RadioItahuka

RadioItahuka

By RadioItahukaNewsPolitics
Download on the App Store

RadioItahuka episodes

  • KAGAME AFITE UBWOBA BWA CAMPAIGN YA FREE D. RWIGARA YATANGIRIYE MURI EAST AFRICA
    1.Uganda: Gen Kale Kayihura  yarekuwe by’agateganyo.
    a.Gen Kayihura yarezwe ibyaha 3, birimo kunanirwa kurinda intwaro, gutanga imbunda binyuranyije n’amategeko no kugira uruhare mu gushimuta abanyarwanda bahungiye muri Uganda.
    b.Hatanzwe ingwate ya miliyon 10 z’amashilingi na miliyoni eshanu zatanzwe n’abishingizi barimo Maj Gen Sam Kavuma, Maj Gen James Mugira na Depite Rose Tumusiime.
    2.U Rwanda mu bihugu byitezweho izamuka ry’ubukungu muri Afurika.
    a.Kuki abanyagitugu bose bakunda "Statistics" Why Dictators Love Development Statistics ?
    b.Ubukungu bw’u Rwanda uyu mwaka biteganyije ko buzazamuka kuri 7.2% buvuye kuri 6.1 % umwaka ushize.
    3.Abakora isuku mu Murenge wa Mageragere bamaze amezi 11 badahembwa.
    a.  Miliyoni zisaga eshatu z’amafaranga y’u Rwanda, nizo bishyuza .
    b.Abo bantu bishyuza amafaranga harimo  abapfakazi, imfubyi, n’abandi.
    4.Kunyereza amafaranga muri za Koperative byahagurukije  Minisitiri Vincent Munyeshyaka.
    a.Kagame ntabwo yakemura ibibazo by'ubujura mu Rwanda.
    4.Television NCA yakoze ikiganiro yise Checkpoint.
    a.Ikiganiro kibanze kubwicanyi bukorerwa impunzu muri Afurika y’Epfo.
    b.Abantu bahungira muri Afurika y’Epfo bava Ethiopiya n’u Rwanda bakomeje gutotezwa n'ibihugu bahunze.
    5.Ibitabo Perezida Kagame asanga urubyiruko rukwiye gusoma.
    a. Igitabo cyitwa "How Will You Measure Your Life" Ugenekeranyije ni Ushobora gupima ubuzima bwawe ute?
    b.Igitabo cyitwa "Emotional Intelligence" (Working with Emotional Intelligence).
    6.Amajyaruguru: Guverineri Gatabazi yasabye abayobozi kutajenjekera abajura.
    2 hr 59 min
  • CNN YAMAZE GUTAHURA IKINYOMA CYA LETA Y'AGATSIKO & IBUKA IHANGANYE NA T.MERON
    1.Umuryango Ibuka ukomeje kwamagana imyitwarire y'Umucamanza Theodor Meron.
    a.Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, António Guterres, yahaye manda y’amezi atandatu Umucamanza Theodor Meron.
    b.Leta y'agatsiko itewe impungenge n’iki ko uyu mucamanza asigaranye amezi 4 gusa agasimburwa?
    2.CNN yamaze gutahura ikinyoma cya Leta y'agatsiko muri Propaganda yakianganga.
    a.Mu gihe cy'ukwezi kumwe CNN imaze gukora inkuru 2 zigaragaza Leta y'agatsiko " Kagame " yubakiye ku kinyoma n'igitugu.
    b.Amafaranga yashowe muri Arsenal mu gihe abaturage bafite ubukene ndetse n'ibindi bibazo bitandukanye mu Rwanda.
    3.Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga yatangaje ko U Rwanda rutigeze ruganira n’u Burundi mu ibanga.
    a.Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burundi, Ezechiel Nibigira, ati “Hari intambwe imaze guterwa n’ibirimo gukorwa mu ibanga kugira ngo ibibazo biri hagati y’ibyo bihugu bibonerwe umuti .”
    b.Akongera Ati “Nta muntu mu Rwanda wigeze agirana ibiganiro ibyo ari byo byose n’abayobozi b’u Burundi, nta n’umwe. Ibi ni ibihuha kandi na Ezechiel Nibigira na Willy Nyamitwe baremeranya nanjye.” Nduhungirehe yakomeje abaza aho ibyo biganiro byabereye, igihe byabereye n’ababyitabiriye.
    4.Kuki amashyaka , abakandida bigenga bose bashakira amajwi ku baturage bazirikiye mu byiciro by'ubudehe?
    a.Gusubiramo ibyiciro by’ubudehe mu migambi y’imena ya PL.
    b.Green Party yijeje abaturage ko nibayitora izabavuganira Caguwa ikazongera gucuruzwa mu Rwanda.
    5.Iterambere mw'ikoranabuhanga "Meteo Rwanda" naryo ni Baringa.
    a.Abahinzi barinubira amakuru apfuye bahabwa na Meteo Rwanda.
    b.Ikoranabuhanga ridahuye n’ukuri niryo riri muri meteo Rwanda.
    2 hr 55 min
  • 08/26/2018: IBYO BADUHISHE MU ITANGAZAMAKURU
    Twongeye kubaha ikaze muri studio za Radio Itahuka.Ni mukiganiro ngaruka cyumweru aho dusesengura bimwe mubyo Itangazamakuru riba ryaduhishe.
    Hari byinshi byumvikanye ariko se icyaba cyihishe inyuma y' ibyo twumvise ni iki? Ni muze tuganire muri iki kiganiro nabateguriye mfatanyije na Béatrice
    1 hr 58 min
  • GEN KAYIHURA MU RUKIKO &KAGAME YAHINDUTSE INJAGWE AHO KUBA INTARE NKUKO IBYIFUZA
    1.Leta y'agatsiko yananiwe kwita ku bibazo by'ubushomeri none igiye gushyira abantu bakuze mu bushomeri.
    a.Igihe cyo kujya muri pansiyo gishobora kuba imyaka 55.
    b.Ubushomeri bukomeje kwiyongera mu Rwanda umunsi k’munsi.
    2.Mu myaka 20 ishize RRA irishimira imisoro yakusanyije muri iyi myaka yose.
    a.Rwanda Revenue Authority irishimira imisoro yakusanyije.
    b.Minisitiri w'imari, Dr. Uzziel NDAGIJIMANA yavuze ko agiye kureba uburyo bafasha abantu bafite ibibazo kubera imisoro ikomeje kuzamuka.
    3. Minisitiri Munyeshyaka yijeje ubuvugizi mu kibazo cy’uruganda rwahoze rukora ibibiriti.
    a.Min Munyeshaka arahamagarira abanyabutare kwibuka iyo Butare.
    b.Uruganda rw’ibibiriti rushobora gutezwa cyamunara.
    4.Ngororero: Abakozi b'ibitaro bya Muhororo bamaze amezi 4 badahabwa agahimbazamusyi.
    a.Agahimbazamusyi gateje ikibazo.
    b.Rusizi abagore barafungirwa urubyaro ku ngufu.
    5.Ubukene bukomeje kugaragara mu Rwanda buraterwa niki?
    a.Nzaramba iravuza ubuhuha mu makipe yo mu Rwanda.
    b.Inkunga amakipe yahabwaga n'uturere yaragabanyutse cyane.
    6.Urukiko rwa gisirikare muri Uganda rwashinje Jenerali Kale Kayihura, ibyaha bigera kuri 3, harimo icyo gucyura impunzi z'Abanyarwanda.
    a.Gusubiza Lt Joel Mutabizi mu Rwanda n'abagenzi be.
    b.Kutita ku mategeko arengera impunzi ahubwo agakorana na Leta yu Rwanda.
    7.Abantu batandukanye barimo abanyakenya batangije Campaing yo gusaba ko Umwari Diane Rwigara yarekurwa.
    a.BobbyWine: Kenyans now turn guns on strongman Kagame "Abanyakenya berekeje imbunda kuri Kagame"
    8.Loni yasabye ko amasezerano y’amahoro mu Burundi yasinywa mbere ya 2020.
    3 hr 42 min
  • NI GUTE IMISORO IHUBUKIWEHO IGIYE KONGERA UMUBARE W’ABAKENE?
    Dukosore: Mu Rwanda nta musoro w’ubutaka uhari, hari ubukode bw’ubutaka cg icyatamurima kuko ubutaka ni ubwa Leta  kandi umuntu asorera ikintu cye.Abanyarwanda babona mutuelle, amafaranga y’ishuri, ubukode bw‘ubutaka  bibagoye ,babandi baregetse mu cyiciro cy‘abifashije ,ntibaba bagiye kugwa mu cyiciro gikennye kurushaho kubera imisoro mishya ya Kagame?Imisoro  mishya ku mavuriro, ku mashuri   hari ukuntu  yatuma servisi zo kwa muganga n’amafaranga y’ishuri bidahenda kurushaho? Ni gute ubukode bw’ubutaka bwikubye inshuro  nyinshi bushobora kugabanya ubushobozi bwo kugura mutuelle, amazi, amashanyarazi,  kuriha amafaranga y’ishuri etc…?Ubukode bw’ubutaka bwazamutse kuva kuli 30-80frws/m 2 kugeza kuli  0-300/m2 hari ukuntu butagira ingaruka ku biciro by’ibiribwa ?Amavunja, bwaki no kugwingira byiyongereye mu buryo butunguranye byaba bifitanye  isano n’imisoro n’imisanzu  bya FPR byahungabanyije ububashabuguzi bw’abaturage?MINEDUC ngo irihanangiriza ibigo byiha kuzamura amafaranga y’ishuri uko byishakiye. Akavuyo gakabije mu mafaranga y’ishuri ni ikintu kimenyerewe. Leta y‘Agatsiko  ihugiye mu kubeshya amahanga ko uburezi ari ubuntu.Hari amahirwe ahari ko mutuelle de santé itazamurwa kandi RSSB  yaravuze ko  abivuriza kuri mutuelle ibatangaho arenze mutuelle, hakaba hiyongereyeho ko amavuriro agiye kujya asora?Ministri w’Imari  arabaza abanyabutare  ati:″ amatongo yo mu Cyarabu azubakwa na nde?″ Ikibazo yakibajije  Shebuja, abanyabutare nibo batumye  umujyi wabo uhinduka ibigunda?
    3 hr 5 min
  • NI GUTE IMISORO IHUBUKIWEHO IGIYE KONGERA UMUBARE W’ABAKENE?
    Dukosore: Mu Rwanda nta musoro w’ubutaka uhari, hari ubukode bw’ubutaka cg icyatamurima kuko ubutaka ni ubwa Leta  kandi umuntu asorera ikintu cye.Abanyarwanda babona mutuelle, amafaranga y’ishuri, ubukode bw‘ubutaka  bibagoye ,babandi baregetse mu cyiciro cy‘abifashije ,ntibaba bagiye kugwa mu cyiciro gikennye kurushaho kubera imisoro mishya ya Kagame?Imisoro  mishya ku mavuriro, ku mashuri   hari ukuntu  yatuma servisi zo kwa muganga n’amafaranga y’ishuri bidahenda kurushaho? Ni gute ubukode bw’ubutaka bwikubye inshuro  nyinshi bushobora kugabanya ubushobozi bwo kugura mutuelle, amazi, amashanyarazi,  kuriha amafaranga y’ishuri etc…?Ubukode bw’ubutaka bwazamutse kuva kuli 30-80frws/m 2 kugeza kuli  0-300/m2 hari ukuntu butagira ingaruka ku biciro by’ibiribwa ?Amavunja, bwaki no kugwingira byiyongereye mu buryo butunguranye byaba bifitanye  isano n’imisoro n’imisanzu  bya FPR byahungabanyije ububashabuguzi bw’abaturage?MINEDUC ngo irihanangiriza ibigo byiha kuzamura amafaranga y’ishuri uko byishakiye. Akavuyo gakabije mu mafaranga y’ishuri ni ikintu kimenyerewe. Leta y‘Agatsiko  ihugiye mu kubeshya amahanga ko uburezi ari ubuntu.Hari amahirwe ahari ko mutuelle de santé itazamurwa kandi RSSB  yaravuze ko  abivuriza kuri mutuelle ibatangaho arenze mutuelle, hakaba hiyongereyeho ko amavuriro agiye kujya asora?Ministri w’Imari  arabaza abanyabutare  ati:″ amatongo yo mu Cyarabu azubakwa na nde?″ Ikibazo yakibajije  Shebuja, abanyabutare nibo batumye  umujyi wabo uhinduka ibigunda?
    3 hr 12 min
  • KAGAME ATI IYO NTAZA KUBA PRES. NARI GUTANGA INAMA KO GOV IGOMBA KUVA MU NZIRA
    1.Faustin Twagiramunga ati :″ Kofi Annan yagambaniye abanyarwanda.″
    a.Twagiramungu arasubiza ibibazo by'abatwandikiye ku magambo yavuze kuri Kofi Annan.
    2.Kagame ati :″ tugomba kureba uburyo umusoro wa 0.2% ugomba gukora muri Afurika kugirango AU ibashe kwibonera amafaranga yo kwibeshaho.″
    a.Kagame niba utishyuye uyu musoro ntabwo wagombye kuza mu nama ngo utangire gufata ijambo usakuza mu nama .
    3.Paul Kagame mu mugambi wo gusenya imiryango ihuza ibihugu by’Afurika yibumbiyemo.
    a.Nkuko twagiye tubyumvana abantu batari bakeya, umugambi wa Paul Kagame ni uwo guca intege abantu bibumbiye muri imwe mu miryango y'ubucuruzi muri Afurika.
    b.Kagame abwira abandi bakuru b'ibihugu ko ntacyo bazageraho nibakomeza kwibumbira muri iyo miryango.
    c.Inkunga ibihugu bikomeye biduha nizo zituma ntacyo dushobora kugeraho.
    4.Kagame asanga bishoboka kwirukana igihugu cyangwa  ibihugu byaba bidashaka gutanga ingunga yabyo muri AU.
    a.Kagame asanga bishoboka kugirango ibihugu bibashe kugira icyo bigeraho.
    b.Ntabwo ari ubwa mbere byaba bibaye kwirukana igihugu cyangwa ibihugu.
    5.Kagame yabajijwe icyo yari kuba yarabaye iyo ataza kuba yarabaye umunyapolitike ndetse akaba na President.
    a.Kagame ati :″ndibuka ko mu myaka yajye y'ubusore  hari ibintu nakundaga gukora″
    b.Kagame aavuga ko aba yarabaye Engineering agakora ibintu bijyanye no gukanika.
    6.Kagame yabajijwe icyo yabwira President iyo aza kuba atari President.
    a.kagame yari kubwira President na Gov ye kuva munzira bagaha abaturage amahoro.
    b.Ese birashoboka ko Kagame yumva ibyo tuvuga?
    c.Kagame ati Gov nireke abaturage bakore ibyo bashaka.
    3 hr 30 min
  • KAGAME NI UMUBESHYI "SOCIOPATH" ATI NTABWO NZI CONNECTION MU GUTANGA AKAZI !
    1.Paul Kagame mu mugambi wo gusenya imiryango ihuza ibihugu by’Afurika yibumbiyemo.
    a.Nkuko twagiye tubyumvana abantu batari bakeya, umugambi wa Paul Kagame ni uwo guca intege abantu bibumbiye muri imwe mu miryango y'ubucuruzi muri Afurika.
    b.Kagame abwira abandi bakuru b'ibihugu ko ntacyo bazageraho nibakomeza kwubumbira muriyo miryango
    nkaza guhura na Président nari kumubaza iki?″
    a.Kagame yabwiye urubyiruko ko rukomeje kwiyongera mu gukoresha ibiyobyabwenge kurusha gutekereza k’ubuzima bwabo bwa buri munsi.
    b.2020 U Rwanda ruzaba rugeze kuri 80% rugana  mu kerekezo cya Middel income.
    c.Igihugu kirimo ruswa, ubushomeri bukabije cyaba gite muri Middle incomes?
    3.Kagame yagerageje guhakana ko nta kimenyane kigaragara mu gutanga akazi mu Rwanda.
    a.Ikimenyane, icyenewabo, ruswa mu gutanga akazi mu Rwanda biri hejuru cyane.
    b.Kuki Paul Kagame yagerageje guhakana  ko ibyo Mugabo Laurette avuga nkaho ntabyo azi.
    4.Taliki ya 28/03/2018 Kagame yabwiye abayobozi  bari  bateraniye kuri Petit Stade ko abayobozi basigaye bakoresha  icyenewabo muri service.
    a.Ikimenyane kiri mu Rwanda ntahandi kigaragara ku isi.
    b.RDB, RDF n'ibindi bigo bya Letata birimo irondakoko, ikimenyane, Ruswa.
    5.Urubyiruko rwakoresha rute ikoranabuhanga mu guteze imbere ubuhinzi mu Rwanda ?
    a.Urubyiruko rwo mu Rwanda ruvuga ko nta mishinga ihari yo kurufasha.
    6.Dusabinema Consolée wiyamamarizaga guhagararira abagore mu Nteko Nshingamategeko, yitabye Imana azize urupfu rutunguranye.
    a.Frank Habineza ati″: tuzateza imbere amabuye y'agaciro mu Rwanda.″
    b.Habineza ati tuzabaha amashuri meza, ndetse n'imihanda.
    3 hr 33 min
  • VISIT RWANDA IHINDUTSE AMASEZERANO HAGATI YA ARSENAL NA PAUL KAGAME
    1.Leta y'agatsiko irimo kurwana n'ikinyoma cy'amasezereno hagati yayo na Arsenal.
    a.Visit Rwanda ntabwo ari u Rwanda rwayisabye Arsenal, ahubwo ni Arsenal yayisabye Leta y'agatsiko kuko Arsenal ikunda u Rwanda.
    b.Arsenal yaba ikundira iki u Rwanda? Arsenal ni umufatanyabikorwa w’u Rwanda.
    c.Arsenal ifite izihe nyungu zo kubwira abantu ngo basure u Rwanda?
    d.Emmanuel Hategeka, the Chief Operating Officer yahuye n'ibibazo uruhuri  ku bibaza masezerano ya Arsenal na Leta y'agatsiko.
    2.RDB iravuga ko ifite intego yo guteza imbere ubukerarugendo muri uyu mwaka ikagera kuri millions 800.
    a.The Royal Tour niyo yatangiye ihamagarira abantu gusura u Rwanda, yakozwe na Kagame Paul .
    b.Visit Rwanda ni amahirwe ku banyamahanga, dufite abagore mu nteko, imiyoborere myiza, umuyobozi ufite vision, ubukungu buratera imbere mu Rwanda.
    c.Ese Kagame ni urubyiruko? icyatumye bajya muri Arsenal ni ukubera urubyiruko rukunda Football "Umupira w'amaguru"
    3.RDB yashimangiye ko guhitamo Arsenal ari inspiration ya Kagame.
    a.Uburyo twashyizeho amasezerano ni kimwe n'uburyo ibigo bitandukanye bishyira umukono ku masezerano y'ubucuruzi.
    b.RDB irashimangira ko Arsenal ari umufatanyabikorwa wabasabye kubamamaza.
    4.Vision ya Kagame muri Afurika ishyize hamwe irimo kugenda isenyuka itarenze umutaru.
    a.Inama ya nyuma ya AU yabereye muri Mauritanie yari yafashe ibyemezo byo kwishyura umusoro wa 0.02.
    b.Ibihugu bya SADC ntabwo byitabiriye iyo nama yafashye icyemezo kuri uwo musoro, bavuga ko cyafashwe huti huti.
    c.Icyo cyemezo cyafashwe nta bwumvikane bubaye ahubwo gishyirwaho ku ngufu na Kagame.
    d.SADC yamaganye imikorere ya Kagame mu kuvugurura afurika ishyize hamwe ndetse n'iterambere ryayo.
    2 hr 53 min

About RadioItahuka

From the publisher's feed

Ijwi ry'Ihuriro Nyarwanda