RadioItahuka

RadioItahuka

By RadioItahukaNewsPolitics
Download on the App Store

RadioItahuka episodes

  • INKUNDURA Y'IMPINDURAMATWARA MURI AFURIKA IRARIMBANYIJE, NI NDE UTAHIWE???
    IGIHE NI IKI
    INKUNDURA Y'IMPINDURAMATWARA MURI AFURIKA IRARIMBANYIJE, NI NDE UTAHIWE???
    Zine el abidine ben ali, Hosni Mubarak, Mouammar Kadhafi, Blaise compaore, Robert Mugabe, Abdelaziz Bouteflika, Omar el bechir, abo bose bari abakuru b'ibihugu bari barigize utumana duto mu bihugu byabo, bakandamiza abaturage karahava, babiba imitungo yabo, barinezeza reka sinakubwira, kugeza umunsi abaturage bavuze bati ibi birarambiranye, bafata icyemezo cyo gusubirana ubutegetsi bwabo bakabuha uwo bihitiyemo mu matora asesuye. intambwe imaze guterwa n'abo banyafurika niyo gushimwa byimazeyo, ariko kandi haracyari abandi bakuru b'ibihugu batekereza ko bo ari ibivajuru ntawabahigika, muri abo ni nde utahiwe muri iyi mpinduramatwara? Igisubizo ngihariye abakunzi ba radio itahuka.
    M'u Rwanda icyunamo, kirarimbanyije, mu gihe Perezida Kagame n'umuryango we bibereye mu birori n'abayobozi b'umukino wa basketball muri Amerika uzwi nka NBA. ni mugihe kandi abandi banyarwanda byanze mu nda bakareba imipira ya champions league ubu bo bari mu mazi abira.
    Umwana w'umukobwa witwa Alla Salah ufite imyaka 22, niwe wayoboye imyigaragambyo yo gukura Omar el bachir ku butegetsi yari amazeho imyaka 30. Alla Salah intero ye yakirwaga n'abantu uruvunganzoka bari kumwe nawe yagiraga iti " Amasasu siyo yica, hica uguceceka kw'abaturage" ni irihe somo abanyarwanda, ndetse n' urubyiruko byumwihariko bamwigiraho?
    Mein kampf, iki gitabo cy'ubugome bw'indengakamere bwa Adolf Hitler ngo inkotanyi zaba zaragisanze mu nzu ya habyarimana mu kwezi kwa karindwi 1994 cyarahinduwe mu kinyarwanda , ahari abayahudi ngo yarahasimbuje abatutsi, nkuko bitangazwa na Dr Richard Sezibera. ibi se koko byaba ari ukuri? turabyunguranaho ibitekerezo
    Muratumiwe mwese mu kiganiro
    2 hr 59 min
  • NTIWAVUGA KO UFITE UMUTEKANO HARI ABATURAGE WAHEJEJE HANZE-CHEIK HARELIMANA
    1. Umuyobozi m‘urwego rw‘igihugu  ngishwanama rw‘inararibonye yavuze aya amagambo anenga guverinoma ya Habyarimana, ariko akaba arimo igisubizo kuri Gen Mubarak,  Kabarebe na Shebuja bakunze kwigamba ko u Rwanda rutekanye.
    2. Nyuma y‘aho impunzi z‘abanyarwanda zivaniweho ubuhungiro ku kagambane ka Leta ya Kagame, izatahutse ku bushake ntizigera kuri 1% ukurikije imibabare itangwa na Leta y‘u Rwanda.  Ibibera m‘u Rwanda  nibyo bitinyisha impunzi gutaha. Bityo politiki mbi ya Leta akaba ari yo iheza abanyarwanda mu buhungiro.
    3. a. Abantu baraburirwa irengero, bararaswa ku manywa y‘ihangu ku mpamvu z‘ubusabusa,      barakorerwa iyicarubozo aho bafungiye, imirambo irareremba mu ri Rweru.
    b. Abanyarwanda baratekinikirwa ibyaha, abacamnza bakaruca uko Leta y‘igitugu ibishaka.
    c. Abanyarwanda  bari mu buhungiro bikundira Radio itahuka bayikurikira umunsi ku wundi     ni benshi cyane, nyamara m‘u Rwanda kumva Radio itahuka nibyo byafungishije Generali  Rusagara, abandi bafashe bayumva barashimutwa bakicwa cg bakaburirwa irengero.
    d.Abanyarwanda benshi mu mahanga bibona muri RNC, muri FDU cyangwa mu yandi mashyaka atavuga rumwe na Leta y‘agatsiko. Nyamara m‘u Rwanda abayoboke ba FDU      baricwa kumanywa y‘ihangu, bagahimbirwa ibyaha bakajyanwa imbere y‘abacamanza     baziritswe amapingu ku maboko n‘amaguru, abarwanashyaka ba RNC bo ufashwe ngo ni ukwicwa ntawe ugomba kugezwa mu nkiko. None  gutoteza opposition si uburyo   butaziguye bwo guheza ishyanga abikundira opposition?
    1 hr 31 min

  • UBWOBA BUKABIJE BWATEYE IMPINDUKA ZIDASANZWE MU GISIRIKARE MU RWANDA
    Nongeye kubaha ikaze Banyarwanda namwe bakunzi ba Radio Itahuka.Mu kiganiro cyuyu munsi turarebera hamweuko ingoma ya Rwabujindiri ikomeje kugera ku ubuce
    1. Ubwoba bukabije bwateje impinduka mu gisirikare zidasanzwe
    2. Genocide ku inshuro ya 25, Kagame arabuza abandi kwidagadura maze we akaza ku maximiza muri America
    3. Ambassaderi w' Ubudage mu Rwanda yavuye mu Rwanda ariko Kigali ntishaka kuvuga icyo yapfuye n' u Rwanda. Kagame ngo biraba ngombwa ko ahindura abaganga!
    4. Ese kurwara bidasanzwe kwa bamwana wa Kagame hari aho guhuriye n' Ubukwe bwa Ange na Bertrand?
    Ibi hamwe n' Ibindi ni mukanya
    1 hr 54 min
  • TUGARUKE KU KIGANIRO "KAGAME" YAGIRANYE N'ABANYAMAKURU KUYA 08 MATA 2019.
    TUGARUKE KU KIGANIRO "KAGAME" YAGIRANYE N'ABANYAMAKURU KURI UYU WA 08 MATA 2019
    Perezida Kagame yagiranye ikiganiro kirambuye n'abanyamakuru bavuye imihanda yose baje kwifatanya n'abanyarwanda mu kwibuka genocide yakorewe abatutsi ku nshuro ya 25. ibinyamakuru n'ama radio akomeye ku isi byari bihagarariwe, ibibazo kuva ku gikorwa nyirizina cyo kwibuka, aho u Rwanda rugeze nyuma y'imyaka 25, umubano n'ibihugu by'abaturanyi, umutekano w'imbere mu gihugu, ibyo byose byagarutsweho muri iki kiganiro. turabisesengura rero muri iki kiganiro turebere hamwe icyo abanyarwanda basigarana.
     
    Muratumiwe mwese.
    2 hr 29 min
  • KWIBUKA KU NSHURO YA 25: KWIBUKA KWIZA NI UGUSIGASIRA UBUZIMA BW'ABASIGAYE
    KWIBUKA KU NSHURO YA 25: KWIBUKA KWIZA NI UGUSIGASIRA UBUZIMA BW''ABASIGAYE
    Muri uku kwezi mu mpande z'isi hose hazaba kwibuka ku nshuro ya 25 genocide yakorewe abatutsi, akaba ari igihe cyo kuzirikana aho u Rwango rwatsinze urukundo, aho Imana yatewe umugongo, aho abavandimwe bamaranye nyamara barasangiraga akabisi n'agahiye. ni n'igihe ariko cyo gutekereza kuri ejo hazaza, no kubakira ku ngamba na fondation ikomeye kugira ngo amahano nk'ayo muri 1994 atazongera kuba, ibi rero mu bigaragara niho hakiri ikibazo cy'ingutu, kuko kugeza ubu abayobozi b'u Rwanda batarafasha abanyarwanda kwiyunga bya nyabyo, bahereye mu guha uburenganzira n'abandi banyarwanda batari mu bwoko bw'abatutsi bishwe nabo urw'agashinyaguro. kuvangura abapfu ubwabyo bitesha agaciro umuhango mwiza wo kwibuka, kuko abacu batuvuyemo, umuntu atashidikanya kwemeza ko aho bari batugaya kuba nta masomo yo kwimakaza urukundo twavomye mu maraso yabo yamenetse. ibi rero nibyo tugiye kuganira kuri iki cyumweru.
    turi bunarebere hamwe ibyatangajwe n'ikinyamakuru gikomeye cyane cyo mu budage cyitwa Spiegel aho cyanditse inkuru ivuga ngo "mu Rwanda gupfa ntibyigeze bihagarara" n'indi nkuru igaruka ku kiganiro icyo kinyamakuru cyagiranye na Diane Rwigara, Dr Kayumba Christopher ndetse na depite Clarisse Imaniriho.
    Ni aho mu kanya
    Abaroma 12:21 "Ntureke ngo utsindwe n'ikibi, ahubwo ugume utsinda ikibi ukoresheje icyiza"
    1 hr 44 min
  • URUBYIRUKO RW'U RWANDA RWUGARIJWE N'IBINYOMA BY'AGATSIKO GACURIKA AMATEKA
    IGIHE NI IKI
    URUBYIRUKO RW'U RWANDA RWUGARIJWE N'IBINYOMA BY'AGATSIKO GACURIKA AMATEKA
    Mu bisa nk'umurimo mushya yahawe, james Kabarebe akomeje kwihererana urubyiruko rw'u Rwanda agerageza kurubeshya mu mvugo igaragaza kwivuguruza no kubeshya birenze urugero, ari nako akomeje kubiba mu bana b'u Rwanda umwuka wa munyangire. ibi rero bigatera kwibaza aho u Rwanda rugana niba abagize ejo hazaza bagiye kuzubakira ku kinyoma kubera ubutegetsi bubi bw'agatsiko.
    politiki y'ubushwanyi n'amahanga nayo irakomeje, nyuma y'uburundi, uganda, tanzania, ubu noneho hatahiwe ubudage, aho leta y'agatsiko yahambirije shishi itabona ambassador w'ubudage mu Rwanda kubera ko yagaragaje isura ya leta ya Kigali nyayo. 
    turi bunaganire gato ku bikorwa byo kwibuka abanyarwanda bazize genocide n'ubundi bwicanyi, aho imyiteguro igeze hirya no hino ku isi.
    Muratumiwe mwese.
    3 hr 1 min
  • ABARI N'ABATEGARUGORI MU MPINDURAMATWARA YO KUBOHORA ABANYARWANDA
    ABARI N'ABATEGARUGORI MU MPINDURA MATWARA YO KUBOHORA ABANYARWANDA Ni uruhe ruhare abari n’abategarugori bari mu nzego zifata ibyemezo bagaragaje mu gushimangira ihame ry’uburinganire m'u Rwanda? Ese abayobozi b’igitsina gore baba bifitiye icyizere k' uburyo bamurikira bagenzi babo mu guharanira ihame ry’uburinganire mu Rwanda?
    2 hr 4 min

About RadioItahuka

From the publisher's feed

Ijwi ry'Ihuriro Nyarwanda