RadioItahuka

RadioItahuka

By RadioItahukaNewsPolitics
Download on the App Store

RadioItahuka episodes

  • TOM NDAHIRO KIMWE N'ABANDI BACURABWENGE BA FPR BARAHIMBIRA INGABIRE IBYAHA
    1.Ibyavuzwe na Presidente wa FDU Inkingi Victoire Ingabire bikomeje kuvugisha amangambure abacurabwenge ba FPR Inkotanyi.
    a.Tom Ndahiro aracurira ibyaha Victoire Ingabire birebana n'ingengabitekerezo ya jenoside
    b.Guhimba ibinyoma, kwangisha abanyarwanda abatavuga rumwe na FPR nibyo bikorwa n'abacurabwenge.
    2.Kagame arakangisha Victoire Ingabire ko azongera ku mufunga mu gihe Mukabunani acurira ibyaha Me Bernard Ntaganda.
    a.Kagame yashimangiye ko Ingabire adacishije makeya ashobora kwisanga asubiye mu gihome cyangwa asubiye hanze y’u Rwanda.
    b.Mukabunani Christine aravuga ko aziyambaza inkiko.
    4.Kwica no kurasa mu Rwanda byahawe ikuzo.
    a.Ese ninde watanze itegeko ryo kurasa aho gukoresha ubundi buryo butandukanye?
    b.Umuturage yarasiwe hafi y’ urukiko nyuma yo gutanga ubuhamya yivuguruza no kubeshya amazina.
    5.Amnesty irasaba  u Rwanda Kurekura izindi mbohe za politike.
    6.Nzajya Erevan amwenyura : Mushikiwabo wiyamamariza kuyobora OIF.
    a.Mushikiwabo ati : ″OIF igomba gukora cyane bitandukanye nkuko imeze magingo aya.″
    b.Mushikiwabo yagombye guhera kuri politike mbi ya Paul Kagame mbere yo kujya muri OIF.
    3 hr 33 min
  • KABAGEMA : GUHANGANA MU BITEKEREZO NTIBIKIBAYE KAGAME YAFUNZE INZUGI ZOSE
    GUHANGANA MU BITEKEREZO NTIBIKIBAYE KAGAME YAFUNZE INZUGI ZOSE
    Abatagira ikinyabupfura nka Habineza wa Green Party  cg batabatijwe mu izina rya FPR nta mahirwe yo gutambutsa ibitekerezo byabo mu Rwanda rwa Kagame.Ingabire  yashimangiye ko yifuriza ineza abanyarwanda bose. Kagame aramutanze amushumurije ibinyamakuru bye (lynchage médiatique). Bagiye kumugerekaho urusyo rwa jenoside.U Rwanda rwahindutse AHACECEKERWA, ibitekerezo byubaka nabyo ntibishobora kubona uko bitambuka igihe bivuguruza cg binenga Kagame.Kagame ashimangiye ibyo Amerika yamureze ko yimye  abanyarwanda  amahirwe yo kwihindurira ubutegetsi binyuze mu nzira y’amahoro.Hagiye gukurikiraho iki? Amazi yaba agiye kwishakira inzira ?Impunzi z‘abanyarwanda zitageze kuli 1% ngo nizo zimaze gutaha nyuma y’uko icyemezo cyo guca ubuhunzi ku banyarwanda gifashwe hashize hafi amezi 9. Hari icyakozwe na Leta y’agatsiko gishishikariza impunzi gutaha?Hirya no hino mu gihugu abahinzi babuze amasoko y’umusaruro wabo. Igenamigambi mu buhinzi ryaba ribifitemo uruhare? Guverineri Gatabazi akoresheje ingufu ngo arashaka guca abana b’inzererezi mu mihanda mu kwezi kumwe gusa. Nta gisubizo kirambye atanga.Abadepite ba Kagame mu „Nteko ihabwa amategeko“ngo barahiriye kurangiza neza imirimo yabo yo guceceka.
    3 hr 1 min
  • GUHANGANA MU BITEKEREZO NTIBIKIBAYE KAGAME YAFUNZE INZUGI ZOSE

    3 hr 16 min
  • KAGAME YAHAYE GASOPO VICTOIRE INGABIRE & RUKUMBURA YASABYE KAGAME KWICA ITEGEKO
    1.Paul Kagame yakiriye indahiro y'inteko yifuzaga muri iyi mandat 4 y'abadepite.
    a.Mukabalisa Donatilla niwe wongeye kugirirwa ikizere cyo kuyobora inteko Nshingamategeko.
    b.Eda Mukabagwiza yagizwe visi President w'inteko.
    2.Musa Fasil Harerimana aba Vise President wa kabili azabasha gutinyuka gushyira mu biikorwa inshingano ahawe ?
    a.Fasil azakora iki atabashije gukora ari Minisitiri w'umutekano ?
    b.Frank Habineza nawe ntabwo azi ikibuga arimo gukiniramo.
    3.Paul Kagame yavuzeko Presidente  wa FDU Victoire Ingabire agomba kwitonda kuko natareba neza azisanga asubiye kota umuriro.
    a.Kagame yavuze ko hari abantu bakoreshwa n'abanyamahanga.
    b.Kagame ati :″ niba uvuga ko nta mbabazi wasabye ushobora kwisangamo niba udacecetse.″
    4.Paul Kagame yavuze ko ashaka kubona imikorere itandukanye niyo inteko Nshingamategeko icyuye igihe.
    a.Kagame  yavuze ko hari ibintu bigomba guhinduka mu micungire y'umutungo w'igihugu.
    b.Umugenzuzi mukuru naramuka agaragaje ko hari amafaranga yanyerejwe tuzabikubaza.
    c.Kagame ati :″tuzashakisha tubone aho washyize amafaranga ndetse n'ayo azashyira mu mazina y'abandi.″
    5.Kagame yabukije abateganya guhunga igihugu bamaze kwiba umutungo wa Rubanda.
    a.Kagame ati :″ abanyamahanga bamaze kurambirwa kwakira ababahungiraho.″
    6.Hakomeje gushakishwa imibiri y'abazize jenoside mu Rwanda, 18000 ikaba imaze kuboneka.
    a.Imibare ikomeje kuboneka umunsi ku munsi.
    b.Aha hantu harimo kuva imibiri ni ahantu hahoze hafitwe na  FPR Inkotanyi
    c.Aho imibiri iba iri haba hatameze neza.
    7.Dr Mungarurire wahoze ayobora NIRDA n’abakozi bayo batanu batawe muri yombi.
    8.Babiri batawe muri yombi bakekwaho urupfu rwa Rtd. CSP Gashagaza Hubert.
    3 hr 24 min
  • UBWICANYI BWA FPR BURAKOMEJE & LETA Y'AGATSIKO YAHAGURUKIYE KUNYOMOZA INGABIRE
    1.Inganda mu rwanda ngo ziratanga umusaruro mukeya.
    a.Min Vincent Munyeshaka ati :″turifuza ko inganda zatanga umusaruro 100%″
    b.FPR yakenesheje abikorera ku giti cyabo.
    2.Raporo zandika ko ubukungu bw’u Rwanda buzazamuka nizo kwitonderwa.
    a.Banki yo mu birwa bya Maurce yitwa Afrasia yashyize u Rwanda mu bihugu bizagira ubukungu bukataje mu myaka iri imbere.
    b.Ubukungu bwa FPR nibwo buvugwa ntabwo ari umuturage usanzwe uzatera imbere.
    3.Leta y'agatsiko igiye kwambura abaturage ubundi butaka.
    a.Ninde muntu wavuga ko kugeza magingo aya hari abantu batarabaruza ubutaka mu Rwanda?
    b.Ese hari abantu koko batatanze amakuru ku butaka mu Rwanda ?
    4.Kalinijambo yaganiriye na  Madame  Marceline Nyiranduwamungu uhagarariye urugaga rw'abari n'abategarugori baharanira amahoro.
    a.Ifungurwa rya Madame Victoire Ingabire
    b.Ibindi bikorwa bakora muri RIFDP "Réseau international des femmes pour la Démocratie et la Paix "
    5.Evode Uwizeyimana yanyomoje Madame Victoire Ingabire avuga ko yasabye imbabazi.
    a.Uwizeyimana ati :″basabye imbabazi mu kwezi kwa gatandatu.″
    b.Uwizeyimana ati :″Kagame yatanze imbabazi ku gihano cyari gisigaye.″
    6. Gashagaza Hubert wahoze ari Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo yishwe.
    a.Ipfu za hato na hato mu Rwanda zikomeje kwiyongera buri munsi.
    b.Gashagaza Hubert umurambo we watoraguwe mu Karere ka Kicukiro ahazwi nk’i Ndera.
    8.Imyigaragabyo yo gusaba ifungurwa rya Diane Rwigara na Adeline Mukangemanyi izabera i Nailobi muri Kenya.
    a.National Human Rights Network irahamagarira abantu kwitabira imyigaragabyo yo gusaba ko kagame arekura Diane Rwigara na Adeline Mukangemanyi.
    3 hr 23 min
  • VICTOIRE INGABIRE NA FDU INKINGI BARASHIMANGIRA KO POLITIKE YABO IKOMEJE
    1.Inganda mu rwanda ngo ziratanga umusaruro mucyeya.
    a.Min Vincent Munyeshaka ati :″turifuza ko inganda zatanga umusaruro 100%″
    b.FPR yakenesheje abikorera ku giti cyabo.
    c.FPR Inkotanyi niyo isigaranye isoko ryo gushora imari mu Rwanda.
    d.Gen Kayumba Nyamwasa aherutse kubisobanura kuri Radio Itahuka aho avuga ko Shareholder ari Kagame.
    e.Min Munyeshaka asanga u Rwanda rugomba kuba rubigezeho muri 2035.
    f.Minisitiri Rwamukwaya yasabye inganda kugira uruhare mu guteza imbere ubumenyingiro.
    2.Raporo zandika ko ubukungu bw’u Rwanda buzazamuka nizo kwitonderwa.
    a.Banki yo mu birwa bya Maurce yitwa Afrasia yashyize u Rwanda mu bihugu bizagira ubukungu bukataje mu myaka iri imbere.
    b.Ubukungu bwa FPR nibwo buvugwa ntabwo ari umuturage usanzwe uzatera imbere.
    3.Leta y'agatsiko igiye kwambura abaturage ubundi butaka.
    a.Ninde muntu wavuga ko kugeza magingo aya hari abantu batarabaruza ubutaka mu Rwanda?
    b.Ese hari abantu koko batatanze amakuru ku butaka mu Rwanda ?
    4.imbabazi Kagame yahaye Ingabire zihindutse Fake.
    a.Madame Victoire Ingabire ati :″ntambabazi nasabye kuko nta cyaha nakoze.″
    b.Justin Bahunga Vise President 2 ati :″FDU Inkingi irakomeza gahunda yayo nkuko imeze ntacyahindutse nkuko bamwe babivuga.″
    5.Jean-Pierre Bemba yahamijwe icyaha cyo gutanga ruswa mu rubanza rwe ahanishwa igihano cyo gufungwa umwaka umwe.
    a.Jean-Pierre Bemba ntabwo azongera gufungirwa icyo cyaha cya ruswa kuko yafunzwe igihe gihagije.
    b.Ese bivuze ko Jean-Pierre Bemba azakomeza icyemezo cyo gushaka kuyobora igihugu cya Kongo?
    2 hr 52 min
  • KAGAME AKOMEJE POLITIKI YE Y' IKINYOMA:INGABIRE V.UMUHOZA NTIYAHAWE IMBABAZI
    Nongeye guha ikaze abakunzi ba Radio Itahuka. Ni Jean Paul hamwe na Bea mu kiganiro cyo kuri iki cyumweru kuwa 15/9/2018. Tukaba turi bwibande ku ikinamico ry' ffungurwa rya Mme Ingabire Victoire Umuhoza. Nyuma y' Inama y' abminisitire yo kuwa 14/9. Kagame akaba  yarabeshye amahanga n' Abanyarwanda ko yagiriye impuhwe Kizito Mihigo ndetse na Victoire Ingabire. Nyuma y' umunsi umwe amabandi yongera gutekinika amabwiriza ajyanjye n' Ifungurwa ry' izo nzirakarengane. 
    Ibyo Kagame yakoze ni urukoza soni.ndetse bigaragara ko koko abamwegereye ntawamutinyuka ngo amubwire ko ibyo yakoze yihaye rubanda.
    Mushikiwabo muri Canada muri uku kwezi, gusaba Inda ya bukuru.
    1 hr 22 min
  • INGABIRE V UMUHOZA YAFUNGUWE CYANGWA YIMURIWE GEREZA.
    Nongeye gusuhuza abakunzi ba Radio Itahuka turi kumwe kuri uyu mugoroba. Turi kuwa wa 16/9/2018. 
    Mukaba muri kumwe nanjye Jean Paul mu kiganiro kiri buze kwibanda ku ifungurwa rya Ingabire Victoire Umuhoza na Kizito Mihigo. Muri iki kiganiro twatumiyemo Umwunganizi w' Amategeko wa Mme Ingabire Victoire Umuhoza, aho aza kutubwira uko we n' umukiliya we bakiriye iri rekurwa.
    Ingabire ndetse na Kizito  bategetswe kuzajya bitaba Ubushinjacyaha.ese izo mbabazi zirakwiye cyangwa Kagame yabikoze ku nyungu za politiki n' igitutu cy' amahanga?!
    48 min

About RadioItahuka

From the publisher's feed

Ijwi ry'Ihuriro Nyarwanda