RadioItahuka

RadioItahuka

By RadioItahukaNewsPolitics
Download on the App Store

RadioItahuka episodes

  • KAGAME MURI G20 MU GIHE INAMA YA EAC YASUBITSWE & AMERIKA IROTSA IGITUTU KAGAME
    1.Kagame ari muri Argentine mu nama ya G20.
    a.Kagame ati :″Dushyire imbere umuturage niwe dukorera.″
    b.Kagame niwe ujya gusobanurira amahanga ko Afurika ifite ubukungu bwinshi kandi ko amahirwe asigaye muri Afurika.
    c.Ninde wategetse Kagame kwirirwa yibutsa ibihugu bikungahaye ko Afurika ariyo ifite ubukungu bukungahaye ?
    2.Inama ya EAC yaburijwemo mu gihe bamwe mu bakuru bari bageze Arusha.
    a.Inama ya EAC yasubitswe bitewe ni uko igihugu cy'u Burundi kititabiriye iyi nama.
    b.Nduhungirehe ati :″Iyi myitwarire y'igihugu cy'uburundi idindiza kwihutisha iterambere ry'umuryango.″
    c.President Museveni agiye gucukumbura impamvu nyamukuru yatumye igihugu cy'u Burundi cyanga kwitabira inama.
    3.Kagame yishyuye amafranga yo kugaragara kuri Foberafrica 2018-2019.
    a.Amb Vicent Karega yakiriye igihembo cya Kagame muri Afurika y’Epfo aho bivugwa ko yateje iterambere muri Afurika.
    b.Vincent Karega ubushize yakiriye igihembo cya Nyiramongi, bivugwa ko yahize abagore bose muri Afurika.
    4.Inama ya G20 Umwicanyi Kagame bamuhuje na Mugenzi we umwami wa Saudi Arabia  Mohammed ushinjwa kwica Jamal Khashoggi.
    a.Jamal Khashoggi yari umuyamakuru wa washington post yiciwe muri Ambasade ya Arabia Saudite muri Turukiya.
    b.Kagame yagize uruhare rugaragara ndetse arabyigagamba kuba ariwe wapanze umugambi wo kwica Col Karegeya.
    5.Urubyiruko m’u Rwanda rukomeje gutabaza umunsi k’umunsi.
    a.DMI , Police, RBI na RDF zikomeje gushimuta umunsi k’umunsi urubyiruko mu bice bitandukanye by’u Rwanda.
    b.Ishimutwa no kuburirwa irengero bimaze gufata intera muri iyi minsi.
    c.Umubare w'abantu batishimiye ubu butegetsi ukomeje kwiyongera uko bwije n’uko bukeye.
    3 hr 5 min
  • KABAGEMA :NYUMA YO KWAMBURWA UBUBASHA K'UBUTAKA, NTA JAMBO NO KU RUBYARO.
    NYUMA YO KWAMBURWA UBUBASHA K'UBUTAKA, NTA JAMBO NO KU RUBYARO.
    1.1Kuva aho Leta itangiye rugari yo gusambana no gukuramo inda ku bangavu n‘ingimbi, ababyeyi basigaranye ubuhe bubasha ku bana babo?
    2.Ingaruka zo gushumura abana bafite imyaka  hagati ya 14 na 18 m' ubusambanyi, Leta  yiteguye kwirengera ingaruka zabyo?
    3.Umuryango w’Afrika y’Iburasirazuba ngo wishwe na Nationalisme  ya buri gihugu. Ibibazo ni uruhuri, Nduhungirehe n’ikinyamakuru  Theastfrican  barabirondora.
    4.Prof. Shyaka niwe wenyine  ukibaza impamvu  abaturage batava mu bukene. Turabimwibutsa.
    5.Mugihe agatsiko kavuga ko gafite ibyo kakwigisha ibindi bihugu byo mu karere mu kurwanya ruswa, karatangaza ko ruswa yashinze imizi muri girinka, VUP n’impushya zo kubaka.
    6.Ibyo guteranyiriza imodoka za VW m'u Rwanda byari igipindi,  ngo ikizakorwa  ni business ya Taxi za VW.
    7.Kwinjira muli OECD byari inzozi,  nta gisabwa na kimwe  u Rwanda rwujuje.   Kagame yahisemo   gusaba ko OECD yaza kumugira inama.  Ibikomeye OECD isaba  nibyo na opposition isaba,  Kagame yiteguye kuva kw’izima?
    3 hr 16 min
  • NYUMA YO KWAMBURWA UBUBASHA K'UBUTAKA, NTA JAMBO NO KU RUBYARO.
    1.1Kuva aho Leta itangiye rugari yo gusambana no gukuramo inda ku bangavu n‘ingimbi, ababyeyi basigaranye ubuhe bubasha ku bana babo?
    2.Ingaruka zo gushumura abana bafite imyaka  hagati ya 14 na 18 m' ubusambanyi, Leta  yiteguye kwirengera ingaruka zabyo?
    3.Umuryango w’Afrika y’Iburasirazuba ngo wishwe na Nationalisme  ya buri gihugu. Ibibazo ni uruhuri, Nduhungirehe n’ikinyamakuru  Theastfrican  barabirondora.
    4.Prof. Shyaka niwe wenyine  ukibaza impamvu  abaturage batava mu bukene. Turabimwibutsa.
    5.Mugihe agatsiko kavuga ko gafite ibyo kakwigisha ibindi bihugu byo mu karere mu kurwanya ruswa, karatangaza ko ruswa yashinze imizi muri girinka, VUP n’impushya zo kubaka.
    6.Ibyo guteranyiriza imodoka za VW m'u Rwanda byari igipindi,  ngo ikizakorwa  ni business ya Taxi za VW.
    7.Kwinjira muli OECD byari inzozi,  nta gisabwa na kimwe  u Rwanda rwujuje.   Kagame yahisemo   gusaba ko OECD yaza kumugira inama.  Ibikomeye OECD isaba  nibyo na opposition isaba,  Kagame yiteguye kuva kw’izima?
    3 hr 24 min
  • RADIO ITAHUKA IRABURIRA URUBYIRUKO KWIRINDA AMATANGAZO Y'IMITWE YA GISIRIKARE
    1.Urubyiruko ndetse n'abandi bantu batandukanye bagomba kwirindi kwirukira muri iyi mitwe ivugwa ko ishingirwa mu Rwanda
    a.Radio Itahuka yakiriye amakuru aturuka mu bantu hirya no hino ashaka kumenya niba abantu bagana uyu mutwe bivugwa ko washingiwe mu Rwanda
    b.Ntabwo ari ubwambere Fpr Inkotanyi ishinga imitwe ya balinga igamije guhumbahumba abasore n'inkumi baba bashaka impinduka mu Rwanda
    c.Nta muntu ushinga umutwe wa Gisirikare muri ubu buryo
    2.Gatabazi Jean Marie Vienney ati nizereko mudatahanye umugambi wo kuzatera u Rwanda
    a.Amakuru aturuka i Mutobo arashimangira ko abahoze ari abarwanyi ba FDLR bamaze kuvangurwa
    b.Abayobozi bakuru bajyanwa gufungirwa i Kami muri Kigali
    c.Gatabazi Jean Marie asaba abari i Mutoba kwibagirwa umugambi wo gufatanya n'abashaka gutera u Rwanda
    3.U Rwanda rurasangiza Afurika ubunararibonye ku nteganyanyigisho ishingiye ku bushobozi.
    a.U Rwanda rwasangiza iki ibindi bihugu by’ Afurika?
    4.Urwego rw'igihugu RIB riravuga ko rwakiriye ibirego 1800 muri uyu mwaka
    a.Donatilla Mukabalisa asanga ikibazo kigomba gukemurirwa mu muryango nyarwanda
    b.Umucamanza mukuru Prof Rugege ati kera ntabwo twafunganga ati igihe kirageze ngo twongere dukurikize umuco wacu
    5.Abahinzi mu Rwanda bakomeje guhura n'igorane baterwa na leta
    a.Abahinzi b'ibirayi barishimira icyemezo cyafashwe cyo gusubizwa uburenganzira bwo kugurisha igihigwa cyabo.
    b.Abahinzi b'amashu bararira ayo kwarika
    2 hr 55 min
  • LETA Y'AGATSIKO IKOMEJE GUSHIMUTA RUBANDA & BIBAYE KUBANDI NAWE BIZAKUBAHO EJO
    1.Abanyarwanda batari bakeya bakomeje gushimutwa no kuburirwa irengero mu bice bitandukanye by’u Rwanda.
    a.Jennifer Rwamugira aratabariza umugabo we William Rusakara waburiwe irengero.
    b.William Rusakara yahoze akora muri NISS "National Intelligence and Security Service"
    2.Leta y'agatsiko ikomeje gushimuta no kwica rubanda
    a.Dore urutonde rwabashimuswe muri iyi minsi tutibagiwe Phocas Ndayizera  umunyamakuru wa BBC.
    b.1. NIYOHOZA Patrick
    2. NIYONKURU Emmanuel
    3. MUNYENSANGA Martin
    4. IYAKAREMYE Marcel
    5. NGARAMA Elias
    6. NKURIKIYIMFURA Théoneste
    7. NSHIRAGAHINDA Ernest
    8. BYIRINGIRO Garno
    9. Terrence
    10. MUSHIMIYIMANA Yves
    3.Umubano w’u Rwanda na Uganda ukomeje kuzamo agatotsi.
    a.Minisitiri ushinzwe Ibiza n'Impunzi Hillary Onek yavuze ko u Rwanda rumeze nk’igikombe cy’igikoma usanga gikonje hejuru ariko mu imbere kigurumana.
    b.U Rwanda ni nk’igikombe cy’igikoma,kiba gikoje hejuru ariko kikotsa  imbere.”
    4.Igihugu cy'u Burundi cyandikiye President Museveni kimubwira ko batunguwe no kubona invitation y'inama idasanzwe EAC igihe cyo kwitegura cyararangiye.
    a.Nkurunziza ati :″Ibaruwa yanyu yashyizweho umukono taliki ya 30/10/2018 yabashije kugera muri Ambasade yacu i Kampala taliki ya 19/11/2018.″
    4.Depite Frank Habineza yatunguranye mu nteko avuga ko Boniface Twagirimana yatorotse Gereza.
    a.Habineza ati :″Hamaze gutoroka abagororwa 12 muri uyu mwaka wa 2018.″
    b.Habineza ati uyu muturage yasabye ko twakora ubuvugizi ku bibazo birimo kubera mu magereza m’u Rwanda.″
    3 hr 40 min
  • KALINIJABO : FPR IZAREKA KWICA"GITERA " RYARI?
    Kuri iki cyumweru taliki ya 25 ugushyingo 2018, turaza kugaruka ku makuru y'ingenzi yavuzwe mu Rwanda.
    Turi burebere hamwe ibi bikurikira:
    1) Hagati ya Dr Richard Sezibera n'abakozi be barimo Olivier Nduhungirehe na Ambassador Vincent Karega, ni inde uvuga ukuri? Aba bagabo uko ari batatu bakora muri minisiteri imwe y'ububanyi n'amahanga, bakomeje kubusanya mu gutanga igisubizo ku ihurizo rikomeye P5 yabashyizemo yaka Ibiganiro bitaziguye..
    2) Iyi nama ya 16 y'umushyikirano itegerejwe mu minsi iri imbere, ntiyaba izaba ahubwo "Inama y'umubeshyano"?
    3) Umuganda udasanzwe, abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda bateye ibiti 4000 mu muganda wabereye mu Kareke ka Kamonyi, abayobozi bacinya akadiho. byaba se ariwo muvuno mushya babonye wo kwereka abanyamahanga ko Abanyarwanda bishimye?
    4) Arkiyesikopi mushya wa Kigali, Mgr Antoine Kambanda, aravuga ko kwemerera abangavu kuboneza urubyaro ari ukubashora mu bwomanzi n'uburaya. iritavuzwe n' umwe? Radio Itahuka ntiyahwemye kubivuga.
    5)  Iperereza ngo ryaba ryarashimangiye ruswa ishingiye ku gitsina muri AU. Ryakozwe nande? Perezida Kagame se yaba azabishyira muri raporo azashyikiriza uzamusimbura umwaka utaha?
    6) Impunzi zivugwa ko zirukanywe muri RDC, Leta ya Kigali ikaba ivuga ko harimo n'abarwanyi ba FDLR,aho umutekano wazo ntugerwa ku mashyi?
    7) Iyi miburagasani y'imibu ko ngo yaba  yarahinduye isaha ikoreraho akazi kayo ko kuruma abantu ikabatera Malariya, abanyarwanda barabigenza bate?
    Ngibyo muri make ibyo turi bugaruke ho mu kanya. muhawe ikaze mwese kuri Radio yanyu Itahuka.
    3 hr 1 min
  • KABAGEMA : KWANGA IBIGANIRO N‘UMWUKA W’INTAMBARA NI INKURU NZIZA K'UBUKUNGU ?
    KWANGA IBIGANIRO N‘UMWUKA W’INTAMBARA NI INKURU NZIZA K'UBUKUNGU ?
    1.Hirya no hino ku isi byagaragaye ko ishoramari n’ubukerarugugendo bizirana n’umwuka w’intambara  cyangwa  kutabona neza ahazaza h’ejo. Ibiganiro bishobora gukemura  ikibazo cy‘ikizere ku kazaza k’ejo k’igihugu n’akarere.
    2.Ministre Sezibera ngo ntazi amashyaka ya opposition akorera  mu buhungiro. Kwitwa umunyapolitiki, kwitwa ishyaka rya politiki, kwitwa impunzi cg umunyarwanda,  FPR yihaye ububasha  bwo kugena ugomba  kubyitwa  cg kutabyitwa ?
    3.Abanyarwandakazi ngo barajyanwa gucuruzwa Mitiyana muli Uganda, ibimenyetso bishimangira inkuru Ijwi ry’Amerika  ryakoreye Kampala.
    4.Ikibazo cy’imbuto zirwaye, zitinda cg zidahuye n’ikirere cy’u Rwanda Leta y’agatsiko igura mu mahanga ikaziha abahinzi, cyongeye kuvugwa  mu bahinzi b’imyumbati mu Mayaga batejwe igihombo na Leta.
    5.Bamwe mu birukanwe mu byabo muri Tanzaniya kubera amagamboya Kagame ubu  ntaho bafite begamye, ngo n’ubutaka bari baratijwe barabwambuwe buhabwa  Kaminuza.
    6.Nduhungirehe ararondora ibibazo uruhuri  bizitira umushinga wo kwishyira hamwe  mu bihugu by’Afrika y’Iburasirazuba( EAC). Kagame  yaba ari umumarayika muli ibi bibazo?
    7.Kamonyi ngo hakomeje gutoragurwa imirambo batazi aho iva, bivuguruza icyegeranyo  2017 cya Prof. Shyaka  utangaza ko  igipimo cy‘ umutekano kiri hejuru y’ibindi.
    3 hr 12 min

About RadioItahuka

From the publisher's feed

Ijwi ry'Ihuriro Nyarwanda