IGIHE NI IKI.
ITERABWOBA RYA FPR KU BARI MURI OPPOSITION, NI IKIMENYETSO CYIZA KURI BO.
Twarabivuze, reka tubisubiremo, FPR ni ishyaka ritiyizera mu bitekerezo, kandi ritinya ibiganiro mpaka, kuko rizi neza ko ntakindi ryagejeje ku banyarwanda usibye kubazanira, akaga, amaganya, kwishishana n'ubukene. Noneho ryabuze ayo ricira n'ayo rimira, rihitamo inzira yo gukoresha impapuro mpuzamahanga zo guta muri yombi abarinenga (arrest warrant), kandi nta gihe gishize ribeshye amahanga ko ryarekuye aba opposant b'imbere m'u Rwanda kuko ngo ari igihugu cyubahiriza amategeko. Ibi bije kandi byiyongera no ku bindi bimenyetso bigaragaza irindimuka ry'ingoma ya Kagame, uhereye ku burezi bugeze mu marembera, amazi n'amashanyarazi bikomeje kuba iyanga, ikibazo cya mutuelle de santé, igisirikare, iyozabwonko rya Bamporiki, kubura kw'abashoramari b'abanyamahanga, mu gihe ab'imbere mu gihugu imari yabo ishize igurwa n'aba commissionaire ba FPR, uwanyuma uheruka akaba ari SORAS.
Ibi byose bikwiye kwereka iki abari mu nzira y'impinduramatwara? igisubizo turagihabwa na Alli Abdul Kalim na Epimaque Ntamushobora.
Muratumiwe mwese.