RadioItahuka

RadioItahuka

By RadioItahukaNewsPolitics
Download on the App Store

RadioItahuka episodes

  • IBIBAZO BABESHYE KO BYAKEMUTSE NIBYO BY‘INGUTU BYUGARIJE ABATURAGE
    Mu masezerano 10 yagejeje ku banyarwanda yiyamamaza, FPR irashaka gukemura bya bibazo bitagombye kuba bikivugwa kuko yatubeshye ko byakemutse mu ibeshyeshyamibare ryayo. Leta ya Kagame yaba yarahugiye mu itekinika  ikibagirwa gukemura ibibazo  nyirizina?Amazi kuri bose, ubushomeri, ruswa, umutekano, akarengane( imiyoborere myiza), ireme ry’uburezi, kubanisha abenegihugu (ubumwe n‘ubwiyunge) ngo bigiye kwitabwaho muri iyi myaka 5 iri imbere!!!!!Ibibazo by’ingutu  FPR  yitwaje ijya gushaka  amajwi   mu baturage byari bimeze bite muri 2013. Hari icyacyemutse muri iyi manda ishize? Turasubiza amaso inyuma turebe.Hari ibindi bibazo abanyapolitiki b’abanyarwanda badatinyuka kuvugaho kandi bibangamiye igihugu n’abanyarwanda: ingendo za Kagame,  kugenzura imikorere ya Rwandair, kwambura abaturage ibishanga, amasambu  n’imitungo yabo, imisoro n’imisanzu ya FPR  birembeje abanyarwanda,  igihingwa kimwe , kurandura imyaka y’abaturage, umusoro w’ubutaka,  agahimbazamusyi ka mwarimu, ivangura , kwiharira amasoko bikorwa na FPR, etc…Gutubya imibare y’abakene ntacyo byatanze. Ikibazo cy’ibyiciro by‘ubudehe  cyarenganyije abakene benshi kirashaka kugaruka ku meza ngo gisubirwemo. Kagame yabyemera kandi bishobora kuzambaguza imibare ye y’ubukene bikamutabaza?PM Edouard Ngirente we ngo Afrika ikeneye abayobozi bumva akamaro k’ubuhinzi.  Aravuga ukuri n’ubundi mu Rwanda hari inzara  yiswe „ inzara Nyobozi.“
    3 hr 13 min
  • IHURIRO NYARWANDA RNC RIRAMURIKIRA ABANYARWANDA IBYAVUYE MU MATORA RYARI RIRIMO
    1.Ihuriro Nyarwanda riratangariza abanyarwanda ibyavuye mu matora bamazemo iminsi.
    a.Abagize biro nkuru y'ubuyobozi bw'Ihuriro.
    b.Abagize amatsinda atandukanye "Commissions".
    c.Abahagarariye intara zitandukanye .
    c.Abagize itsinda ry'ubugenzuzi.
    d.Abagize itsinda ry'inararibonye.
    2.Turashimira abagiriwe ikizere bose kandi tubifuriza imirimo myiza mw'Ihuriro Nyarwanda RNC.
     
    3.Ikinamico ry'amatora muri FPR Inkotanyi ryarangiye basaranganyije imyanya.
    a.FPR : Inkotanyi yihaye imyanya 40 mu nteko Nshingamategeko.
    b.PSD: imyanya 5
    c.PL: Imyanya 4
    d.PS : Imberakuri imyanya 2
    e.Geen Party : imyanya 2
    4.U Rwanda rwongeye  kwandika andi mateka mu nteko Nshingamategeko.
    a.Abagore bavuye kuri 64% bagera kuri 68%.
    b.Abagore babaye 54 k’umubare w'abadepite 80.
    c.FPR Inkotanyi yihaye amanota 74% ndetse n'imyanya 40 mu badepite 80.
    e.Dr Vincent Biruta, uyobora PSD na Mukabalisa Donatille uyobora PL batangarije Televiziyo y’Igihugu ko bari basanganywe icyizere ko amashyaka yabo abona imyanya mu nteko Nshingamategeko.
    f..Frank Habineza na Mukabunani bishimiye imyanya FPR Inkotanyi yabageneye mu nteko Nshingamategeko.
    5.Min Busingye yashinje Diane Rwigara gukora icyaha cy'imikono mpimbano.
    a.Akarengane n’itekinika nibyo bihejeje Diane Rwigara my buroko.
    6.Francois Kanimba arashimira igihugu cy'ubushinwa inkunga kirimo guha Afurika.
    2 hr 58 min
  • 09/02/2018:AMAKURU ADASANZWE MU NCAMAKE: KAGAME YABAYE MEMBRE WA DIASPORA
    Bakunzi ba Radio Itahuka, Ndabasuhuje mbaha n' ikaze mu kiganiro cyacu cy' Uyu munsi.Muri iki kiganiro turagaruka ku inkuru zidasanzwe zerekana ko Pression Rwabujindiri afite imumereye nabi ndetse ko ageze aho akoresha iterabwoba mugusaba attention.
    Mumatora y' Abadepite , Kagame yatoreye mubushinwa. Kagame yabaye umumembre wa Diaspora ku umugaragaro. 
    u Rwanda rurava muri ICGLR. Bikanze iki? IBi hamwe nibindi muri iki kiganiro
     
    Muri kumwe na Jean Paul na Beatrice
    1 hr 59 min
  • U RWANDA NTABWO RUKIRI U RWACU & ABAYAHUDI BARASHAKA KURUSHYIRA MURI OECD
    1.Abanyagitugu bakun Idamibare kuruta ibindi byose.
    a.Imibare idasanzwe igaragaza aho u Rwanda ruhagaze ku rwego mpuzamahanga.
    b.Ni igihugu gitekanye,ni igihugu kiri kwihuta mu iterambere,ni igihugu kibereye ishoramari
    2.U Rwanda ruritegura kwinjira mu ruhando rw’ibihugu bikize "Organisation de coopération et de développement économiques".
    a.Abavandimwe babiri b’Abanya-Isiraheli ni bo batangije kampanye yo gusabira u Rwanda kwinjira muri uwo muryango.
    3.Philippe Mpayimana ati :″ ngiye kuvugurura ibyiciro by'ubudehe. ″
    a.Mpayimana ati :″ndi umukandida w'amazi.″
    4.Abarimu ba UR barenga 70% ntibafite Impamyabumenyi z’ikirenga.
    a.Dr Muligande yagaragaje ibibazo bikomeye UR ifite muri iki gihe.
    b.Hari igihe Kagame yaje muri Washington, muri introdiction bavuga ko afite Diplome muri Business Management yakoye mu Bwongereza
    5.Burera & Musanze: ‘Urunguze’ ruri gutuma hari abahunga igihugu.
    a.Kugurizanya amafaranga buri kwezi akabarirwa inyungu, bijya kumera nka ‘Banque Lambert’
    6.Nyuma y'igihe kirekire abaturage bahinga ibirayi batotezwa na Leta y'agatsiko ubu ikirayi kiraribwa n'umugabo kigasiba undi.
    a.Ikiro cy'ibirayi biragura hagati ya 400 na 500.
    b.Ibirayi birava muri Kongo.
    7.Nyuma yaho abantu batari bakeya bamaganiye igikorwa cyo gufunga abagore bataganirijwe, Leta yasabye abihaye Imana kugira uruhare muri ibyo bikorwa.
    a.Madame Stella Kamikazi aherutse gushimangira ko abihaye Imana bagombye kwifashishwa bigisha abaturage uburyo baboneza urubyaro.
    b.Leta y'agatsiko yasamiye icyo gitekerezo heju none bakoranyije abihayimana babasaba kujya kwigisha abayoboke babo.
    3 hr 16 min
  • INZIRA IGANA KU MAJYAMBERE IGOMBA KUNYURA MU IHONYORA RY'UBURENGANZIRA BW’IBANZE
    1.Nyinshi muri gahunda Leta  ya Kagame yita "iz’amajyambere“zihonyora itegeko nshinga n’uburenganzira bw’ibanze bw’abaturage. Iki kirego kiragenda gifata intera nini cyane mu banenga igitugu cya Kagame.
    2.Kongera umusaruro w’ubuhinzi no kurwanya inzara umuntu ntiyabigeraho atabanje  guhonyora uburenganzira bw’ibanze ku butaka, uburyo babuhinga, ubwigenge k'umusaruro wabo?
    3.Gahunda yo guhingisha imashini, ibishushanyo mbonera, gushyira amasoko mu ntoki za bamwe, ni bimwe mu bihonyora uburenganzira bw’abafite intege  nke mu izina ry’iterambere.
    4.Uburyo bwo kugabanya imbyaro buteganywa na Leta  bugomba guhatirwa ku munwa w’imbunda abafite imyemerere yindi mu madini yabo cyangwa bugahatirwa abakene gusa ?
    5.Isuku y’umujyi  wa Kigali n’isura nziza mu mahanga bigomba kugerwaho habaye guhonyora uburenganzira bw’ibanze by’abakene, abizunguriza, abatuye nabi etc… ?
    6.Leta y‘Afrika y’Epfo iragura ubutaka bwo gusaranganya abakene, naho Kagame abakene be akabambura n’ubusabusa bari bifitiye.
    7.FPR irashaka kwiremera umunyarwanda mu ishusho ryayo, noneho iyozabwonko rigiye gukorerwa n’abari kw’ibere.
    8.Zimwe muri Kaminuza zigenga zo mu Rwanda ngo zifite ibibazo by’amikoro kubera abanyeshuri bagabanutse. Impamvu zaba ari izihe?
    3 hr 17 min
  • 08/29/2018:AMAHANGA MUNZIRA YO GUHAGURUKIRA PAUL KAGAME
    Honeymoon ya Kagame irarangiye.
    Mumyaka 24 ishize Kaame yazengurutse amahanga avuga ko adasanzwe kubera yuko yahagaritse Jenoside mugihe amahanga yareberaga. Ariyongeza ati ndi uwambere uhaye abagore ijambo bakwiye ku isi hose. Ati Amajyambere millenium Goal) na Singapore ya afrika ibarizwa mu Rwanda. None hageze ko adafite ibindi agurisha, ubu rero amahanga aramubonye aka yankende yuriye igiti!
    Demokarasi ya uganda yasobanuye igitugu cya Kagame ko kidasanzwe.
    Ikibazo cy' Abagore kigiye gufata INtera mu Rwanda.Madame Cyrie N Sendashonga n' Abandi bategarugore  bavuga iki ku ihohoterwa ryakorewe umunyarwandakazi.
    Muri kumwe na Jean Paul
    2 hr 21 min

About RadioItahuka

From the publisher's feed

Ijwi ry'Ihuriro Nyarwanda