RadioItahuka

RadioItahuka

By RadioItahukaNewsPolitics
Download on the App Store

RadioItahuka episodes

  • ABANYARWANDA SI IMBEBA KAGAME AGOMBA GUKORERAHO EXPERIENCE.
    ABANYARWANDA SI IMBEBA KAGAME AGOMBA GUKORERAHO EXPERIENCE.
    1. Hari ibintu byinshi byazamijwe n'ubutegetsi bwa Kagame na FPR, icyo tubona ni uko kubera induru n'igitutu cy'ubwoko bwinshi, Kagame agenda atera intambwe isubira inyuma asa n'ushaka guhosha induru avugirizwa. Politiki ituma ahangana n'abaturage imubereye umutwaro ukomeye k'buryo ageze aho yivuguruza mu byemezo bye, we wari usanzwe azwiho kutagirwa inama no kudasubira inyuma. Si urukundo rundi rwatumye afungura imfungwa za politiki zamuteshaga umutwe kurusha izindi, cg yisubiraho ku kibazo cya buruse, umushahara wa mwarimu, kwishyurira kaminuza imyenda yayo, kureka gufungira abarwayi mu bitaro, kuvugurura ibyiciro by'ubudehe, kuvuza malariya abantu bo mu cyiciro cya 1 na 2, umusoro w'ubutaka nawo arasa nuwugera amajanja.
    Ibi byose ariko si we wagombye kubikosora. Yagombye kujya ku ruhande bigakosorwa n'abandi kuko abanyarwanda si imbeba ze agomba gukoreraho experience.
    2.Ibibazo byo muri Bannyahe ni ikimenyetso cy'imiyoborere y'igitugu, agahato, no kubangikanya inyungu bwite n'iza politiki byaranze ingoma ya FPR.
    1 hr 39 min
  • KAGAME YASUBIJE GEN KAYUMBA KUKIGANIRO YAGIZE KURI RADO ITAHUKA
    Nyuma y' Ikiganiro Gen Kayumba yagiranye na Serge kuri Radio Itahuka SW, Kagame byagaragaye ko mugihe we abuza abandi kuyumva we ayikurikira aho yavuze kuri bimwe mubibazo Gen KN yavuze kugitugu cya Kagame.
    Kuki Kigali yita RNC umutwe w' Iterabwoba ikaba isigaye yita FDLR umutwe w' Abarwanyi?
    Ngirente yinjiye kumugaragara mu Gatsiko aho atangiye gukoreshwa kuyora imyanda nkabamubanjirije
    Turanagaruka ku nkiko mu Rwanda aho maguye mumanza za Rwigara akomeje gutamaza ubutegetsi bwa Rwabujindiri.
    Ibi nibimwe muri Byinshi tuza kugarukaho muri iki kiganiro.
    Ni mukanya
    2 hr 10 min
  • AKAMASA KAZIKOZEMO ISIBO ABANYARWANDA BAREBERA
    AKAMASA KAZIKOZEMO ISIBO ABANYARWANDA BAREBERA
    Umwanditsi akaba n'umunyapolitiki, Bwana Gallican Gasana, yaravuze ati akamasa kazamara inka kazivukamo, none koko amateka akomeje kutwereka ko ibyo yavuze ari ukuri. ibyanyuma biheruka ni ibyatangajwe na CNLG ku birebana n'umuhango wo kwibuka muri uyu mwaka, aho hazaba gusa ibiganiro bibiri, ibi uwavuga ko ari ugutesha agaciro uwo muhango yaba yibeshye? turabiganiraho n'abatumirwa bacu mu kanya gato.
    Mwese muratumiwe.
    1 hr 40 min
  • RAPORO Y"IMPUGUKE ZA LONI KURI CONGO IKOMEJE KWAMAGANIRWA KURE
    RAPORO Y'IMPUGUKE ZA LONI KURI CONGO IKOMEJE KWAMAGANIRWA KURE
    Kuri bamwe yabaye iturufu muri politiki yabo, ku bandi ni ikimenyetso cy'uburangare kirimbuzi LONI ikomeje kugaragaza ku birebana n'ibibazo byo mu karere, ari naho hava intandaro y'amakimbirane yabaye agatereranzamba mu karere k'ibiyaga bigari. Bamwe mu banyekongo baratubwira uko babona ibi bintu, n'icyari gikwiye gukorwa ngo hirindwe indi ntambara yazambura ubuzima abatari bake.
    Muratumiwe mwese.
    2 hr 1 min
  • Uwiteye akazana ntamenya akazaza ejo. Agatsiko gashibukanywe n'umutego wako.
    Uwiteye akazana ntamenya akazaza ejo,agatsiko gashibukanywe n'umutego wako.
    Iyo witegereje kamere iranga abari mu buyobozi bwo hejuru i Kigali, wibaza niba bajya bibuka ko nabo ari abanyarwanda kandi ko abo bayobora nabo ari abandi, kwigwizaho imitungo, gukoresha ikenewabo , mpemuke ndamuke, kugambanirana, byabaye indangagaciro kuri bo, ugize ngo arabinenga bakamwoherereza Imana rurema byihuse. Ibi byose kandi ntibitana no kwirata iterambere ngo ryagezweho kandi rigomba gusigasirwa, nyamara kandi abaturage hirya no hino inzara ibageze ku buce, abashutswe ngo bashore imari yabo mu ma hotel n'ubucuruzi butandukanye barira ayo kwarika kubera kubura abaguzi, no kwakwa imisanzu ya hato na hato. ni mu gihe kandi na none imibare ijyanye n'ibipimo by'ubuzima bw'igihugu ariko bagenda bayihindagura ubutitsa kugira ngo babone uko basaba inkunga z'amahanga, wakwibaza rero uti kwa Kwigira kuri he? ka gaciro baririmba kari he?. ibi byose abaturage bamaze kubona ko ari ikinyoma gisa, nkuko babigaragaje mu irushanwa rya nyampinga riheruka, cyangwa se ku batuye Bannyahe? cyangwa se na none ku baturage banze gutererwa imiti yica imibu mu mazu yabo kubwo kutizera leta yabo. ibi se byaba aribyo bituma hasigayeho umujinya w'umuranduranzuzi utuma infungwa zicwa , abandi bakaraswa ku manywa y'ihangu. ibi byose turabibaza abatumirwa bacu Alli Abdul Kalim, na Epimaque Ntamushobora.
    Muratumiwe mwese.
    2 hr 12 min

About RadioItahuka

From the publisher's feed

Ijwi ry'Ihuriro Nyarwanda