RadioItahuka

RadioItahuka

By RadioItahukaNewsPolitics
Download on the App Store

RadioItahuka episodes

  • PRES. NKURUNZIZA YASABYE M7 GUTUMIZA INAMA YA EAC KWIGA K'URUHARE RWU RWANDA
    1.Diane Rwigara na Adeline Mukangemanyi bakomeje kubera abanyarwanda ikitegererezo "Role Model".
    a.Nta muntu utarimo kuvuga k’ubutwari bwa Famille Rwigara usibye abadashaka kumva ukuri.
    b.Abayobozi batandukanye m’u Rwanda hafi ya bose bahise batangira kwandika bamagana uruhare rw'abanyamahanga mu kwivanga mu butabera bw’u Rwanda.
    c.Nduhungirehe ati :″Abadepite n'abasenateri bo muri America barahawe amafaranga yo kuvugira iyi famille ya Rwagara.″
    2.President Pierre Nkurunziza amaze gushimangira ko u Rwanda ari igihugu cy'umwanzi.
    a.Nkurunziza yasabye Museveni gutumiza inama ku bibazo afitanye n’u Rwanda.
    b.Pierre Nkurunziza yasabye ko haba inama idasanzwe y’umuryango wa EAC, izigirwamo gusa ikibazo cy’amakimbirane hagati y’u Burundi n’u Rwanda.
    3.Ndayihimbaze Alexis-Badian : U Burundi burasaba ibihugu n'imiryango mpuzamahanga kutivanga muri politike yabo.
    a.Nyuma yo gusohora impapuro zo guta muri yombi abashijwa kwica President Ndadaye , AU yamaganye igihugu cy'u’Burundi.
    b.Intekonshigamategeko yamaganye cyane imiryango mpuzamahanga ndetse n'ibihugu bishaka kwivanga mu bibazo by’a Barundi.
    4.Ihuriro Nyarwanda RNC rirasaba abanyarwanda bifuza impinduka gukomeza kuganiriza abandi batarumva ko igihe cyageze.
    a.Ubukangurambaga bugomba kwiyongera mu bice byose by'abanyarwanda.
    b.Iyo ureba ibibazo uruhuri igihugu cyacu kirimo nta mpamvu nimwe yatuma utifuza ko habaho impinduka.
    5.Leta y'agatsiko ikomeje gukoresha abanyarwanda mu buretwa n'ubucakara.
    a.Abaturage barakoreshwa badahembwa.
    b.Abaturage barasenyerwa ntibahambwe ingurane.
    c.Abarimu barakora nta mushahara.
    3 hr 52 min
  • 120518: MENYA IMIKINO KAGAME NA BUSINGE BARIMO GUKINA
    Benshi bari bategerejanyije imyanzuro y' urubanza rwa Rwigara amatsiko menshi cyane. Ndetse benshi bari baramaze no guca imanza. Isomo twigiye muri uru rubanza ni rirhe?
    1. Ese Serumu Kagam e yavugaga yaba yarigiye gushira?
    2. Haba hari uruhare Francophonie yakinnye muri uru rubanza
    3. Pressure Kagame avuga yaba iri mubyamuvanye ku izima cg Ingurube yararamye, Kagame yize kugira impuhwe?
    Jean Paul
    3 hr 17 min
  • DIANE NA ADELINE BAGIZWE ABERE& ISOMO KU BAHISEMO UBUGWARI
    Abanyarwanda benshi  twishimiye icyemezo kigira abere abo kwa Rwigara. Umuryango wagize ubutwari bw’intangarugero, wabonye abawutabariza kuko watinyutse kuvuga. Abahisemo guceceka bazahonyorwa bashire. Isomo rikomeye ku banyarwanda. Mu kinyejana cya  21  Abanyarwanda ni twe  twenyine tugikirana n’ikibazo byo gushakisha abacu barigishijwe, ababuriwe irengero,i yicarubozo rikorwa n’inzego za Leta,  abafungwa kubera ko batinyutse kwiyamamaza, ababuzwa guhinga ibyo bashaka, abakora imirimo ya Leta bakamara imyaka batarahembwa, imisanzu/ ingemu  y’icyama yahinduye abanyarwanda abacakara ba FPR, abamburwa ubutaka bubatunze, insengero zifungwa ku ngufu, amategeko  agira abakozi ba Leta ibimana etc…Twakora iki kugirnago uburenganzira bw’ibanze bwabaye normal mu bindi bihugu natwe butugereho ?Ibipimo bibi cyane mu kurwanya ubukene ngo butanyeganyega bije mu gihe Leta y’agatsiko yamariye amafranga mu kubaka KCC,  kugura ( Leasing) indege zihomba  za Rwandair, no kubaka ikibuga cya Bugesera.  Byaba bifitanye isano ?Abatujwe mu midugudu  hirya no hino barataka inzara. Impamvu ni iyihe? Bikwiye kwigisha iki Leta?Ikibazo cy’uburezi cyabaye insobe.  Ibibazo birazwi habuze ibisubizo.
    3 hr 26 min
  • KAGAME ARAHITAMO IKI HAGATI YO GUFUNGA NO GUFUNGURA UMURYANGO WA RWIGARA ?
    1.Ambasaderi Charlotte Mukankusi arazirikana iyicwa rya Alphonse Rutagarama bari barashakanye.
    a.Alphonse Rutagarama yanze kuba igikoresho cya Leta y'agatsiko kugeza bamwishe.
    b.Kagame n'abicanyi be basabye Alphonse Rutagarama kubabera umukozi arabyanga.
    c.Alphonse Rutagarama yazize kwanga gushorwa mu bikorwa byo koherezwa hanze m’ubutasi.
    d.Alphonse Rutagarama yabwiye abo mugatsiko ko bidakwiye kumwohereza mu kazi adafitiye ubumenyi.
    2.Suzanne Bonamici arasaba Leta ya kagame kurekura Diane Shima Rwigara hamwe n'izindi mfugwa zose.
    a.Abadepite n'abasenateri hano muri America bamaze iminsi botsa igitutu Leta ya Kagame ngo irekure imfugwa za Politike mu Rwanda.
    b.Depite Suzanne Bonamici uhagarariye Comission y'uburenganzira bwa muntu akomeje gukora amanywa n'ijoro ataruhuka kubera guhangayikishwa n'infungwa zo mu Rwanda
    c.Suzanne Bonamici arashimangira ko Diane Rwigara yakomeje kuba ijwi ry'abantu badafite ijambo abakangurira guhaguruka bakivugira ibibazo byabo.
    d.Ati″: Kuvugira Diane Rwigara bizafasha abandi bantu batavugwa kubigiriramo inyungu zo kubona uburenganzira nabo.″
    3.Leta y’u Rwanda ihagaze ite muri Diplomacy magingo aya?
    a.Kagame aherutse kwitabira inama ya G20 muri Argentine ahagarariye ibihugu byunze ubumwe by'Afurika.
    b.Ese mubona mute Kagame k’uruhando mpuzamahanga aho adakoza amakuru hasi yirirwa aririmba Afurika ko ariwo mugabane ufite ubukungu bwinshi ku Isi.
    c.Kagame yari muri Afurika y’Epfo i Soweto muri Global Citezen Festival aho yavuze ko Afurika ishobora kwishyira hamwe itahiriza umugozi umwe.
    d.Ubutumwa bwa  Kagame muri Afurika y’Epfo mwabwakiriye mute?
    3 hr 24 min
  • KOMISIYO Y'UBURENGANZIRA BWA MUNTU YASABYE LETA YA KAGAME KUREKURA IMFUNGWA ZOSE
    1.Umubano w’u Rwanda n'ibindi bihugu byo mu karere.
    a.Inama ya EAC yarasubitswe ndetse ikomeje no guteza umwuka mubi mu karere.
    b.Abadepite b’u Rwanda banze kujya i Burundi mumikino ya EALA.
    2.Ireme ry'uburezi rikomeje kudindira cyane.
    a.Raporo ya komisiyo y'imibereho y'abaturage ndetse n'uburezi yanenze uko uburezi buhagaze m’u Rwanda.
    b.Amashuri menshi m’u Rwanda arimo gusenyuka hirya no hino mugihugu.
    c.Amenshi yubatswe mu myaka 24 ishize.
    d.Ururimi rwigishwamo rw'icyongereza ntabwo abarwigisha nabo baruzi, harabura iki ngo abantu barumenye neza?
    e.Ireme ry'uburezi ni gahunda isaba amafaranga menshi, 12% niyo Minisiteri y'uburezi ihabwa.
    3 hr 25 min
  • IGIHE N'IKI NGO RUBANDA IBAZE KAGAME AHO YEREKEZA UBUTUNZI ASAHURA IGIHUGU
    1.Kagame yavuze ko yaje huti huti adashaka gusubika urugendo rwo kwitabira Global Citizen Festival muri SA.
    a.Global Citizen Festival yitabiriwe n'ibyamamare bivuye hirya no hino.
    b.Abayobozi batandukanye nabo bari batumiwe muri icyo gitaramo.
    c.Kagame yivugiye ko atari kubura  muri uyu muhango wa Global Citizen Festival wo kwizihiza imyaka 100 Mandela yari kuba afite.
    2.Kagame kuki yaba akomeje kwiba no gusesagura amafaranga ya Rubanda ?
    a.Ingendo za Kagame ni umutwaro uremereye abaturage.
    b.Amafaranga amugendaho hari ibikorwa byinshi yashorwamo bikagirira neza abanyarwanda.
    3.Minisiteri y'uburezi irimo gucuruza computer ku banyeshuri m’u Rwanda ifatanyije na Coreya.
    a.Igihugu cya Coreya ubu kirimo gucuruza Computer gifatanyije na minisiteri y'uburezi.
    4.Abakandinda bigenga babwiye komisiyo ya politike n'imiyoborere ko byabagoye kubona imikono 600.
    a.Makuza Bernald yavuze ko imbogamizi bahuye nazo zizaganirwaho kugirango hanozwe amahame ya demokarasi.
    b.Ese aba bakandida ko nta n’umwe waba yarahuye n'ibibazo nkibyo umukandida Diane Rwigara yahuye nabyo ?
    5.Diane Rwigara na Adeline Mukangemanyi bategereje umwanzuru w'ikinamico y'urubanza kuri uyu wa Kane.
    a.Ikinyamakuru Igihe cyasohoye inkuru ivuga amatariki akomeye Diane Rwigara yanyuzemo
    b.Hari ababaza impamvu iki kinyamakuru DMI isigaye ikoresha niba kirimo guca amarenga y'umwanzuro wa Kagame muri uru rubanza ?
    6.Abanyamahanga bamaze kuvumbura Paul Kagame, urwego rushinzwe imfashanyo zo hanze mu bihugu bikennye rwatangaje impamvu Kagame ashyira abagore imbere kuruta abagabo mu Nteko Nshingamategeko
    a.Ni inde utorerwa kuba depite mu Nteko Nshingamategeko y’u Rwanda? Ni uhagarariye koko abaturage cg ni abakozi ba Kagame bashinzwe kumushyigikira mu byemezo yifuza?
    3 hr 49 min
  • KALINIJABO: KAGAME NGO YABA ARIWE MU NYAFURIKA WATEJE IMBERE UBUKUNGU UYU MWAKA?
    ISI YOSE IHANZE AMASO IKINAMICO RY'URUBANZA RW'ABO KWA RWIGARA
    Kalinijabo: ISI YOSE IHANZE AMASO IKINAMICO RY'URUBANZA RW'ABO KWA RWIGARA.
    Bakunzi ba radio itahuka twongeye kubasuhuza, kandi tubifuriza imigisha ituruka ku mana aho muri hose.
    kuri iki cyumweru taliki ya 2 ukuboza, umwaka wa 2018, tubafitiye amakuru menshi, ariko ay'ingenzi turi bugarukeho akubiye mu ngingo zikurikira:
    1) muri icyi cyumweru tugiye gutangira nibwo hazasomwa ikinamico ry'urubanza rwa Diane Shima Rwigara na mama we Adeline Mukangemanyi, aho amahanga yamaze gutahura ikinyoma cy'agatsiko ndetse agatera n'intambwe yo kucyamagana, Nairobi, Londre, Washington, imigi ikomeye yagaragayemo ibikorwa byo guhamagarira Leta ya Kigali guhagarika akarengane gakorerwa umuryango wa Rwigara n'izindi mpirimbanyi za demokarasi, ese iryo jwi ryabo rizumvwa?
    2) Kagame ngo yaba ariwe munyafurika wateje imbere ubukungu muri uyu mwaka? bamwe bati:"Ni sakirirego." Abandi bati:" Ni ukwikirigita agaseka." Abakunzi ba radio Itahuka bo barabibona bate?
    3) Indege za kagame zongeye kuyoresha igitiyo umuntungo w'abanyarwanda, mu gihe ari muri argentine mu ndege ye nshya aherutse kwirangurira mu barabu, madame Jeannette Kagame we ari New york aho asaba ko havanwaho ibidindiza abagore ngo berekane ko bashoboye? ababigerageje mu Rwanda se byabagendekeye gute? 
    4) Ese SOS yaba igifite abana irera ko bivigwa ko Marriot hotel yayihaye inkunga y'asaga miliyoni?
    2 hr 42 min
  • ISI YOSE IHANZE AMASO IKINAMICO RY'URUBANZA RW'ABO KWA RWIGARA
    Kalinijabo: ISI YOSE IHANZE AMASO IKINAMICO RY'URUBANZA RW'ABO KWA RWIGARA.
    Bakunzi ba radio itahuka twongeye kubasuhuza, kandi tubifuriza imigisha ituruka ku mana aho muri hose.
    kuri iki cyumweru taliki ya 2 ukuboza, umwaka wa 2018, tubafitiye amakuru menshi, ariko ay'ingenzi turi bugarukeho akubiye mu ngingo zikurikira:
    1) muri icyi cyumweru tugiye gutangira nibwo hazasomwa ikinamico ry'urubanza rwa Diane Shima Rwigara na mama we Adeline Mukangemanyi, aho amahanga yamaze gutahura ikinyoma cy'agatsiko ndetse agatera n'intambwe yo kucyamagana, Nairobi, Londre, Washington, imigi ikomeye yagaragayemo ibikorwa byo guhamagarira Leta ya Kigali guhagarika akarengane gakorerwa umuryango wa Rwigara n'izindi mpirimbanyi za demokarasi, ese iryo jwi ryabo rizumvwa?
    2) Kagame ngo yaba ariwe munyafurika wateje imbere ubukungu muri uyu mwaka? bamwe bati:"Ni sakirirego." Abandi bati:" Ni ukwikirigita agaseka." Abakunzi ba radio Itahuka bo barabibona bate?
    3) Indege za kagame zongeye kuyoresha igitiyo umuntungo w'abanyarwanda, mu gihe ari muri argentine mu ndege ye nshya aherutse kwirangurira mu barabu, madame Jeannette Kagame we ari New york aho asaba ko havanwaho ibidindiza abagore ngo berekane ko bashoboye? ababigerageje mu Rwanda se byabagendekeye gute? 
    4) Ese SOS yaba igifite abana irera ko bivigwa ko Marriot hotel yayihaye inkunga y'asaga miliyoni?
    5) Umunyamakuru Phocas Ndayizeye ati:" RIB yubahirije uburenganzira bwanjye." Nyuma yuko yari amaze hafi icyumweru umuryango we, abavandimwe n'abanyamakuru bahuje umwuga baramuburiye irengero.
    6) Umuryango wa EAC ntiwaba ugeze mu marembera? Inama yagombaga guhuza abakuru b'ibihugu biwugize yarasubitswe kubera u Burundi butayitabiriye.
    Ngibyo muri make ibyo turi buganire.
    "Mwene siraki 40:13: ubukungu bw'umuhendanyi bukama nk'umugezi"
    54 min

About RadioItahuka

From the publisher's feed

Ijwi ry'Ihuriro Nyarwanda