RadioItahuka

RadioItahuka

By RadioItahukaNewsPolitics
Download on the App Store

RadioItahuka episodes

  • LETA Y'AGATSIKO M'U RWANDA IKOMEJE KWITWARA KINYESHYAMBA
    1.Amatora muri Kongo ateganyijwe mu minsi igera kuri 41 bizaba ari taliki ya 23/12/2018.
    a.Ese imyiteguro y'amatora iragenda ite?
    b.Opposition ikomeje guhuzaguruka no gutatanya ingufu nkuko bigaragazwa na Accord LUMUKA i Genève m’ Ubusuwisi.
    2.Perezida Kagame yakomoje ku mahanga abangamira gahunda z’u Rwanda.
    a.Paul Kagame yagiranye ikiganiro n’ikinyamakuru Libération, aho yakomoje ko atazakomeza gushyira mu majwi igihugu cy'ubufaransa .
    b.Would you like me to always repeat the same thing? I will not waste my time asking for recognition of the past, which may never come.
    3.Kagame ntazigera asobanukirwa n'itandukanyirizo ryo kuba umwere kugeza urukiko ruguhamije icyaha.
    a.Kagame yabwiye ikinyamakuru Libération ko Diane Rwigara yigize indakoreka kuko yari ashyigikiwe n'abantu bari mu mahanga.
    b.Kagame ashinja Diane Rwigara gukoresha imikono y'abantu bapfuye ati :″Kandi icyaha kitaramuhama.″
    4.Leta y’u Rwanda ikomeje kwitwara nk'ibyihebe "Umutwe witerabwoba"
    a.Minisitiri w'ububanyi n'amahanga Olivier Nduhungirehe yashimangiye ko ibivugwa na Minisitiri Lindiwe Sisulu nta gaciro bazabiha m’u Rwanda.
    b.Harya Lindiwe Sisulu ni iki kuri Président Kagame ?  no ku gihugu cy’u Rwanda? Na Kikwete yaraje aragenda nkanswe!
    5.Jeannette Kagame Nyiramongi ati :″Abagore bagiye bahura n’ imbogamizi zinyuranye zo kudahabwa agaciro n’uburenganzira bakwiye.
    a.Abagore birirwa basesekwamo udupira ku ngufu bafungirwa kubyara.
    b.Madame wa Président wa Haïti yavuze ko bagomba gushyiraho Service zo korohereza urubyiruko mu kuboneza urubyaro.
    c.Madame wa President wa Haïti yavuze ko hagomba kwimakazwa ibiganiro, kwigisha abantu bitandukanye n’ibikorerwa abakene m’u Rwanda.
    3 hr 23 min
  • LINDIWE SISULU YATANGAJE KO IHURIRO NYARWANDA RNC RYIFUZA IBIGANIRO NA KAGAME
    1.Minisitiri w'ububanyi n'amahanga wa Africa yepfo Madame Lindiwe Sisulu yatangaje ko RNC yiteguye kuganira na Leta y’U Rwanda.
    a.Madame Lindiwe Sisulu yabitangaje ubwo yari mu kiganiro.
    b.Madame Sisulu yatangaje ko yahuye na Gen Kayumba Nyamwasa bakagirana ibiganiro hagati yabo n’uburyo igihugu cya Afurika y’epfo kibona uko ikibazo cyakemuka.
    2.Kagame ari I Paris mu bufaransa aho yitebiriye inama yiga ku mutekano w'isi "Paris Peace Forum."
    a.Paul Kagame ari mu nama yiga ku mahoro iteraniye i Paris.
    b.Ese Kagame yaba yiteguye kugira ibiganiro n'abatavuga rumwe nawe.
    c.Pres Kikwete yabwiye Kagame na Museveni kuvugana n'abantu babarwanya mu mwaka 2013.
    3.Kagame ati″: Ubucamanza bwacu burigenga asubiza Michaëlle wavuze k’urubanza rw’abo kwa Rwigara.″
    a.Ubucamanza bwacu burigenga, buri muntu wese akwiye kubimenya (…) Iki kibazo ntaho gihuriye na Francophonie."
    b.Kagame iyo aha amabwiriza Businge Johnston ubwo ubucamanza bwaba bwigenga ?
    c.kagame iyo ategeko gufunga no gufungura abantu ubwo ubutabera buba bwigenga?
    4.Abaturage barivugira ko abana babo bakomeje gupfunyikirwa amazi mucyo bita uburezi bwa "Balinga".
    a.Politike ya FPR Inkotanyi ikomeje kwica ireme ry'uburezi mu Rwanda , aho ntacyo bigisha abana mu mashuri.
    b.Icyo FPR Inkotanyi ishyize imbere ni ugushaka amafaranga mu baturage.
    5.Inteko  Nshingamategeko y'umuryango w'ibihugu by'uburasirazuba yatanze igitekerezo cyo gushyira "Udukingirizo mu mashuri".
    a.Gusambana ntabwo ari icyaha m’u Rwanda.
    b.Mu  Rwanda baherutse gutora itegeko ryo gukuramo inda.
    c.Ibikorwa by'ubukangurambaga birakomeje aho basobanurira abana bari hagati y'imyaka 14 kugera 18 ko nta kibazo bagiye mu bikorwa by'ubusambanyi.
    3 hr 7 min
  • JEAN CLAUDE HABIMANA & LEAH KAREGEYA : TWAMAGANE AKARENGANE KOSE
    Turahamagarira abanyarwanda n’abanyarwandakazi guhagurukira kwanga no kurwanya akarengane gakorerwa abenegihugu b’ U Rwanda ndetse n’abaturanyi bo mu karere k’ibiyaga bigari.
    Ubuhamya bw’umuryango wa Late Rwigara Assinapol  utubere ikitegererezo cyo guharanira kwanga ikibi no guharanira ikiza
    Yosua 6:1-27
    1 Samweli 17: 43-50
    Esiteri 6;7
    Yesaya 51: 12-23.
    Yesaya 55:6-8
    1 hr 22 min
  • LETA YARANGIJE UMUGAMBI WO GUKENESHA UMUTURARWANDA GUHERA MU KWEZI KWA MBERE 20
    Ingingo z' Ingenzi zigize iki kiganiro:
    1. Guhera mu kwezi kwa mbere, Leta izafata kungufu umutungo w' Umuturage, ikoresheje umusoro ku butaka!
    2. Ministre w' Ubutabera wa Banana Republic yari kwegura iyo biba mubihugu bigira ubutabera na Demokarasi. Ibi ni kubera umukobwa bavuga ko yateguye igitaramo cy' Ubusambanyi.
    3. Imvugo y' Abategetsi b' u Rwanda igayisha ubutegetsi, Kagame u Rwanda n' abarutuye.
    4. Jeannette Nyiramongi ngo uwiba ahetse aba abwiriza uri mumugongo. Anastase Shyaka muri Unity Club
    2 hr 52 min
  • KAGAME YATINYE KUJYA MURI S.A &ADELINE RWIGARA ATUBERE IKITEGEREREZO"ROLE MODEL"
    1.Paul Kagame yatinye kwitabira inama mpuzamahanga yiga ku ishoramari muri Afurika iteraniye muri Afurika y’Epfo.
    a.Kagame yatinye kujya muri Afurika y’Epfo nyuma yaho Urukiko rutangarije ko rugiye gutangira kunva ubuhamya no kwakira ibimenyetso bigaragaza abari mu mugambi wo kwica Late Col Karegaya.
    b.U Rwanda rwahise rutangaza narwo ko rugiye gusaba Afurika y’Epfo kuba yakohereza Gen Kayumba Nyamwasa m’u Rwanda.
    2.Urubanza rw'umuryango wa Rwigara uburanamo na Paul Kagame wishe Rwigara akaba agifite igihunga.
    a.Abantu benshi bakomeje kuvuga ku butwari bukomeje kuranga Umuryango wa Rwigara.
    b.Adeline Mukangemanyi yavuze ibintu bikomeye cyane k’uburyo buri wese wabyumvise yibaza aho yakuye ingufu zo kubivuga.
    3.Boniface Twagirimana amaze ukwezi yishwe n'abicanyi ba FPR Inkotanyi nk’uko twabitangaje
    a.Amakuru Radio Itahuka ifitiye gihamya ni uko abakoze ayo mahango bazwi kandi igihe nikigera bazabiryozwa.
    b.Iterabwoba ryashyizwe kuri buri muntu wese ufite aho ahuriye n'umuryango wa Boniface Twagiramana ko ntacyo agomba gutanganza.
    4.Turebere hamwe imyitwarire ya Kagame hamwe n'abandi bayobozi bakomeje kwitwara nk'ibyihebe.
    a.Ubusanzwe Kagame afatwa nk'umusazi , amagombo ye buri gihe aba arimo ibitutsi byo kwikoma abatavuga rumwe nawe ndetse n'abanyamahanga.
    b.Ange Kagame nawe amaze kugera k’urwego rwo gutukana ku mugaragaro nka Mushikiwabo, Budome ndetse na Dr Richard Sezibera.
    5.RIB yaburijemo igitaramo cy'urukozazoni cyarimo gutegurwa mu mujyi wa kigali.
    a.Umukobwa w'imyaka 20 wagiteguraga yatawe muri yombi, agiye kujyanwa mu kigo ngororamuco.
    b.Ikibazo cy'ubushomeri , imibereho mibi ndetse nibindi bitera urubyiruko ubuzima gikomeje kwirengagizwa.
    c.Ubujura, kunyunyuza abaturage,n'uburetwa bikomeje gushinga imizi m’u Rwanda umunsi ku munsi.
    3 hr 48 min
  • AGATSIKO KAGEZE AHO KATAKIBASHA GUHISHIRA AKARENGANE GAKORERA ABANYARWANDA.
    AGATSIKO KAGEZE AHO KATAKIBASHA GUHISHIRA AKARENGANE GAKORERA ABANYARWANDA.
    1.Ibyakorewe umuryango wa Rwigara ni akarengane k’intangarugero gakwiye kujya kigishwa mu mashuri.
    2.Akarengane gakorerwa abahinzi  b’abanyarwanda ko ni agahebuzo.  Kuvuga ngo Leta ya Kagame  na FPR  binyunyuza, bigakenesha ,bigashonjesha  nkana abaturage  bimaze kwemerwa ntawe ukibitererwa amabuye. Byashimangiwe n‘uko abahinzi bagera kuri 77,9% bagurisha umusaruro ku giciro bategetswe.
    3.Politiki y’uburezi ya Leta y’Agatsiko  igeze aho hasigaye higa umugabo hagasiba undi.  Abanyeshuri ba Kaminuza y’u Rwanda baratabaza. Uburezi kuri bose busigaye mu mpapuro gusa.
    4.Ngo akarengane kabera mu byiciro by’ubudehe gashobora gukurura ubushyamirane mu banyarwanda.  
    5. Imidugudu si igisubizo ku batwa cg abacikacumu n’abandi. Abimuriwe mu midugudu barayisonzera mo kubera gutuzwa kure y’imirima yabo.
    6.Ngo u Rwanda rwatambutse ubusuwisi, Japani, Ububiligi, Ubuholandi, Ubushinwa, etc.. mu korohereza ishoramari !
    3 hr
  • AGATSIKO KAGEZE AHO KATAKIBASHA GUHISHIRA AKARENGANE GAKORERA ABANYARWANDA.
    1.Ibyakorewe umuryango wa Rwigara ni akarengane k’intangarugero gakwiye kujya kigishwa mu mashuri.
    2.Akarengane gakorerwa abahinzi  b’abanyarwanda ko ni agahebuzo.  Kuvuga ngo Leta ya Kagame  na FPR  binyunyuza, bigakenesha ,bigashonjesha  nkana abaturage  bimaze kwemerwa ntawe ukibitererwa amabuye. Byashimangiwe n‘uko abahinzi bagera kuri 77,9% bagurisha umusaruro ku giciro bategetswe.
    3.Politiki y’uburezi ya Leta y’Agatsiko  igeze aho hasigaye higa umugabo hagasiba undi.  Abanyeshuri ba Kaminuza y’u Rwanda baratabaza. Uburezi kuri bose busigaye mu mpapuro gusa.
    4.Ngo akarengane kabera mu byiciro by’ubudehe gashobora gukurura ubushyamirane mu banyarwanda.  
    5. Imidugudu si igisubizo ku batwa cg abacikacumu n’abandi. Abimuriwe mu midugudu barayisonzera mo kubera gutuzwa kure y’imirima yabo.
    6.Ngo u Rwanda rwatambutse ubusuwisi, Japani, Ububiligi, Ubuholandi, Ubushinwa, etc.. mu korohereza ishoramari !
    3 hr 13 min
  • ADELINE NA DIANE RWIGARA BAGARAGAJE UBUTABERA BWA BANANA REPUBLIC
    Adeline na Diane  Rwigara bambitse ubusa ubutabera bwa Banana Republic. Nyuma y' umwaka n' amezi abo m'umuryango wa Rwigara Assinapol batotezwa n' Inkiko, uyu munsi urubanza rwari rwiteze kuburanishwa uhereye mu mizi rwarangiye nyuma y'amasaha atanu gusa. Nta mutangabuhamya k'uruhande rw' Ubushnjacyaha wigeze ugaragazwa.
    Impapuro nshya zo gufata abanyamuryango ba RNC muri Afrika y' Epfo. Si ubwa mbere cyangwa ubwa kabiri,ese izi nzandiko nshya zaba zitandukaniye he n' izambere? Ese ubu Kigali yaba yizeye iki ?
    1 hr 45 min
  • KAGAME AKOMEJE IBIKORWA BY'UBURETWA BICIYE MURI KOMPANYI YA CRYSTAL VENTURES
    1.Mu Rwanda uburetwa bwahawe agaciro aho umuntu akora igihe kirenga umwaka wose atarahebwa.
    a.Abaturage bakoreye Societe ya FPR Inkotanyi "Inkeragutabara" bamaze igihe kirenga umwaka wose bakora ariko banze kubahemba.
    b.Leta y'agatsiko yafashe abanyarwanda nk'abacakara bayo, aho bakoreshwa k’ubuntu badahebwa.
    c.Abaturage barababaye cyane, bafite ibibazo bitagira ingano mu miryango yabo.
    2.Abaturage bo muri Rubavu bamaze iminsi bavuga ikibazo batewe na Leta y'agatsiko ibabangamira mu ubuhinzi bw'ibirayi.
    a.Ikibazo cyo gukoresha abaturage ntibahembwe kigaragara mu bice hafi ya byose mu Rwanda.
    b.Ikibazo kirimo kuvugwa i Rurindo, Musanze na Gakenke.
    c.Abaturage barashimangira ko bafite ikibazo cyo kwishyura Mutuelle.
    3.Iyo Kagame aririmba isoko rifunguye ry'Afurika atabasha guhemba abanyarwanda bakorera mu gihugu aba ashaka kuvuga iki ?
    a.Kagame niwe wakunze kuvuga ko abazungu badakunda abantu bavugisha ukuri ?
    b.Mu karere ka Burera abaturage bagera kuri 170 baravuga ko bambuwe na VUP.
    4.Bishop Rucyahana yagaragaje ikibazo cy'amacakubiri  kiri m’u Rwanda.
    a.Mu Itorero EMLR na ADEPR, na Islamu hagaragaye ibibazo by’amacakubiri ashingiye ku moko, muri Islamu.
    b.Ibibangamiye ubumwe n’ubwiyunge bishingiye ku myemerere n’amahame atandukanye, bituma batumvikana k’uburyo bwo gushyiraho ubuyobozi n’uburyo bwo gusenga.
    5.Abasenateri bagaragaje impungenge z’uko hatangiye kugaragara ikibazo cy'ubusumbane, k’uburyo bizakurura amacakubiri ashingiye ku moko.
    a.Ikibazo cyo gushyira abanyarwanda mu byiciro by'ubudehe.
    b.Ikibazo cy'ubukene mu banyarwanda.
    c.Tito Rutaremara ntabwo yemeranya n’abavuga ko ikibazo cy'ubusumbane , kwikubira ibyiza by'igihugu bidashora kuganisha kuri jenoside.
    2 hr 57 min

About RadioItahuka

From the publisher's feed

Ijwi ry'Ihuriro Nyarwanda