RadioItahuka

RadioItahuka

By RadioItahukaNewsPolitics
Download on the App Store

RadioItahuka episodes

  • KWANGA IBIGANIRO N‘UMWUKA W’INTAMBARA NI INKURU NZIZA K'UBUKUNGU ?
    1.Hirya no hino ku isi byagaragaye ko ishoramari n’ubukerarugugendo bizirana n’umwuka w’intambara  cyangwa  kutabona neza ahazaza h’ejo. Ibiganiro bishobora gukemura  ikibazo cy‘ikizere ku kazaza k’ejo k’igihugu n’akarere.
    2.Ministre Sezibera ngo ntazi amashyaka ya opposition akorera  mu buhungiro. Kwitwa umunyapolitiki, kwitwa ishyaka rya politiki, kwitwa impunzi cg umunyarwanda,  FPR yihaye ububasha  bwo kugena ugomba  kubyitwa  cg kutabyitwa ?
    3.Abanyarwandakazi ngo barajyanwa gucuruzwa Mitiyana muli Uganda, ibimenyetso bishimangira inkuru Ijwi ry’Amerika  ryakoreye Kampala.
    4.Ikibazo cy’imbuto zirwaye, zitinda cg zidahuye n’ikirere cy’u Rwanda Leta y’agatsiko igura mu mahanga ikaziha abahinzi, cyongeye kuvugwa  mu bahinzi b’imyumbati mu Mayaga batejwe igihombo na Leta.
    5.Bamwe mu birukanwe mu byabo muri Tanzaniya kubera amagamboya Kagame ubu  ntaho bafite begamye, ngo n’ubutaka bari baratijwe barabwambuwe buhabwa  Kaminuza.
    6.Nduhungirehe ararondora ibibazo uruhuri  bizitira umushinga wo kwishyira hamwe  mu bihugu by’Afrika y’Iburasirazuba( EAC). Kagame  yaba ari umumarayika muli ibi bibazo?
    7.Kamonyi ngo hakomeje gutoragurwa imirambo batazi aho iva, bivuguruza icyegeranyo  2017 cya Prof. Shyaka  utangaza ko  igipimo cy‘ umutekano kiri hejuru y’ibindi.
    3 hr 16 min
  • RICHARD SEZIBERA YIRINZE GUTANGAZA BYINSHI KU BIGANIRO P5 YASABYE PAUL KAGAME
    1.Amb Richard Sezibera yavuze ko ntacyo azi ku bivugwa kuri  Kayumba Nyamwasa.
    a.Major Sezibera Richard yagaragaje ko atandukanye na Nduhungirehe na Vicent Karega.
    b.Ese bishoboka bite ko Nduhungire na Vicent Karega bavuga ikibazo cya Kayumba ariko Major Richard Sezibera akagihunga?
    c.Abanyamakuru basanga Nduhungirehe ameze nk'umuntu w'umusinzi uba wafashe ku gatama k'inzoga y'urwagwa.
    2.Dr Sezibera ati :″ Abashaka ibiganiro bazitabire Inama y'umushyikirano.″
    a.Yavuze ko abashaka ibiganiro bazitabira Umushyikirano cyangwa bagashaka abandi Banyarwanda mu bihugu barimo bakaganira.
    b.Kuba Kayumba Nyamwasa yifuza ibiganiro n’abayobozi bakuru b’igihugu, nta makuru abifiteho, avuga ko gahunda ihari ari ibiganiro biri gutegurwa hagati y’igihugu cy’u Rwanda na Afurika y’epfo.
    3.Dr Sezibera yashimangiye ko ibibazo hagati y’u Rwanda, Uganda n’u Burundi bituruka ahandi.
    a.Turifuza kunoza umubano na Uganda ibibazo abanyarwanda bahura nabyo bigakemuka.
    b.Umubano ntabwo umeze neza, turifuza ko umera neza kurushaho.
    4.Umubano w’u Rwanda n’u Burundi ngo nta gishya kiragaragara kuko ibibazo bimaze iminsi bigihari kandi bidaterwa n’u Rwanda.
    a.Dr Richard Sezibera yaba yemera uruhare rwa Kagame mu gushaka guhirika President Nkurunziza k’ubutegetsi?
    b.Major Sezibera yahakana ko kagame adashyigikiye abarwanya ubutegetsi bwa Nkurunziza?
    c.Dr Sezibera ashimangiye ko u Rwanda rubanye nabi n'ibihugo byose byo mu karere.
    5.Gen. Maj. Muganga yasimbuye Gen Ibingira nk’Umugaba mukuru w’inkeragutabara.
    a.Radio Itahuka imaze iminsi igaragaza ibikorwa by'inkeragutabara mu gukenesha abaturage.
    b.Gen Ibingira yaba azize ibibazo by'inkeragutabara?
    c.Ese Kagame yaba asanga Ibingira atagifite ingufu zo kumukorera akazi abandi batakoraga?
    3 hr 37 min
  • KAGAME WARI WIGIZE IGIHANGAJYE MURI REFORM ZA "AU "AGARUKANYE IPFUNWE I KIGALI
    1.Paul Kagame aravuga ko yishimiye ibyo yagezeho muri uyu mwaka amaze ayobora Afurika yunze ubumwe.
    a.Umuntu yakwibaza igishimishije kagame icyo aricyo kuko ikibanze yashatse kugeraho cyamunaniye.
    b.Kagame niwe wazanye umushinga wo kwishakamo amafaranga akoreshwa na Afurika  yunze ubumwe 0.2% kugeza ubu ibihugu 13 nibyo byonyine bitanga ayo mafaranga.
    2.Moussa Faki aravuga ibihano bifatirwa abatishyura umusanzu wabo bitigeze bigira icyo bitwara ibyo bihugu.
    a.Ibihugu bitazatanga umusanzu wabyo bizirukanwa muri Afurika yunze ubumwe.
    b.Kagame yatangiye kuyobora Afurika yunze ubumwe  hari ibihugu 13 byemeye gutanga uwo musanzu.
    c.Kagame arangije Mandat ye ibihugu 24 gusa aribyo byemeye gutanga inkunga kandi byose ntibibibikora.
    3.Kagame atsindiwe addis Abeba izuba riva, kubera umuco wo kuyoboza igitugu.
    a.kagame yifuzaga ko "AU Commission" ihabwa imbaraga ziruta iz’ibihugu biri muri AU. b.AU Commission akaba ariwe uzajya ashyiraho abantu ashaka gukorana nawe bitanyuze mu bihugu bigize uyu muryango.
    c.Ibihugu 55 byose byamaganye uwo mushinga wa Paul Kagame yari agiye gusigira afurika yunze ubumwe.
    4.Kagame ati :″ Amateka yabaye m’u Rwanda ntabwo ariyo igihugu cyari gikwiye kugenderaho cyangwa kumenyekaniraho gusa.
    a.Ese imvugo ya Kagame niyo ngiro mu byo akora?
    b.Ubutegetsi bwa Kagame bwubakiye kuri jenoside yakorewe abatutsi.
    c.Watandukanya ute amateka y’igihugu, ubuzima bw'igihugu n’inzego z'igihugu, byose byubakiye kuri jenoside ?
    5.Sena y’u Rwanda yatumije PM Edouard Ngirente gusobanura uburyo imibereho y'abasigajwe inyuma n'amateka"Abasigajwe inyuma na FPR "
    a.Komisiyo yavuze ko bagomba kwirinda gukoresha izina "marginalisé" kuko abantu bashobora kuryuririraho.
    b.Abanyarwanda benshi mu gihugu niko bameze.
    2 hr 53 min
  • Karinijabo :Uwasenye amasezerano ya Arusha yaba noneho azemera ibiganiro asabwa?
    Ihuriro ryámashyaka atanu ya opposition ryandikiye Perezida Kagame ibaruwa imusaba kugira ibiganiro bitaziguye n'abatavuga rumwe nawe, ndetse n'ibindi byiciro byose by'abanyarwanda, mu rwego rwo gushakira umuti ibibazo u Rwanda ruhetse, binyuze mu nzira y'amahoro. Ese uyu mugabo bizwi neza ko ariwe wapfubije amasezerano ya Arusha, yaba noneho azaca bugufi akemera kuganira n'abanyarwanda?
    Mu bindi tuza kuganiraho, turagaruka ku byatangajwe na Madame Jeannette Kagame mu nama mpuzamahanga ku kuboneza urubyaro iheruka kubera i Kigali ku mataliki ya 12-15 ugushyingo 2018.
    Hagati aho kandi bamwe Komiseri wa Police Dan Munyuza, arabwira abanyarwanda ko abifuza ku rutera ari indoto gusa, ese uyu umaze kuba rurangiranwa mu gutanga amarozi, yaba ari icyizere afite uwo mwuga we gituma avuga ibi? aha turi bunakomoze no kubyatangajwe na Madame Justine Kasavubu, 
    mu tuntu nútundi turi bugaruke ku nkuru yúmudamu witwa Mugege Olga wapfuye ahanutse mu igorofa ya 10 ya Ubumwe Grande Hotel, ya yindi Perezida KAgame yifotorejeho akora ya film ye "Royal tour"
    Muratumiwe mwese rero ni aho mu Kanya kuri Radio Itahuka.
    3 hr 1 min
  • KAGAME MU NDEGE ZO MURI "QATAR EXECUTIVE"& AMAVUGURURA YA AU ASHOBORA GUSENYUKA
    1.Nduhungirehe yatsembye ko u Rwanda rwagirana imishyikirano n’abarimo Kayumba Nyamwasa.
    a.Nduhungirehe ati:"ntabwo tuzavugana n'abantu bashaka ibiganiro barimo Gen Kayumba Nyamwasa."
    b.Ese bivuze ko hari abandi bashobora kugirana nabo ibiganiro?
    c.Nduhungirehe akomeje kunengwa n'abantu batari bakeya yaba mu gihugu ndetse no hanze, kuko apfa kuvuga ibimujemo adatekereje k'umuntu ubyumva cyangwa uzabisoma.
    d.Dr Richard Sezibera ari muri Ethiopian aho ategura inama ya AU izaba ejo.
    e.Nduhungirehe abinyujije kuri Facebook ati:"Kagame yafashe imbunda atera u Rwanda.
    2.Munyuza aravuga ko abifuza guhungabanya umutekano w’u Rwanda bariya. 
    a.Umutekano w’uRwanda urinzwe neza kandi abashaka kuwuhungabanya bararota kuko ntaho bamenera.
    b.Dan Munyuza: Abifuza guhungabanya umutekano w’igihugu cyacu aho bari turahazi ndetse nicyo  batekereza turakizi nicyo nabizeza. 
    c.Dan Munyuza aranega abakoresha imbuga nkoranya mbaga, harya "Rushyashya" nayo irimo cyangwa niyo Dan akoresha ateza umutekano mukeya?
    3 hr 49 min
  • EDOUARD KABAGEMA : HARI MONOPOLES FPR YAKWAMBURWA IGAHITA ISENYUKA
    EDOUARD KABAGEMA : HARI MONOPOLES FPR YAKWAMBURWA IGAHITA ISENYUKA
    IBIGANIRO: HARI  MONOPOLES FPR  YAKWAMBURWA IGAHITA ISENYUKA
     FPR ni ishyaka ryubakiye ku kinyoma no kw’iterabwoba ribuza abantu kuvuga  amakosa n‘akarengane babona. Bizagenda bite umunsi  byo babuzwa kuvuga byagiye ku meza mu biganiro.
    Igitugu, itekinika, kwikubira ubukungu bw’igihugu;  imisanzu ku gahato, kwambura abanyarwanda uburenganzira bw’ibanze ku bitekerezo, ku myemerere , ku mitungo yabo etc…,  kubima ubwinyagamburiro : bimwe  mu byo FPR yabuzwa igahita izimira.
    Icyaha cyibuza abantu kunenga abategetsi, kwangisha abaturage ubutegetsi , kurwanya gahunda za Leta, kwita ababona ibintu ukundi imitwe y‘iterabwoba,  byagombye kubanza bikava munzira mbere y‘ibindi byose.
    Kaminuza ngo irasaba kugenzura abarimu n‘abanyeshuri bavuga ikinyarwanda.  FPR   yatwambuye byose, none  igeze n‘aho itubuza  kuvuga ikinyarwanda?
    Ministre shyaka arasaba abategetsi  bo mu karere ka Bicumbi kureka itekinika nyamara bigarara ko lili muli system y’imiyoborere ya FPR. Nawe ubwe niryo yirirwaga akora muli RGB.
    Abana b‘Abanyarwanda  bunze mu ryo duhora tuvuga, baranyomoza leta ibeshya ko uburezi bw‘ibanze ari ubuntu,  kandi  hari minerval yahawe akazina k‘agahimbazamusyi ka mwarimu.
    2 hr 45 min
  • EDOUARD KABAGEMA : HARI MONOPOLES FPR YAKWAMBURWA IGAHITA ISENYUKA
    IBIGANIRO: HARI  MONOPOLES FPR  YAKWAMBURWA IGAHITA ISENYUKA
     FPR ni ishyaka ryubakiye ku kinyoma no kw’iterabwoba ribuza abantu kuvuga  amakosa n‘akarengane babona. Bizagenda bite umunsi  byo babuzwa kuvuga byagiye ku meza mu biganiro.
    Igitugu, itekinika, kwikubira ubukungu bw’igihugu;  imisanzu ku gahato, kwambura abanyarwanda uburenganzira bw’ibanze ku bitekerezo, ku myemerere , ku mitungo yabo etc…,  kubima ubwinyagamburiro : bimwe  mu byo FPR yabuzwa igahita izimira.
    Icyaha cyibuza abantu kunenga abategetsi, kwangisha abaturage ubutegetsi , kurwanya gahunda za Leta, kwita ababona ibintu ukundi imitwe y‘iterabwoba,  byagombye kubanza bikava munzira mbere y‘ibindi byose.
    Kaminuza ngo irasaba kugenzura abarimu n‘abanyeshuri bavuga ikinyarwanda.  FPR   yatwambuye byose, none  igeze n‘aho itubuza  kuvuga ikinyarwanda?
    Ministre shyaka arasaba abategetsi  bo mu karere ka Bicumbi kureka itekinika nyamara bigarara ko lili muli system y’imiyoborere ya FPR. Nawe ubwe niryo yirirwaga akora muli RGB.
    Abana b‘Abanyarwanda  bunze mu ryo duhora tuvuga, baranyomoza leta ibeshya ko uburezi bw‘ibanze ari ubuntu,  kandi  hari minerval yahawe akazina k‘agahimbazamusyi ka mwarimu.
    2 hr 48 min
  • V. INGABIRE & GERVAIS CONDO BARASOBANURA IMPANVU P5 IKOMEJE GUSABA IBIGANIRO
    1.Victoire Ingabire Umuhoza ati :″ FPR igomba kwemera inzira y'ibiganiro kuko niyo izabasha gukemura ibibazo biri m’u Rwanda.″
    a.Ingabire Victoire aravugako mu Rwanda hari akarengane gakabije.
    b.Ingabire ati :″ ibyiza byose by'igihugu byikubiwe n'agatsiko kabantu bakeya.″
    c.Gervais Condo arasonanura ko inzira y'ibiganiro ari yo yonyine yakemura ibibazo buri m’u Rwanda.″
    2.Mu Rwanda uburetwa bwahawe agaciro aho umuntu akora igihe kirenga umwaka wose atarahebwa.
    a.Abaturage bakoreye Societe ya FPR Inkotanyi "Inkeragutabara" bamaze igihe kirenga umwaka wose bakora ariko banze kubahemba.
    b.Leta y'agatsiko yafashe abanyarwanda nk'abacakara bayo, aho bakoreshwa k’ubuntu badahebwa.
    c.Abaturage barababaye cyane , bafite ibibazo bitagira ingano mu miryango yabo.
    3.Abaturage bo muri Rubavu bamaze iminsi bavuga ikibazo batewe na Leta y'agatsiko ibabangamira mu ubuhinzi bw'ibirayi.
    a.Ikibazo cyo gukoresha abaturage ntibahembwe kigaragara mu bice hafi ya byose mu Rwanda.
    b.Abaturage barashimangira ko bafite ikibazo cyo kwishyura Mutuelle.
    4.Umushinjacya mukuru Jean Bosco Mutangana yashimangiye ko arimo gutegura impapuro zo kohereza muri Africa y’epfo
    a.Mutangana aravuga ko nta muntu ushobora kumushyiraho igitutu.
    b.Mutangana ati :″ Ruswa igaragara mu buyobozi bukuru.″
    c.Evode Uwizeyimana aragira Inama Gen Kayumba gukomeza ibikorwa bya Politike asobanura amabi y’u Rwanda.
    5.Jeannette Kagame Nyiramongi ati :″Abagore bagiye bahura n’ imbogamizi zinyuranye zo kudahabwa agaciro n’uburenganzira bakwiye."
    a.Abagore birirwa basesekwamo udupira ku ngufu bafungirwa kubyara.
    b.Madame wa Président wa Haïti yavuze ko bagomba gushyiraho Service zo korohereza urubyiruko mu kuboneza urubyaro.
    3 hr 52 min

About RadioItahuka

From the publisher's feed

Ijwi ry'Ihuriro Nyarwanda