RadioItahuka

RadioItahuka

By RadioItahukaNewsPolitics
Download on the App Store

RadioItahuka episodes

  • BANNYAHE : AMAZU BAHATIRWA KWIMUKIRAMO NI AYA KARERA DENIS UMUSHUMBA WA FPR
    1. Ubusubiracyaha : Amakosa yakozwe muri Bannyahe Leta irateganya kuyakora  no mu tundi duce tw‘umujyi izimuramo abantu nta ngurane y‘amafanga itanze. Ingurane y‘amafranga ku bimurwa mu byabo yaba igiye kuba amateka mu Rwanda? Mu nyungu za nde?  Muri Bannyahe ngo hari conflits d‘intérêts kuko ngo Uwubaka amazu bahatira abimurwa kwimukiramo ni umushoramari Denis Karera, murumuna wa Busingye Ministre  w‘ubucamanza,  akaba n‘umushumba w‘amafranga ya FPR. None  mu nkiko  abaturage bashobora gutsinda  minijust na FPR gute  kandi ubucamanza  m‘u Rwanda butigenga ? Ikindi kimenyetso abantu bakeneye ni ikihe ko FPR ikora nka mafia yo mu Butariyani?
    2. Amategeko agamije gukumira ubwisanzure mu bitekerezo ni menshi, abantu bakomorewe kunenga abategetsi ntacyo bikemura ahubwo ni amayeri yo kubeshya amahanga  ko yadohoreye abanenga ubutegetsi.*
    3. Ingengabitekerezo ya genoside, kurwanya gahunda za Leta, kwangisha abaturage ubutegetsi ni inkota yizunguza ku mitwe y‘abanyarwanda, ishobora kubaca umutwe igihe cyose banenze Leta. Igihe cyose hazaba hariho  amategeko nk‘aya adasobanutse adafite contours zizwi, ari flous, ntabwisanzure mu bitekerezo buzashoboka. Kagame namese kamwe, amategeko aniga ubwisanzure mu bitekerezo yose ayakureho cg ayagumisheho, ibindi ni uruhendabana.
    4. System  ya politiki uko yubatse ntabwo ubwisanzure mu bitekerezo bushoboka.  Ubwisanzure mu bitekerezo bugomba kujyana no gufungura urubuga rwa politiki kuko FPR nk‘ishyaka rimwe rukumbi ntabwo ariyo izakora amakosa ngo inayangenge, aka ni akazi ka opposition itemerewe gukorera m‘u Rwanda.
    2 hr 59 min

    1 hr 59 min
  • UBUTUMWA KU ABANYARWANDA MU ISHUSHO Y’AMATORERO ARINDWI YO MURI AZIYA.
    UBUTUMWA KU ABANYARWANDAKAZI N’ABANYARWANDA MU ISHUSHO Y’AMATORERO ARINDWI YO MURI AZIYA. Igice cya kabiri:
    Itorero rya FILADELIFIA na LAODIKIA
    IBYAHISHUWE 3:7-22
    Tureke uburyarya:
    Amagambo akurikira yagize ingaruka k'ubuzima bw’abanyarwanda urugero: ntiteranya, bitanturukaho, kubagarira yose, umurenzaho,... nyamara ingaruka iyo zitugezeho dusanga tuvuga ngo: sinamenye, inzira ntibwira umugenzi, uwanze kumva ntiyanga kubona, igikenya nticyumva ihoni cg inzogera, agapfa kaburiwe n’ayandi....
    Birakwiriye ko tureka guhera m' urungabangabo, tumese kamwe
    Matayo 6:24
    Yosuwa 24: 14-25
    14“Nuko noneho mwubahe Uwiteka mumukorere mu by'ukuri mutaryarya, kandi mukureho za mana ba sogokuruza banyu bakoreraga hakurya ya rwa ruzi no muri Egiputa, mujye mukorera Uwiteka.
    15“Kandi niba mutekereza ko ari bibi gukorera Uwiteka, uyu munsi nimwitoranyirize uwo muzakorera, niba ari izo mana ba sogokuruza bakoreraga zo hakurya ya rwa ruzi, cyangwa imana z'Abamori bene iki gihugu murimo, ariko jye n'inzu yanjye tuzakorera Uwiteka.”
    1 hr 9 min
  • WARWANYA UTE IMITWE Y’IBYIHEBE BY’ITERABWOBA KANDI URI UMUFATANYABIKORWA NABYO?
    IGIHE NI IKI
    NI GUTE WARWANYA IMITWE Y’IBYIHEBE BY’ITERABWOBA KANDI URI UMUFATANYABIKORWA NABYO?
    Hagati ya RNC yifuza ibiganiro na Kagame m’ubucuti bwe bufifitse n’abaterankunga b’imitwe y’ibyihebe ni nde wakwitwa ikihebe ? RNC? cyangwa Kagame ?
    Mu mwaka w’2018 mu kwzi kwa gatatu nibwo Kagame yatanze inkunga ya miliyoni 1 UDS yo kurwanya  ibyihebe by’iterabwoba muri Sahel.
    Ihuzagurika ry’ubucamanza m’u Rwanda rikomeje kwerekana ubuswa bwinshi mu mategeko aho ngo abasebya Kagame bagomba kudoderwa ibihano byihariye binyuranyije n’Itegekonshinga ry’u Rwanda. Sam Rugege ati : ″Gusebya umukuru w’igihugu no kumutuka bigomba guhanishwa amategeko mpanabyaha.″
    None wa ″mufa ntiwaba urimo inshishi″? ″Visit Rwanda″  kuva aho ’ibihugu byinshi by’Uburayi, Amerika ndetse na Australiya bisohoye amatangazo aburira abaturage babyo ko kubera impamvu z’umutekano wabo birinda kujya mu duce turi hafi y’amajyepfo y’u Rwanda ndetse n’uturi hafi y’ishyamba rya Nyungwe , abari k’ubutegetsi m’u Rda ntibabikozwa ngo umutekano ni wose.
    2 hr 12 min
  • UMUTEKANO: IBIHUGU BIKOMEYE BIRABUZA ABATURAGE BABYO GUSURA U RWANDA
    1. Ubufransa, Canada, Ubudage,  Australia n‘Ubwongereza  biraburira abaturage babyo kwirinda kujya mu turere tumwe na tumwe tw‘u Rwanda cyane cyane Nyungwe, akarere gahana umupaka n‘Uburundi,  na Uganda, pariki yo mu Birunga,  ndetse no ku mupaka wa Kongo  kubera impamvu z‘umutekano.
    2.  Kagame ashenye ubukerarugendo. Twavuze  kenshi ko kubura amahoro arambye mu karere, gufunga imipaka, kubangamira urujya n‘uruza rw‘abantu n‘ibintu mu karere,  kwanga  imishyikirano,  umwuka w‘intambara ari uburozi k‘ ubukerarugendo n‘ishoramari. None  Leta  y‘agatsiko  iradusubiza iki?
    3.  U Rwanda rurashaka kwimurira ubwikorezi k‘umupaka wa Rusumo, ku rundi ruhande Dr. Sezibera arasaba Uganda kwihutisha imirimo ku mu paka wa Gatuna kugirango urujya n‘uruza rw‘abantu  n‘ibintu rusubire uko rwahoze.  Ngo k‘uruhande rw‘u Rwanda imirimo igeze ku kigero cya 93%.  Dr. Sezibera arashaka kutwemeza  ko ikibazo k‘umupaka wa Gatuna ari ibikorwa remezo?
    4. Prof Shyaka baramuhonda ntanoga, arihanukira akemeza ko nta vangura riba m‘u Rwanda.
    5. RFI iravuga ko hari intambara y‘imibare ku bukene hagati ya Leta y‘agatsiko na Banque Mondiale k‘uruhande rumwe, n‘abashakashatsi bigenga k’urundi ruhande.
    1 hr 30 min

    1 hr 33 min
  • UKO IKIGIRWAMANA RAM CYIMITSWE M'U RWANDA CYAZANYWE NA BAPU NTUCIKWE.
    Twongeye kubaha ikaze banyarwanda banyrwanda kazi, ndetse namwe bakunzi ba Radio Itahuka. Turi ku wa 4/24/2019. Muri kumwe na Jean Paul.
    Benshi batungujwe n' Ikigirwamana cy' abahinde cyimitswe m'u Rwanda kuwa 20/04/2019. Madame Ambassaderi Charlotte Mukankusi aradusobanurira lbyihishe inyuma y' iyo ngirwa Mana.
    Professeur Charles Kambanda nawe araza kudufasha mu kudusobanurira Private Prosecution isobanuye n'uko ikora. Ndetse n' izindi manza zaburanishijwe m'u Rwanda uyu munsi.
     
    Ntimutangwe
    3 hr 8 min
  • ABARI N’ABATEGARI MU MPINDURAMATWARA YO KUBOHORA ABANYARWANDA
    Turabasuhuje bakunzi ba Radio Itahuka Ijwi ry’ihuriro nyarwanda aho turi ku wa mbere taliki ya 22 Mata 2019. Tukaba tubahaye ikaze rero muri iki kiganiro aho  twibanda k’uruhare rw’abari n’abategarugori, mu mpinduramatwara yo kubohora abanyarwanda ku ngoma y’igitugu.
    1.Ingaruka z' intambara ku bari n'abategarugori m’u Rwanda mbere ya 1990.
    a. Gushyigikira abari n’abategarugori bo nkingi mwikorezi y’iterambere ry’igihugu bihagaze gute m’u Rwanda rw’iki gihe ugereranyije na mbere ya 1990 ?
    b. Ni izihe ngamba Leta y’'u Rwanda yafashe mu rwego rwo guhumuriza abari n'abategarugori nyuma ya1994 ?
    c . Ni uwuhe mwanya w’umwari n’umutegarugori mu iterambere ry’igihugu tugendeye  ku  kukigereranyo cya mbere ya 1990 ?
    d.Imiryango ivangura imfubyi n'abapfakazi m’u Rwanda ntibyaba ariryo  ipfundo ry'amacakubiri mu banyarwanda ?
    e. Ese iyo tugereranyije invugo ya Leta ya Kigali ku iterambere ry’umwari n’umutegarugori hari aho dusanga bihuriye n’ingiro?
    Byose turabireba muri iki kiganiro aho muri kumwe nanjye Chantal Nyange.
    Mwese turabatumiye
    1 hr 40 min

    1 hr 41 min

About RadioItahuka

From the publisher's feed

Ijwi ry'Ihuriro Nyarwanda