RadioItahuka

RadioItahuka

By RadioItahukaNewsPolitics
Download on the App Store

RadioItahuka episodes

  • NYUMA YA MINERVAL, UMUSORO W‘UBUTAKA, AMAZI, MUTUELLE NAYO IRAZAMUWE ?
    1. Leta ntihwema kuzamura  ibiciro by‘ ibintu by‘ibanze  mbere yo gushyiraho umushahara fatizo watuma abanyarwanda babasha guhangana n‘ibiciro byo kw‘isoko bidahwema gutumbagira. Ubu bwaba aribwo buryo Kagame yahisemo bwo kurwanya ubukene?
     
    2. Prof. Shyaka ntiyorohewe. Bannyahe  ngo ntazi ikibazo cyaho mu mizi, ikibazo kimomo cyatangiye akiyobora ikigo cy‘“imiyoborere myiza“.  Prof. Shyaka aribaza kimwe na opposition aho amamiliyari u Rwanda rwashyize mu kurwanya ubukene muli 2014-17 aho yarigitiye kuko ubukene butagabanyutse. None yayobewe aho Leta izahera izamura mutuelle de santé, itagihagije mu kuvuza ba nyirayo, mu gihe  abanyarwanda 26% batabona 3000frws( 3,5 $) ku mwaka yo kugura mutuelle( icyegeranyo cya NISR).
     
    3. Abaturage batabasha kwigondera amazi ya robine na mutuelle, ababujijwe ubufasha biturutse ku byiciro by‘ubudehe bakaba bagomba kurenganurwa, imishahara y‘abakozi irimo gutinda kuboneka, ibibazo byo mu uburezi bikabije cyane, kuzigamira izabukuru kuri bose, bwaki no kugwingira,  ibyo byose bibangikanye  n‘imishinga y‘ikigendajuru, gari ya moshi n‘ingufu za nucléaire.  Ibyihutirwa ko ari byinshi,  priorité ya Kagame izaba iyihe?
    2 hr 13 min
  • NYUMA YA MINERVAL, UMUSORO W‘UBUTAKA, AMAZI, MUTUELLE NAYO IRAZAMUWE ?
    1. Leta ntihwema kuzamura  ibiciro by‘ ibintu by‘ibanze  mbere yo gushyiraho umushahara fatizo watuma abanyarwanda babasha guhangana n‘ibiciro byo kw‘isoko bidahwema gutumbagira. Ubu bwaba aribwo buryo Kagame yahisemo bwo kurwanya ubukene?
     
    2. Prof. Shyaka ntiyorohewe. Bannyahe  ngo ntazi ikibazo cyaho mu mizi, ikibazo kimomo cyatangiye akiyobora ikigo cy‘“imiyoborere myiza“.  Prof. Shyaka aribaza kimwe na opposition aho amamiliyari u Rwanda rwashyize mu kurwanya ubukene muli 2014-17 aho yarigitiye kuko ubukene butagabanyutse. None yayobewe aho Leta izahera izamura mutuelle de santé, itagihagije mu kuvuza ba nyirayo, mu gihe  abanyarwanda 26% batabona 3000frws( 3,5 $) ku mwaka yo kugura mutuelle( icyegeranyo cya NISR).
     
    3. Abaturage batabasha kwigondera amazi ya robine na mutuelle, ababujijwe ubufasha biturutse ku byiciro by‘ubudehe bakaba bagomba kurenganurwa, imishahara y‘abakozi irimo gutinda kuboneka, ibibazo byo mu uburezi bikabije cyane, kuzigamira izabukuru kuri bose, bwaki no kugwingira,  ibyo byose bibangikanye  n‘imishinga y‘ikigendajuru, gari ya moshi n‘ingufu za nucléaire.  Ibyihutirwa ko ari byinshi,  priorité ya Kagame izaba iyihe?
    1 hr 33 min
  • AMAKURU ATUGEZEHO, KAGAME YIYEMEJE KUJYA GUKUBITA IBIPFUKAMIRO KWA PREZIDA M7
    Ikaze mubiganiro byacu kuri uyu 02/20/19 aho Madame Odetta N.K. atubwira icyo atekereza kuri Banana Rep. nyuma y' ibimaze iminsi bivugwa mu itangaza makuru.
    Kagame nyuma yo gufatirwa mubyuho, noneho ngo yiyemeje kubwira President Museveni ko yamubabarira byaba ngombwa akamutegeka icyo ashaka cyose ariko akamukiza Lt. Gen. Kayumba Nyamwasa mubugande.
    Kagame kndi ngo yiteguye gutanga ibitmbo nibiba ngombwa, nubwo byasaba amaraso ya bamwe mubyegera bye ariko akiyunga na M7.
    Abakozi ba Leta bagiye gusabwa gukorera Gukunda igihugu kuko ngo umuntu yishima aho yishyikira, kandi igihugu gikeneye amaraso yabo.
    Miss Josiane Mwiseneza yatangiye gufatwa nk' urwanya ubutegetsi bwa Rwabujindiri.
    Bannyahe iranze ibaye bannyahe! Shyaka Anastase ati nimwe mwangira inama y' uko ikibazo giteye.Ese nawwe ntiyizera Inzego?
    Kangaroo Courts zemeje ko PTC ya Rwigara yabohojwe muburyo bwemewe n'  Amategeko ya Banana Rep.
    Ibi n' ibindi binyuranye muri iki kiganiro.
    2 hr 30 min
  • Entretien avec l'Honorable Gervais Condo
    Axel Kalinijabo dans Point de vue.
    Entretien avec l'honorable Gervais Condo
    En marge de la cérémonie de commémoration de la vie et l'héritage du colonel Patric Karegeya, nous nous sommes entretenus avec l'honorable Gervais Condo. C'est à coeur ouvert qu'il nous livre ses sentiments sur les réalisations de son parti  "RNC", le procès des assassins de son frère d'arme, le colonel Patric Karegeya; la politique de la région des grands lacs, et l'espoir de voir le changement dans un proche avenir.
    C'est dans "Point de vue"
    49 min
  • KAGAME NTA MU MASHYI NO M’UMUDIHO NGO IKIBAZO HAGATI Y’U RWANDA NA UGANDA GITERWA NA AFURIKA Y'EPFO
    KAGAME NTA MU MASHYI NO M’UMUDIHO NGO IKIBAZO HAGATI Y’U RWANDA NA UGANDA GITERWA NA AFURIKA Y’EPFO.
    1.Kagame yivugiye ko ibibazo u Rwanda rufitanye na Uganda ngo byaba biterwa n’Afurika y’Epfo. U Rwanda rwitwaye gute muri ibyo bibazo ruterwa?
    a. Iyo umuntu yitegereje neza asanga mu karere nta gihugu na kimwe kidafitanye ibibazo n’u Rwanda, none ubwo twavuga ko ari Afurika y’Epfo ibiri inyuma?
    b. Ese koko Afurika y’Epfo niyo itera ibyo bibazo koko? None aho ntawasanga ikibazo nyamukuru ari Kagame ubwe?
    2. Imiturire yifashe ite m’u Rwanda aho usanga hari imiryango itazi uko ikitwa inzu gisa?
    a. M’u Rwanda hari imiryango isigaye yarahisemo kwibera muri za ruhurura kubera kubura amikoro n’ubufasha bwa Leta.
    b.Nyamara wumva barata ngo barubakira ku bishushanyo mbonera, none se aho baba baratanze ibishushanyo mbonera muri za ruhurura?
    1 hr 53 min
  • HAKWIYE UMUNSI WO KUZIRIKANA UKURI MU RWANDA
    HAKWIYE UMUNSI WO KUZIRIKANA UKURI MU RWANDA
    Ejo hashize ubwo nari nkimara gusoma inkuru ya Shannon Ebrahim ifite umutwe ugira uti "Rwanda's masterful deception" igaruka ku byatanganjwe na General Romeo Dallaire, kukuba uwari umugaba mukuru w'ingabo za "RPF"  ngo yaranze gutabara nkana abatutsi bicwaga mu gihe cya Genoside mu gihe uyu mu general yemeza ko yari abifitiye ubushobozi, byatumye ngwa mu kantu ariko binahagurutsa ibibazo byinshi muri njye, ngira ngo mbasangize. naribajije nti ese kuki ibi byose bije ubu nyuma y'imyaka 25 genocide ibaye? hagati aho uyu mu general yari yarabujujwe ni iki kubitangaza mu gihe hari izindi mpuguke zabivuze zikamaganirwa kure nka Professor Chrisitian Davenport mu cyo yise " Rethinking Rwanda", cyangwa se mugenzi we Professor Allan Stam wavuze ko RPF yagenze biguru ntege mu guhagarika genocide. ibi byose bije mu gihe mu Rwanda ho bamaze igihe bandika ubudasiba ko indege ya Habyarimana yahanuwe n'abahutu b'abahezanguni, ari nabyo byabaye intandaro y'ubwicanyi, ibi ariko bikaba nta rwego mpuzamahanga rw'ubucamanza rurabyemera. hagati aho kandi ni nako u Rwanda rukomeje kwikoma abanyarwanda bamwe na bamwe ruvuga ko aribo nyirabayazana w'umubano warwo  mubi na Uganda, iyi yashimwe igihe kinini ko yafashije RPF mu gihe cy'urugamba rwo kubohoza u Rwanda. ibi byose bitera kwibaza niba ikibazo nyamukuru u Rwanda rufite atari  icyitwa "kuvugisha ukuri"  kuko igihe ushaka gukemura ikibazo ariko wirengagiza nkana imizi mikuru yacyo uba uvomera mu rutete, ni nka muganga uguha imiti ya malaria kandi urwaye umusonga. Ni uruhe ruhare rw'ukuri mu bibazo by'abanyarwanda? igisubizo ni icyanyu bakunzi ba Radio itahuka.
    Mwese muratumiwe mu kiganiro
    1 hr 36 min
  • IBYICIRO BY‘UBUDEHE : AHO RUZINGIYE NI UGUTANGAZA UMUBARE NYAKURI W‘ABAKENE .
    1. Twarabivuze tubisubiramo, ibyiciro by‘ubudehe nta kuntu bitari gukubita igihwereye ukurikije uburiganya, ruswa, n‘akarengane byarangwagamo. Ngo igiye kubisubiramo.
    a.  Ibyiciro by‘ubudedehe ni imwe muri gahunda zikomeye cyane za Leta nayo iguye mu mazi nyuma ya vision 2020, kurwanya ubukene, kurwanya bwaki n‘imirire mibi, ireme ry‘uburezi etc…
    b. Uburiganya mu nyungu za politiki n‘ubukungu bishyizwe imbere na FPR/ Kagame Prof. Shyaka azabukwepa ate nasubiramo ibyiciro by‘ubudehe ? Imwe mu nzira yo kumenya umubare w‘abakene nyawo udatekinitse ni ukureka ibarura rigakorwa n‘imiryango itagira aho ihuriye na Leta haba mu bya politiki cg mu nkunga  financement). Inyungu za politiki n‘ubukungu ku ibarura ry‘abakene ni nyinshi cyane kuri Leta nta kuntu itabitekinika.
    c. Ibishingirwaho mu gushyira abantu mu byiciro noneho  bizaba ibintu bifatika, bibarika mu mafranga abantu binjiza, bireke kuba ibintu subjectifs?
    d. Ubunini bw‘umuryango buzitabwaho noneho?
    e. Intero : "Icyiciro cya mbere kiragurwa“ ntituzongera kuyumva?"
    f. Ibyiciro by‘ubudehe byagombye kuvaho. Leta ikamenya abakene bayo muri data base zayo, abo ifasha ikabafasha,  ariko itagombye kubatera kashi  mu gahanga.
    2. Leta y‘agatsiko irarwana no kwisobanura ku kibazo cy‘umusoro w‘ubutaka, ari nako irimo gushakisha inzira zose  zo kwikoreza abaturage ibiseke ngo bazababe ko uwo musoro uvanwaho.
    3. Itegeko ry‘ubutaka  ntiryagombye gutandukanywa n‘umusoro w‘ubutaka byagombye kujyana bikavira mu nzira rimwe kuko ni ibibazo bifitanya isano ikomeye.
    1 hr 54 min
  • KAREGEYA MEMORIAL/SPECIAL EDITION
    KAREGEYA MEMORIAL/SPECIAL EDITION
    Bakunzi ba Radio Itahuka, banyarwanda namwe banyarwandakazi, nshuti z'u Rwanda, uyu munsi hirya no hino ku isi, habaye umuhango wo kwibuka Col Patrick Karegeya, ubuzima bwe, n'umurage yasigiye abaharanira impinduka muri demokarasi bikaba ari bimwe mu byagarutsweho n'abantu bo mu ngeri zitandukanye. uyu mwaka rero bikaba ari umwihariko kuko mu gihe twibuka iyo ntwali y'impirimbanyi za demokarasi, ari nako urubanza rwo kugaragaza abamwivuganye rukomeje muri Afurika y'Epfo.
    Muratumiwe mwese rero mu iki kiganiro kidasanzwe.
    1 hr 30 min

About RadioItahuka

From the publisher's feed

Ijwi ry'Ihuriro Nyarwanda