RadioItahuka

RadioItahuka

By RadioItahukaNewsPolitics
Download on the App Store

RadioItahuka episodes

  • IMYAKA 7 IRASHIZE "RADIO ITAHUKA" IBAYE IJWI RY'ABATAGIRA KIVUGIRA MU RWANDA
    IMYAKA 7 IRASHIZE "RADIO ITAHUKA" IBAYE IJWI RY'ABATAGIRA KIVUGIRA M'U RWANDA
    Kuri uyu wa gatanu, turasubiza amaso inyuma, turebere hamwe icyo Radio Itahuka yagejeje ku banyarwanda. abatumirwa batandukanye, barimo abatanga ibiganiro kuri Radio, ndetse n'abayobozi mu ihuriro nyarwanda, baradusangiza ibyo bungutse kuva iyi radio yabaho.
    Muratumiwe mwese muri iyi sabukuru.
    3 hr 9 min
  • KUTARWANYA GAHUNDA ZA LETA ZIZAMBYA IGIHUGU SI CYO CYAHA AHUBWO ?
    1.Ifungwa ry‘imipaka y’u Rwanda ryaba riri guterwa ni iki? Nkuko twabibonye hari imipaka yerekeza ouganda u Rwanda rwafunze aho amakamyo atonze umurongo ndetse n’abayatwara binubira iryo fungwa. Ese aho ya mibanire yaba yifashe ite? Abaturage se sibo bari kubihomberamo? Ese agatsiko ko kaba kabyungukiramo?
    2. Hari gahunda nyinshi za Leta y‘agatsiko zahombeje igihugu, ziteza ubukene, zizambya  ubuvuzi, ubuhinzi, ubucuruzi n‘uburezi . Nyuma y‘imyaka 10 cg 20 izo gahunda  zigonze urukuta ku mugaragaro,  Kagame na bamwe mu bayobozi bamwungirije  barimo  kwemera ko politike yabo y‘imyaka 10, 20  yaguye mu mazi, ariko ntibashaka kurekura.
    3. Nyuma y‘aho bigaragariye ko gahunda mbi za Leta ari zo zazambije igihugu, abafungiwe kunenga gahunda za Leta bazize iki? Ntibakwiye guhanagurwaho icyaha  bakanahabwa impozamarira? Icyaha cyitwa kunenga gahunda za Leta gikwiye kubaho?
    4.  Doing Business:  Urwanda  ni rwo  ruherutse gutorerwa kuyobora EAC none icyemezo cya mbere rufashe kibaye gufunga umupaka na Uganda. Urugaga rw‘abikorera PSF ruragaragaza inzitizi mu zikomeye mu ishoramari mu Rwanda. Ikinyoma cya Doing Business na cyo kirarindimutse.
    2 hr
  • BYENDA GUSETSA: ICYOGAJURU U RWANDA RWIYITIRIYE NI ICYANDE?
    Nongeye kubaha ikaze bakunzi ba Radio Itahuka, kuri uyu wa gatatu kuwa 27/02/2019. Umunsi u Rwanda rwakubise icya Semuhanuka ko rwanditse amateka mashya rukaba rwohereje Icyogajuru mu Kirere bwa mbere. Ariko nkuko Itahuka yabibatohoreje iki cyogajuru ba nyiracyo twabamenye. Kambanda Charles aradufasha mu isesengura.
    Abasirikare b' u Rwanda bashiriye mu uburoko. Ibingira, Ruvusha, Ubu noneho Nzabamwita niwe ugerwa amajanja.
    Turanakosora inkuru ya Josiane Mwiseneza i Rwamagana.
    2 hr 14 min
  • GUTEKINIKA BIKORWA NA LETA BIYITESHA AGACIRO BIGAFASHA ABAYIRWANYA.
    1. Kimwe mu bituma ikizere abanyarwanda bafitiye ubutegetsi bwa FPR kiyoyoka, ni itekinika rikabije ritangaza ibihabanye n‘ibyo bibonera, ndetse n‘uburyo babayeho. Kagame yongeye gutesha agaciro   agaciro ubutegetsi bwe yihererana abazungu muri Amerika akababeshya ibihabanye cyane n‘ibintu  by’agahomamunwa, PM Ngirente ari guhura na byo hirya no hino mu mashuri no mu bitaro.  Ibyo yabeshye abazungu bihabanye kandi n‘ibipimo bibi Leta iherutse kwitangariza ubwayo
     
    2. Abana bavuka ku bafashwa na Leta ngo ni umuzigo kuri yo. Leta yaba igiye kubategeka kubabuza kubyara kugirango ibafashe ? Igitekerezo cyo kubuza abakene kubyara kiracyari ku meza?
    1 hr 43 min
  • ABASENATELI NTIBEMERANYWA NA KAGAME KU ISURA Y'IGIHUGU ATANGARIZA AMAHANGA
    ABASENATELI NTIBEMERANYWA NA KAGAME KU ISURA Y'IGIHUGU ATANGARIZA AMAHANGA
    Zimwe mu nzego z'u Rwanda, ntizigitinya kunyuranya na Perezida Kagame mu kugaragaza isura nyayo y'igihugu. urugero twantanga ni Senat y'u Rwanda iherutse kugaragarizwa uburyo urwego rw'ubuvuzi rwazambye, aho abakanishi, abasuderi, abakora iby'amazi, abize iby'ubunyamabanga, usanga biganje muri urwo rwego. ntibitangaje rero kubona infu za hato na hato zidasobanutse. abasenateri kandi ngo ntibiyumvisha uburyo umunyarwanda abaho atagira ubwiherero.
    turi buze kurebera hamwe iby'aya masengesho y'abayobozi atagisiba mu Rwanda, ese koko baba bazirikana akababaro k'abo bayobora.  aherutse yahuriwemo n'itsinda riyobowe na Senator Jame inhofe, bimenyerewe ko ari inshuti ikomeye ya Perezida Kagame
    Hagati aho kandi ni nako James Kabarebe akomeje kwivuga ibigwi, aho abwira abana mu kiganiro cyiswe "rubyiruko menya amateka yawe" ko iyo abishaka yari gufata Habyarimana mpiri, uyu we muri iyi minsi yabagoreweho kuko adasiba mu binyamakuru byabo, ikindi kandi ngo kuri we yumva ari igihangange kuko yabaye umugaba mukuru w'ingabo igihe u Rwanda rwari rwarigaruriye Congo nkuko abyivugira.
    Igikorwa cyo kwibuka nacyo gikomeje guteshwa agaciro, abaherutse kwangirwa kwibuka ni impunzi zo mu nkambi ya kiziba
    Madame Victoire Ingabire ngo abona inzira igana ku burenganzira bwa buri wese ikiri ndende cyane mu Rwanda, yabivuye imuzi mu kiganiro yagiranye n'abanyarwanda batandukanye bo hirya no hino ku isi binyuze mu kiganiro mbona nkubone kuri facebook.
    Aba perezida b'u Rwanda n'uburundi bagaragaye buri umwe akora umuganda, amashusho yabo ubwayo afite icyo atwigisha.
    Ni Mu kanya. muratumiwe mwese
    1 hr 48 min
  • GUTEKINIKA BIKORWA NA LETA BIYITESHA AGACIRO BIGAFASHA ABAYIRWANYA.
    1. Kimwe mu bituma ikizere abanyarwanda bafitiye ubutegetsi bwa FPR kiyoyoka, ni itekinika rikabije ritangaza ibihabanye n‘ibyo bibonera, ndetse n‘uburyo babayeho. Kagame yongeye gutesha agaciro   agaciro ubutegetsi bwe yihererana abazungu muri Amerika akababeshya ibihabanye cyane n‘ibintu  by’agahomamunwa, PM Ngirente ari guhura na byo hirya no hino mu mashuri no mu bitaro.  Ibyo yabeshye abazungu bihabanye kandi n‘ibipimo bibi Leta iherutse kwitangariza ubwayo
     
    2. Abana bavuka ku bafashwa na Leta ngo ni umuzigo kuri yo. Leta yaba igiye kubategeka kubabuza kubyara kugirango ibafashe ? Igitekerezo cyo kubuza abakene kubyara kiracyari ku meza?
    1 hr 34 min
  • NDAYOBOZA: U RWANDA KAGAME YABWIYE ABANYAMERIKA BABA CHARLOTTE CITY RUBA HE ?
    NDAYOBOZA : U RWANDA KAGAME YABWIYE ABANYAMERIKA BABA CHARLOTTE CITY  RUBA HE???
    Ku bakurikiye amakuru yaranze icyumweru cyashize, nyuma y'aho Kagame avuye kubonana n'abandi ba star bagenzi be, muri all star game, muri North Carolina mu mujyi wa Charlotte city,  yabonanye n'abashoramari bo muri uwo mujyi maze abatakira u Rwanda karahava, nabo si ugukoma amashyi bavayo, ariko ukurikije ibyo babwiwe, wakwibaza niba hari igihe na kimwe ikinyoma kizamburwa intebe m'u Rwanda, turabica ku mayange mu kanya gato.
    Cyore ngo abanyarwanda baba muri Afurika yepfo nibo batuma umubano w'u Rwanda na Uganda ugenda nabi?  koko? Bwana Epimaque Ntamushobora ari bubidusesengurire.
    Abasenateri bo mu Rwanda ngo babwiwe ko hari abakora mu buvuzi barize ubukanishi cyangwa gushushanya. aho ibi sibyo bwa budasa bajya batubwira.
    Minisitiri Shyaka we ari kwitarutsa ikibazo cy'abaturage bo muri Bannyahe? Yatinye iki cyangwa nde? Turabirebera hamwe,
    Miss wa rubanda, Mwiseneza Josiane, yangiwe gutangiza umushinga we wo kurwanya imirire mibi no kugwingira mu karere ka Rwamagana, kanabarizwamo icumbi bwite rya Perezida Kagame. Musaza we aremeza ko imyiteguro itakozwe neza kandi ko ntacyo banenga akarere, ese koko nibyo cyangwa hari izindi mpamvu?
    Mwese muratumiwe kuri radio yanyu.
    2 hr 9 min

About RadioItahuka

From the publisher's feed

Ijwi ry'Ihuriro Nyarwanda