RadioItahuka

RadioItahuka

By RadioItahukaNewsPolitics
Download on the App Store

RadioItahuka episodes

  • LEAH KAREGEYA ATI KAGAME SI UMWICANYI GUSA AHUBWO NI N' UMUSAZI WUMWICANYI
    Radio Itahuka, Ikaze mubiganiro byacu by' uyu munsi.Mukiganiro cyacu uyu munsiMadame Leah Karegeya, inararibonye mu ihuriro nyarwanda, araza kutuganiriria ku ifungwa ry' Imipaka, umubano hagati ya Uganda n' u Rwanda, Kwigamba kwica kwa Kagame ndetse n' Ibindi.
    Hagati ya Kagame na Museveni ninde ukwiriye gusobanura uwo Rujugiro ariwe? Ko kagame yibagirwa vuba.
    FPR ikomeje gupfobya Genocide 
    Mugihe abandi bakuru bibihugu batanga impozamarira, Kagame we arya akaribwa n' Akataribwa kwa Rwigara
    1 hr 53 min
  • INZIRA Y'AMAHORO IZAHARURWA NA NDE? ABA GENERAL BABIRI MU CYEREKEZO GITANDUKANYE
    INZIRA Y'AMAHORO IZAHARURWA NA NDE? ABA GENERAL BABIRI MU CYEREKEZO GITANDUKANYE
    Abakurikiranira ibintu hafi, bemeza ko amateka y'u Rwanda ari hafi guhinduka, ariko ntawurihandagaza ngo avuge uko bizagenda, kubera ko ku ruhande rumwe hari umu perezida uhora arota intambara, akishimira ibitambo by'abo yahitanye kuko batavugaga rumwe, akanigamba intambara yarwanye, yirengagije inzirakarengane zose zahatikiriye; ku rundi ruhande hakaba hari undi mu General, nawe warwanye urugamba igihe kinini, ariko we akaba yarasobanukiwe ko intambara nta cyiza kiyivukamo, ari nayo mpamvu yitandukanyije na leta ya ba gashozantambara na ba rusahurira mu nduru, akaba ubu avuga ko we n'ishyaka abamo biteguye gutaha mu Rwanda mu mahoro, ikibazo ni iki? inzira y'amahoro izaharurwa na nde?
    Muratumiwe mwese muze twungurane ibitekerezo
    1 hr 45 min
  • PAUL KAGAME AFITIYE INZIKA PRES. M7 & ESE M7 YABA AKUNDA U RWANDA KURUTA UGANDA?
    1.Paul Kagame yabwiye Jeune Afrique ko President Museveni atazigera aba President w'abanyarwanda .
    a.Kagame yabwiwe  n’iki niba Pres Museveni yarifuje kuyobora u Rwanda?
    2.Paul Kagame akomeje kuzerera isi mu gihe ingendo ze zikomeje guhenda abanyarwanda.
    a.Indege 2 za Kagame zahagurutse uyu munsi zerekeza mugihugu cya Senegal, aho kagame agiye kwitabira umuhango w'irahari rya Pres Macky Sall.
    3.Paul Kagame yahaye yaganiriye n’ ikinyamakuru Jeune Afrique agitangariza ko ibiganiro bidashoboka mu nzira yo gukemura ibibazo afitanye n'ibihugu by'abaturanyi.
    a.Umuntu yakwibaza ibiba mu mutwe wa Paul Kagame, ndetse n'amagambo avuga niba aba azi icyo ashaka kuvuga ?
    b.Taliki ya 26, 29 ndetse 30 zu kwezi kwa 3, Kagame yagiye avuga ko inzira yo gukemura ibibazo afitanye n'ibihugu mu karere, ari "Ukuganira, gufatanya, gukorera hamwe kugirango akarere kagera ku iterambere kifuza.
    4.Ni iyihe mpamvu iteye Kagame gukomeza kuvuza induru ko ngo yaba agiye guterwa?
    a.Ese ko Kagame yigamba ko yatsinze ingabo za Uganda ishuro 3 zose yaba atewe ubwoba n’iki?
    b.Kagame arikanga umuhisi n'umugenzi, niba yumva ko ataganira n'abanyarwanda akumva ataganira n'abaturanyi niyemere aceceke ubundi arinde urugo rwe nkuko yivugize ko agomba kurindira m’u Rwanda.
    5.Amaraso arasama, Urupfu rwa Seth Sendasho nda Patrick Karegeye rukomeje kuvugisha Paul Kagame .
    a.Ese byaba biterwa n’iki kuba Paul Kagame akomeje kugaruka ku mpfu ?
    6.Ese Nduhungiriki arumva abanyarwanda ari ibicucu k’uburyo yahimba ibinyoma akabicuruza ?
    a.Prof Kambanda arabivugaho iki ?
    b.Ese Genocide izakomeza kuba igikoresho kugeza ryari? Ubu tumaze imyaka 25 ariko ikoreshw na Leta ya Kagame.
    2 hr 19 min
  • RWANDA: GUHUNAHUNA NO GUSUHUKIRA MULI UGANDA UVUGA KO IGUFITIYE
    1. Ikinyamakuru cy‘agatsiko kimaze gusohora inkuru ivugako ikibazo kili hagati y‘u Rwanda na Uganda gituruka kw‘ishyari iki gihugu gifitiye u Rwanda kubera  ko rwateye imbere mu mibereho myiza y‘abaturage, kikaba gifatwaho nk‘ikitegererezo mu bihe byose,  u Rwanda rugatorerwa imyanya y‘icyubahiro mu miryango mpuzamahanga.
    2.  Leta y‘agatsiko irashaka kwibagiza impamvu nyamukuru u Rwanda rwagiranye ibibazo n‘Ubugande. Ikibazo cyo gushimuta abantu, kwicira abantu mu Bugande, gucengera inzego z‘umutekano n‘itumanaho rya Uganda byatahuwe, barashaka kuyobya uburari ngo babihindure akabazo k‘amashyari  cg ikibazo cyo kurwanira icyubahiro mu karere, ariko  siko biri.  Ikinyamakuru  Daily Monitor cyashyize hanze  amazina hafi 50 y‘abanyarwanda b‘impunzi  bashimutiwe cg biciwe muri Uganda hakekwa ko René Rutagungira,  wawundi  Kagame aburanira yabigizemo uruhare rukomeye.
    3.Iyi nandiko  ivuga ko ikibazo ari amashyari Uganda ifitiye u Rwanda ije kuyobya uburari kuko  ahubwo gushwana n‘Ubugande byambitse ubusa Leta ya Kagame bishyira hanze intege nke ifite mu nzego z‘imibereho myiza y‘abaturage, kwihaza n‘umutekano mu biribwa, ibikorwaremezo,  chômage, uburezi, diplomasi mu karere no  ku isi, guhangana ku masoko ( compétitivité)  muli EAC kuko ibikorerwa cg bihingwa mu Rwanda bihenda,  etc….
    4.Niba koko Uganda ifitiye ishyari u Rwanda  kubera ko rwateye imbere muri byose byagombye kugaragazwa n‘aho abantu bahunga cg basuhukira berekeza, ntabwo ari mu magambo. Ibikorwa nibyo byivugira kuko abantu si ibicucu bahunga ahabi bajya aheza.
    a. Abanyarwandakazi  bamwe biga cg barangije Kaminuzabarajya gukora uburaya muli Uganda kubera chômage mu Rwanda.
    1 hr 28 min
  • RWANDA: GUHUNAHUNA NO GUSUHUKIRA MURI UGANDA UVUGA KO IGUFITIYE ISHYARI

    1 hr 30 min
  • ABAYOBOZI BA EAC BAJE MU WIHERERO I KIGALI BATITIRA
    IGIHE NI IKI: ABAYOBOZI BA EAC BAJE MU WIHERERO I KIGALI BATITIRA
    Si amabanga, bimaze kumenywa na bose ko umuryango wa EAC uri mu marembera usenywe na ka kamasa kazivukamo, ugishidikanya yaba  ari umwemera gato nka Thomas. Uyu munsi abayobozi bakuru muri uwo muryango bateraniye i kigali mu mwiherero, ariko ngo baje bijimye kandi batitira, ese ubwo bwoba barabuterwa n'iki? Ni  uwuhe musaruro wakwitegwa mu mwuka umeze utyo?
    Umubyeyi Mukarugwiza wapfiriye k’umupaka w'u Rwanda na Uganda  ubwo yirukaga agerageza guhunga abasirikare b'u Rwanda bamwirukankanaga yashyinguwe mu gahinda kenshi, mu gihe umugabo we ahakana ko ibyatangajwe n'ibinyamakuru atari ukuri ahubwo ari uguharabika u Rwanda. Hagati ye n'abaturanyi be babibonye ni inde uvuga ukuri?
    Iby'uyu mupaka bimaze kuba agatereranzamba noneho ngo waba uri hafi gufungurwa, umuntu yavuga ati kare kose se?
    Inama y'abayobozi bakuru b'amacompany y'ubucuruzi yasize yambitse ubusa u Rwanda rwari rwarigize champion mu ukoroshya ishoramari, n'akari imurori karavuzwe.
    Muratumiwe mwese.
    2 hr 21 min
  • ABAYOBOZI BA EAC BAJE I KIGALI MU MWIHERERO BATITIRA.

    2 hr 22 min
  • UMUMINISTRE WA KAGAME ARANENGA POLITIKI YO GUKUMIRA IBICURUZWA BIVA HANZE.
    1. Nyuma ya Christophe Bazivamo wagaragaje ko politiki ihungabanya umutekano no gufunga imipaka bidindiza ubukerarugendo, ishoramari n‘ubuhahirane, Ministre w‘Ubucuruzi n‘inganda mu Rwanda atunguye abantu anenga politiki yo gukumira ibicuruzwa biva hanze. Bombi baranenga politiki ya Kagame.
    2.Nduhungirehe  ngo  ntiwahohotera ubukungu bw‘u Rwanda  ngo bikugwe  amahoro. Yaba yarabwiriragamo Kagame ko ntawe umurusha kubuhohotera ?  U Rwanda ruratakira umuhisi n‘umugenzi kubera ingaruka zo gufunga imipaka kandi ntawaruhatiye kuyifunga.  Kagame yaba aribwaribwa gufungura imipaka? Uganda yagombye gutaka kuko ibicuruzwa byayo byakumiriwe n‘u Rwanda, yo yaricecekeye.
    3.Gukemura ikibazo cy‘ubucucike mu mashuri birasaba amafaranga menshi. Ibigomba gukemurwa mu karere ka Kirehe  biraduha ishusho y‘uburemere bw‘ikibazo mu rwego rw‘igihugu.
    4.  Leta y‘agatsiko yongeye kubura ingeso yo kurasa abaturage ibaziza ibyaha  by‘ubusabusa. Ministre w‘Ubutegetsi bw‘Igihugu( Shyaka) we wagirango ntiyemerewe gukebuka ngo arebe aho abaturage baraswa. Bamwohereje mu byiciro by‘ubudehe no mu bukene bukabije, nka mugenzi we w‘ingabo woherejwe mu birayi.
    1 hr 26 min
  • MINISTRE WA KAGAME ARANENGA POLITIKI YO GUKUMIRA IBICURUZWA BIVA HANZE.

About RadioItahuka

From the publisher's feed

Ijwi ry'Ihuriro Nyarwanda