RadioItahuka

RadioItahuka

By RadioItahukaNewsPolitics
Download on the App Store

RadioItahuka episodes

  • NGO KU BWA HABYARIMANA BWAKI YAVURISHWAGA IMBEBA , KU BWA FPR IVURISHWA IFU YA SHISHA KIBOND
    1. Kabarebe ngo Leta ya Habyarimana bwaki yayivurishaga imbeba yakuraga mu Bubiligi zizanywe na Sabena, FPR yo ngo bwaki iyivurisha ifu yitwa  ″Shisha Kibondo″.
    a.Ikidashimisha Leta ya FPR ni uko dukunda kugaragaza ko tubura ibisobanuro  kubera hamwe na hamwe biboneka ko imibereho y‘abaturage yasubiye inyuma,  tukabaza tuti byagenze bite, byatewe n‘iki, amakosa yabayeho ni ayahe kugirango amavunja ahinduke icyorezo  mu gihugu bitarahozeho, ubuheri bugaruke, bwaki no kugwingira bifate intera idasanzwe, abantu bagere aho bananirwa kwigondera amazi ya robine cyera barabashaga kuyavoma ? Igisubizo duhawe uyu munsi ni uko  ngo no kugihe cya Habyarimana bwaki yabagaho, byongeye kandi bakayivurisha imbeba zatumizwanga  mu Bubuligi.
    b. Hari umuntu wundi udafite aho abogamiye(source indépendante) wabasha kwemeza ko u Rwanda rwatumizaga  mu Bubiligi imbeba zo kuvura bwaki abaturage?
    c.Biramutse ari nabyo koko,  FPR ikaba  yarasanze abaturage barwaye bwaki, none nyuma y‘imyaka 25 bakaba bakirwaye bwaki  no kugwingira,  ikibazo kikaba cyarakomeye kugeza aho Leta ijya gusaba inguzanyo muri Banki y‘isi yo kurwanya kugwingira, Kabarebe cg undi wese abona ari normal ?
    d.Iyo fu yitwa Shisha Kibondo bavuga ibigwi  ntituruka mu ruganda (Africa Improved Food) rwa FPR ? Ahubwo se FPR ntiyaba ifite inyungu ko abagwingiye,n‘abarwaye bwaki baba benshi kugirango uruganda rwayo rudafunga? Abashinja FPR ko ikenesha cg ishonjesha abaturage nkana, baguhaye uru rugero wababeshyuza ute?
    2 hr 2 min
  • KAGAME AFATIWE MU CYUHO CY'IBIKORWA BY'ITERABWOBA MURI SADC NYUMA & YA EAC COMMNITY
    1.Amb Richard Sezibera yagiye gufungura ku mugaragaro ikicaro cya Terrolism i Maputo muri Mozambique.
    a.Umukuru w'ibyihebe biyogoje u Rwanda  Paul Kagame Ntiyagaragaye i Maputo nkuko byari biteganyijwe.
    b.Turarebera hamwe icyihishe inyuma y'izi Ambasade zikomeje gufungurwa muri SADC.
    c.Harya ari RNC na Leta y'ibyihebe ninde urimo gukora ibikorwa bya Terrolism ?
    d.Harya ngo Kagame arabwira  Uganda ko azi igihombo byateza ? Ahubwo Kagame nabwira abanyarwanda igihombo bimaze guteza abanyarwanda.
    e.Umunyamakuru wa Radio Itahuka yatembereye umuhanda wose kuva I Kigali kugera k’umupaka , umuhanda wose nta modoka iwurangwamo.
    2.Inzego z'umutekano za Zimbabwe zafashe ibintu bitari bikeya ndetse harimo n'ibiganiro hagati ya Madame Giramata n'umukozi wa ambasade Désire.
    a.Gihamya yuko Ambasade y’u Rwanda muri Zimbabwe ariyo iri iyuma y'ibi bikorwa biri kumvikana mu biganiro byafashwe bashaka gutorokesha abicanyi bafatiwe kwa Giramata.
    b.Désire Nsengimana akorana n'abakozi b'ambasade arumvika avuga ko ari butange Ruswa kugirango barekurwe.
    3.Ikibazo kiri muri Zimbabwe giteye gite magingo aya? Ko cyafashe inde ntera ?
    a.Nabajije umwe mu banyarwanda batuye muri Afurika y’Epfo kugikurikira maze "Alphonse Hitimana" yemera kuganira na Radio Itahuka.
    b.Twatangiye tumubaza kutubwira mu magambo arambuye uko iki kibazo giteye?
    c.Emile "Noel Nzabimana Habimana na Giramata batagiye gukorera FPR ryari?
    d.Emile "Noel Nzabimana Habimana yirukanywe muri Zimbabwe asubira muri Malawi.
    e.Abantu 8 muri 15 bafatiwe kwa Giramata na Emile barafunze.
    f.Ambasade ya Zambia, Mozambique, Zimbabwe, SA nta kandi kazi zifite usibye ibikorwa by'iterabwoba rikorerwa abanyarwanda.
    3 hr 32 min
  • AHAVUGIRWA UBWISANZURE, DEMOKRASI NO GUCA UBUSUMBANE KAGAME AKWIYE KUHAKANDAGIRA
    1. David Himbara aremeza ko mu nama y‘ibihugu by‘i Burayi yiga ku  bukungu n‘uburinganire Kagagame adashobora gukomoza ku kibazo cy‘ubusumbane gikabije mu Rwanda kandi ni ko byagenze. Aho kuvuga ubusumbane buri mu gihugu ahagarariye, yivugiye isoko rusange ry‘Afrika, aravuga ibyo guha ijambo abaturage mu bibakorerwa, etc...ariko byose akabivuga muli rusange mu rwego rw‘isi cyangwa urw‘Afrika. Ntakomoza ku busumbane buri mu Rwanda n‘ikibutera.
    2. Ministre w‘ubucuruzi Soraya aravuga ko kuzamuka k‘ibiciro ku masoko ari ibisanzwe, nyamara bajya mu bisobanuro byimbitse ugasanga izamuka ry‘ibiciro riterwa n‘ibicuruzwa byaturukaga i Bugande bitakinjira mu Rwanda. Ibi akaba aribyo Ministiri  Soraya yita ibintu bisanzwe !
    3. Ministre w‘ubuhinzi Mukeshimana arahamagaririra abikorera ku giti cyabo gushora imari mu buhinzi n‘ubworozi. Ushaka guhinga indabo, kwenga divayi mu bitoki, gucuruza amata, ibireti, ibyayi, ifu y‘imyumbati cg iy‘ibigori yamenera he ko hose FPR ihahagaze?  Ministre Mukeshimana arabeshya nde ko twese tuzi ko nta mategeko agenga ipiganwa mu bucuruzi aba mu Rwanda, kandi ko ntasoko rifunguye rihari kubera monopole ya FPR muli business zose? Ibintu n‘abanyamahanga bavuga ko utari mu kazu ka FPR udashobora  gukora business ngo ikunde!
    2 hr 1 min
  • AHAVUGIRWA UBWISANZURE, DEMOKRASI NO GUCA UBUSUMBANE KAGAME AKWIYE KUHAKANDAGIRA
    1. David Himbara aremeza ko mu nama y‘ibihugu by‘i Burayi yiga ku  bukungu n‘uburinganire Kagagame adashobora gukomoza ku kibazo cy‘ubusumbane gikabije mu Rwanda kandi ni ko byagenze. Aho kuvuga ubusumbane buri mu gihugu ahagarariye, yivugiye isoko rusange ry‘Afrika, aravuga ibyo guha ijambo abaturage mu bibakorerwa, etc...ariko byose akabivuga muli rusange mu rwego rw‘isi cyangwa urw‘Afrika. Ntakomoza ku busumbane buri mu Rwanda n‘ikibutera.
    2. Ministre w‘ubucuruzi Soraya aravuga ko kuzamuka k‘ibiciro ku masoko ari ibisanzwe, nyamara bajya mu bisobanuro byimbitse ugasanga izamuka ry‘ibiciro riterwa n‘ibicuruzwa byaturukaga i Bugande bitakinjira mu Rwanda. Ibi akaba aribyo Ministiri  Soraya yita ibintu bisanzwe !
    3. Ministre w‘ubuhinzi Mukeshimana arahamagaririra abikorera ku giti cyabo gushora imari mu buhinzi n‘ubworozi. Ushaka guhinga indabo, kwenga divayi mu bitoki, gucuruza amata, ibireti, ibyayi, ifu y‘imyumbati cg iy‘ibigori yamenera he ko hose FPR ihahagaze?  Ministre Mukeshimana arabeshya nde ko twese tuzi ko nta mategeko agenga ipiganwa mu bucuruzi aba mu Rwanda, kandi ko ntasoko rifunguye rihari kubera monopole ya FPR muli business zose? Ibintu n‘abanyamahanga bavuga ko utari mu kazu ka FPR udashobora  gukora business ngo ikunde!
    2 hr 1 min
  • NYUMA YO GUKUBITIKA, YIBUTSE AKAMARO K' INKIKO. DR. CHARLES KAMBANDA
    Twongeye kubaha ikaze banyarwanda banyarwandakaziz namwe bakunzi ba Radio Itahuka. Uyu munsi turi kuwa 06192019. Ikiganiro cy' uyu munsi turagiharira isesengura rishingiye ku inkiko cyangwa Imanza, aho Dr. Charles Kambanda aza kuba umushyitsi wacu w' Umunsi.
    1. Nubwo Kagame ysuzugye urukiko rwa East Africa inshuro nyinshi, burya bwose azi akamaro karwo. Yirengagije imyanzuro y' urwo rukiko ku byemezo rwafashe ku ifungwa rya Rugigana Ngabo (Col). None ubugande bwamukanze, asanze agomba kurwitabaza,
     
    2. Ese Kigali imanza ishora kuri Gasana Eugene (Amb). ifite strategy y' uko izazikuramo? Itahuka irimo gukora iperereza kuri izo manza. 
     
    isesengura na Dr. Kambanda Charles
    1 hr 56 min
  • KAGAME ATUBAZE NATWE TUMUBAZE: NI IKI CYAGENZE NABI KUGIRANGO IBINTU BIBE BIGEZE AHA
    1.Kagame ngo ni igihe cyiza cya Afrika cyo  gukosora amakosa menshi yakozwe. Kagame  ati:"Rimwe na rimwe twabaga tuzi neza ibyo dukora kandi ko bigira ingaruka ku baturage n‘ubukungu bwacu“. Kagame arakomeza ati:" Ni ikibazo kigomba kuba ni iki cyanze nabi?“  Kagame atubaze natwe tumubaze.
    a.  Icyagenze nabi ni iki kugirango muri 2019 abanyarwanda babe bahatana bahunga igihugu kubera inzara no kubura ubwisanzure ?
    b. Ikosa ryabaye ni irihe kugirango abana bato  b‘abanyarwanda  babe barangwingiye ku kigero cya 38%, abanyarwanda  bakaba bageze aho barya rimwe ku munsi nabwo bibagoye, bakaba bageze n‘aho bananirwa ku gura amazi meza bagasubira kunywa ibishanga, indwara ziterwa n‘imibereho mibi nk‘amavunja, ubuheri na bwaki  zikaba zarongeye kugaruka m'u Rwanda ?Byagenze bite?
    c. Ikosa ryabaye ni irihe kugirango u Rwanda rube rwarahindutse nka prison, abantu bose bifuza gutoroka? Habaye ayahe makosa kugirango m'u Rwanda abe ariho honyine mu karere opposition itemewe gukorera mu gihugu?
    d.  Habaye ayahe makosa kugirango FPR ihinduke ishyaka rimwe rukubi, ryikubiye byose,  ryiba, ryambura, risahura igihugu, riri hejuru y‘amategeko ?
    e. Kagame waba witeguye guca ukubiri n‘amakosa yawe  agejeje u Rwanda aho rugeze ubu cyangwa urimo kudusinziriza ?
    2.Ngo  100% by‘ingano  zikoreshwa  mu nganda za FPR ziraturuka hanze. Abahinzi bo mu Rwanda bakabura ubagurira. Ibigori na byo ni uko. Akazoza k‘ubuhinzi mu  Rwanda ni akahe niba umusaruo waho udashobora gupiganwa n‘uwo mu bindi bihugu?
    2 hr 30 min
  • AFRICA CONFIDENTIAL IRASHIMANGIRA KO INGABO ZA "RDF" ZIRIMO KURWANA MURI CONGO
    1.Paul Kagame yageze I Brussel m’u Bubiligi aho ngo yitabiriye inama ya EDD 2019.
    a.Abanyarwanda baba m’u Bubiligi biteguye kwamagana uyu mwicanyi Kagame ejo kuva saa 14h isaha ya Brussel.
    b.Kagame araye i Brussel m’u Bubiligi aho ejo azitabira inama ya EDD.
    c.Harya izi nama Kagame ajyamo zizanira iki abanyarwanda?
    2. Major Ndike Kayiko,  Umuvugizi wa FARDC muri Kivu y'amajyaruguru yatangaje uko imirwano yagenze muri iyi minsi ndetse agaragaza intwaro zafatiwe k’urugamba. 
    a.Major Ndike Kayiko mu cyegeranyo yatanze yavuze ko Operation Sukola 1 irimo kugenda neza.
    b.Major Ndike Kayiko yirinze kuvuga byinshi birebana na Operation za gisirikare.
    c.Muri Kivu y'Amajyepfo abayobozi b'ingabo za FARDC bakoresheje inama abaturage batuye muri Zone ya Fizi babasaba gushyigikira ingabo za FARDC zirimo kurwana n'imitwe iharangwa ku by’umwihariko  umutwe wa Amuli Yakotumba,  umutwe wa  Gumino na Twaherano à Minembwe.
    3.Nduhungire arimo gukwirakwiza inkuru zivuga imirwano muri Congo .
    a.Ese Nduhungirehe yakwimeza ko ingabo za RDF zirimo kurwana muri Congo?
    b.Amakuru Radio Itahuka ifitiye gihamya ni ko ingabo za RDF zirimo gupfa k’ubwinshi.
    c.Imirambo , abakomerekeye k’urugamba barimo kuzanwa m’u Rwanda bajyanwa mu bitaro bya Gisirikare.
    4.Ikinyamakuru "Africa Confidential " cyatangaje mu nkuru yacyo  yo kuwa 14/06/2019 ko hari Batayo zigera kuri 2 za RDF muri Kivu y'amajyaruguru. 
    a.Ikinyamakuru Africa Confidential  kiba m’u bwongereza cyandika inkuru za politike n'ubukungu k’umugabane w'aurika.
    b.Africa Confidential ibarizwa muri British company Asempa Limited.
    c.British company Asempa Limited ikaba ishinzwe gukora ubushakashatsi bw'amakuru k’ umugabane w'afurika.
    2 hr 44 min
  • KAGAME ATUBAZE NATWE TUMUBAZE: NI IKI CYAGENZE NABI KUGIRANGO IBINTU BIBE BIGEZE AHA ?
    KAGAME  ATUBAZE NATWE TUMUBAZE: NI IKI CYAGENZE NABI
    KUGIRANGO IBINTU BIBE BIGEZE AHA ?
    1.Kagame ngo ni igihe cyiza cya Afrika cyo  gukosora amakosa menshi yakozwe. Kagame  ati „rimwe na rimwe twabaga tuzi neza ibyo dukora kandi ko bigira ingaruka ku baturage n‘ubukungu bwacu“. Kagame arakomeza ati ni ikibazo kigomba kigomba kuba:  „ni iki cyanze nabi?“  Kagame atubaze natwe tumubaze.
    a.  Icyagenze nabi ni iki kugirango muli 2019 abanyarwanda babe bahatana bahunga igihugu kubera inzara no kubura ubwisanzure ?
    b. Ikosa ryabaye ni irihe kugirango abana bato  b‘abanyarwanda  babe barangwingiye ku kigero cya 38%, abanyarwanda  bakaba bageze aho barya rimwe ku munsi nabwo bibagoye, bakaba bageze n‘aho bananirwa ku gura amazi meza bagasubira kunywa ibishanga, indwara ziterwa n‘imibereho mibi nk‘amavunja, ubuheri na bwaki  zikaba zarongeye kugaruka mu Rwanda ?Byagenze bite?
    c. Ikosa ryabaye ni irihe kugirango u Rwanda rube rwarahindutse nka prison, abantu bose bifuza gutoroka? Habaye ayahe makosa kugirango mu Rwanda abe ariho honyine mu Karere opposition itemewe gukorera mu gihugu?
    d.  Habaye ayahe makosa kugirango FPR ihinduke ishyaka rimwe rukubi, ryikubiye byose,  ryiba, ryambura, risahura igihugu, riri hejuru y‘amategeko ?
    e. Kagame waba witeguye guca ukubiri n‘amakosa yawe  agejeje u Rwanda aho rugeze ubu cyangwa urimo kudusinziriza ?
    2.Ngo  100% by‘ingano  zikoreshwa  mu nganda za FPR ziraturuka hanze. Abahinzi bo mu Rwanda bakabura ubagurira. Ibigori na byo ni uko. Akazoza k‘ubuhinzi mu  Rwanda ni akahe niba umusaruo waho udashobora gupiganwa n‘uwo mu bindi bihugu?
    2 hr 5 min

About RadioItahuka

From the publisher's feed

Ijwi ry'Ihuriro Nyarwanda