RadioItahuka

RadioItahuka

By RadioItahukaNewsPolitics
Download on the App Store

RadioItahuka episodes

  • JEAN CLAUDE HABIMANA : UMUNSI MUKURU WA NOEL UTWIGISHA IKI & UTWIBUTSA IKI?
    Umwaka wa 2018 wabaye intangiriro y’amasezerano Imana ifitiye abanyarwanda naho 2019 uzaba umwaka w’umwuzuro w’amasezerano ku gihugu cyacu cy’U Rwanda. 
    Yesaya 9: 5-6
     “ Nuko umwana yatuvukiye, duhawe Umwana w’umuhungu, ubutware buzaba ku bitugu bye, azitwa igitangaza, umujyanama, Imana ikomeye....
    Yohana 1:12 
    “Icyakora abamwemeye bose, bakizera izina rye, yabahaye ubushobozi bwo kuba abana b’Imana.”
    1 hr 4 min
  • KAGAME AVUYE KURAGUZA MURI COTE D'IVOIRE & UBUKENE BURAVUZA UBUHUHA MURI LETA
    1.Paul Kagame na Nyiramongi bagizwe abenegihugu b'icyubahiro muri Côte d’Ivoire, mu mujyi wa Abidjan.
    a.Ingendo za Paul kagame zikomeje kuba umutwaro ku banyarwanda.
    b.Paul Kagame i Vienne ati :″Tugomba guhanga imirimo mishya kugirango bakumire abimukira bava muri Afurika berekeza i buraya.″
    c.Kagame muri Côte d’Ivoire yambikwa Iningi ndetse ngo ahabwa ubwenegihugu mu mujyi wa Abidjan.
    d.Ibi byose Kagame avuga ko aba yagiye guhahira abanyarwanda bakomeje gusahurwa utwabo na Leta y'agatsiko k'amabandi.
    2.Emmanuel Gasana Rurayi yijeje umutekano abaturage baturiye ishyamba rya Nyungwe.
    a.Gen Gasana Emmanuel aravuga ko abaturage batagomba kugira impungenge ku umutekano wabo.
    b.Gasana yavuze ko Pariki y’igihugu ya Nyungwe n’inkengero zayo ubu bitekanye, abasaba gukomeza ibikorwa byabo by’iterambere baharanira kugira imibereho myiza.
    3.Abayobozi bagera kuri 20 bambuwe inzuri bari bafite i Burasirazuba.
    a.Mukeshimana Gerardine yabeshye itangazamakuru ko bagiye guha ubutaka abantu babubyaza umusaruro.
    b.Umuntu wari umaranye urwuri imyaka icumi atarukorera atanibuka ko ruhari, bigaragaza ko atari arukeneye kandi dufite abantu benshi bakeneye ubutaka.
    c.Aborozi barashimangira ko hari inzuri nyinshi batazi bene zo, zimaze imyaka myinshi zidakorerwa kandi zibangamira umutekano w’amatungo yabo.
    a.Vincent Biruta ati :″hari abantu batahutse 1994 bisubiza amasambu yabo yose uko angana.″
    b.Minisitiri Biruta arashimangira ko bigoye gukemura ikibazo cy'ubutaka m’u Rwanda.
    c. Abaturage bimuwe muri Gishwati bambuwe amasambu yabo kugeza ubu nta ngurane barabona imyaka ikaba ibaye 8.
    3 hr 37 min
  • CONGO2018 :AMATORA MURI CONGO YAHAGARITSWE MU GIHE UMUTEKANO UKOMEJE KUBA MUKEYA
    Amatora muri Congo yasubitswe yigizwa inyuma icyumweru kimwe
    a.Amatora yari ategerejwe taliki ya 23/12/2018 yimuriwe taliki ya 30/12/2018.
    b.Corneille Nangaa uyobora CENI arasobanura impamvu yabiteye.
    c.Gov wa Kinshansa ejo hashize niwe watangaje ko ahagaritse ibikorwa byo kwiyamamaza.
    d.Ese murabona amatora ashoboka mu gihugu kirimo gututumbamo intambara hagati y'abaturage ubwabo.
     
    2.Société civile i Bukavu itewe impungenge n'ibikorwa bishingiye ku bugizi bwa nabi.
    a.Radio Okapi yatangaje ko umwuka w'intambara ndese n'ibikorwa by'ubugizi bwanabi bikomeje hirya no hino mu gihugu.
    b.société civile i Bukavu ihangayikishijwe n’ibikorwa bishingiye k’ubugizi bwa nabi muri iki gihe cy'amatora.
    3.Urukiko Mpuzamahaga rw'i  Hague  (CPI).
    a.Fatou Bensouda mu iitangazo yasohoye yavuze ko ahamagarira abaturage ba Congo kuguma mu bikorwa by'amahoro n'umutekano.
    b.Fatou yahamagariye abayobozi, abanyapolitike kwirinda ibikorwa byo guhungabanya umutekano ndetse n’ibindi byose bijyana  na violance.
    4.Imitwe yitwaje intwaro muri Congo cyane cyane muri Kivu irimo kwisuganya.
    a.Ese ubutegetsi bufite izihe ngamba zo kuburizamo ibikorwa byose byahungabanya umutekano?
    b.Abanyamurenge baramagana amagambo ya Azairias Ruberwa yavugiye i Minembwe
    3 hr 25 min
  • NYUMA YA VISION 2020, IBYICIRO BY’UBUDEHE NA BYO BIGUYE MU MAZI.
    1.Abashimagira ingendo za Kagame baba bazi ingaruka zazo  ku mibereho yabo?  Turibukiranya akayabo gatwarwa n’ingendo za Nyakubahwa.
    2.Nyuma  ya vision 2020, ibyiciro by’ubudehe na byo biguye mu mazi. Gutubya imibare y’abakene byari bigamijwe birananiranye. Turabibutsa amakosa n‘ itekinika  byaranze ibyiciro by‘ubudehe.
    3.Inama ya EAC yari iteganijwe  tariki ya 27.12.2018 nayo yongeye gusubikwa kandi nta tariki itangazwa izaberaho. EAC ngo irazira amakimbirane ari hagati ya bimwe mu bihugu biyigize.
    4.Amamiliyari yasesaguwe mu kureshya ba mukerarugendo m‘u Rwanda yazize iki?  Ikinyamakuru TAZ cyo mu Budage kigaragaza  urusobe rw’ibibazo  mu karere ko mu biyaga bigari bitabangikanwa n’ubukerarugendo n’ishoramari.
    5.Radio Itahuka imaze kwinjira mu ubuzima bw’abanyarwanda  bwa buri munsi.  Kuyitera inkunga ni ugushakira ubuvugiro amajwi  atabaza n‘arwanya igitugu. Muri iyi minsi mikuru ya Noheri na bunani  uzigomwa iki cyo gushyigikira radio yawe?
    3 hr 14 min
  • KIGALI ISHOBORA KWICA ABANYURURU, NI MUKIGANIRO MUTEGURIRWA NA JEAN PAUL.
    Ikaze mu biganiro bya Radio Itahuka by' uyu munsi, kuwa 12/19/2019. 
    Turabanza gushimira abatera nkunga ba Radio Itahuka, tunakangurira abandi kuba abaterankunga kuko iki ari igihe bakenewe cyane. 
    Mu kiganiro cy' uyu munsi turaganira ku ngingo zikurikira: 
    1. Imfungwa ziratabaza. Radio Itahuka ifite amakuru ko Imfungwa mu 'magereza yo mu Rwanda zishobora kurigiswa ndetse zikaba zitinya ko zakwicwa. 
    2. Ubukwe bwa Ange Kagame, kuwa 12/28/2018 ababutumiwemo bari mu gihirahiro.
    3. Amatora ya Congo ashobora gusubikwa! Ntabe kuwa 23 nk'uko byari biteganyijwe.
    4. Umwuka w' intambara hagati y' u Rwanda n'u Burundi urakomeje mugihe Kagame n' Abambari be barimo gusasira ibyo bashaka gukora k'urwego mpuzamahanga.
    5. M7 ati:"Ibyo nsaba abandi bategetse nanjye nabikora. Nzaganira n' ushaka wese nubwo yaba andwanya!"
    Ibi hamwe n' ibindi ni muri iki kiganiro.
     
    Jean Paul
    2 hr 19 min
  • U BURUNDI & RWANDA :ABAGABYE IGITERO MU ISHYAMBA RYA NYUNGWE BAVUGAGA I KIRUNDI
    1.Paul Kagame i Vienne ati :″Tugomba guhanga imirimo mishya kugirango bikumire abimukira bava muri Afurika berekeza i buraya.″
    a.Ese Kagame yaba azi impamvu ituma abanyarwanda bahunga igihugu cyabo buri munsi?
    b.Politike mbi ya Kagame m’u Rwanda niyo ituma abanyarwanda bahunga umunsi k’umunsi.
    c.Kwica, gutoteza , kwiharira ubukungu bw'igihugu bikaguma mu maboko y'agatsiko gatoya.
    d.Politike mbi ishingiye ku gitugu no kwiba ibyavana abanyarwanda mu ubukene bwa buri munsi.
    2.Sina Gerald  bakunda kwita "Nyirangarama"  niwe washinze Enterprise Urwibutso nawe yibaga umuriro wo gukoresha muri Entreprise Urwibutso.
    a.Sina Gerald yemeye ko byakozwe akaba azakurikiza icyo amategeko azamutegeka.
    b.Ese byaba byumvikana ukuntu Rwiyemezamirimo nka Sina Gerald yakwiba umuriro?
    c.Sina Gerald ni umwe mu bafatanya bikorwa ba FPR Inkotanyi.
    d.Kubera ubujura bwa Paul Kagame na FPR amafaranga yo kwishyura umuriro bayashyira mu kigega "AGACIRO" .
    e.Ubwo Kagame yashyiragaho ikigega "AGACIRO" Sina Gerald yamuhaye million 3
    3.Leta ya Kagame yaririmbye ko yavanye abanyarwanda mu ubukene ariko ubushakashatsi buheruka kugaragaza ko byose ari ikinyoma.
    a.Paul Kagame aherutse kuvuga mu nama y'umushyikirano ko abanyereza amafaranga ya SACCO bagomba kubiryozwa.
    b.Ibyemezo bya Leta, Ibyemezo by'umushyikirano, Ibyemezo by'umwiherero byose iyo bihuye bibyara akajagari muri Leta.
    c.Abantu bitabira izi nama bose bari muri Leta y'agatsiko ariko ntibibabuza kwiba, kunyereza, ruswa ndetse n'akajagari gushinga imizi.
    d.Prof Shyaka Anastase yasabye gukurikirana abakozi bose mu nzego z'ibanze babereyemo SACCO umwenda ko bagomba kuba bishyuye bitarenze iminsi 12.
    2 hr 54 min
  • PRES.NKURUNZIZA ARABWIRA U RWANDA, FRANCE & BELGIQUE KO UBURUNDI ATARI IMBEBA
    1.Paul kagame iri Vienne muri Autriche, ahagiye kubera inama ihuza Afurikaa n'uburaya.
    a.Chancelier Sebastian ubwo aheruka m’u Rwanda yaganiriye na Kagame ku kibazo cy'ubuhahirane m’ubucuruzi, ubukungu hagati y'Afurika n'Uburaya.
    b.Ingendo za Kagame zikomeje gutwara akayabo k'amafaranga y’u Rwanda mu gihe abeshya ko buri rugendo aba yagiye guhahira rubanda.
    2.Inama ya EAC iteganyijwe Arusha taliki ya 27/12/2018 biravugwa ko yaba yimuriwe indi taliki itaramenyekana.
    a.Amakuru aturuka mu bitangazamakuru bya Bujumbura aravuga ko igihugu cy'u Burundi kizitabira Inama.
    b.Umuvugizi wa President Nkurunziza yashimangiye ko igihugu cy'u Burundi kizitabira inama.
    c.Ijambo Nkurunziza yagejeje kuba Police yabasabye kurinda igihugu cyabo "Burundi".
    d.President Nkurunziza  ati :″Uburundi ntabwo ari imbeba bakoreraho ubushakashatsi.″
    e.Igihugu cy’u Burundi ni icy’baarundi n'abarundikazi nkuko hari igihugu cy’u Rwanda, u Bufaransa, u Bubiligi by'abanegihugu babyo.
     
    3.RDF iratangaza ko yishe abantu 3 mu batwitse imodoka kuwa gatandatu ku  Kitabi mu karere ka Nyamagabe.
    a Igisirikare cy’u Rwanda RDF kiravuga ko abantu bataramenyekana bateze imodoka ku Kitabi, mu karere ka Nyamagabe maze bakica abantu 2 , abandi 8 bagakomereka.
    b.Imodoka 3 zose zaratwitswe zirashya zirakongoka.
    c.Amakuru mashya RDF itangaza ko yishe 3 abandi bagahungira i Burundi.
    4.Leta ya FPR Inkotanyi muri gahunda yo gukenesha abanyarwanda.
    a.Iterambere Kagame n'agatsiko baririmba ritagaragarira mu baturage barikurahe?
    b.Ikigo mbarurishamibare giheruka gushimangira ko ubukene ari twibanire mu Rwanda.
    2 hr 51 min

About RadioItahuka

From the publisher's feed

Ijwi ry'Ihuriro Nyarwanda