RadioItahuka

RadioItahuka

By RadioItahukaNewsPolitics
Download on the App Store

RadioItahuka episodes

  • NYIRAMONGI NA KAGAME BARABESHYA BANDE? & RUSWA NO GUTEKINIKA BIBAYE TWIBANIRE
    1.Leta y'agatsiko yubakiye ku kinyoma ndegakamere burya babikora babizi kandi babishaka.
    a.Sena y’u Rwanda ejo yashimangiye ko imibare mimbano itangazwa na Leta idashobora gutuma igihugu gitera imbere.
    b.PM Edouard Ngirente yari akwiye kwegura vuba na bwangu mu gihe abasenateri bamweretse ko Leta ayoboye yubakiye ku kinyoma.
    2.Emmanuel Gasana yatangiye imirimo ye mu ntara y'amajyepfo.
    a.Minisitiri Shyaka Anastase yasabye Emmanuel Gasana kutazarangwa n'amatiku mu kazi agiyemo.
    b.Ese Mureshyankwano yaba yarazize amatiku?
    c.Abasenateri bakemanze CV ya Emmanuel Gasana kuruta iya Musoni James.
    3.Ruswa duhora twamagana yagaragajwe mu nama ya FIFA i Kigali mu Rwanda.
    a.Kurwanya ruswa m’umupira ni bimwe mu byo Perezida wa FIFA yaganiriye na Perezida Kagame.
    b.Kagame yaganiriye ku mishinga igamije iterambere ry’umupira w’amaguru, harimo no gufatanya mu kurwanya ruswa ivugwa mu mupira w’amaguru.
    4.Ese mubona abayobora u Rwanda baterwa n’iki no kubeshya abanyamahanga ?
    a.Amateka y’u Rwanda ntabwo azagirwa meza kugirango abantu batugirire impwuwe.
    b.Kuvuga ko hari igice kimwe cy'abanyarwanda gifite imyumvire ya kinyamaswa, hakaba n'abandi bavukiye kwicwa.
    5.Jeannette Kagame aratanga ubutumwa butandukanye n’ubwa Paul Kagame.
    a.Nyiramongi agomba kumva ko ubwoko atari indangamuntu.
    b.Kagame niwe ubwe wabyivugiye ko hari abagomba gusaba imbabazi kubera ubwoko bakomokamo.
    c.Nyiramongi yaba yibwira ko ibibera mu mazu y'abanyarwanda abana batabimenya cyangwa ngo babyigishwe n'ababyeyi babo?
    6.Fidele Ndayisaba yagaragaje imibare ishingiye ku ngengabitekerezo.
    a.94% batewe ishema no kwitwa  Abanyarwanda.
    b.95% bibona mu bunyarwanda kuruta kwibona mu moko y'Abanyarwanda.
    3 hr 24 min
  • GUKURAMO INDA NIBIBE IMBARUTSO Y’IMPAKA K'UBWISANZURE BWANYONZWE N'AGATSIKO
    1.Gutumikira abatwandikiye bo mu Rwanda.
    2.Kiliziya gatolika  n’ubwo tuyishimira  guhagarara yemye ikarwanira ubwisanzure  mu myemerere yayo, yarasinziriye iragona  abanyarwanda bamburwa uburenganzira bwinshi bw’ibanze  irebera.
    3.Impaka ku myemerere ya gikristu  zagombye kuba imbarutso, abanyarwanda bagatangira bakavuga batishisha imyemerere yabo ya politiki, bagasaba uburenganzira busesuye ku butaka bwabo, ku mishahara yabo, ku mitungo yabo,etc….
    4.Ya dossier  ya Ministre Gatete yo  guha cadeau  ya miliyari 320 abanyarwanda  ngo bazigamire  izabukuru igarutse ku meza .
    5.N’ubwo yigamba kuba iyambere kw’isi muli zahabu na Coltan, Leta  y’agatsiko ifite ibibazo by’ingutu  nka miliyari  290  mu gusana ibyangijwe n’ibiza , ibibazo bitayemerera  gutanga cadeau ya miliyari 320.  Hari n’abasabwa kwizigamira batagira icyo binjiza.
    6.Uyu  mushinga urimo itekinika ryo kubeshya amahanga, no kwiba abaturage amafranga yabo nk’ uko byakozwe mu Gaciro Fund.
    7.Ngo icyo imbwa ihaze umanika aho ireba. Agatsiko kaciye igifransa none kagisubiyeho,  Butare kayigira itongo none karinginga ngo  inyubako zo muri Butare zongere zifungurwe, abanyarwanda  bacitse Kagame bakambuka  atabamariye mo umujinya , ubu nibo  yitabaza mu kurihirira  mutuelle abaturage.
    8.U Rwanda rwakuwe k‘umwanya wa 58 mu bihugu byorohereza ishoramari rushyirwa  ku mwanya wa 108  ku isi. Ya Doing Business yaciye igikuba burya ni baringa!
    3 hr 50 min

    3 hr 57 min
  • MUSHIKIWABO YAVUZE KO HARI AKAVUYO MURI MINISITERI Y'UBUBANYI N'AMAHANGA
    1.Kiliziya Gatolika yamaganye itegeko ryo gukuramo inda.
    a.Niki cyari cyatumye Kiliziya Gatolika itamagana iri tegeko mu gihe ryatorwaga?
    b.Kiliziya yasabye amavuriro yayo kutubahiriza ibivugwa mu itegeko ryo gukuramo inda.
    2.Itegeko ryatowe n'abadepite taliki ya 29/12/2017.
    a.Dushimimana Lambert ni umuyobozi mw'ishami ryo kwandika amategeko no kuyahindura mu ndimi.
    b.Ubu buri muntu wese agomba kujya acunga , umukobwa cyangwa  umugore ufite inda, mu gihe aramutse ayikuyemo tukajya gutanga amakuru.
    c.Abantu  barivugira ko nta muntu ukivugisha ukuri mu Rwanda.
    3.Mushikiwabo yabwiye Dr Richard Sezibera ko hari ikibazo cyo kudakorana muri Minisiteri y'ububanyi n'amahanga.
    a.Louise Mushikiwabo atuye umutwaro wari umuremereye wo gukorera Leta y'agatsiko.
    b.Niba hari ibibazo byo kudakorana muri Minisiteri urumva bakora inshingano zabo bate?
    c.Ibyo Mushikiwabo avuga bigaragara ko hari akavuyo nkiyo ubonye ibyo Nduhungirehe yirirwa yandika cyangwa avuga.
    4.Leta yafashe icyemezo cyo kutongera imari muri Banki ya Kigali.
    a.Ese ubundi watandukanya ute Leta na Kagame?
    b.Kagame yarivugiye ubwo BK yizihizaga imyaka 50 ko ari umwe mu banyamigabane ba Banki ya Kigali.
    5.Bamporiki Edouard, Dr Vuningoma James na Ingabire Marie Immaculée bahanganye n'umuhanzi nyarwanda.
    a.Ibintu biba m’u Rwanda ntahandi biba, ingirwa bayobozi zihagurutswa n'indirimbo kandi hari ibibazo igihugu gifite zitarabasha kwamagana.
    3 hr 17 min
  • L.MUSHIKIWABO, IBUKA NA CNLG BAZONGERA KUGIRA ICYO BAVUGA KURUHARE RWA FRANCE
    1.Mushikiwabo yavuze ko azajya i Paris atikandagira ese ubundi impamvu yari gutuma ajyenda yikandagira yavuyeho?
    a.Umwanya Mushikiwabo yahawe wo kuyobora OIF wabaye igisubizo cyo gukemura uruhare u Rwanda rwashinjaga igihugu cy'Ubufaransa.
    b.Ese ibyaha byose Paul kagame n'umuryango wa Ibuka, CNLG baregaga Ubufaransa byararangiye ?
    c.Ese amagambo ya Jean Damascène Bizimana na Dukuzumuremye yo gushinja abafaransa yarahagaze?
    2.Mushikiwabo aravuga ko bazitwaza uyu muryango mu guteza imbere Diplomacy.
    a.Mushikiwabo ati :« igihe tujya mu kanama k'amahoro kwishi twashatse ibihugu bidushyigikira.»
    b.Iyo ufite umuryango nkuyu wa OIF ubanza gusaba amajwi ibihugu mu wuhuriyemo.
    2.Kagame Paul yujuje imyaka 61, arishimira ikipe ya Arsenal aho gushaka icyateza imbere abanyarwanda.
    a.Ruswa ikomeje kwigaragaza mu Rwanda, Nyuma ya Arsenal "Visit RWanda".
    b.Inama ya FIFA Izateranira i Kigali mu Rwanda 26 October 2018
    3.Vincent Munyeshyaka arabeshya ko asize Minisiteri y'inganda ihagaze neza.
    a.Munyeshyaka arabizi neza ko nta kintu nakimwe kingenda mu Rwanda.
    b.Soraya agiye gushyira imbaraga mu byoherezwa mu mahanga.
    c.Abashoramari Soraya avuga ni bande?
    4.RSSB yambuye abahoze bayikorera none amaso yaheze mu kirere.
    a.Iki ni kimwe mu bigo bikomeje kurangwamo ubujura bukomeye.
    b.TUSHABE Richard waranzwe no gutoteza abatari bacyeya muri RRA ubu niwe muyobozi wa RSSB.
    c.Ese urabona TUSHABE Richard azabasha kuzamura ikigo cya RSSB?
    5.Nyuma yo kuvuga ko 60% by'amabuye y'agaciro ya Coltan acukurwa mu Rwanda ; Leta yatangaje ko ibaye ihagaritse umushinga wo gucukura Peterori mu kiyaga cya Kivu.
    a.Ese ni iki cyatumye Leta y'agatsiko yisubiraho muri iyi gahunda yo gucukura Peterori?
    3 hr 25 min
  • RUSWA MU RWANDA YAHAWE INTEBE & INTEKO Y'UMURYANGO W'AFRICA ITERANIYE I KIGALI
    1.Minisitiri w'umuryango Nyirasafari Espérence ati : « umuryango nyarwanda uhangayikishijwe n'inda zidateganyijwe ziriko guterwa abana mu Rwanda.»
    a.Nyirasafari Espérance ati :« abana bagomba gufata icyemezo ku mibiri yabo.»
    b.Nyirasafari ati :« tugomba guhangana n'abantu batera inda abana babashukisha ibintu. »
    c.Umunsi mpuzamahanga wagenewe umugore wo mu cyaro wizihirijwe mu karere ka Gisagara.
    2.Minisitiri Shyaka ntazihanganira gutukana, kubeshyana no ’kucyatsa’ muri MINALOC.
    a.Prof Shyaka Anasatase yasabye urwego rw’igihugu rw’imiyoborere gukomeza gusigasira igisabo cy’imiyoborere mu Rwanda.
    b.Shyaka yasabye ko abanyamadini batazongera kugira uruvugiro.
    3.Inama y'abadepite b' Afurikaa yunze ubumwe iteraniye i Kigali mu Rwanda aho insanganyamatsiko  ari ukurwanya Ruswa.
    a.Ruswa yahawe intebe mu Rwanda ntacyo abadepite ba Afurika yunze ubumwe bakwigira m’u Rwanda.
    b.Hon Nyirarukundo ati:« ibihugu bya Afurika byaje kwigira k’u Rwanda.»
    c.Ruswa m’u Rwanda niho ibarizwa cyane.
    4. 90% y'ibigo bya Leta byamunzwe na Ruswa mu Rwanda.
    a.Rutaremara yashimangiye ko Ruswa mu Rwanda yahawe intebe mu bigo bya Leta.
    b.Umuvunyi mukuru Anastase Murekezi ati :« uzajya atanga amakuru ntabwo azajya ahanwa.»
    c.Ruswa muri Bank niho yashinze iminzi.
    d.Ingabire Marie Immaculle ati :«  Ruswa ntabwo ishobora gucika keretse mu Rwanda hasigaye abamalayika. »
    5.Nyuma yo kuvuga ko 60% by'amabuye y'agaciro ya Coltan acukurwa mu Rwnada ; Leta yatangaje ko ibaye ihagaritse umushinga wo gucukura Peterori mu kiyaga cya Kivu.
    a.Ese ni iki cyatumye Leta y'agatsiko yisubiraho muri iyi gahunda yo gucukura Peterori?
    3 hr 36 min
  • GUVERINOMA NSHYA, IKINDI KIMENYETSO CY' IHIRIMA RY' INGOMA YA RWABUJINDIRI
    Paul Kagame ageze aho umwana arira nyina ntiyumve! Nyuma yo kwisenyeraho FPR, akiteranya n' abari inshuti ze za hafi ndetse n' ibihugu by' ibituranyi ubu nawe yashobewe. Guhindura gouvernement yari yaravuze ko ubundi atayindura kubera ko ari ikipe itsinda,noneho yemeye ko idatsinda! Mushikiwabo burya yari akomeye kwa Kagame. 
    Ubusambanyi bwimitse intebe mu Rwanda. Ababyeyi baratabaza ndetse bagatabariza abana.
    Francophonie igize Kagame Puppet. Abamwitaga igikoresho cy' abazungu babivugaga igihe kitaragera. 
    Jean Paul, na Bea, Béatrice
    2 hr 58 min
  • IMPINDUKA EMMANUEL MACRON YAVUGAGA ZABA ARIZO TWABONYE MURI GUVERINOMA YA KAGAME
    1.Paul Kagame arahindagura abayobozi ubutitsa ariko we ntashaka kuvaho yitwaje itegekoshinga ryavuguruwe.
    a.Maj. Gen. Albert Murasira asimbuye Gen James Kabarebe muri minisiteri y'ingabo.
    b.Abantu benshi baribaza imikoranire ya Maj. Gen. Albert Murasira na Paul Kagame .
    c.Maj. Gen. Albert Murasira ni umuntu abantu benshi bavuga ko afite imyitwarire myiza, Indangagaciro z'ubunyangamugayo.
    2.Richard Sezibera usimbuye Mushikiwabo afite akazi kenshi katazamworohere muri Minisiteri y'ububanyi n'amahanga.
    a.Richard Sezibera yateje ibibazo muri "East African Community".
    b.Paul Kagame ati:″ Louise aracyakorera abanyarwanda.″
    c.Nduhungirehe yagaragaje kutishimira umwanya yumvaga ko azajyamo uhawe Sezibera.
    3.Anastase Shyaka asimbuye Francis Kaboneka niwe ugiye gukomeza gutoteza rubanda arushyira mu byiciro by'ubudehe.
    a.Anastase Shyaka akomeje kuba igikoresho cya kagame, mu mezi ashize niwe wasenye "Insengero" nyishi mu Rwanda ngo kubera isuku nkeya.
    b.Kaboneka yari yarigize nka Kagame Paul, aho yari asigaye yandagaza abaturage ku mugaragaro.
    4.Minisitere zinyereza umutungo wa rubanda ntabwo zigeze zikorwaho.
    a. Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Dr NDAGIJIMANA Uzziel akomeje gufata amadeni menshi azagora u Rwanda kuyishyura.
    b.Minisitiri w’Ibikorwa Remezo GATETE Claver niwe ufatanya na FPR mu gusahura amafaranga y'igihugu biciye muri Crystal Ventures Ltd.
    c.Ibikorwa remezo hafi ya byose bikorwa nabi amafaranga akanyerezwa.
    5.Edouard Kabagema ati :″ ntabwo byumvikana ukuntu kagame adahindura abantu bakomeje kujujubya rubanda.″
    a.Kugumisha Dr Géraldine Mukeshimana ku mwanya wa Ministre w'ubuhinzi bisobanuye iki muli politiki?
    3 hr

    3 hr 13 min

About RadioItahuka

From the publisher's feed

Ijwi ry'Ihuriro Nyarwanda