadukiza akenshi tukayisezeranya kuzayikorera, guhinduka no kuzifata uko ishaka. Ariko iyo ibyaturushyaga n’ibyaduhigaga birangiye, bitworohera kwibagirwa vuba ibyo twanyuzemo n’aho Imana yadukuye.
    “MANA tubabarire kwibagirwa ubuntu n’imbabazi watugiriye nk’abanyarwandakazi n’abanyarwanda si kubw’amaboko cg imbaraga kuba tukiriho ahubwo ni ububasha bwawe bukomeye tubikesha”
    [14:10, 6/23/2019] Jean Claude Habimana New Number: YEREMIYA 4:1-4
    Tugarukire Uwiteka Imana isumbabyose kandi ishoborabyose kugira ngo tubone AMAHORO, UBUTABERA, ISHYA N’IHIRWE MU RWA GASABO
    2 hr 55 min

About RadioItahuka

From the publisher's feed

Ijwi ry'Ihuriro Nyarwanda