RadioItahuka

RadioItahuka

By RadioItahukaNewsPolitics
Download on the App Store

RadioItahuka episodes

  • IMIBARE Y‘ABANA BAGWINGIYE MU TURERE KAGAME BAZAMUBESHYA NTAZASOBANUKIRWA
    IMIBARE Y‘ABANA BAGWINGIYE MU TURERE KAGAME BAZAMUBESHYA NTAZASOBANUKIRWA
    1.Mu gihe imibare yerekana ko ugabanyije umubare w‘abana  320.000 bari munsi y‘imyaka 5  bagwingiye n‘uturere tugize u Rwanda buri karere kaba gafite  umubare uri hafi 10.600, uturere dutandukanye dutangaza ko dufite abana  bagwingiye bari mu nsi ya 300 cg munsi ya 500, aha ikinyuranyo kikaba gikabije. Mu mihigo  itaha  ba meya  baba bashaka kuzaza imbere ya Kagame bakamushushyanya bakamubeshya ko  ikibazo cyakemutse kugirango atabaca umutwe ? Aha umuntu akaba yakwibaz agaciro k‘imihigo.  Leta y‘agatsiko yo iteganya ko muri 2024 hazaba hasigaye 19% by‘abana bagwingiye. Umuntu akibaza ukuntu abana bagwingiye bazagabanuka mu gihe imiryango bavukamo  icyegeranyo cya Leta cyerekana ko nta mikoro yo kwigondera ibiribwa,  Leta  ikaba irimo kubakenesha kubera imisoro yisukiranya n‘imasanzu ya FPR na yo ifatwa nk‘imisoro.
    2.u Rwanda barimo kurugereranya n‘umuntu wigeze kubaho yifashije, yakena agatangira kugurisha intebe zo munzu n‘ibindi bikoresho byo mu rugo.
    a. Ejobundi Kagame yasabaga guverinoma ye ko yagurisha imigabane Leta ifite mu bigo bimwe na bimwe birimo na Cimerwa. Cyaba ari ikimenyetso?
    b. Leta y‘agatsiko ngo yatangiye kwegurira amashyamba y‘u Rwanda abikorera ku giti cyabo (igihe.com 5.6.2019). Kugwatiriza amashyamba cyaba ari ikindi kimenyetso cy‘isanduku ya Leta yifashe nabi?
    c.Umusoro w‘ubutaka washyiriweho gushaka amikoro yo gufasha urutere kuko  amafaranga Leta yageneraga uturere yari make? Iki cyaba ari ikindi kimenyetso
    2 hr 1 min
  • IMIBARE Y‘ABANA BAGWINGIYE MU TURERE KAGAME BAZAMUBESHYA NTAZASOBANUKIRWA
    1.Mu gihe imibare yerekana ko ugabanyije umubare w‘abana  320.000 bari munsi y‘imyaka 5  bagwingiye n‘uturere tugize u Rwanda buri karere kaba gafite  umubare uri hafi 10.600, uturere dutandukanye dutangaza ko dufite abana  bagwingiye bari mu nsi ya 300 cg munsi ya 500, aha ikinyuranyo kikaba gikabije. Mu mihigo  itaha  ba meya  baba bashaka kuzaza imbere ya Kagame bakamushushyanya bakamubeshya ko  ikibazo cyakemutse kugirango atabaca umutwe ? Aha umuntu akaba yakwibaz agaciro k‘imihigo.  Leta y‘agatsiko yo iteganya ko muri 2024 hazaba hasigaye 19% by‘abana bagwingiye. Umuntu akibaza ukuntu abana bagwingiye bazagabanuka mu gihe imiryango bavukamo  icyegeranyo cya Leta cyerekana ko nta mikoro yo kwigondera ibiribwa,  Leta  ikaba irimo kubakenesha kubera imisoro yisukiranya n‘imasanzu ya FPR na yo ifatwa nk‘imisoro.
    2.u Rwanda barimo kurugereranya n‘umuntu wigeze kubaho yifashije, yakena agatangira kugurisha intebe zo munzu n‘ibindi bikoresho byo mu rugo.
    a. Ejobundi Kagame yasabaga guverinoma ye ko yagurisha imigabane Leta ifite mu bigo bimwe na bimwe birimo na Cimerwa. Cyaba ari ikimenyetso?
    b. Leta y‘agatsiko ngo yatangiye kwegurira amashyamba y‘u Rwanda abikorera ku giti cyabo (igihe.com 5.6.2019). Kugwatiriza amashyamba cyaba ari ikindi kimenyetso cy‘isanduku ya Leta yifashe nabi?
    c.Umusoro w‘ubutaka washyiriweho gushaka amikoro yo gufasha urutere kuko  amafaranga Leta yageneraga uturere yari make? Iki cyaba ari ikindi kimenyetso?
    d. Kuzamura  amafaranga y’ishuri muri Kaminuza, kuzamura igiciro cy‘amazi kikikuba 2, kuzamura igiciro cya passeports, nabyo bigamije kwinjiza amafaranga mu isanduku ya Leta. Ibi na byo byaba ari ibimenyetso ko Leta irimo gukama  n‘ayo  mu ihembe?
    1 hr 58 min
  • NYUMA YO KWICA CAMIR, UMURUNDI WAJYAGA GUFATA MU MUGONGO UMURYANGO YARASHWE
    Nongeye kubasuhuza bakunzi ba Radio Itahuka. Ni Jean Paul ubusuhuza kandi ubahaye ikaze mu kiganiro cy' uyu munsi kuwa gatatu 06052019.
    Kagame akomeje kugira Afrika y' epfo Indiri y' Ubwicanyi. Akomeza kwibagirwa ko Iminsi y' Igisambo ari 40. Umurundi ari mubitaro, nyuma yo kuraswa ubwo yajyaga gusura umuryango wa Nyakwigendera Camir.
    Ese ko Kagame afunga Imipaka ariko akazamura ibiciro by' Inzandiko z' Inzira? Uko Kagame akomeza kuvuga ko murwanda hatemba amata n' Ubuki we arerekana ibinyuranye aho asigaye yibera mumahanga, abagerageje kumwigana bakabizira. Wamugani w' Umwera uturutse ibukuru wagiye he? Ese ko Abanyarwanda bakomeje guhunga ari benshi baba bahunga Amahoro n' Umutekano?
    Abashoferi b' Amakamyo baritotomba kubera igihombo baterwa na Kagame
    Ingoma ya Rwabujindiri irimumarembera
    2 hr 14 min
  • UBUTEGETSI BW'ITERABWOBA RIYOBOWE N'IKIHEBE KAGAME BUKOMEJE KWICA ABANYARWANDA
    1.Abanyarwanda bakomeje guhunga umunsi k’umunsi kubera ubuzima bubi baterwa n'ibyihebe biyoboye Leta y'agatsiko.
    a.Ese ko abantu bahunga inzara m’u Rwanda buri munsi ariko Leta y'ibyihebe ikavunira ibiti mu matwi bigakomeza kuririmba ko u Rwanda rwateye imbere ?
    b.Inzara m’u Rwanda yabaye icyorezo k’uburyo abanyarwanda basaga 120 bahungiye mu karere ka Kabare.
    c.Hari abantu 2 barashwe ubu bakaba bavurirwa mu bitaro muri Uganda .
    d.Ese twavuga ko aba bantu bose barimo guhunga inzara cyangwa ni "Magigiri" ?
    2.Leta y'ibyihebe yabujije abanyarwanda kujya mu gikorwa cy'amasengesho mu gihugu  cya Uganda.
    a.Igisirikare cy’u Rwanda cyahagaritse abantu basanga 200 bari bagiye mu gikorwa cy'amasengesho mu gihugu cya Uganda.
    b.Aninah Busingye yabwiye Itangazamukuru rya AFP ko kuri uyu wambere  ingabo z’u Rwanda zabahagarikiye k’ umupaka wa Katuna bashaka kwinjira muri Uganda.
    c.Vatican " Ntabwo yashimishijwe nagato n’igikorwa cyokubuza Abanyarwnada kujya muri Uganda mu kwibuka abihaye Imana 24 bishwe n'umwami wa Uganda mu 1885 -1887.
    3.Patrick Mbeko yakoze ubusesenguzi buteye kwibaza byinshi kuri Politike ya Kagame na President Felix Tshisekedi .
    a.Ese Paul Kagame na President Tshisekedi baba bafitanye amasezerano yihariye?
    4. LT Joe Mutabazi azasubira imbere y'inkiko z'ibyihebe taliki ya 11/06/2019.
    a.Twabibutsa ko LT Joe Mutabazi yakatiwe gufungwa burundu hamwe na bagenzi be 15.
    b.Abantu bose bashaka kugirira nabi Ikihebe Paul Kagame ?
    c.Abasirikare bakuru bose bararegwa gushaka kugirirana nabi Kagame
    5.Amazina mashya y’ibyiciro by'ubudehe agiye  kwemezwa .
    2 hr 21 min
  • NI NDE URI GUTANGA AMABWIRIZA YO KURASA ABANTU MU MASO Y'ABATURAGE?
    NI NDE URI GUTANGA AMABWIRIZA YO KURASA ABANTU MU MASO Y'ABATURAGE?
    Radio itahuka ntiyahwemye kwamagana yivuye inyuma ibikorwa by'urugomo Leta y'agatsiko ikorera abanyarwanda, ari nako kandi ibatabariza hirya no hino. Ariko aho ibintu bigeze, biteye kwibaza niba bya byiciro by'ubudehe bitarageze no mu mpfu z'abanyarwanda. wakwiyumvisha ute ukuntu abantu baraswa na police yiyita iy'umwuga mu maso y'abaturage, ku manywa y'ihangu, hanyuma abayobozi muri  Leta bakaruca bakarumira nkaho ntacyabaye. Ko igihano cy'urupfu cyaciwe mu Rwanda, abanyarwanda bamaze iminsi baraswa kandi bari mu maboko y'inzego z'umutekano, abo babazwe nde? ni nde utanga amabwiriza? biraturuka kuki? abanyarwanda bazabyihanganira kugeza ryari?
    Ab'ababyinnyi bo mu itorero Inganzo ngali baherutse gutorokera muri Amerika,aho bari mu bitaramo,  ngo bari bararahijwe indahiro y'umwihariko. izi ndahiro abanyarwanda bakoresha zishingira kuri he tegeko? ese abagiye mu butumwa bwa Leta bose barazirahira? bifite ingaruka ki ku bwisanzure bw'abanyarwanda?
    ibyo byose turabigarukaho mu kiganiro cyacu cy'uyu munsi, mu busesenguzi bw'abatumirwa bacu.
    Mwese muhawe ikaze.
    1 hr 56 min
  • ABARI N'ABATEGARUGORI MU MPINDURAMATWARA YO KUBOHORA ABANYARWANDA
    Turabasuhuje bakunzi ba Radio Itahuka Ijwi ry’ihuriro nyarwanda aho turi ku wa kabiri taliki ya 04 Kamena 2019. Tukaba tubahaye ikaze rero muri iki kiganiro aho  twibanda k’uruhare rw’abari n’abategarugori, mu mpinduramatwara yo kubohora abanyarwanda ku ngoma y’igitugu.
    Iyo turebye inkundura bamwe mu bari n’abategarugori barwanye ndeste bakomeje kurwana,  cyane cyane barwanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu, bitwereka cyangwa bitubwira iki twe abari n’abategarugori barwanira impinduramatwara yo kubohora abanyarwanda ?
    Byifashe bite mu guharanira uburenganzira bwabo ? Mu gufata ibyemezo mu gihugu ? Mu gutambutsa ibitekerezo byabo ? Ndetse no mu gutinyuka kuvuga ibitagenda bibabangamiye ?
    None mwebwe bari namwe bategarugori muri aho mwemerewe kugira ijambo, kuvuga icyo mutekereza muri uru rugamba rw’impinduramatwara yo kubohoza abanyarwanda, mwaba muhagaze gute mu kwitabira icyo gikorwa ? Byaba bibaraje ishinga ? Byaba ari umusonga ubabuza gusinzira ? Byaba ari umutwaro ubaremereye ?
    Byose turabirebera hamwe muri iki kiganiro mutegurirwa kandi mukakigezwaho na
    Chantal Nyange
    1 hr 49 min
  • ISARI YASUMBYE ISESEMI NONE KAGAME ARASHAKA KUBYUTSA UBUHAHIRANE N‘UBURUNDI NA KONGO (CEPGL).
    1. EAC Kagame arayivuruguse, imuhaye akato ahinduka igitotsi mu mata,  none arashaka kubyutsa  umuryango wa CEPGL( Rwanda-burundi-Kongo).  Kongo yishemo abantu miliyoni z‘abantu   zitabarika nk‘uko Mapping Report ibigaragaza. Abanyekongo bamwe batangiye kwita Prezida Tshisekedi  umugambanyi.  Agashya karuta utundi ariko  ni uko  Kagame ashaka kubyutsa ubuhahirane n‘u Burundi yashinje gukora genocide, akahakora coup d‘Etat igapfuba, akahica abayobozi batagira ingano hakarokoka Prezida nkurunziza ngo wakijijwe n‘uko ngo yahoraga yihisha  ntagaragare,  bikaba agahebuzo  igihe General Mubarak  asaba abanyarwanda kutongera kurongorana n‘abarundi. Nyamara ujya kwica ubukombe arabwagaza Nkurunziza ararye ari menge si urukundo ruzanye Kagame kuko ntayobewe ko muri Kongo Kagame arimo gutera inkunga ikomeye imitwe yitegura guhirika Nkurunziza.
     
    2.Banki y‘isi igaragaza ko u Rwanda ruri mu bihugu bidashora imari mu guteza imbere umuturage nk‘uko bigaragara mu bipimo byinshi rufitemo amanota mabi. Rukaba ruza kumwanya wa 142 mu bihugu  157. Kagame aho guteza imbere umuturage arafata imyenda yo kubaka  amazu n‘indi mishinga  ihomba, byose  bizishyurwa mu misoro izatangwa n‘abo baturage yatindahaje.
     
    3.Ingirwamashyaka zo m‘u Rwanda zitewe ishema no kutagirana amakimbirane  aranga imitwe ya Politiki ikorera mu kwaha kwa FPR. Biteye ishema kuvuga rumwe na FPR, ukumvikana   nayo muri byose  tuzi amarorerwa ikorera abanyarwanda ?
    2 hr 4 min
  • RWANDA & CONGO : KAGAME YAGIYE GUKARABA INTOKI KWA F.TSHISEKEDI ASABA KO BANDIKA ITANGAZO RISOZA URU
    1.Paul Kagame yagiriye Urugendo rw'umunsi umwe muri Congo Kinshansa.
    a.Kagame yagiye kunamira Premier Minister Etienne Tshisekedi uzashyingurwa ejo kuwa gatandatu muri Congo.
    b.Ese kujya kunamira Etienne Tshisekedi bivuze iki kuri Paul kagame? Kagame ataburura Imva ya Mbonyumutwa Dominque wabaye President wambere w’u Rwanda 1961.
    2.U Rwanda , Congo na Angola byemeranyije gushakira igisubizo cy'imitwe yitwaje intwaro iri mu Karere.
    a.Ibinyoma biragwira ! Nta nama yabaye i kinshansa, icyabaye ni ugukaraba ibiganza , noneho Kagame ati : ″Tugomba kurwanya Imitwe y’iterabwoba.″
    b.Inama ya ICGLR yateraniye i Kampala muri Uganda yagaragaje ikibazo cyuko iri shyirahamwe rifite ikibazo cyo gukurikirana imitwe yitwaje intwaro igaragara mu karere.
    3.Urwego rw'umuvunyi rwatangaje urutonde rw'abantu bagiye guterezwa cyamunara kubera kugaragaraho Ruswa.
    a.Abaturage mu Rwanda baribaza impanvu umuturage akomeje gukubitwa intorezo mu mutwe.
    b.Ibaze nawe ukuntu umuturage ariwe uterezwa cyamunara kubera ko ngo yaba yarariye cyangwa agatanga ruswa.
    c.Abahinzi 15, abamotari 11, n'abashoferi 11, abacuruzi 8, abakora ikitazwi 5, abakora muri VUP 4, rubanda rwa giseseka ni urwo gutabarwa mu Rwanda.
    4.Abanyarwanda muri Cape Town baracyibaza uwaba ari inyuma y'urupfu rwa Camir Nkurunziza
    a.Police ya Cape Town ntabwo irabwira Madame wa Camir Nkurunziza ababa bishe Umugabo we.
    b.Ese kuki Olivier Nduhungirehe yihutiye kuvuga ko Camir Nkurunziza yapfuye arwana cyangwa yaba yari afite icyuma ?
    5.Ibiciro bikomeje kwiyongera uko bwije n’uko bukeye.
    a.Nyuma yaho abaturage binubiye izamuka ry'ibiciro by'abamazi , hakurikiyeho izamuka ry'ibiciro bya Taxi Voiture ndetse na Twegerane.
    b.Abasirikare batoya bamaze amezi arenga 3 badahembwa.
    3 hr 30 min

About RadioItahuka

From the publisher's feed

Ijwi ry'Ihuriro Nyarwanda