1.Kagame yavuze ko yaje huti huti adashaka gusubika urugendo rwo kwitabira Global Citizen Festival muri SA.
a.Global Citizen Festival yitabiriwe n'ibyamamare bivuye hirya no hino.
b.Abayobozi batandukanye nabo bari batumiwe muri icyo gitaramo.
c.Kagame yivugiye ko atari kubura muri uyu muhango wa Global Citizen Festival wo kwizihiza imyaka 100 Mandela yari kuba afite.
2.Kagame kuki yaba akomeje kwiba no gusesagura amafaranga ya Rubanda ?
a.Ingendo za Kagame ni umutwaro uremereye abaturage.
b.Amafaranga amugendaho hari ibikorwa byinshi yashorwamo bikagirira neza abanyarwanda.
3.Minisiteri y'uburezi irimo gucuruza computer ku banyeshuri m’u Rwanda ifatanyije na Coreya.
a.Igihugu cya Coreya ubu kirimo gucuruza Computer gifatanyije na minisiteri y'uburezi.
4.Abakandinda bigenga babwiye komisiyo ya politike n'imiyoborere ko byabagoye kubona imikono 600.
a.Makuza Bernald yavuze ko imbogamizi bahuye nazo zizaganirwaho kugirango hanozwe amahame ya demokarasi.
b.Ese aba bakandida ko nta n’umwe waba yarahuye n'ibibazo nkibyo umukandida Diane Rwigara yahuye nabyo ?
5.Diane Rwigara na Adeline Mukangemanyi bategereje umwanzuru w'ikinamico y'urubanza kuri uyu wa Kane.
a.Ikinyamakuru Igihe cyasohoye inkuru ivuga amatariki akomeye Diane Rwigara yanyuzemo
b.Hari ababaza impamvu iki kinyamakuru DMI isigaye ikoresha niba kirimo guca amarenga y'umwanzuro wa Kagame muri uru rubanza ?
6.Abanyamahanga bamaze kuvumbura Paul Kagame, urwego rushinzwe imfashanyo zo hanze mu bihugu bikennye rwatangaje impamvu Kagame ashyira abagore imbere kuruta abagabo mu Nteko Nshingamategeko
a.Ni inde utorerwa kuba depite mu Nteko Nshingamategeko y’u Rwanda? Ni uhagarariye koko abaturage cg ni abakozi ba Kagame bashinzwe kumushyigikira mu byemezo yifuza?