RadioItahuka

RadioItahuka

By RadioItahukaNewsPolitics
Download on the App Store

RadioItahuka episodes

  • SADC IRASHIMA INTSINZI YA TSHISEKEDI, MU GIHE AU NA OIF BO BAGISHIDIKANYA.
    AXEL KALINIJABO
    SADC IRASHIMA INTSINZI YA TSHISEDEKI MU GIHE AU NA OIF BAGISHIKANYA.
    Igihugu cya repuburika iharanira demokarasi ya Congo, bwa mbere mu mateka yacyo, kinyuze mu nzira yo guhererekanya ubutegetsi binyuze mu matora, aho Perezida mushya Felix Tshisekedi nkuko byemejwe n'urukiko rw'ikirenga, byitezwe ko muri icyi cyumweru kije azarahirira imirimo ye mishya, agasimbura Joseph Kabila wari ubumazeho imyaka irenga 16. n'ubwo amatora atavuzweho rumwe, ariko ni ibintu byo kwishimira ko byibuze uwari ku butegetsi yemeye ku burekura nta maraso agombye kumeneka. hari bamwe bitashimishije, harimo na Perezida Kagame, akaba n'umukuru wa AU, aho kugeza magingo aya ataratanga ubutumwa bwo gushimira Perezida mushya mu gihe Nyamara abandi bayobozi bo mu Karere na SADC bo bamaze kubikora. arabiterwa ni iki? turabiganira hamwe n'abatumirwa bacu, Prof Charles Kambanda, na Bwana Jacques Barak.
    nibidukundira turi bunakomoze ku ireme ry'uburezi mu Rwanda rigeze aharindimuka nkuko bitangazwa na Madame Ingabire Marie Immaculee, umwe mu bayoboke b'imena ba RPF.
    Muratumiwe mwese mu Kiganiro.
    3 hr 18 min
  • "GERRIE NEL " AKOMEJE KOTSA IGITUTU "NPA" INZEGO Z'UBUTABERA Z'AFURIKA Y'EPFO
    1.Urubanza rwa Karegeya ruzakomeza kuwa mbere m'urukiko rwa Rand.
    a.Gerrie Nel, Afriforum Advocate aravuga ko atari ugukingira ikibaba abicanyi ahubwo yibaza imikorere ya NPA na Police.
    b.Aribaza impamvu nyamukuru yaba yaratumye hashira imyaka 5 yose nta dossier igejejwe imbere y'urukiko.
    c.Inquest "Ubuhamya n'ibimenyetso " bindi n'ugutinza urubanza.
    2.Abicanyi barazwi kandi Ambasade y'u Rwanda yashyizwe mu majwi ko yabafashije.
    a.Urutonde rw'abakekwa kwica Karegeya rurazwi.
    b.Uko binjiye muri Afurika y'Epfo birazwi.
    c.Uko bavuye muri Afurika y'Epfo birazwi.
    d.Ni iki cyaba gitinza urubanza nyamukuru?
    2.Inama idasanzwe irebana n'ikibazo cya Kongo yasabye ko hashyirwaho itsinda rigiye kujya i Kinshansa.
    a.Nyuma y'amatora muri Kongo Kinshansa umukandida Martin Fayulu yatangaje ko atemera ibyavuye mu matora.
    b.Paul Kagame na bagenzi be bateraniye Addis Ababa basabye Kongo kudatangaza umwanzuro ntakuka k'uwatsinze amatora.
    c.Umuyobozi wa Comission ya AU n'itsinda azaba ayoboye bazajya i Kinshansa muri iyi minsi.
    3.Raporo y'uburenganzira bwa muntu yo muri uyu mwaka imaze gusohoka.
    a.raporo y'uburenganzira bwa muntu yongeye gutunga agatoki igihugu cy'u Rwanda.
    4.Abantu baribaza impamvu ireme ry'uburezi m'u Rwanda rikomeje kudindira.
    3 hr 5 min
  • IMIBARE Y’UBUKENE BUKABIJE KU MEZA YA KAGAME. HAGIYE GUKURIKIRAHO IKI ?
    Imibare mishya iteye ubwoba ya NISR  ku bukene  bw’abaturage n‘abakozi ku meza ya Kagame. Imibare irashyirwa mu kabati birangirire aho cg hari ibigomba gusubirwamo?Leta y’agatsiko yaba igiye kongera kwikoreza abaturage ibiseke basaba  gusesa itegeko  n’umusoro w’ubutaka ? Umurongo wa  opposition  ku bibazo cy’ubutaka waba warahyize Kagame kuli defensive? Politiki mbi  y’ubuhinzi ya  FPR  ikomeje gutuma abahinzi n’aborozi babura amasoko ku musaruro wabo. Akawunga ( ibigori) ko  mu Rwanda ngo kuzuyemo Aflatoxine  uburozi  butera Kanseri abantu n’amatungo. Himbara ati : „Kagame  ni umunyagitugu udafite Power (amashanyarazi)“ Abagore batwite bo mu kiciro cya mbere cy’ubudehe ngo bazajya bahabwa amafranga 7500 buli kwezi. Inzitizi n’amanyanga ari muli uyu mushinga.
    2 hr 22 min
  • APOLO KIRIRISI NA BAGENZI BE BAMENYEKANYE. IYUMVIRE UKO BYARI BYIFASHE MURUKIKO
    Ikaze muri Studio za Radio Itahuka. Ni Jean Paul wongeye kubaha ikaze mu kiganiro cy' uyu munsi kuwa 1/16/2019. Uyu munsi turagaruka kunkuru zikurikira:
    1. Mu urukiko muri Afrika y' Epfo uyu munsi umuryango wa Col Karegeya, wasabye umucamanza ko hatangira urubanza nyirizina, kuko ibimenyetso bihagije.
    2. Hagati aho abo Kiririsi Appolo yakoranye nabo amahano, nabo bavuzwe mu urukiko.
    3. Alexia Mupende yishwe n' Inzego z' Umutekano. Ukuri kose kuzamenyekana.
    4. Kagame yikanze balinga asubika urugendo yari afite. Kubuza umutekano byiyongereye.
    5. Kagame ejo ateganyijwe kuyobora inama y' abakuru b' ibihugu ku ikibazo cya Kongo. izabanzirizwa niy' Ibihugu bya Sadec nayo yifuje kuganira kuri iki kibazo ubwayo
    2 hr 15 min
  • AMASAHA ARABARIRWA KU NTOKI URUBANZA KU BIVUGANYE KAREGEYA RUGATANGIRA
    AXEL KALINIJABO
    AMASAHA ARABARIRWA KU NTOKI URUBANZA KU BIVUGANYE KAREGEYA RUGATANGIRA
    Mu masaha make urubanza rutegerejwe na benshi mu kugaragaza ibimenyetso by'abivuganye Intwari Patric Karegeya ruraba rutangiye, kuri uyu munsi habaye ikiganiro n'abanyamakuru, ese ni iki cyavugiwemo, turabigarukaho mu kanya.
    Urwishe ya nka ruracyayirimo,abanzi b'amahoro ntibasinzira, abanyakenya babyukijwe n'urusaku rw'amasasu muri iki gitondo mu mu rwa mukuru Nairobi, ariko magingo aya agahenge kaba katangiye kugaruka.
    Uwakekwaga na bamwe ko atakiri mu Isi y'abazima, yatunguranye asubira mu gihugu cye, uwo akaba ari nta wundi, ni Perezida Bongo Ondimba.
    Urukiko mpanabyaha rwa La Haye, rwagize umwere uwahoze ari perezida wa Cote d'ivoire, Laurent Gbagbo, hamwe n'uwahoze ari ministre we Charles Ble Goude.
    Theresa May, minisitiri w'intebe w'ubwongereza yahuye n'uruva gusenya, ubwo abadepide 432 bangaga umushinga we wo gukura ubwongereza mu muryango w'ibihugu by'iburayi, mu gihe 202 gusa aribo bawushyigikiye.
    Ni mu kanya rero mu kiganiro kirambuye.
    Muratumiwe mwese.
    2 hr 12 min
  • UMURAGE W'INTWALI PATRIC KAREGEYA
    UMURAGE W'INTWARI PATRIC KAREGEYA
    Mu gihe abanyarwanda benshi bategerezanyije amatsiko ibizava mu rubanza rwo kugaragaza ibimenyetso by'abivuganye intwari Patric Karegeya, ni nako imyiteguro yo kumwibuka irimbanyije
    Mu Rwanda Perezida Kagame aremera ibyo tumaze iminsi tuvuga, byúko bwaki n'inzara birimo bica ibintu, kandi akanemera ko bizamutera isoni kuzabisobanura imbere y'Imana, abanyarwanda bo barabivugaho iki? ni muri iki kiganiro
    Abanyarwanda ngo baba bakomeje gushimutwa muri Uganda, ese uko Kigali isobanura ikibazo niko giteye koko?
    Muratumiwe mwese kuri radio yanyu itahuka.
    2 hr 21 min
  • UKORA IKI?
    AXEL KALINIJABO
    UKORA IKI?
    Nkuko benshi muri mwe mubizi, urugamba rw'impinduramatwara, rusaba umuhate ukomeye, rugasaba disipulini, ubwubahane, umurongo unoze ngenderwaho w'ibitekerezo bigamije guhindura sosiyeti ikaba nziza kurushaho, ariko cyane cyane bisaba ko uzana itafari nanjye nkazana irindi, tukubaka uwo mushinga twese hamwe. Radio Itahuka ibereyeho kubaha umuyoboro mutangamo ibitekerezo byanyu byubaka, muhereye kubyo tuba twabateguriye. intego yacu nuko twese dutanga umusanzu wo kubaka u Rwanda rwejo rwiza rubereye bose nta vangura iryariryo ryose n'aho ryava hose.ibyo tubaganiriza uyu munsi, ejo n'ejo hazaza, bigamije gusa kubashishikariza gufata icyemezo cyo guhindura u Rwanda rwacu rukaba rwiza. uyu mwaka kurusha indi yabanje, buri wese akwiye kujya ahora yibaza ngo "Nkora iki?" kugira ngo nubake u Rwanda rwiza? nta kibi kiruta kuba umucakara w'uwo musangiye igihugu mu gihugu cyawe.
    mu kiganiro cyacu cy'uyu munsi turi burebere hamwe ingingo zikurikira:
    1) Bishoboka bite ko u Rwanda rwakwigereranya na Japan hakiri imitekerereze ishingiye ku kwirarira no kudashyira mu gaciro? urugero ni nk'izi ndendo ngarukamwaka za Kagame i Devos muri forum y'ubukungu, ni iki yakuyemo???
    2) Dr Edouard Ngirente, yaretse gu tekinika abanyarwanda ababeshya ko azahashya itekinika.
    3) Nubwo ntawabura gushima ubutwari bwa Mwiseneza josiane uri mu irushanwa rya Nyampinga, ariko ashobora kuba ari gukoreshwa mu mukino atazi. Turanashima kandi ubutwari bwa Noeline Isimbi warwanye urugamba rutoroshye rwo kwibeshaho nyuma yaho atereranwe na Leta
    4) Urupfu rw'umunyamideli Mupende Alexia rwashenguye benshi, ari nako rwibazwaho byinshi
    5) Turahamagarira abanyarwanda kuzitabira urubanza rw'abishe intwali Patric Karegeya.
    Muratumiwe mwese banyarwanda, banyarwandakazi.
    3 hr 2 min

About RadioItahuka

From the publisher's feed

Ijwi ry'Ihuriro Nyarwanda