RadioItahuka

RadioItahuka

By RadioItahukaNewsPolitics
Download on the App Store

RadioItahuka episodes

  • UMWIHERERO K'UBUKENE BUKABIJE. SYSTEM YA FPR YAGONZE URUKUTA
    1. Imyiherero n‘imishyikirano yo kuganira ku bukene bukabije bwugarije abaturage ntacyo bishobora gutanga igihe impamvu zishyira abaturage mu bukene zitabonewe ibisubizo, inyinshi muli zo zikaba ziterwa n‘uburyo system ya FPR ubwayo yubatse.
    a. Leta yimanye umushahara fatizo, ifaranga rirata agaciro buri munsi imishahara ntizamurwe, imishahara mito iri munsi y‘umurongo w‘ubukene irasoreshwa. Pensions z‘ abakoreye Leta mbere ya 1994 zanze guhuzwa n‘igihe nkana, Leta ibashyira mu bukene bukabije.
    b. imisoro n‘imisanzu bitabarika bya FPR bihungabanya ububashabuguzi bw‘abanyarwanda cyane cyane abatishoboye, bigatuma bananirwa no kwigondera ibintu by‘ibanze nka mutuelle, ibiribwa, amazi, isabune cg umunyu.
    c. imisoro ya Leta, minerval, mutuelle n‘ibiciro by‘amazi byongerwa na Leta mu gihe ari nayo isohora amaraporo yerekana ubukene bukabije mu baturage.
    d. politiki y‘igihingwa kimwe yatumye abanyarwanda 70% barya ibyo bahashye ku masoko, kandi ibyegeranyo bya Leta byerekana ko benshi muli bo ntabubashabuguzi bwo guhaha ku masoko.
    e. Leta yaciye caguwa none abari bukene bukabije bahamagariwe kugura imyenda mishya, kandi raporo za Leta zerekana ko batungwa n‘amafranga440 cg 300 ku munsi adashobora no kugura icunga rimwe.
    f. Leta ihisha umubare nyakuri w‘abakene, ikabaterura ikajya kubahisha mu byiciro by‘abifashije maze bigatuma batabona imfashanyo, hakiyongeraho ko abo bakene bashyizwe mu byiciro by‘abifashije baba bagomba no gusoreshwa.
    g. amafranga yagombye gufasha abakene, kwondora abarwaye bwaki n‘abagwingiye ashirira mu mishahara y‘abakangurambaga mu gihe bo bakeneye amafranga, ibiribwa, n‘ubundi bufasha bufatika kandi bwihuse.
    2. Si umbwambere tubaza niba niba umwuka w‘intamabara no gushyamirana mu karere uterwa n‘u Rwanda waba ari inkuru nziza ku ishoramari mu Rwanda, no ku isoko rusange Kagame atahwemye kwigisha ibihugu by‘Afrika. Bihagaze bite nyuma y‘ihagarikwa ry‘ubucuru
    1 hr 30 min
  • KAGAME YAVUZE N'AKARI IMURORI, MU GIHE ARI KU GITUTU CYO KWEMERA IBIGANIRO.
    KAGAME YAVUZE N'AKARI IMURORI, MU GIHE ARI KU GITUTU CYO KWEMERA IBIGANIRO
    Banyarwanda banyarwandakazi, turabashishikariza kuza gukurikira ikiganiro cyacu cy'uyu mugoroba, aho turi bugaruke ku ngingo zikurikira:
    1) Bwa mbere mu mateka Kagame yemereye imbere y'abayobozi be bari mu mwiherero, ko hari abamurwanya bafite imbaraga zo gutuma afunga umupaka, ariko nkuko bisanzwe yirinda kugaragaza igituma abantu bamurwanya, abo yitaga ibigarasha se byagenze gute ngo bahinduke amaturufu?
    2) ibihugu byo mu karere byamaze gusobanukirwa ko umuti w'ibibazo by'abanyarwanda uzava mu biganiro, banasaba Kagame kubyemera. ibyo bihugu ni ibihe? ni mu kanya mu kiganiro,
    3) mu gihe bamwe basaba inzira y'amahoro, opposition ikomeje gukorwa mu nda cyane cyane ishyaka rya Madame victoire ingabire, nyuma y'iburirwarengero rya Boniface Twagirimana Vice president wa mbere w'iryo shyaka, uwari umuvugizi waryo, Bwana Anselme Mutuyimana yaraye yishwe, umunsi umwe gusa mbere y'uko hatangwa igihembo mpuzamahanga kitiriwe madame victoire Ingabire.  Ubutegetsi bwa Kigali bukaba kugeza ubu ntacyo buratangaza kuri izi mpfu za hato na hato. 
    Muratumiwe mwese.
    2 hr 53 min
  • ABARI N’ABATEGARUGORI MU MPINDURAMATWARA YO KUBOHORA ABANYARWANDA
    Edition spéciale : Umunsi mpuzamahanga wagenewe abari n’abategarugori
    Turabasuhuje bakunzi ba Radio Itahuka Ijwi ry’ihuriro nyarwanda aho turi ku wa gatanu taliki ya 8 Werurwe 2019. Tukaba tubahaye ikaze rero muri iki kiganiro aho  twibanda k’uruhare rw’abari n’abategarugori, mu mpinduramatwara yo kubohora abanyarwanda ku ngoma y’igitugu.
    Tukaba turi bwibaze icyo uwo munsi ngaruka mwaka mpuzamahanga wagenewe abari n’abategarugori waba  waramariye abategarugori muri rusange, n’icyo abanyarwandakazi bakwishimira wabazaniye by’umwihariko. M’u Rwanda byifashe gute ? Umwari n’umutegarugori bahagaze bate magingo aya ? Ese koko baba bariteje imbere nk’uko bivugwa? None se koko 65% z’abagore mu nteko no mu buyobozi bwose ryaba ari ryo terambere ry’umwari n’umutegarugori barata?
    Byose turabireba muri iki kiganiro aho muri kumwe nanjye Chantal Nyange.
    Mwese turabatumiye
    2 hr
  • UMWIHERERO K'UBUKENE BUKABIJE. SYSTEM YA FPR YAGONZE URUKUTA
    1. Imyiherero n‘imishyikirano yo kuganira ku bukene bukabije bwugarije abaturage ntacyo bishobora gutanga igihe impamvu zishyira abaturage m‘ ubukene zitabonewe ibisubizo,  inyinshi  muri zo zikaba  ziterwa n‘uburyo system ya FPR ubwayo yubatse.
    a. Leta yimanye umushahara fatizo, ifaranga rirata agaciro buri munsi imishahara ntizamurwe, imishahara mito iri munsi y‘umurongo w‘ubukene irasoreshwa. Pensions z‘ abakoreye Leta mbere ya 1994 zanze guhuzwa n‘igihe nkana, Leta ibashyira mu bukene bukabije.
    b. Imisoro n‘imisanzu bitabarika  bya FPR bihungabanya ububashabuguzi bw‘abanyarwanda cyane cyane abatishoboye, bigatuma bananirwa no kwigondera ibintu by‘ibanze nka mutuelle, ibiribwa, amazi, isabune  cg umunyu.
    c. Imisoro ya Leta, minerval, mutuelle n‘ibiciro by‘amazi byongerwa na Leta mu gihe ari nayo isohora amaraporo yerekana ubukene bukabije mu baturage
    d. Politiki y‘igihingwa kimwe yatumye abanyarwanda 70% barya ibyo bahashye ku masoko, kandi  ibyegeranyo bya Leta byerekana  ko benshi muri bo nta bubashabuguzi bwo guhaha ku masoko.
    e. Leta yaciye caguwa none abari m‘ubukene bukabije bahamagariwe kugura imyenda mishya, kandi raporo za Leta zerekana ko batungwa n‘amafranga440 cg 300 ku munsi adashobora  no kugura icunga rimwe.*
    f.Leta ihisha umubare nyakuri w‘abakene, ikabaterura ikajya kubahisha mu byiciro by‘abifashije  maze bigatuma batabona imfashanyo, hakiyongeraho ko abo bakene bashyizwe mu byiciro by‘abifashije baba bagomba no gusoreshwa.
    g. Amafranga yagombye gufasha abakene, kwondora abarwaye bwaki n‘abagwingiye ashirira mu mishahara y‘abakangurambaga mu gihe bo  bakeneye amafranga, ibiribwa, n‘ubundi bufasha bufatika kandi bwihuse.
    1 hr 35 min
  • KAGAME YAGUYE MU RUZI ARWITA IKIZIBA.ARATEGANYA GUSABA IKIGONGWE KUYA 12/3 I KLA
    Nongeye gusuhuza abakunzi ba Radio Itahuka kuri uyu wa 6/3/19.
    turagaruka cyane ku inkuru y' Ifungwa ry' Imipaka hagati ya Uganda n' Urwanda. Hagati aho tukaba twamenye ko Kagame ikibatsi ari cyose akabaateganya gukubita ibipfukamiro hasi munama iteganyijwe i Kampala.
    Hagati aho Sezibera we yahiye ubwoba kubera inzu afite imubende i bugande kuko atigeze ayivuga mubuvunyi bw; u Rwanda.
    Icyogajuru ibyacyo byasobanutse.
    Muze tuganire
    1 hr 59 min
  • DR RICHARD SEZIBERA AHO BUKERA ARAKUBITA IGIHUMYE MU KINYOMA CYA SEMUHANUKA.
    1.Ububanyi n’amahanga buhagaze gute m’u Rwanda muri iyi minsi aho dusanga butakiri ububanyi n’amahanga ahubwo bwarahindutse ubushwanyi, ubushotoranyi n’amahanga.
    a. Imibanire y’u Rwanda na Uganda turabona itoroshye muri iyi minsi aho imipaka yafunzwe k’uruhande rw’Urwanda, naho Sezibera na Nduhungirehe mu kinyoma cya Semuhanuka bakabihakana bivuye inyuma.
    b.Sezibera mu cya Semuhanuka agakomeza avuga ko ikibazo kiri hagati y’u Rwanda na Uganda ari iyicwarubozo ry’abanyarwanda baba muri Uganda, abandi bakaba bafunzwe ndetse hakaba n’abandi birukanywe k’ubutaka bwa Uganda.
    c.Ikindi kinyoma cya Semuhanuka Sezibera avuga  ngo ni uko Uganda yaba icumbikiye ndetse ikanafasha imitwe y’iterabwoba RNC na FDLR ishaka gutera u Rwanda.
    d.Noneho Sezibera aragera k’u Burundi agasya atanzitse muri cya kinyoma kimuhambiriye ati:”Rweru si irimbi ry’u Rwanda.” None bwana Sezibera iyo mirambo ikomeje gutemba muri Rweru wadusobanurira iyo ituruka?
    1 hr 58 min
  • ABARI N’ABATEGARUGORI MU MPINDURAMATWARA YO KUBOHORA ABANYARWANDA
    Turabasuhuje bakunzi ba Radio Itahuka Ijwi ry’ihuriro nyarwanda aho turi ku wa mbere taliki ya 4 Werurwe 2019. Tukaba tubahaye ikaze rero muri iki kiganiro gishya kuri Radio Itahuka aho tuzajya twibanda k’uruhare rw’abari n’abategarugori, mu mpinduramatwara yo kubohora abanyarwanda ku ngoma y’igitugu.
    Ubwo rero tukaba turi burebe niba koko abari n’abategarugori bibona neza muri iyo mpinduramatwara. Ese ni iyihe migambi bimakaje imbere muri iyo mpinduramatwara ? Muri iyi mpinduramatwara rero abari n’abategarugori bakwitwara gute mu kudashaka gusa na bariya bo ku ngoma y’igitugu ?
    Byose turabireba muri iki kiganiro aho muri kumwe nanjye Chantal Nyange.
    Mwese turabatumiye
    1 hr 43 min
  • Entretien avec Dr Charles Onana: Le torchon brûle entre kampala et kigali:
    Entretien avec Dr Charles Onana
    Après que le procureur de paris ait requis un non-lieu dans l'affaire de l'attentat contre l'avion de l'ancien Président rwandais Juvénal Habyarimana, les medias français et rwandais reviennent encore et encore sur ce dossier, affirmant avoir découvert les commanditaires de cet acte terroriste. Pourquoi en ce moment? réponse avec Dr Charles Onana
    29 min
  • Jean Claude Habimana : Ubutumwa ku abanyarwanda n'abanyarwandakazi
    Ubutumwa ku abanyarwanda n’abanyarwandakazi mu ishusho y’amatorero arindwi yo muri Aziya.
    Efeso, Simuruna, Perugamo, Tuatira, Sarudi, Filadelifia na Laodokia.
    IBYAHISHUWE 2:1-29
    IBYAHISHUWE 3:1-22
    Inzira y’ukwemera niyo izafasha abanyarwanda n’abanyarwandakazi kwigobotora ingoma ya sekibi ( Satani ) hifashishijwe zimwe mu ntwaro zikurikira:
    Abefeso 6: 10-18
    Umwanzuro:
    Abafilipi 1:6
    1 hr

About RadioItahuka

From the publisher's feed

Ijwi ry'Ihuriro Nyarwanda