RadioItahuka

RadioItahuka

By RadioItahukaNewsPolitics
Download on the App Store

RadioItahuka episodes

  • 2019 ESE AGATSIKO GAFITE UBUSHAKE BWO GUKEMURA IBIBAZO BYUGARIJE ABANYARWANDA?
    1.Dusoje umwaka 2018 ariko imibereho y’ abanyarwanda yarushijeho kuba mibi, mbese umwaka wa 2019 twiteze izihe mpinduka mu buzima, mu burezi, mu bukungu, muri politique?
    2.Ari Kagame Paul na Diane RWIGARA ninde visionaire?
    3.Leta y’ agatsiko ikomeje gahunda yayo yo kubeshya abanyarwanda ibashukisha amagambo asize umunyu, kandi ibibazo bihangayikishije abanyarwanda ikabica hejuru.
    a) Ikibazo cy’ abana baterwa inda gikomeje kuba ingorabahizi muri Leta y’ agatsiko.
    b) Urubyiruko rukomeje kwishora mu biyobyabwenge.
    c) Abantu 147 bafunzwe mu minsi mikuru, RIB ibarega ibyaha 29.
    4.Itekinika-mibare riracyakomeje muri Leta ya FPR.
    a) Aho Leta y’ agatsiko ibeshya ko umwaka wa 2018 usigiye byinshi urwego rw’ ingufu,
    b) Aho ibeshyako ari umwaka w’ impinduka n’ ituze muri za kaminuza,
    c) Ikinyoma cyambaye ubusa ngo abasaga ibihumbi 600 nibo bashomeri m’u Rwanda,
    d) Ngororero, Nyagatare,bugesera abaturage barambiwe gukoresha amazi mabi kandi Leta y’agatsiko ikemeza ko abafite amazi ari 84%.
    5.Igwingira ry’abana, biravugwa ko ku Gisagara abana bagwingiye bari mu nsi y’imyaka itanu bageze ku kigero cya 37.5%
    a)Ese koko ni ubumenyi buke bw’ababyeyi bategura nabi amafunguro bagaburira abana babo  nk’uko agatsiko kabyamamaza ?
    b)None abana babuzwa ni iki kugwingira no kurwara bwaki mu gihe guhinga ibihingwa ngandurarugo ari icyaha gihanwa Leta ?
    c)Tutibagiwe kandi  n’amacoperative mu ubuhinzi yashyizweho n’agatsiko mu rwego rwo gusahura abaturage.
    3 hr 18 min
  • KAGAME N'AGATSIKO BARIMO KWISHIMIRA RAPORO YA UN MURI CONGO KUKO YANDITSE P5
    1.Umwaka mushya muhire kuri mwese bakunzi ba Radio Itahuka !
    a.Turarebera hamwe impamvu umwaka wa 2019 utangiranye umwuka mubi mu urwego rw'ububanyi n'amahanga hagati y’u Rwanda n'ibihugu byo mu karere.
    b.Ijambo rya Paul Kagame ryateye abantu kwibaza byinshi ku kibazo cy'umubano w’u Rwanda n'ibihugu duturanye.
    c.Ese Kagame yaba yumva ko kuvuga RNC na FDLR bizazibuza gukomeza ubukangurambaga bwo ku murwanya ?
    d.Kagame n'agatsiko bishimiye Raporo ya ONU muri Congo ishyira mu majwi RNC, mu gihe agatsiko kamaganira kure ibyegeranyo byayo bivuga k’u Rwanda.
    2.Umukuru w'igihugu cy’u Burundi Président Pierre Nkurunziza nawe yashimangiye ko u Rwanda ruhungabanya umutekano w’u Burundi.
    a.Président Nkurunziza yavuze ko abateye u Burundi bava m’u Rwanda.
    b.Pierre Nkurunziza yavuze uruhare rw'igihugu cy’u Rwanda ndetse atanga ibimenyetso by'intwaro zagiye zifatwa.
    c.Ikibazo u Burundi bufitanye na Kagame .
    3.President Museveni yasabye ko hakorwa iperereza ku ukubwicanyi bukomeje kwibasira impunzi z'abanyarwanda mu nkambi ya Nakivale.
    a.Paul Kagame n'agatsiko bashyizwe mu majwi ko aribo bari inyuma yo gushimuta no kwica impunzi z'abanyarwanda zikomeje guhunga umusubizo.
    4.Umuvugizi wa RNC Jean Paul Turayishimiye ati :″Iriya raporo ya ONU turayamaganye kuko nta kuri kurimo.″
    a.Jean Paul & Me Etienne Mutabazi basobanuye birambuye position ya P5 kuri iyi raporo ya UN.
    2 hr 55 min
  • IKIGANIRO IGIHE NI IKI GIHERUKA MURI 2018:UMWAKA WA 2019,UMWAKA W IBISUBIZO? JP.
    Twongeye guha ikaze abakunzi b' Iikiganiro Igihe ni Iki. Iki ni ikiganiro giheruka (Igihe ni Iki) giheruka umwaka w' 2018. Muri iki kiganiro turareba aho umwaka wa 2018 usize Leta y' u Rwanda ndetse n' ikiizere usigiye abanyarwanda ko ibimenyetso by' ihirima rya Rwabujindiri riri hafi.
    Muri Kongo Amatora yatumye imipaka hafi yayose y' Igihugu ifungwa.
    Kagame yakoresheje ubukwe bwo gusaba umukobwa we w' Imfura. Ese ibi byaba bizatuma umuryango wa Kagame usobanukirwa no kuba umubyeyi icyo ari cyo?
    Ibi ni bimwe mubikubiye mukiganiro cy' uyu munsi mugezwaho na Jean Paul afatanyije na Epimaque Ntamushobora.
    2 hr 35 min
  • KABAGEMA : IMITUNGO ITIMUKANWA AGATSIKO KIGENERA AYO GASORA
    IMITUNGO ITIMUKANWA AGATSIKO KIGENERA AYO GASORA
    1.Ingabire I. wa Transparency International arashimangira ibyo twamye tuvuga ko imisoro ku mitungo itimukanwa irimo akarengane, akanongeraho ko harimo ukwikoreramo  cg kwigenera ku bakomeye.
    2.Biragenda birushaho kugaragara ko ububashabuguzi buke bw’abaturage ari imbogamizi ku iterambere.  Abanyenganda n’abubatse amahoteli barabishimangira.
    3.Mu mushyikirano Kagame ati: ″Imibare ntibeshya″.  Keretse mu bindi  bihugu, m‘u Rwanda  imibare ivuga ukuri ni iyihe? Chômage? Abafite internet? Abafite amazi meza?  Abafite amashanyarazi? Imizamukire y’ubukungu? Abakunda ubutegetsi?
    4.Kagame ahangayikishijwe n’icyuho kiri hagati y’ubutegetsi n’abaturage. Abayobozi badafite urufunguzo rw’ibisubizo bakwegera abaturage ngo babamarire iki?
    5.Imishinga ya ″Visit Rwanda″  na ″ Rwandair″  yatwaye akayabo.  Bamwe m‘u Rwanda  barambara imipira ya Arsenal bakigira ba mukerarugendo. Rwandair nayo irashaka kwifatanya ngo n’inzindi´companies  z’indege zihomba nkayo kugirango ibashe kubaho.
    6.Kagame araha amasomo abanyaburayi mu gukumira abimukira bava muri Afurika nyamara iwe  iturufu isigaye ku urubyiruko ni uguhunga igihugu.  Ubuhamya bw‘umwangavu wahunze igihugu afite imyaka 14 bwambitse ingoma ubusa.
    3 hr 21 min
  • IMITUNGO ITIMUKANWA AGATSIKO KIGENERA AYO GASORA

    3 hr 28 min
  • IKIGANIRO NA JEAN PAUL CYO KUWA 12/26/2018
    Radio Itahuka turi kuwa 12/26/2019. Mu kiganiro cyacu cy' uyu munsi turaganira ku bibazo byo mukarere no mugihugu imbere bishingiye k'ubukungu n' umutekano.
    Uburundi buremeza ko Kagame ari akamasa ko mu karere.
    Imisoro igiye kugira igihugu amatongo.
    Jean Paul
    3 hr 16 min

About RadioItahuka

From the publisher's feed

Ijwi ry'Ihuriro Nyarwanda