RadioItahuka

RadioItahuka

By RadioItahukaNewsPolitics
Download on the App Store

RadioItahuka episodes

  • ABARI N'ABATEGARUGORI MU MPINDURAMATWARA YO KUBOHOZA ABANYARWANDA
    Turabasuhuje bakunzi ba Radio Itahuka Ijwi ry’ihuriro nyarwanda aho turi ku wa  mbere taliki ya 18 Werurwe 2019. Tukaba tubahaye ikaze rero muri iki kiganiro cyacu kuri Radio Itahuka aho twibanda k’uruhare rw’abari n’abategarugori, mu mpinduramatwara yo kubohora abanyarwanda ku ngoma y’igitugu.
    Uyu munsi rero tukaba turi burebe k’uruhare rw’umunyarwandakazi m’umuryango nyarwanda, mu mitegekere ndetse no mu iterambere ry’igihugu : Ese kugeza ubu ihame ry’uburinganire m’u Rwanda rihagaze gute, dukurikije uko tubona abagore bafashwe ?  None se kuzuza abagore mu nteko batagira icyo bavuga kuri bagenzi babo bazira akarengane amanywa n’ijoro byaba ari byo bita uburinganire ? M’uruhare rw’umunyarwandakazi mu mitegekere no mu iterambere, umunyarwandakazi yaba afite ubwinyagamburiro ?
    Byose ni muri iki kiganiro mutegurirwa kandi mukakigezwaho na chantal Nyange.
    Turabatumiye mwese.
    1 hr 38 min
  • NDAMUTSE MFASHIJE ABARWANYA KAGAME YAHIRIMA MU MEZI 6 (RUJUGIRO)
    1. Umunyemari Rujugiro yatangaje ko atarwanya Kagame, avuga ko ibya politiki atabirimo, yongeraho ko Kagame afite ibibazo byinshi  akirana  na byo imbere mu gihugu ko biba none cg ejo  abanyarwanda  bazamurwanya mu buryo bazihitiramo.  Yatangaje ko ntaho ahuriye n‘abarwanya Kagame, anamuburira ko aramutse afashe icyemezo cyo gufasha abamurwanya, ingoma ye yahirima  bitarengeje mezi 6. ( Chimpreports, 17.3.2019).
    2. Imitegekere ya Kagame iri munsi ya standards z‘ imiyoborere y‘ibindi bihugu mu Karere no muli Afrika, bimugira umuprezida uteye ukwe, utari ku murongo umwe n‘abandi.
    a.  Imiyoborere irimo akarengane  gakabije kaboneka mu Rwanda gusa. Kagame ahora avuga ko hari icyuho hagati y‘ubutegetsi  bwe n‘abaturage  ngo undi muntu yakwinjiriramo,  kuko azi ibintu byinshi yakoze byatumye abanyarwanda bamwijundika bucece ( guhingisha abaturage ibyo badashaka,   itegeko ryambura abanyarwanda ubutaka  bwabo bakabutunga mu buryo bw‘ubukode, umusoro w‘ubutaka, imisoro n‘imisanzu bya FPR byakwa abanyarwanda ku gahato, kwambura abantu imitungo yabo, guhanisha abaturage kubakubitira mu ruhame, inzego z‘ubutegetsi  zitigenga kandi zihabwa amategeko n‘umuntu umwe, na byo ni umwimerere wo mu Rwanda.
    b.  Ibihugu byo mu karere ntibitoteza opposition, birayireka igakorera mu gihugu. Kagame yaciriye opposition ishyanga akayikurikirana akajya no kuyicira yo. Ibihugu byinshi byo mu karere ntabwo bigira imfungwa za politiki n‘ impunzi za politiki.  Mu Rwanda iki kibazo kikaba cyaraburiwe igisubozo( impasse politique) kuko Kagame adashaka kwicarana n‘abatavuga rumwe nawe.
    1 hr 28 min
  • "NDAMUTSE MFASHIJE ABARWANYA KAGAME YAHIRIMA MU MEZI 6." (RUJUGIRO)
    1. Umunyemari Rujugiro yatangaje ko atarwanya Kagame, avuga ko ibya politiki atabirimo, yongeraho ko Kagame afite ibibazo byinshi  akirana  nabyo imbere mu gihugu ko biba none cg ejo  abanyarwanda  bazamurwanya mu buryo bazihitiramo.  Yatangaje ko ntaho ahuriye n‘abarwanya Kagame, anamuburira ko aramutse afashe icyemezo cyo gufasha abamurwanya, ingoma ye yahirima  bitarengeje mezi 6. ( new vision 17.3.2019).
    2. Imitegekere ya Kagame iri munsi ya standards z‘ imiyoborere y‘ibindi bihugu mu karere no muri Afrika, bimugira umuprezida uteye ukwe, utari k‘umurongo umwe n‘abandi.
    a.  Imiyoborere irimo akarengane  gakabije kaboneka m‘u Rwanda gusa. Kagame ahora avuga ko hari icyuho hagati y‘ubutegetsi  bwe n‘abaturage  ngo undi muntu yakwinjiriramo,  kuko azi ibintu byinshi yakoze byatumye abanyarwanda bamwijundika bucece ( guhingisha abaturage ibyo badashaka,   itegeko ryambura abanyarwanda ubutaka  bwabo bakabutunga mu buryo bw‘ubukode, umusoro w‘ubutaka, imisoro n‘imisanzu bya FPR byakwa abanyarwanda ku gahato, kwambura abantu imitungo yabo, guhanisha abaturage kubakubitira mu ruhame, inzego z‘ubutegetsi  zitigenga kandi zihabwa amategeko n‘umuntu umwe, na byo ni umwimerere wo m‘u Rwanda.
    b.  Ibihugu byo mu karere ntibitoteza opposition, birayireka igakorera mu gihugu. Kagame yaciriye opposition ishyanga akayikurikirana akajya no kuyicira yo. Ibihugu byinshi byo mu karere ntabwo bigira imfungwa za politiki n‘ impunzi za politiki.  M‘u Rwanda iki kibazo kikaba cyaraburiwe igisubozo( impasse politique) kuko Kagame adashaka kwicarana n‘abatavuga rumwe nawe.
    1 hr 33 min
  • FPR NA KAGAME BAPFA IKI N'IBIGANIRO BY'AMAHORO?
    FPR NA KAGAME BAPFA IKI N'IBIGANIRO BY'AMAHORO
    Inkuru ikomeje kuvugwa mu karere ni ijyanye n'umubano w'u Rwanda na Uganda, uwavuze ko akamasa kazazimara kazivukamo ntiyibeshye, nyuma yo gusenya igitekerezo cya FPR y'umwimerere, itegeko nshinga bakarikubitisha ibiseke, ubu noneho hatahiwe umuryango wa EAC, ese aho ibintu bigeze haba hari igaruriro? Ibiganiro se byo byaba bikiri k'umurongo w'ibyigwa mu "Urugwiro"  turabibaza abatumirwa bacu kuri uyu mugoroba.
    Ni mpamvu ki, Rwandair, drone  n'icyogajuru bitavuzweho mu mwiherero? Ibi sibyo byakagombye kuba ishema rya guverinoma? Aho ikinyoma ntikigiye k'umugaragaro izuba riva?
    Umwiherero w'abahagarariye u Rwanda mu mahanga waba waravuyemo iki? 
    Mwese muratumiwe.
    2 hr 47 min
  • EAC: KAGAM E ABAYE IGITOTSI. ARAGERERANYWA NA IDI AMINI DADA
    1. Gufunga imipaka no gukumira  ibicuruzwa biva Uganda, ni ikibazo kirimo kwamaganwa n‘ibihugu bigize umuryango wa EAC, V/P wa Kenya Ruto yabyise gusubiza inyuma intambwe umuryango wa EAC wari warateye mu rujya n‘uruza bw‘abantu n‘ibintu. Museveni aragereranya Kagame na Idi Amin Dada. Kagame abaye igitotsi muli EAC.
    2. Doing Business ibaye Closing Business. Ibiciro by‘ibicuruzwa/ibiribwa byaturukaga Uganda ngo byaratumbagiye. Abagande bakoraga business mu Rwanda barimo gukinga imiryango kubera ko ibyo bakenera mu bucuruzi bwabo bitakinjira mu gihugu.
    3. Mu myanzuro y‘umwiherero wa 16, bigaragara ko u Rwanda rwiteguye guhangana n‘ikibazo cy‘ubukungu kizaterwa no gukumira ibicuruzwa byinshi cyane byinjiraga m‘u Rwanda biva Uganda.   Gukumira ibicuruzwa biva Uganda bigaragaje intege nke z‘ubutegetsi bwa Kagame busa n‘ubutunguwe,  bukaba bwabuze ayo bucira n‘ayo bumira kuko butigeze buteganya iyi sceénario.  
    4. Umwiherero  wa 16 wabuze ibisubizo bifatika ku kibazo cy‘ubukene bukabije Leta ihitamo kwicecekera,  nyamara byari byatangajwe ko ubukene bukabije buzafata umwanya munini mu mwiherero.
    1 hr 30 min
  • ICYOREZO CYÚBUGWARI MU GUFATA IBYEMEZO BYUBAKA AMAHORO CYUGARIJE ABAYOBOZI
    ICYOREZO CYÚBUGWARI MU GUFATA IBYEMEZO BYUBAKA AMAHORO CYUGARIJE ABAYOBOZI MU RWANDA
    Mu gihe umwiherero wasozwaga ejo, nifuje kumenya icyo abanyarwanda bakuyemo  bimbera ihurizo rikomeye, cyakora namenyemo ibi bikurikira:
    1) Perezida Kagame ati mwe mwese mwicaye aha nimurenga umurongo , nzabica, ubishidikanyaho, yibuke ibyo nakoreye Seth Sendashonga,
    2) Perezida Kagame ati bya bigarasha nibyo byatumye nfunga umupaka na uganda, ariko ntiyababwira ko ibyo bigarasha byasabye nímishyikirano, hhmm, ko ubanza byabaye amaturufu ra.
    3) Urubyiruko n''abikorera ku giti cyabo barahiriye kuzubaha ingoma ya Kagame muri byose, aho ibi bizabagwa amahoro.
    4) Perezida Kagame ati muryame musinzire igihugu kiri Fine, kandi hagati aho hari abenegihugu inzara itema amara kubera kutabona amafunguro bakuraga mu bugande, abandi nabo bakicwa urwa agashinyaguro mu gihe abayobozi bari mu mwiherero ntihagire núbikomozaho.
    5) Perezida Kenyata ati u Rwanda rwonyine ntaho rwakwigeza, iritavuze umwe...
    Muratumiwe mwese.
    2 hr 20 min
  • PRES UHURU KENYATTA M'URUGENDO M'U RWANDA NA UGANDA & ESE KAGAME YABA YATUJE?
    1.Président Uhuru Kenyatta m'uruzinduko rw'amasaha make m'u Rwanda.
    a.Urugendo rwa Président Kenyatta rwatunguye abanyarwanda batari bakeya.
    b.Président Kenyatta yahuriye na Paul Kagame i Gabiro mu kigo cya Gisirikare ahari hateraniye inama ya 16 y'umwiherero.
    c.Ese kubera iki Président Uhuru Kenyatta yaje m'u Rwanda huti huti?
    2.Paul Kagame yabeshye abari bateraniye mu mwiherero ko Président Kenyatta ari umuvandimwe ndetse akaba n'inshuti.
    a.Président Museveni yabwiye Kagame ko atari umushyitsi muri Uganda ko ahubwo ari umwana wa Uganda.
    b.Iyo mwumva amagambo ya Kagame mwakwibaza niba ibyo yabwiye Président Uhuru Kenyatta byaba bifite ukuri mu gihe ibyo Museveni yamubwiye atabyumvise ndetse ngo yubahe Président Museveni.
    3.Président Uhuru Kenyatta yahise akomereza urugendo rwe mu gihugu cya Uganda.
    a.Urugendo rw'umukuru w'igihugu cya Kenya Uhuru  Kenyatta m'u Rwanda no muri Uganda ni ikimenyetso ko umubano w'u Rwanda na Uganda wamaze kwangirika bidasubirwaho.
    b.Président Uhuru Kenyatta ndetse n'igihugu cya Kenya bakaba bari mu gahinda gakomeye aho indege ya Ethiopian yagize impanuka igana i Nairobi muri Kenya, bagapfusha abantu batari bakeya.
    4.Président Museveni yaburiye abumva ko bahungabanya umutekano wa Uganda ko batazabikira.
    a.Président Museveni ati "Once we mobilise, you can’t survive."
    b.Abanyarwanda bahindutse abacakara ba kagame, Kagame ati:"Ntabwo mugomba gusubira Uganda n'u Burundi."
    1 hr 51 min

About RadioItahuka

From the publisher's feed

Ijwi ry'Ihuriro Nyarwanda