RadioItahuka

RadioItahuka

By RadioItahukaNewsPolitics
Download on the App Store

RadioItahuka episodes

  • LETA YA FPR NA KAGAME MU MAREMBERA KUBERA KUNANIRWA KWIGA AMATEKA
    Leta ya FPR na KAGAME mu marembera kubera kunanirwa KWIGA AMATEKA no KUGENZURA IBIHE ngo bibafashe gukora neza. KWIMURA IMANA ISUMBABYOSE KANDI ISHOBORABYOSE mu rwa GASABO bitumye igihugu kijya mu makuba kubera kwinangira imitima kwa KAGAME PAUL na LETA ayoboye.
    Daniyeli 4:21-24
    *Ubwami buranyazwe
    Obadiya 1:1-21
    * Ingaruka z’ubutegetsi bubi
    Matayo 23:13-39
    * Abanyamadini boretse igihugu
    1 hr 16 min
  • INGOMA MBI NTIGIRA UBWOKO N’IKIYIKUBWIRA YITWAZA UBWOKO
    IGIHE NI IKI:
    INGOMA MBI NTIGIRA UBWOKO N’IKIYIKUBWIRA YITWAZA UBWOKO
    Ubwishongozi bwa Sezibera Richard n’iterabwoba rya Nduhungiriki Bimaze iki ku bakunzi b’amahoro, ku barwanya akarengane, ku batumva ibintu kimwe naba bagabo?
    Abaturage bafite uburenganzira bwo kwigomeka kuri Leta mbi y’agatsiko cyane cyane  banga  kuba igikoresho cyayo mu guhohotera no kubangamira bagenzi babo. Kwaga kuabigikoresho cya Leta y’agatsiko bisigaye bituma yibasira abana ibashinja jenoside.
    Inzererezi ikomeje ubuzererezi mu mihana ishaka uko yabona agatotsi dore ko ngo bitayorohera gusinzira iyo iri mu Rwanda. Iminsi irenze icumi ibungera.
    2 hr 1 min
  • IBYICIRO BY'UBUDEHE:UBUBASHABUGUZI BW‘ABATURAGE NIBWO BWATAMAJE LETA Y‘AGATSIKO
    1. Ibinyoma bibiri by‘ibanze byari bigamije bashyiraho ibyiciro by‘ubudehe ntibyafashe. Gutubya nkana umubare w‘abakene  mu nyungu za politiki no kugabanya umubare w‘abagomba gufashwa na Leta byaranze,  kuko byagonganye n‘ububashabuguzi bw‘abaturage buri hasi cyane budahuye n‘ibyiciro bashyizwemo. Leta y‘agatsiko irimo guhangana n‘ingaruka z‘ikinyoma cyayo. Abavuzwa malariya k‘ubuntu bagombaga kuba miliyoni 1,5 yo mu cyiciro cya mbere gusa ariko haje kwiyongeraho abandi miliyoni 3 bo kiciro cya 2 bananiwe kuyivuza. None nyuma y‘aho induru zivugiye mu gihugu kubera ko abana b‘abakene bangiwe inguzanyo za buruse kubera ko ababyeyi babo bashyizwe mu byiciro by‘abifashije kandi bakennye, Leta y‘agatsiko igiye kwiga uburyo ibyiciro by‘ubukene byatekinitswe nkana nayo bitakomeza guherwaho mu gutanga inguzanyo za buruse.
    2.Niba Leta ubwayo yiyemerera ko ibyiciro by‘ubudehe nta gaciro bigifite kuko byizwe nabi, byatekinitswe nkana kubera impamvu 2 z‘ingenzi twavuze hejuru, hari byinshi byagombye guhinduka bigendera kuri ibyo byiciro  cyane cyane ingano ya mutuelle de santé, gusorera ubutaka, amafranga y‘ishuri, guhabwa akazi muri VUP, programe ya girinka etc… Imibare y‘abakene Leta yatangarije abantu kandi iturutse mu byiciro by‘ubudehe bigaragara ko byakozwe nabi, imibare Kagame yanitwaje ajya gushimuta manda yagatatu, iyi mibare iracyafite  akahe agaciro? Ibyiciro by‘ubudehe byaba byarakozwe hutihuti, bagatubya imibare y‘abakene nkana kugirango bibe impamvu yo gushimuta manda ya gatatu ?
    1 hr 30 min
  • IBYICIRO BY‘UBUDEHE:UBUBASHABUGUZI BW‘ABATURAGE NIBWO BWATAMAJE LETA Y‘AGASTIKO

    1 hr 25 min
  • KAGAME MU IHURIZO RIKOMEYE NYUMA YO KUMENYE KO NYIRAMONGI YAMUNZE UBUTEGETSI BWE
    Ikaze kuri mwese bakunzi ba Radio Itahuka. Ni kuwa 1/5/19. 
    Byaje bagira ngo ni ibikino, ariko inkuru yabaye impamo ko ubu Kagame ari mu ihurizo rikomeye nyuma y' aho guhandura ibihato bya jeannette Nyiramongi byabaye ingutu. 
    Uruzinduko rwa Kagame muri Amerika turarugarukaho, ese koko ahahiye iki abanyarwanda ?
    Kagame yafatiwe mucyuho ubwo yajyaga kwakira umwami wa QATAR arikumwe n' umuntu ushakishwa n' amahanga kubera kuregwa Iterabwoba.'
    Turaza gusubiza kandi abatwandikiye nkuko mwabidusabye 
     
    Muri kumwe na Jean Paul Turayishimye
    2 hr 14 min
  • AHO SEZIBERA RICHARD NTAKUBISE UMUTWE KU IJURU KU BWA WA MUHUNGU WA SEMUHANUKA?
    1.Richard Sezibera aranze akomeje kwikoma P5 mu gasuzuguro n’ubwibone bwinshi ayita umutwe w’iterabwoba.
    a.Rishard Sezibera yatangiye avuga ko atazi icyo ari cyo RNC.
    b.Uvuga ikitagenda  m’u Rwanda wese Richard Sezibera aramwita umwanzi w’u Rwanda.
    c.Ese kuvuga ibibi agatsiko gakorera abanyarwanda ni ukubifuriza ikibi ?
    d.Ni nde ukorera ibibi abanyarwanda hagati y’agatsiko kabamariye ku icumu n’abamagana ibyo bikorwa by’urukozasoni ?
    e.Richard Sezibera yatubwira ari ryari P5 yigeze yigamba ko ishaka gutera U Rwanda no kwica abanyarwanda?
    2.P5 irasaba  ibiganiro by’amahoro  n’u Rwanda, igisubizo ni ikihe? Kigeze hehe ?
    a. Gusebya P5 uyita umutwe w’iterabwoba nibyo bizanira u Rwanda amahoro ?
    b.Ese kwitarutsa ikibazo kigaragarira buri wese igihimbira ibitakirimo niko kugisubiza ?
    c.Richard Sezibera ati : ″Amahoro ni yose u Rwanda ruratekanye.″ None ko amahanga arimo abakomanyiriza abuza abaturage bayo kugana m’u Rwanda kubera ikibazo cy’umutekano ?
    2 hr 20 min
  • ABARI N'ABATEGARUGORI MU MPINDURAMATWARA YO KUBOHORA ABAYARWANDA
    Turabasuhuje bakunzi ba Radio Itahuka Ijwi ry’ihuriro nyarwanda aho turi ku wa mbere taliki ya 29Mata 2019. Tukaba tubahaye ikaze rero muri iki kiganiro aho  twibanda k’uruhare rw’abari n’abategarugori, mu mpinduramatwara yo kubohora abanyarwanda ku ngoma y’igitugu. Ahoturi bwibande kuri izi ngingo zikurikira :
    Kubahiriza uburenganzira bw’umwari n’umutegarugori ku ngoma ya FPR
    Ubukungu : uruhare rw’abari n’abategarugori ( gukura, kwiga, kwibeshaho…)
    Ubuzima : uburere, ba mayibobo b’abakobwa, abana baterwa inda bataragera ku myaka y’ubukure, abana bakuramo inda….
    ukwishyira ukizana k’umwari n’umutegarugori ku ngoma ya FPR
    Politique : Abari n’abategarugori mu bikorwa bya politique m’u Rwanda. Babikora gute ? Mu bwisanzure ? Ingero Victoire Ingabire, Diane Rwigara.
    Iyicwarubozo rishingiye ku gistina rirakataje kandi bikaba ari umwera uturuka ibukuru …
    Ingaruka z’iyicwarubozo zishingiye ku gistina ku bari n’abategarugori ku giti cyabo, k’umuryango ndetse no ku gihugu
    Byose rero tukaba tugiye  kubirebera hamwe  muri iki kiganiro mutegurirwa kandi mukagezwaho na Chantal Nyange.
    Mwese turabatumiye
    2 hr 1 min
  • ABARI N'ABATEGARUGORI MU MPINDURAMATWARA YO KUBOHORA ABANYARWANDA
    Turabasuhuje bakunzi ba Radio Itahuka Ijwi ry’ihuriro nyarwanda aho turi ku wa mbere taliki ya 29 Mata 2019. Tukaba tubahaye ikaze rero muri iki kiganiro aho  twibanda k’uruhare rw’abari n’abategarugori, mu mpinduramatwara yo kubohora abanyarwanda ku ngoma y’igitugu. Aho turi bwibande kuri izi ngingo zikurikira :
    Kubahiriza uburenganzira bw’umwari n’umutegarugori ku ngoma ya FPR
    Ubukungu : uruhare rw’abari n’abategarugori ( gukura, kwiga, kwibeshaho…)
    Ubuzima : uburere, ba mayibobo b’abakobwa, abana baterwa inda bataragera ku myaka y’ubukure, abana bakuramo inda….
    ukwishyira ukizana k’umwari n’umutegarugori ku ngoma ya FPR
    Politique : Abari n’abategarugori mu bikorwa bya politique m’u Rwanda. Babikora gute ? Mu bwisanzure ? Ingero Victoire Ingabire, Diane Rwigara...
    Iyicwarubozo rishingiye ku gistina rirakataje kandi bikaba ari umwera uturuka ibukuru …
    Ingaruka z’iyicwarubozo zishingiye ku gistina ku bari n’abategarugori ku giti cyabo, k’umuryango ndetse no ku gihugu
    Byose rero tukaba tugiye  kubirebera hamwe  muri iki kiganiro mutegurirwa kandi mukagezwaho na Chantal Nyange.
    Mwese turabatumiye
    1 hr 35 min

About RadioItahuka

From the publisher's feed

Ijwi ry'Ihuriro Nyarwanda