RadioItahuka

RadioItahuka

By RadioItahukaNewsPolitics
Download on the App Store

RadioItahuka episodes

  • VOLKSWAGEN YARIBESHYE BIKABIJE KU RWANDA - IKINYAMAKURU CYO MU BUDAGE
    1. Kunanirwa gucuruza imodoka za Volkswagen m‘u Rwanda  bitumye propangande ya Kigali ku myifatire y‘ubukungu n‘isoko ry‘u Rwanda bijorwa byimbitse n‘ikinyamakuru cyo mu Budage. Turabasobanurira ibyo ikinyamakuru cyanditse.
    2. Ingabire Immaculée ngo kongera igiciro cy‘amazi ni uburyo bwo gushaka guhindura abaturage abashoramari. Ngo niba abacuruza amazi baracunze nabi ibyo bashinzwe si ikosa ry‘abaaturage.
    3. Gushyigikira ubutegetsi bunyereza ibya rubanda  bukaziba icyuho bwongera imisoro n‘ibiciro bya services si ukuba barihima?  Ingendo za Kagame zihombya igihugu,  za rwanda days, politique yo gusesagura no kunyereza ibya rubanda nk‘uko duhora tubikurikira muri za raporo z‘umugenzuzi w‘imari ya Leta n‘ubwo nawe hari aho atemerewe gutunga urutoki, byaba ari byo bitera igihombo bigatuma  minerval muri kaminuza yarongerewe igashyirwa kuri miliyoni 2 mu mashami amwe n‘amwe, umusoro w‘ubutaka ukikuba inshuro 10, igiciro cy‘amazi kikikuba  nshuro 2 ?  Intore zishyigikiye iyi politique zifite uburenganzira bwo kwitotomba iyo nazo zisabwe kwikora mu mufuka ngo zizibe icyuho cyacukuwe na Leta zishyigikiye?
    4. Nasho ifite uwuhe mwihariko ? Hambere aha Kagame yise  abagronome bize muri Israel“ Inyana z‘imbwa“ kuko banze  kujya gukora Nasho ngo ni mu cyaro, none baratubwirako aho  i Nasho  abahinzi bemerewe gusimburanya ibihingwa mu mirima uko bashaka mu gihe ahandi bategekwa k‘umunwa w‘imbunda ibyo bagomba guhinga.  Umwihariko waho waba ari uko  umushinga wa Nasho watangijwe n‘inshuti ya Kagame Howard Buffet ?
    2 hr 1 min

  • IBINGIRA ASHOBORA KWAMBURWA AMAPETI NYUMA GUCURIRWA IBYAHA BYO KWIBA IBYARUBANDA
    Nongeye kubaha ikaze bakunzi ba Radio Itahuka. Muri kumwe nanjye JP mu kiganiro cy' uyu munsi nk' ibisanzwe buri wa gatatu.
    Nyuma y' aho Min Sam Kuteesa ahishuriye byinshi ku myitwarire mibi y' u Rwanda k'umubano w' ibihugu byombi u Rwanda na Uganda, Ubu Kagame na Leta ye bagarukanye ubukana budasanzwe.
    Ibingira muunzira y' Umunyururu bitewe na Koperative KTCC y' ibirayi isanzwe ibingwabungwa naba Demob.
    Ange Kagame  n' umukunzi we m'umubano wapanzwe na Jeannette none abaye hagati y' amenyo nk' ururimi. Amateka avuga iki ku mubano nk' uyu ?
    Ibi hamwe n' Ibindi byinshi biranga ihirima rya Rwabujindir ni muri iki kiganiro.
    2 hr 19 min
  • UGANDA VS RWANDA : U RWANDA RWABA RUTEGANYA GUFUNGA AMBASADE YARWO I KAMPALA
    1. Ese koko u Rwanda rwaba ruteganya gufunga Ambasade yarwo muri Uganda?
    a.Ikinyamakuru cyandikira kuri Internet cyo muri Uganda "Whisper Eye, Region week  cyatangaje ko Leta ya Kagame yaba iteganya gufunga Ambasade yabo i Kampala. 
    b.Inzego z'umutekano za Uganda zirashimangira ko Paul Kagame akoresha Ambadade y'u Rwanda i Kampala mu guteza umutekano mukeya igihugu cya Uganda.
    c.Ambasade y'u Rwanda yabaye icyicaro cy'iterabwoba "headquarters of Terrorism, money laundering, political interference as he (Kagame) fights for influence in Uganda".
    d.Ibi birego byose birashimangira ko Kagame ariwe ubiri inyuma. Ibikorwa by'iterabwoba muri Uganda, gukoresha amafaranga y'indonke, kwivanga muri Politike ya Uganda ashaka kuyobora politike yayo. 
    2.U Rwanda rwinjiye mu bihugu by’ibinyamuryango by’Ikigo cy’Iterambere "OECD".
    a.U Rwanda  rwasabiwe kwinjira muri uyu mu ryango mu Ugushyingo 2018.
    b.Twibukiranye ko ibi byose atari u Rwanda rwabikoze ahubwo ari abakozi ba Kagame babikoze aribo  Yehuda Weinstein na Ron Prosor.
    c.The Jerusalem Post yatangazaga ko aba bagabo barimo gukora ubukangurambaga k'u Rwanda.
    3.Urubanza rwa Gen Rusagara na Col Tom Byabagamba ruzasubukurwa ejo ku wa gatatu taliki ya 22/05/2019.
    a.Col. Byabagamba yakatiwe gufungwa imyaka 21 no kwamburwa impeta zose za gisirikare.
    b.Rtd. Brig. Gen. Frank Rusagara we ahanishwa gufungwa imyaka 20.
    c.Rtd. Sgt. Kabayiza Françoi nawe ahanishwa igifungo cy’imyaka itanu n’ihazabu y’ibihumbi 500.
    3 hr 8 min
  • TURWANYE UMUCO WA TERERA IYO UMUNGA URUGENDO RW'IMPINDURAMATWARA
    TURWANYE UMUCO WA TERERA IYO UMUNGA URUGENDO RW'IMPINDURAMATWARA.
    Icyamamare Michael Jordan ufatwa nk'umukinnyi mwiza w'ibihe byose mu mukino wa basket ball yaravuze ati :'' nahushije imipira igana mu rushundura inshuro 3000, natsinzwe imikino igera kuri 300, inshuro zigera kuri 26 nagiriwe icyizere cyo gutera umupira wa nyuma wagombaga kuduha intsinzi ariko ndawuhusha, naratsinzwe, ndatsindwa, ndongera ndatsindwa, niyo mpamvu ubu ibyo nkora bimpira. ni uterera iyo rimwe bishobora kuba akamenyero, rero ntugaterere iyo bibaho.
    aya magambo y'uyu mugabo w'igihangange turayatura abanyarwanda bari mu rugamba rw'impinduramatwara mu gihugu cy'u Rwanda, tubashishikariza kongera imbaraga mu murongo bariho wo guharanira demokarasi, uburenganzira bwa muntu, kwishyira ukizana, ubutabera bubereye bose, no kugira ijambo mu rwababyaye. kwanga ko igihugu kiba akarima ka bamwe, ni igikorwa cy'ubutwari, gisaba kwitanga no gukunda abandi. muze rero mwese uyu munsi kurusha ejo hashize tubishyiremo imbaraga.
    muratumiwe mwese mu kiganiro.
    1 hr 58 min
  • S.KUTESA YASHIMANGIYE KO BAFASHE ABO MU NZEGO Z'UMUTEKANO ZU RWANDA MURI UGANDA
    1.Demokarasi irahenda kandi iraharanirwa 
    a.Paul Kagame arihanukira yifuriza President w'Afurika y’Epfo "Cyril Ramaphosa" n'ishyaka rya ANC itsinzi begukanye mu matora y'abadepite. 
    b.Ese ni irihe somo abanyarwanda bakwigira muri Demokorasi zo mu bindi bihugu?
    c.Ese twavuga ko ANC yanze gutsinda ku majwi 99%?
    2.Umubano wu Rwanda na Uganda ukomeje kuba ihurizo rikomeye.
    a.Min Sam Kutesa k’ushuro yambere yemeye ko bafunze "Agents" bo munzego z'umutekano w’u Rwanda binjiye muri uganda bakahakorere nta burenganzira babifitiye.
    b.Min Sam Kutesa ati : ″ Nta narimwe Uganda yigeze  ifunga umupaka kandi ntabwo izigera ifunga umupaka  n'ibihugu bituranye nayo.″
    c.Min Sam Kutesa ati :″Ibirego byose u Rwanda rushinja Uganda nta shingiro bifite ntabwo dufasha Ihuriro Nyarwanda RNC cyangwa undi mutwe wose ushaka gutera u Rwanda.″
    3.Nyuma yaho ibihugu bikomeye birenga 10 bibujije abenegihugu babyo kudasura u Rwanda uyu munsi Leta y’u Rwanda yajyanye abahagarariye ibihugu byabo gusura ishyamba rya Nyungwe.
    a.Ibihugu birimo France, Canada, Ubudage, Australia, United Kingdom,  Sweden, Ubuholandi ndetse n'ububiligi .
    c.Amb Richard Sezibera yazindukanye bamwe mu bahagarariye ibihugu gusura ishyamba rya Nyungwe.
    d.Umutekano ntabwo ari ugusura ibyiza Nyaburanga, Kagame nyiri ubwite yagaragaje ko nta mutekano afite iyo arimo gusura u Rwanda "Visit Rwanda".
    4.Callixte Nsabimana "Sankara" yeretswe abanyamakuru uyu munsi ku kicaro cya "RIB" ku Kimihurura.
    a.Abantu benshi bibajije impamvu noneho Leta yamugaragaje nyuma y'igihe kirekire bamufite kuva taliki ya 13/04/2019.
    b.Umwunganizi we mu mategeko Moïse Nkundabarashi  yumvikanye asa nk’ushimangira ibyaha bya Sankara aho kumurengera.
    2 hr 54 min
  • AMAZI AHENZE : KURI BAMWE IGISUBIZO NI UGUSUBIRA KWIVOMERA IBISHANGA
    1. NISR,  ikigo cya Leta cy‘ibesheshyamibare, kiravuga ko  ku isi  u Rwanda ari Leta ishingira ku mibare mu gufata ibyemezo ( 2.5.2019). Politiki ya Leta ku biciro by‘amazi n‘abaturage  benshi bari mu bukene bukabije bagaragara mu byiciro by‘ubudehe  no mubyegeranyo bya Leta,  iranyomoza NISR.
    2. Kuri Radio Itahuka twagaragaje kenshi ko mu Rwanda hari icyiciro cy‘abaturage kidashobora kwigondera amazi ya robine muzi mwese. Iki kikaba ari ikintu gishya mu Rwanda.
    3. Kubera ibiciro bishya by‘amazi, noneho hari n‘abandi baturage bifashije batangiye gushoka ibishanga. Meya wa Kigali, Rwakazina Marie Chantal yihanangirije abohereza imyanda mu bishanga, kuko ngo bahura nayo mu mazi bavoma.(Imvaho nshya 29.1.2019). Gusubira kuvoma ibishanga bihabanye cyane n‘ibyatangajwe na RURA yihanukiriye igatangaza ko ibiciro bishya by‘amazi bijyanye n‘ubushobozi bw‘abanyarwanda( 13.5.2019), kimwe n‘abategetsi banyuranye babeshya ko abanyarwanda 84% bafite amazi meza.
    4. Ku ruhande rumwe Leta irimo kwerekana imishinga irenze kure ubushobozi bwayo, nk‘ibyogajuru, robot, ku rundi ruhande  kandi mu gihe kimwe, ministeri z‘ubuhinzi, uburezi, ubuvuzi zirataka kwimwa bije yo gukemura ibibazo by‘ibanze nko kugaburira abanyeshuri, ahandi abaganga baramara amezi 3, 4  bakora badahembwa.
    2 hr

About RadioItahuka

From the publisher's feed

Ijwi ry'Ihuriro Nyarwanda