RadioItahuka

RadioItahuka

By RadioItahukaNewsPolitics
Download on the App Store

RadioItahuka episodes

  • KAGAME NA FPR INKOTANYI BITINDE BITEBUKE BAZATSINDWA KANDI UBUTABERA BUZABONEKA
    1.Inama ya 'OIF izateranira muri Armenia muri uku kwezi Aho izatora umuyobozi wayo hagati ya Micheal Jean na  Louise Mushikiwabo.
    a.Faustin Twagiramungu na Jean Marie Ndagijimana bagize icyo babivugaho.
    2.Raporo ya TRIP yanditswe 1/10/2003 igaragaza iperereza ku byaha FPR-APR yakoze muri jenoside.
    a.Alison Des Forges yabajije Paul Kagame mu kiganiro i Washngoton DC niba azemera kuburanisha abasirikare ba FPR-APR .
    b. Taliki 02/20/2001 Paul Kagame yiyemereye ko zimwe mu ngabo za FPR Inkotanyi zakoze ibyaha  kandi ko zimwe murizo zigomba kubihanirwa.
    c.Kagame yashimangiye ko abasirikare ba APR bagiye bacirwa imanza kuva bakiri mu ishyamba.
    d.Kagame yivugiye ko bimwe mu bihano bahaga abasirikare ba FPR -APR harimo igihano cyo gupfa.
    e.Carla Del Ponte wahoze ari umushinjacyaha wa TPIR kugeza muri 2003 yaje gusimburwa kubera gushaka gukurikirana abasirikare ba FPR –Inkotanyi.
    f.Gahima Gérald twaraganiriye mu mwaka wa 2014 avuga  ikibazo cyabaye kugirango abahoze ari abasirikare ba FPR -APR  badakurikiranwa.
    2 hr 42 min
  • 09/30/2018: ABACITSE KU ICUMU RYA JENOSIDE BAHAGURUKIYE KURWANYA KAGAME NA FPR
    Banyarwanda Banyarwanda kazi, nongeye kubasuhuza  muri studio za Radio Itahuka. Ni Jean Paul ubahaye ikaze mu kiganiro Speciale cy' uyu munsi kuwa 9.30.18. 
    Muri iki kiganiro  turaza kwibanda ku ngingo nyamukuru imwe, aho abacitse ku icumu rya Jenoside bahakana bivuye inyuma ko Kagame na FPR badahagarariye inyungu zabo ahubwo ko Kagame acuruza imibabaro yabo kugira ngo atsimbarare k’ubutegetsi. 
    Turaza kurebera hamwe: Imiryango iharanira inyungu z' abacitse ku icumu ikora icyo yashyiriweho! 
    Umubano w' Ubufaransa n' u Rwanda ku kibazo cya Jenoside – LM.
    Abacitse ku icumu ry' Interahamwe ariko batacitse ku icumu rya FPR na Kagame.
    Mu bindi, abategetsi n' ubutegetsi ntibikwiriye kongera kunengwa! U Rwanda rugeze aharindimuka.
    ONU n' u Rwanda bafite icyo basaba u Burundi  birashekeje!
    2 hr 53 min
  • LETA Y'AGATSIKO IKOMEJE GUCA AMARENGA Y'INTAMBARA & U RWANDA RURATERA NTIRUTERWA
    1.Amahugurwa arimo guhabwa abadepite ba Leta y'agatsiko afite umwihariko ushingiye ku ntambara.
    a.Abantu bose batanga ibiganiro muri iyi minsi barashimangira ko " U Rwanda ruterwa ariko ntiruterwe"
    b.Amb Police Denis, Joseph , Dr Sezibera, Anastase Murekezi, Anastase Shyaka bose barashimangira ubwo butumwa cyane.
    c.Ese Leta y'agatsiko yaba itegura iki muri izi ntumwa za Kagame?
    d.Ese Kagame yaba yumva ko intambara azayitsinda?
    2.Inshingano ya Leta mu gucunga umutekano w'abanyagihugu baba mu mahanga.
    a.Hari abifuje ko Leta yajya yaka indishyi y'abantu bahohotewe mugihe bari mu bihugu by'abaturanyi.
    b.Ese President Museveni iyo avuga ko Operation yo  guhandura amavunja ikomeje kuki abanyarwanda bashimangira ko bahohoterwa.
    3.Abadepite bagaragaje akarengane ndetse n'ikimenyane kigaragara mu masoko ya Leta.
    a.Inganda z'abanyamahanga zihabwa ubufasha na Leta y'agatsiko kuruta kubuha abanyarwanda.
    b.Ese izo nganda ntabwo zaba ari iza President Paul Kagame? Inganda zihabwa umuriro ku buntu zitishyura.
    c.RDB yashyizwe mu majwi mu gutonesha abanyamahanga.
    d.Ese birashoboka ko Leta y'agatsiko ishobora gutega amatwi rubanda?
    4.FPR  Inkotanyi ikigera mu Rwanda ikintu cyambere yashyize mu bikorwa n'ugusenya ibikorwa remezo byose byari bihari mbere ya 1994.
    a.Abaturage bagiye bahunga umujyi wa Butare kubera ubuzima bubi FPR Inkotanyi yazaniye Butare.
    b.PM Edouard  Ngirente yasuye umujyi wa Butare atanga ikizere ko ugiye kubakwa.
    5.Governer John Rwangobwa yemeye ko ifaranga ryataye agaciro
    a.Agaciro k'ifaranga ry’u Rwanda katakaje 2.5% nubwo John Rwangobwa avuga ko bidakabije.
    b.Ibiciro kw'isoko ntabwo byigeze bihinduka.
    c.Igitotsi mu mubano w’u Rwanda n’u Burundi na Uganda nticyahungabanyije ubukungu.
    3 hr

    3 hr 23 min
  • GUTUBYA NKANA UMUBARE W’ABAKENE : IKINYOMA CYANZE GUTAMBUKA .
    Abasaga 50% by’abanyarwanda ntibishimiye ibyiciro by’ubudehe bashyizwemo.    Kandi abatishimye ni abakene bashyizwe mu by’iciro by’abishoboye ( 88,1%). None  imibare   y’abakene  leta ya Kagame  yatumurikiye umuntu yayiha agaciro kahe?Gutekinika/gutubya nkana  umubare w’abakene inyuma hihishe inyungu zikomeye cyane za politiki n’ubukungu na légitimité y’ubutegetsi bw’agatsiko,  kandi ni  uburiganya bw‘umwimerere.Ikinyoma cyanze gutambuka. Abanyarwanda barifuza ko ibyiciro by’ubukene Leta ikunze kugaragaza nk’indorerwamo y’ubukungu byasubirwamo bundi bushya.Gukosora amakosa yakozwe mu byiciro by’ubudehe byagerwaho  n‘abantu/umuryango  wigenga utabogamiye kuli Leta , haba mu buryo bwa politiki cg ubw’amafranga ( financement).Kagame yarihandagaje atanga amasomo y’uburinganire  n’amahirwe angana ku baturage bose. Rwabuzisoni riramumubereye.Ngo abagize inteko ihabwa amategeko ni benshi ( 80) kandi ntacyo bamaze bahombya Leta gusa, ngo uwabagabanya akabagira 60,  U Rwanda   rufite imyenda irugeze mu ijosi rwazigama miliyari 6,7 .Umushahara fatizo uzaza cg ntuzaza? Uramutse uje uzaringanizwa n’ibiciro bihanitse cyane ku masoko?Leta y’agatsiko yaba ari umukoresha w’intangarugero ufite autorité morale yo guha amabwiriza no gucyaha  abandi bakoresha ?
    3 hr 6 min
  • ANASTASE MUREKEZI ATI KAGAME NI VISIONARY "KIZIGENZA" NUBWO VISION YE YAPFUYE
    1.Paul Kagame ati :″ Politike idaheza kandi idacamo ibice ntabwo ari ingirakamaro kuri Africa gusa.″
    a.Kagame niwe wambere ucamo ibice abanyarwanda.
    b.Kagame ati ;″umurage wa Nelson Mandela n’amahanga agomba kuwigitaho.″
    c.Kagame  aravuga ko u Rwanda ruharanira ko abanyarwanda bose bafite uburenganzira bungana.
    2. Senator Claire Mukasine Arirengagiza amabi yose akorwa na Leta y'agatsiko ka FPR Inkotanyi.
    a.Leta y'agatsiko iraryanisha abanyarwanda.
    b.Leta y'agatsiko iratera amacakubiri mu karere.
    c.Leta y'agatsiko irasenyera abenegihugu .
    3.Murekezi Anastase ati :″ Paul Kagame niwe Kizigenza w'igihugu cyacu.″
    a.Vision ya 2020 ntabwo tutazayigeraho ariko tugomba gukomeza kurota.″
    4.Abanyamadini bavuze kuri Gitwaza wiyise ‘umuhanuzi uruta abandi’.
    a.Kuki abantu barimo gutera Gitwaza amabuye ?
    2 hr 55 min
  • 09/26/2018: NYUMA YA PREZIDA KIKWETE, KAGAME ASHAKA KWICA MUSEVENI
    Twongeye kuibasuhuza bakunzi ba Radio Itahuka. ni kuwa 9.26.2018, 
    Mukiganiro cy' uyu munsi turasuzumira hamwe aho umunyagitugu Kagame amaze kugaragaza ko ari nyakamwe mu karere. Politiki yo mugihugu iramunaniye none aritakana abaturanyi.
    Ange Kagame asigaye ahagararira u Rwanda munama mpuzamahanga. Abanyarwanda bararuciye bararumira.
    Twize iki mu Imanza za Rwigaras. Nucyumweru kimwe gusa habaye imanza eshatu za Rwigara. Inkiko...
    Kagame koko ababajwe n' Urubyiruko rudafite akazi?
    1 hr 48 min
  • KAGAME YAGOMBYE GUTERWA ISONI NO KWIGERERANYA NA NELSON MANDELA WA AFRIKA Y'EPFO
    1.Itangazo risoza Inama ya Biro Politike y'Ihuriro Nyarwanda RNC yo kuwa 23 Nzeri 2018
    a.Gusuzuma ubuzima bw’Ihuriro Nyarwanda muri rusange
    b.Gusuzuma ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro y’Umwiherero wa Biro Politiki yateraniye I Pretoria ho muri Afrika y’Epfo kuva ku itariki ya 27 -30 Kanama 2017
    c.Gusuzuma ibibazo byugarije u Rwanda muri iki gihe
    d.Gutanga ibitekerezo ku mirongo migari y’ibikorwa bizibandwaho muri iyi manda y’imyaka ine iri imbere.
    2.Kuki Kagame ashaka ko bamugereranya na President Nelson Mandela?
    a.Kagame aravuga ko Nelson Mandela ari urugero rwiza rwo kwimakaza imiyoborere myiza.
    b.Umugore wa nyakwigendera Graca Machel yagereranyije Perezida Kagame na Nelson Mandela ubwo yari i kigali mu nama African Leadership University.
    c.Mandela ntabwo yishe abaturage ba Afurikaa y’epfo cyangwa ngo yikanyize agundire ubutegetsi nkuko Kagame yabikoze
    d.Kagame yarivugiye ati :″ Mandela ntabwo yavuye ku butegetsi kuko abishaka , hari izindi mpamvu zabiteye.″
    e.Aho kugirango Kagame asubize impamvu Mandela ari urugero rwiza, Kagame yivugiye impamvu Kadafi yagomba gupfa.
    f.Honest conversation irakenewe m’u Rwanda ariko inzira iracyari ndende.
    3.Diane Rwigara na Adeline Mukangemanyi basabye kurekurwa by'agateganyo.
    a.Diane Rwigara na Adeline Mukangemanyi banze umwe mu bacamanza ko ababuranisha.
    b.Amajwi avanze n'amashusho agera kuri 80, Ese ayo mashusho arimo iki? amajwi yo amenshi twarayumvise kuri Youtube.
    4.Abadepite baribaza niba nta cyakorwa ngo imipaka isubirwemo.
    a.Amb Joseph Nsengimana na Police Denis ngo u Rwanda rugomba kurinda ibyagezweho.
    b.Amb Joseph arabeshya ngo u Rwanda ruratera ntiruterwa, harya muri 1990 FPR Inkotanyi zabigenje gute?
    c.Donatilla Mukabalisa asanga abadepite bakomba gushingira ku mateka u Rwanda rwaciyemo
    2 hr 58 min
  • 9.23.18: IMYIGARAGAMBYO ISABA GUFUNGURA DIANE R. MURI AFRIKA/KENYA
    Banyarwanda bakunzi ba Radio Itahuka, twongeye kubasuhuza. Mu izina rya bagenzi banjye na Radio Itahuka, ni Jean Paul ubahaye ikaze muri iki kiganiro cyo kuri iki cyumweru kuwa 23/9...., 
    Bwa mbere Kagame aravuga ko ibihe byahindutse k'uburyo na Opposition ubu yagira uruhare mu kubaka igihugu cyacu. Arihanukira ariko akavuga ko bitavuze ko hari igitutu u Rwanda rwashyizweho.
    Ingabire Victoire Umuhoza akomeje kwibutsa inkotanyi ko ubwoba aribwo bwadindije iterambere ry' Igihugu cyacu.
    Ikanzu y' Ikimwaro ya FPR bayambitse inzirakarengane!
    Ibi hamwe n' ibindi byinshi muri iki kiganiro kiyobowe nanjye JP afatanyije na Béatrice.
    2 hr 15 min

About RadioItahuka

From the publisher's feed

Ijwi ry'Ihuriro Nyarwanda