RadioItahuka

RadioItahuka

By RadioItahukaNewsPolitics
Download on the App Store

RadioItahuka episodes

  • LETA Y’AGATSIKO IRIGAMBA UBUKIRE ARIKO IKAGARAGAZA IBIMENYETSO BY’UBUKENE
    Mu gihe abanyarwanda 3% gusa aribo barya gatatu ku munsi, miliyoni 1,5 bakaba batabasha kugura umunyu n’isabune, abana 38% bakaba baragwingiye, abanyarwanda barenga 50% bari munsi y’umurongo w’ubukene( Kaboneka) kandi  70% babona ibiribwa bagombye kubigura ku isoko, Minisitre  G. Mukeshimana  aratangaza ko abantu bafite ikibazo cy’ibiribwa ari 1,6% gusa. Ministre G. Mukeshimana wamye ahakana inzara abaturage  barimo gusuhukira Uganda yarashyekewe none ageze n’aho apfobya ikibazo cyo kugwingira  Kagame yatinzeho cyane mu mwiherero wa 15.Ministre Gatete yaradutunguye atangariza ko u Rwanda rucukura toni 200 za zahabu buli cyumweru. None Agatsiko kongeye gatangaza ko gacukura 60% ya coltan  yose yo ku isi. Nyamara mu Rwanda hari ibibazo byinshi by’ingutu bidashobora kugaragara mu gihugu gikungahaye mu mabuye y‘agaciro.  Turabirondora.Politiki y’igitugu ya FPR mu buhinzi  yo kwikubira umusaruro no kubuza abahinzi ubwisanzure irabahombya ikabaca intege. Abahinga ibigori babuze amasoko, abahinga ibirayi barabiretse none ibiciro byabaye idolari ku masoko.Ba banyarwanda  bacitse Kagame  bakambuka  atabonye umwanya wo kubamariramo umujinya nibo basigaye bohereza amafranga yo kugurira abaturage mitiweli bamaze kwikorera ibikarito hirya no hino mu bihugu bahungiyemo. Nyamara Kagame ntahwema kubadurumbanya no kubagambanira.Imitungo yasizwe na beneyo bahunze ngo itangiye gusaza. Leta y’agatsiko iratoranya igafatira imitungo ibyara inyungu, ihomba bakayireka ikangirika. Gusana ibyangijwe n’ibiza   mu mezi 10 ngo birasaba miliyari 290. Miliyari 35 Kagame yatwitse muli Arsenal ntizari kubura icyo ziramira.
    3 hr 8 min
  • U RWANDA RUYOBOWE NA KAGAME RWUBAKIYE KU KINYOMA & NTA NDANGAGACIRO ZIHARAGWA
    1.Ikibazo cy'amabuye y'agaciro.
    a.u Rwanda ruravuga ko ari urwa mbere mu gucukura amabuye y'agaciro Coltan.
    b.U Rwanda rucukura 60% by’umusaruro wa coltan wose w’Isi.
    c.Impunguke zirashimangira ko Coltan yari ihari mu Rwanda ariko yari nkeya cyane, ntabwo yashobora kugera no kuri Toni 60.
    d.U Rwanda ruravuga ko umusaruro wa Coltan uyu mwaka ari Toni 2000, umwaka utaha 2500, kuburyo bazakomeza kugeza ku 5000 buri mwaka.
    2.Francis Kaboneka arasaba abanyarwanda kudakorana n'abagande.
    a.Kaboneka ati :« ntacyo twakora kuba duturanye n'abagande.»
    b.Kaboneka ati : «  turasaba abanyarwanda kutajya kurangura hakurya.»
    3.MINAGRI: Abanyarwanda 81% barihagije mu biribwa.
    a.Dr. Murekezi Charles ushinzwe iterambere ry’ubuhinzi muri MINAGRI yavuze ko 19% bataragera ku rwego rwo kwihaza mu biribwa.
    b.Minisitiri Géraldine arabeshya ko abanyarwanda nta kibazo bafite mu biribwa kuko 90% y'ibiribwa biva imbere mu gihugu.
    b.1.6% by'abanyarwanda nibo bafite ikibazo cyo kubona ibiribwa bihagije kuko barya rimwe k’umunsi.
    4.Ingimbi n’abangavu barabyinira ku rukoma nyuma yo kumenya ko itegeko ribaha uburenganzira.
    a.Itegeko rivuga ko abana babiri (umuhungu n’umukobwa) basambanye batazabihanirwa.
    b.Itegeko  rikomeza rivuga ko umwana w’umukobwa utarageza ku imyaka 18, iyo yatewe inda yemerewe kujya kwa muganga bakayikuramo ku bushake bwe.
    3 hr 11 min
  • ABANYARWANDA BAGOMBA KUMENYA KO ARI UBURENGANZIRA BWACU BWO KURWANYA KAGAME
    1.Paul kagame ati :″ umunsi kwihangana byatunaniye ikizakorwa kizakorwa nyine, kuko kwihangana bigira aho bigarukira.″
    a.Kagame iyo abwira abaturage ko kwihangana bigira aho bigarukira aba ashaka kuvuga iki?
    b.Abantu bakora politike bafite uburenganzira bwo kubwira abaturage imigabo n'imigambi yabo ?
    c.Abaturage ntabwo ari umutungo wa Kagame agomba guhora atera ubwoba.
    2.CNLG iratangaza ko hari umubare munini w'abantu 1500 batarahanirwa icyaha cya jenoside.
    a. Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya jenoside (CNLG), yagejeje ku bagize Inteko Nshingamategeko  raporo yayo 2017-2017.
    b. Hari abakatiwe ibihano n’Inkiko Gacaca, hakaba hari n'abataracirwa imanza birirwa bihishahisha hirya no hino mu gihugu, mu gihe abandi bagiye mu mahanga.
    c.Abadepite basabye Leta kugira icyo ikora ngo ihangane n'abapfobya jenoside bari mu mahanga.
    3.Banki Nyafurika itsura Amajyambere (BAD) yagurije u Rwanda miliyoni 269.
    a.Aya mafaranga agiye gushyirwa mu gukwirakwiza amashanyarazi.
    b.Abasenateri bavuga ko mu bigo bihombya Leta harimo ikigo cya REG "Ingufu z'amashanyarazi".
    4.Abasenateri bakomeje kuvuga ko ibigo bya Leta 13 biyobowe n'abajura.
    a.Ubushize twaganiriye ku kiganiro cy'abasenateri bashimangira ubujura buragwa mu bigo bya Leta.
    b.Iyo Leta ivuga ko mu Rwanda nta ruswa, kunyereza ibya rubanda, ubujura buvugwa muri ibi bigo bukorwa na nde?
    5.Umunsi mpuzamahanga w'ibiribwa usanze u Rwanda rufite inzara itewa na Leta y'agatsiko
    a.Minisitiri Géraldine arabeshya ko abanyarwanda nta kibazo bafite mu biribwa kuko 90% y'ibiribwa bava imbere mu gihugu.
    b.1.6% by'abanyarwanda nibo bafite ikibazo cyo kubona ibiribwa bihagije kuko barya rimwe k’umunsi
    c.Gérardine Mukeshimana asanga ikibazo cy'ubuso buto bw'ubutaka aricyo nyirabayazana.
    3 hr 14 min
  • PAUL KAGAME ATI:"FRANCE YAGIZE URUHARE MURI GENOCIDE & OIF NDIFUZA KO YASENYUKA"
    1.Paul Kagame wifuzaga ko umuryango wa OIF wasenyuka ukavaho ko byamushimisha ubu niwe muyobozi wawo.
    a.Amb Gasana Anastase wanabaye Minisitiri w'ububanyi n'amahanga arasobanura uko Paul Kagame ateye?
    b.Louise Mushikiwabo ati:″ igihe kirageze ngo Ubufaransa bwemere uruhare bwagize muri jenoside.″
    c.Kagame yakomeje gushinja abafaransa kugira uruhare muri jenoside.
    2.Mushikiwabo na Kagame bagerageje gucuruza ikinyoma ko ururimi rw'igifaransa rutaciwe m’u Rwanda.
    a.Iyo uciye ururimu mu mashuri no muri adiministration ubwo uba wumva ruzakoreshwa he?
    b.Kagame ati: ″ntabwo twaciye Igifaransa.″ Macro na Mushikiwabo bati :″ igice kinini cy'abanyarwanda bavuga igifaransa.″
    3.Min Johnston Businge aravuga ko icyaha cyo gusebya Leta  u Rwanda rudashobora kukihanganira.
    a.Icyaha cyo gushushanya no gutuka abayobozi.
    b.Businge ati:″ tworoheje icyo amategeko avuga ariko turizera ko abanyamakuru babona ko dutera imbere.″
    4. Leta y’u Rwanda ikomeje kuza imbere k’ubucuguki bw'amabuye y'agaciro.
    a.90% by'amabuye y'agaciro ya Coltan ngo mu karere k'ibiyaga bigari.
    b.Coltan y’u Rwanda ngo icukuranwa na Gasegereti.
    c.Coltan u Rwanda rwohereje hanze toni zirenze ibihumbi 2.
    d. U Rwanda rurateganya gucukura Toni 2500 mu mwaka wa 2018-2019.
    5.President Pierre Nkurunziza arashinja u Rwanda kuba inyuma y'ibitero bigabwa mu Burundi.
    a.Nkurunziza arashimangira ko umwanzi utera u Burundi atera avuye m’u Rwanda
    b.Nkurunziza ati :″ abanyamahanga barashaka ubutunzi bwacu.″
    c.Nkurunziza yavuze ko amabuye menshi yacukurwaga mu burundi akajya gucururizwa mu Rwanda.
    3 hr 23 min
  • KAGAME ASIMBUJE "TUTSI GENOCIDE" UMURYANGO OIF & DOSSIER Y'INDEGE IBATEYE UBWOBA
    1. Madame Louise Mushikiwabo yagizwe umuyobozi wa OIF asimbura Madame Michaëlle Jean wo muri Canada.
    a.Ibinyamakuru bitandukanye byakomeje gushimangira ko ibyabaye ari coup d' Etat yakozwe muri OIF.
    b.Ntabwo byumvikana ukuntu ibihugu byose bishima akazi Madame Michaëlle Jean yakoze ariko akirukanwa kuriya.
    2.Président Emmanuel Macron arashimangira ko Kagame yamuzaniye Kandidature ya Louise Mushikiwabo.
    a.Emmanuel Macron yasobanuye uko byagenze byose, uburyo kagame ariwe wazanye izina rya Mushikiwabo 
    b.Abanyamakuru bagaragarije Kagame ibintu byose bitubahirijwe kugirango Mushikiwabo ayobore OIF ariko Macron yagiye abica kuruhande.
    3.Umugabo witwa Maurice Lévy umwe mu bayobozi bakuru ba Centre Simon Peres à Tel Aviv niwe uri inyuma ya Kandidature ya Mushikiwabo na Kagame.
    a.Emmanuel Macron yahuye na PM Justin Trudeau amaso ku maso i New York amusaba ko Madame Michaëlle Jean akuramo Kandidature.
    b.Maurice Lévy ni umwe mu ba PDG ba Forum ya Davos kuba muri 1995.
    4.Kagame yakomeje kuvuga ko Ubufaransa budashaka kumvikana nabo nawe.
    a.Ubufaransa bugiye gufungura ambasade i kigali.
    b.OIF yaba aricyo gisubizo k'uruhare rw'abafaransa muri jenoside?
    5.James Munyandinda umwe mu batanze ubuhamya ku ihanurwa ry'indege ya Président Juvénal Habyarimana aravuga ko abanyarwanda batagomba kwiheba.
    a.Munyandinda ni umwe mu batangabuhamya babajijwe n'umucamanza.
    b.Munyandinda aravuga ko abanyarwanda ubwabo aribo bazashyira Kagame mu butabera.
    c.Munyandinda arashimangira ko Kagame ari umwicanyi wo kurwego rwo hejuru.
    3 hr 24 min
  • OIF à Erevan : Isi yose ibashije kumenya ibigwi bya Paul Kagame uyoboye u Rwanda
    OIF à Erevan : Isi yose ibashije kumenya ibigwi bya Paul Kagame uyoboye u Rwanda.
    1.Umunsi wa mbere mu nama ya OIF wagenze ute?
    2.Ibitangazamakuru hafi ya byose ku isi birimo kuvuga Kagame na Mushikiwabo mu guhonyora uburenganzira bwa muntu.
    3.Ibigwi bya Kagame biraye bimenyekanya hose ko ari umunyagitugu.
    4.Michaëlle Jean yanze kurya imirwa avuga ikimuri kumutima.
    5.Ese abakuru b'ibihugu bazabasha guhitamo kwirengagiza indangagaciro za OIF?
    3 hr 51 min

About RadioItahuka

From the publisher's feed

Ijwi ry'Ihuriro Nyarwanda